Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
9. Umuryango w’Ihumure


“9. Umuryango w’Ihumure,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“9. Umuryango w’Ihumure,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

abagore barimo kwiga ibyanditswe bitagatifu

9.

Umuryango w’Ihumure

9.1

Intego n’Imiterere

9.1.1

Umugambi

Umuhanuzi Joseph Smith yigishije ko intego y’Umuryango w’Ihumure ari ugukiza ubugingo no kuruhura imibabaro.

Icyivugo cy’Umuryango w’Ihumure ni “Urukundonyakuri nta rimwe rutsindwa” (1 Abakorinto 13:8).

9.1.2

Ubunyamuryango mu muryango w’Ihumure

Umukowa w’inkumi ashoboragutangira kwitabira Umuryango w’Ihumure iyo yujuje imyaka 18. Ku myaka 19 cyangwa iyo avuye mu rugo, nk’igihe agiye kwiga kaminuza cyangwa kuvuga ubutumwa, agomba kugira uruhare mu Muryango w’Ihumure.

Abagore bashyingiwe bari munsi y’imyaka 18 na bo ni abanyamuryango b’Umuryango w’Ihumure.

9.2

Kugira uruhare mu Murimo w’Agakiza n’Ikuzwa

3:42

9.2.1

Kubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo

9.2.1.2

Kwiga Inkuru Nziza mu Materaniro y’Umuryango w’Ihumure

Amateraniro aba ku Cyumweru cya kabiri n’icya kane cy’ukwezi. Amara iminota 50. Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure butegura aya materaniro. Umunyamuryango w’ubuyobozi arayayobora.

Amateraniro y’Umuryango w’Ihumure yibanda ku ngingo ziri mu kigisho kimwe cyangwa byinshi zivuye mu giterane rusange giheruka vuba aha.

9.2.1.3

Ibikorwa

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure bushobora gutegura ibikorwa. Ibikorwa byinshi biba ibindi bihe bitari ku Cyumweru cyangwa imigoroba yo kuwa Mbere.

9.2.2

Kwita ku Bakennye

2:43

9.2.2.1

Ugufasha

Abavandimwe bakira imikoro y’ugufasha ivuye mu buyobozi bw’Umuryango w’Ihumure. Ku makuru yisumbuyeho, reba igice cya 21.

9.2.2.2

Ibikenewe by’Igihe Gito

Abavandimwe bafasha b’igitsina gore bashakisha gusobanukirwa no kwita ku bikenewe by’abo bakorera. Abanyamuryango bashobora gukenera ubufasha bw’igihe gito mu bihe by’uburwayi, amavuko, impfu, ukubura akazi n’indi mimerere.

Iyo bikenewe, abavandimwe bafasha b’igitsina gore basaba ubufasha ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure.

9.2.2.3

Ibikenewe by’Igihe Kirekire n’Ukwigira

Uko ibikorwa bihuzwa n’umwepiskopi, ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’ubw’ihuriro ry’abakuru bufasha abanyamuryango mu bikenewe by’igihe kirekire n’ukwigira.

Umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure, uw’ihuriro ry’abakuru, cyangwa undi muyobozi afasha umuntu cyangwa umuryango gukora Self-Reliance Plan [Gahunda y’Ukwigira].

9.2.2.4

Igihe Umunyamuryango wa Paruwasi Apfuye

Iyo umunyamuryango wa paruwasi apfuye, ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’ubw’ihuriro ry’abakuru butanga ihumure n’ubufasha. Bagendeye ku bujyanama bw’umwepiskopi, bashobora gufasha mu mihango y’ugushyingura.

Ku makuru yisumbuyeho, reba 38.5.8.

9.2.3

Guhamagarira Abantu Bose Kwakira Inkuru Nziza

Umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure aha inshinganoumunyamuryango w’ubuyobozi kugira ngo afashe kuyobora umurimo w’ivugabutumwa ry’umunyamuryango muri paruwasi. Akorana n’umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru wabiherewe inshingano kugira ngo ahuze ibikorwa by’iyi mihate (reba 23.5.1).

