Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
5. Imiyoborere Rusange n’iy’Intara


“5. Imiyoborere Rusange n’iy’Intara,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“5. Imiyoborere Rusange n’iy’Intara,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange.

Ubuyobozi bwa Mbere

5.

Imiyoborere Rusange n’iy’Intara

5.0

Iriburiro

Yesu Kristo ni “we buye rikomeza imfuruka” ry’Itorero Rye (Abefeso 2:20). Afite imfunguzo z’ubutambyi. Ahamagarira intumwa n’abahanuzi kumufasha mu murimo w’agakiza n’ikuzwa. Aha aba bagaragu batoranyijwe imfunguzo zose zirebana n’ubwami bw’Imana ku isi muri iki gihe. (Reba Inyigisho n’Ibihango 27:12–13; reba kandi 3.4.1 muri iki gitabo cy’amabwiriza.)

Binyuze mu bahanuzi n’intumwa, Nyagasani ahamagara abagabo mu rwego rw’Aba Mirongo Irindwi kugira ngo bafashe mu murimo We mu isi yose (reba Inyigisho n’Ibihango 107:38). Byongeyeho, Ubuyobozi bwa Paruwasi Buyobora, Abayobozi Rusange Batumwe n’abandi bayobozi b’abagabo n’abagore bahabwa inshingano z’ingirakamaro kugira ngo bafashe mu murimo.

Ku makuru yisumbuyeho, reba igice 5 mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange: Gufashiriza mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma (ChurchofJesusChrist.org).