“6. Imiyoborere y’Urumambo,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“6. Imiyoborere y’Urumambo,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
6.
Imiyoborere y’Urumambo
6.1
Intego z’Urumambo
Yesaya yasobanuye Siyoni y’iminsi ya nyuma nk’ihema cyangwa ubuturo bw’ibonaniro buirinzwe n’imambo (reba Yesaya 33:20; 54:2).
Nyagasani ashyiraho imambo ku bw’ugukoranyiriza hamwe abantu Be no ku bw’ukubarengera no kubahungisha isi (Inyigisho n’Ibihango 115:6).
6.2
Ubuyobozi bw’Urumambo
Umuyobozi w’urumambo afite imfunguzo z’ubutambyi kugira ngo ayobore umurimo w’Itorero mu rumambo (reba 3.4.1). We n’abajyanama be bagize ubuyobozi bw’urumambo. Bita ku banyamuryango b’urumambo mu rukundo, babafasha guhinduka abayoboke nyakuri ba Yesu Kristo.
Umuyobozi w’urumambo afite inshingano z’ibanze enye:
-
Ni umutambyi mukuru uyoboye mu rumambo.
-
Ayobora umurimo w’agakiza n’ikuzwa mu rumambo.
-
Ni umucamanza rusange.
-
Agenzura inyandiko nshyinguramakuru, imari n’ubutunzi.
6.3
Amatandukaniro hagati y’Ubushobozi bw’Abayobozi b’Akarere n’Ubw’Abayobozi b’Urumambo
Muri buri karere k’umunyamuryango, ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki ahamagarwa nk’umuyobozi w’akarere. Afasha byinshi nk’umuyobozi w’urumambo ariko hamwe n’aya matandukaniro akurikira:
-
Ntabwo ari umuyobozi w’ihuriro ry’abatambyi bakuru. Amahuriro nk’ayo atunganyirizwa mu mambo gusa.
-
Afite uruhushya rw’umuyobozi w’ivugabutumwa, umuyobozi w’akarere ashobora gukoresha ikiganiro ntaramakuru umuvandimwe uri bwimikwe nk’umukuru. Umuyobozi w’akarere cyangwa umuntu ayoboye na we (1) ashobora kwerekana umuvandimwe kugira ngo ashyigikirwe kandi (2) agakora umuhango wo kwimika (reba 18.10.1.3, 18.10.3. na 18.10.4). Icyakora, umuyobozi w’akarere ntabwo ashobora kwimika abapatiriyaki, abatambyi bakuru, cyangwa abepiskopi.
-
Ahawe uruhushya n’umuyobozi w’ivugabutumwa, umuyobozi w’akarere ashobora gushyira abayobozi b’ishami mu muhamagaro (reba 18.11).
-
Ntabwo aruhura abavugabutumwa b’igihe cyose.
-
Ntabwo ayobora ibiganiro ntaramakuru byerekeye ibyemezo ku ngoro y’Imana cyangwa ngo asinye ibyemezo ku ngoro y’Imana (reba 26.3.1).
-
Ntabwo atumiza inama y’ubunyamuryango keretse abiherewe uburenganzira n’umuyobozi w’ivugabutumwa.
6.5
Inteko Nkuru
Ubuyobozi bw’urumambo buhamagara abatambyi bakuru 12 kugira ngo bakore inteko nkuru y’urumambo (reba Inyigisho n’Ibihango 102:1; 124:131).
6.5.1
Hagararira Ubuyobozi bw’Urumambo
Ubuyobozi bw’urumambo buha umukoro umujyanama mukuru kwigisha buri paruwasi mu rumambo.
Ubuyobozi bw’urumambo buha umukoro umujyanama mukuru kuri buri huriro ry’abakuru mu rumambo.
Ubuyobozi bw’urumambo bushoboraa guha abajyanama bakuru umukoro wo guhugura abantu bakurikira mu nshingano zabo ku bw’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango n’uw’ivugabutumwa:
-
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru
-
Abayobozi b’ubutumwa ba paruwasi
-
Abayobozi b’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango ba paruwasi
6.7
Amatsinda y’Urumambo
Amatsinda y’Umuryango w’Ihumure, Urubyiruko rw’Abakobwa, Ishuri ryo ku Cyumweru n’Urubyiruko rw’Abahungu ayoborwa buri rimwe n’umuyobozi. Aba bayobozi bafasha barangajwe imbere n’ubuyobozi bw’urumambo.
Inshingano z’ingenzi z’aba bayobozi ni ugufasha ubuyobozi bw’urumambo no guhugura no gushyigikira buri buyobozi bw’imiryango ya paruwasi.
6.7.1
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure, ubw’Urubyiruko rw’Abakobwa, ubw’Ishuri ry’Ibanze n’ubw’Ishuri ryo ku Cyumweru by’Urumambo
Abanyamuryango b’ubu buyobozi bafite inshingano zikurikira:
-
Gufashiriza mu nteko y’urumambo (abayobozi gusa).
-
Kwerekera ubuyobozi bushya bw’itsinda rya paruwasi.
-
Gutanga ubufasha n’ihugurwa bikomeza. Kuvugana n’ubuyobozi bw’itsinda rya paruwasi buri gihe kugira ngo bige ku bikenewe byabo, baganire ku bikenewe by’abanyamuryango bakorera kandi batange amakuru avuye ku buyobozi bw’urumambo.
-
Guhugura ubuyobozi bw’amatsinda ya paruwasi mu manama y’imiyoborere y’urumambo (reba 29.3.4).
6.7.2
Ubuyobozi bw’Urubyiruko rw’Abahungu rw’Urumambo
Ubuyobozi bw’Urubyiruko rw’Abahungu rw’urumambo bufite inshingano zikurikira:
-
Bakora bifashishwa n’abayobozi ba paruwasi mu nshingano zabo kubw’abavandimwe bafite Ubutambyi bwa Aroni.
-
Bafashiriza muri komite y’imiyoborere y’urubyiruko rw’urumambo (reba 29.3.10).
-
Barangajwe imbere n’ubuyobozi bw’urumambo, batunganya kandi bagahuza ibikorwa n’ingando by’Ubutambyi bwa Aroni.