9.2.4

Guhuza Imiryango Ubuziraherezo

Umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure aha inshingano umunyamuryango w’ubuyobozi kugira ngo afashe kuyobora umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango muri paruwasi. Akorana n’umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru wabiherewe inshingano kugira ngo ahuze ibikorwa by’iyi mihate (reba 25.2.2).

2:49

9.3

Abayobozi b’Umuryango w’Ihumure

9.3.1

Umwepiskopi

Akenshi umwepiskopi ahura n’umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure buri kwezi. Bahana ibitekerezo ku murimo w’agakiza n’ikuzwa, harimo kwita ku murimo w’abavandimwe bafasha b’igitsina gore.

9.3.2

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure

9.3.2.1

Guhamagara Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure

Umwepiskopi ahamagara umugore kugira ngo afashe nk’umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure wa paruwasi. Niba agace k’Itorero ari kagari bihagije, amuha umugore umwe cyangwa babiri kugira ngo bafashe nk’abajyanama be.

Uduce tumwe duto dushobora kutagira umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abakobwa cyangwa uw’Ishuri ry’Ibanze. Muri utu duce, Umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure ashobora gufasha ababyeyi gutegura ihugurwa rigenewe urubyiruko n’abana.

9.3.2.2

Inshingano

Umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure afite inshingano zikurikira. Abajyanama be baramufasha.

  • Afashiriza mu nteko ya paruwasi.

  • Ayobora imihate y’Umuryango w’Ihumure kugira ngo agire uruhare mu murimo w’agakiza n’ikuzwa (reba igice cya 1).

  • Atunganya kandi akagenzura umurimo w’abavandimwe bafasha b’igitsina gore.

  • Bagendeye ku bujyanama bw’umwepiskopi, bajya inama n’abanyamuryango bakuze ba paruwasi.

    3:13
  • Ahuza ibikorwa by’imitahe y’Umuryango w’Ihumure kugira ngo akomeze abavandimwe bakuze mu rugero, ab’ingaragu n’abashyingiranwe.

  • Ahura na buri munyamuryango w’Umuryango w’Ihumure umwe ku giti cye nibura rimwe mu mwaka.

  • Agenzura inyandiko nshyinguramakuru, raporo n’imari by’Umuryango w’Ihumure (reba LCR.ChurchofJesusChrist.org).

9.3.2.3

Inama y’Ubuyobozi

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’umunyamabanga bahura kenshi. Umuyobozi ayobora izi nama. Gahunda ishobora kubamo ingingo zikurikira:

  • Tunganya uko wakomeza abavandimwe n’imiryango yabo.

  • Huza ibikorwa umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango.

  • Kwita ku mikoro yavuye mu manama y’inteko ya paruwasi.

  • Suzuma amakuru yavuye mu biganiro ntaramakuru by’ugufasha.

  • Zirikana abavandimwe bafashiriza mu mihamagaro n’imikoro by’Umuryango w’Ihumure.

  • Tunganya amateraniro n’ibikorwa by’Umuryango w’Ihumure.

9.3.3

Umunyamabanga

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure bushobora gutangira umuvandimwe inamabyifuzo kugira ngo afashe nk’umunyabanga w’Umuryango w’Ihumure.

9.4

Gufasha Urubyiruko rw’Abakobwa Kwitegura Kugira uruhare mu Muryango w’Ihumure

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure bukorana n’urubyiruko rw’abakobwa, ababyeyi barwo n’abayobozi b’Urubyiruko rw’Abakobwa kugira ngo bafashe urubyiruko rw’abakobwa kwitegura kugira uruhare mu Muryango w’Ihumure.

Abayobozi batanga kandi uburyo buhoraho bwo kwagura imibanom mu bavandimwe b’urubyiruko rw’abakobwa n’Umuryango w’Ihumure. Gukorera hamwe nk’abavandimwe bafasha ni uburyo bumwe bw’agaciro bwo kurema imibano.

9.

Imirongo ngenderwaho n’Ingamba by’Inyongera

9.6.2

Ubujijuke

Uko bikenewe, ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure bukorana n’umwepiskopi, ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’inteko ya paruwasi kugira ngo bafashe abanyamuryango kumenya gusoma no kwandika.