“10. Amahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“10. Amahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
10.
Amahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni
10.1
Intego n’Imiterere
10.1.1
Intego
Intego y’ihuriro ni ugufasha abafite ubutambyi gukorera hamwe mu gusohoza umurimo w’agakiza n’ikuzwa.
10.1.2
Aaronic Priesthood Quorum Theme
Ndi umuhungu w’Imana ukundwa, kandi imfitiye umurimo wo gukora.
Hamwe n’umutima wanjye wose, intege nke zanjye zose n’imbaraga zanjye zose, nzakunda Imana, nubahirize ibihango byanjye, kandi nkoreshe ubutambyi Bwe kugira ngo nkorere abandi, ntangiriye mu rugo rwanjye bwite.
Uko mparanira gufasha, gukoresha ukwizera, kwihana no gutera imbere buri munsi, nzuzuza ibisabwa kugira ngo mbone imigisha y’ingoro y’Imana n’umunezero urambye w’inkuru nziza.
Nzitegura guhinduka umuvugabutumwa w’umunyamwete, umugabo w’indahemuka n’umubyeyi ukunda mba umwigishwa nyakuri wa Yesu Kristo.
Nzafasha gutegura isi ku bw’ukugaruka k’Umukiza mpamagarira abantu bose gusanga Kristo no kubona imigisha y’Impongano Ye.”
10.1.3
Amahuriro
10.1.3.1
Ihuriro ry’Abadiyakoni
Urubyiruko rw’abahungu rwinjira mu ihuriro ry’abadiyakoni muri Mutarama y’umwaka rwuzurizamo imyaka 12 Iki gihe baba kandi bemerewe kwimikwa nk’abadiyakoni niba biteguye kandi ari indakemwa.
Inshingano z’umudiyakoni zisobanuwe mu Nyigisho n’Ibihango 20:57–59; 84:111. Izindi nshingano zirimo gutambutsa isakaramentu no gufasha umwepiskopi mu gutanga ibintu byose by’umubiri (Inyigisho n’Ibihango 107:68).
10.1.3.2
Ihuriro ry’Abigisha
Urubyiruko rw’abahungu rwinjira mu ihuriro ry’abigisha muri Mutarama y’umwaka rwuzurizamo imyaka 14. Iki gihe baba kandi bemerewe kwimikwa nk’abigisha niba biteguye kandi ari indakemwa.
Abigisha bafite inshingano zimwe n’iz’abadiyakoni. Na bo bategura isakaramentu kandi bagakorera abandi nk’abavandimwe bafasha. Inshingano zisumbuyeho zisobanuwe mu Nyigisho n’Ibihango 20:53–59; 84:111.
10.1.3.3
Ihuriro ry’Abatambyi
Urubyiruko rw’abahungu rwinjira mu ihuriro ry’abatambyi muri Mutarama y’umwaka rwuzurizamo imyaka 16. Iki gihe baba kandi bemerewe kwimikwa nk’abatambyi niba biteguye kandi ari indakemwa.
Abatambyi bafite inshingano zimwe n’iz’abadiyakoni n’abigisha. Inshingano zisumbuyeho zisobanuwe mu Nyigisho n’Ibihango 20:46–52, 73–79.
10.1.4
Imfunguzo z’Ubutambyi
Ku makuru yerekeye izi mfunguzo, reba 3.4.1.
10.1.5
Kuboneza Amahuriro n’Ibikenewe by’Aho ari
Muri paruwasi cyangwa ishami rifite urubyiruko rw’abahungu ruke, amahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni ashobora guhurira hamwe ku bw’ihugurwa n’ibikorwa.
10.2
Kugira uruhare mu Murimo w’Agakiza n’Ikuzwa
10.2.1
Kubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo
10.2.1.2
Kwiga Inkuru Nziza
Amateraniro y’ihuriro aba ku Cyumweru cya kabiri n’icya kane cy’ukwezi. Amara iminota 50. Umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ihuriro (cyangwa umwe mu bafasha b’umwepiskopi mu ihuriro ry’abatambyi) arayobora. Ayobora ihuriro mu gusubiramo insanganyamatsiko no kujya inama ku byerekeye imikoro, inshingano n’ibindi byigwaho.
Noneho umunyamuryango w’ihuriro cyangwa umuyobozi ukuze akayobora ihugurwa ry’inkuru nziza.
10.2.1.3
Serivisi n’Ibikorwa
Serivisi n’ibikorwa bikwiye kubaka ubuhamya, gukomeza imiryango, gutiza umurindi ubumwe bw’ihuriro no gutanga Uburyo zo guha umugisha abandi.
Serivisi n’ibikorwa bimwe bikwiye gushyiramo urubyiruko rw’abahungu n’urw’abakobwa, cyane cyane ku rubyiruko rukuzeho.
Ibikorwa Ngarukamwaka Byiyongeye ku bikorwa by’urubyiruko bisanzwe, urubyiruko rw’abahungu na rwo rushobora kugira uruhare muri ibi bikurikira buri mwaka:
-
Ingando y’ihuriro ry’Ubutambyi bwa Aroni (reba Aaronic Priesthood Quorum Camp Guide).
-
Igiterane cy’urubyiruko rwa paruwasi cyangwa urumambo cyangwa cyo Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko (FSY).
10.2.1.4
Iterambere ry’Umuntu ku giti cye
Mu mihate yarwo yo kurushaho guhinduka nk’Umukiza, urubyiruko rutumiwe gushyiraho intego kugira ngo rukure mu buryo bw’ibya roho, iby’imibanire, iby’umubiri n’iby’ubwenge (reba Luka 2:52).
Ku makuru yisumbuyeho, reba ChildrenandYouth.ChurchofJesusChrist.org.
10.2.2
Kwita kuri Bakennye
Abafite Ubutambyi bwa Aroni bafasha umwepiskopi mu gutanga ibintu byose by’umubiri (Inyigisho n’Ibihango 107:68). Bakwiye kugira uburyo buhoraho zo gukorera abandi hamwe kandi no mu miryango yabo, mu bikorwa by’urubyiruko no ku giti cyabo.
10.2.2.1
Ugufasha
Abafite Ubutambyi bwa Aroni bashobora guhabwa imikoro y’ugufasha guhera muri Mutarama y’umwaka buzurizamo imyaka 14. Ku makuru yisumbuyeho, reba igice cya 21.
10.2.3
Guhamagarira Abantu Bose Kwakira Inkuru Nziza
Abafite Ubutambyi bwa Aroni bafasha umwepiskopi mu gutumira abantu bose kuza kuri Kristo (Inyigisho n’Ibihango 20:59).
Ababyeyi n’abayobozi bashishikariza urubyiruko rw’abahungu kuvuga ubutumwa mu gihe cyuzuye no gusangiza abandi inkuru nziza mu buzima bwarwo bwose.
10.2.4
Guhuza Imiryango Ubuziraherezo
Abafite Ubutambyi bwa Aroni bashobora gufasha guhuza imiryango ubuziraherezo mu buryo bwinshi.
-
Kubahisha ababyeyi babo no gutanga urugero rw’ukubaho nka Kristo mu rugo rwabo.
-
Kwitegura kubona imigenzo y’Ingoro y’Imana, harimo n’ugushyingiranwa guhoraho.
-
Gutahura abakurambere bakeneye imigenzo y’ingoro y’Imana (reba FamilySearch.org).
-
Kugira uruhare mu mibatizo n’ukwemezwa ku bw’abapfuye kenshi gashoboka uko imimerere ibyemeye.
10.3
Ubuyobozi bwa Paruwasi
Inshingano ya mbere y’umwepiskopi ni ukwita ku rubyiruko rw’abahungu n’urw’abakobwa muri paruwasi ye. Amenya amazina yabo kandi agasobanukirwa imimerere yabo mu rugo. Yitabira ibikorwa byabo n’amateraniro yo ku Cyumweru mu buryo buhoraho.
Umwepiskopi ni umuyobozi w’ihuriro ry’abatambyi.
Umujyanama we wa mbere mu buyobozi bwa paruwasi afite mu nshingano ihuriro ry’abigisha. Umujyanama we wa kabiri afite mu nshingano ihuriro ry’abadiyakoni.
Ubuyobozi bwa paruwasi bufite mu nshingano z’inyongera zikurikira ku bw’amahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni:
-
Guhura na buri musore muto nibura rimwe mu mwaka (reba 31.3.1).
-
Gufasha urubyiruko rw’abahungu kwitegura kubona Ubutambyi bwa Melikizedeki.
-
Kugenzura inyandiko nshyinguramakuru, raporo n’imari by’amahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni.
Abajyanama n’impuguke z’Ihuriro bafasha muri izi nshingano uko bisabwe.
10.4
Abayobozi b’Urubyiruko b’Ihuriro
10.4.1
Guhamagara, Gushyigikira no Gushyira mu Muhamagaro
Umwepiskopi ahamagara umwe cyangwa abatambyi babiri baba abafasha be mu kuyobora ihuriro ry’abatambyi.
Umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi ahamagara abayobozi b’ihuriro ry’abadiyakoni n’iry’abigisha. Iyo hari abafite Ubutambyi bwa Aroni bo gufasha bahagije, mu isengesho uru rubyiruko rw’abahungu bazirikana abanyamuryango b’ihuriro bo gutangira inamabyifuzo nk’abajyanama n’umunyamabanga.
Nyuma yo gutanga iyi mihamagaro, umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi yerekana abayobozi b’urubyiruko b’ihuriro kugira ngo bashyigikirwe mu iteraniro ry’ihuriro ryabo. Umwepiskopi ashyira mu muhamagaro abungiriza be ndetse n’abayobozi b’ihuriro ry’abadiyakoni n’iry’abigisha. Atanga imfunguzo z’ubutambyi ku bayobozi b’ihuriro. Ashobora guha umukoro abajyanama be wo gushyira muhamagaro abandi banyamuryango b’ubuyobozi n’abanyamabanga.
10.4.2
Inshingano
-
Ayobora imihate y’ihuriro kugira ngo agire uruhare mu murimo w’agakiza n’ikuzwa (reba igice cya 1).
-
Agenda amenya kandi agakorera buri munyamuryango w’ihuriro, harimo abo batitabira amateraniro y’ihuriro.
-
Afashiriza mu nteko y’urubyiruko rwa paruwasi (reba 10.4.4).
-
Yigisha abanyamuryango b’ihuriro inshingano zabo z’ubutambyi (reba Inyigisho n’Ibihango 107:85–89).
-
Ategura kandi akayobora amateraniro y’ihuriro (reba 10.2.1.2).
-
Atunganya kandi agashyira mu bikorwa serivisi n’Ibikorwa by’ihuriro (reba 10.2.1.3).
10.4.3
Inama y’Ubuyobozi bw’Ihuriro
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’Ubutambyi bwa Aroni buhura kenshi. Umuyobozi w’ihuriro ayobora aya manama. Nibura abantu bakuru babiri baritabira—umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi, umujyanama, cyangwa impuguke.
10.4.4
Inteko y’Urubyiruko rwa Paruwasi
Reba 29.2.6 ku makuru yisumbuyeho arebana n’inteko y’urubyiruko rwa paruwasi.
10.8
Imirongo ngenderwaho n’Ingamba by’Inyongera
10.8.1
Kurinda Urubyiruko
Iyo abantu bakuru barimo kuganira n’urubyiruko mu rwego rw’Itorero, nibura abantu bakuru babiri bakwiye kuba bahari.
Abantu bakuru bose bakorana n’urubyiruko bagomba kurangiza amahugurwa y’uburinzi bw’abana n’urubyiruko mu kwezi kumwe bakimara gushyigikirwa (ProtectingChildren.ChurchofJesusChrist.org).