“11. Urubyiruko rw’Abakobwa,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“11. Urubyiruko rw’Abakobwa,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
11.
Urubyiruko rw’Abakobwa
11.1
Intego n’Imiterere
11.1.1
Intego
Imitunganyirize y’Urubyiruko rw’Abakobwa ifasha urubyiruko rw’abakobwa gukora no kubahiriza ibihango bitagatifu no gukomeza uguhindukirira Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye kwarwo.
11.1.2
Young Women Theme
Ndi umukobwa ukundwa w’ababyeyi bo mu ijuru, ufite kamere y’ubumana n’igeno rihoraho.
Nk’umwigishwa wa Yesu Kristo, mparanira guhinduka nka We. Nshaka kandi nkakora ngendeye ku cyahishuwe bwite ndetse nkita ku bandi mu izina Rye ritagatifu.
Nzahagarara nk’umuhamya w’Imana mu bihe byose no mu bintu byose ndetse n’ahantu hose.
Uko mparanira kuzuza ibisabwa ku bw’ikuzwa, mpa agaciro impano y’ukwihana kandi nshaka gutera imbere buri munsi. Mfite ukwizera, nzakomeza urugo n’umuryango byanjye, nkore kandi nubahirize ibihango bitagatifu, ndetse nakire imigenzo n’Imigisha by’ingoro y’Imana ntagatifu.
11.1.3
Amashuri
Urubyiruko rw’abakobwa ruhinduka abanyamuryango b’ishuri ry’Urubyiruko rw’Abakobwa muri Mutarama y’umwaka rwuzurizamo imyaka 12.
Mu isengesho, Ubuyobozi bwa paruwasi n’abayobozi bakuze b’Urubyiruko rw’Abakobwa banzura uko batunganya amashuri hakurikijwe imyaka. Buri shuri, utitaye ku ngano, rikwiye kugira umuyobozi kandi, aho bishoboka, umwe cyangwa abajyanama babiri n’umunyamabanga.
11.2
Kugira uruhare mu Murimo w’Agakiza n’Ikuzwa
11.2.1
Kubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo
11.2.1.2
Kwiga Inkuru Nziza
Amateraniro y’ishuri aba ku Cyumweru cya kabiri n’icya kane cy’ukwezi. Amara iminota 50. Umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ishuri arayobora. Ayobora ishuri mu gusubiramo insanganyamatsiko bafashe mu mutwe no kujya inama ku byerekeye imikoro n’ibindi byigwaho.
Noneho umunyamuryango w’ishuri cyangwa umuyobozi ukuze akayobora ihugurwa ry’inkuru nziza.
11.2.1.3
Serivisi n’Ibikorwa
Serivisi n’ibikorwa bigomba kubaka ubuhamya, gukomeza imiryango, gutiza umurindi ubumwe no gutanga Uburyo zo guha umugisha abandi.
Serivisi n’ibikorwa bimwe bikwiye gushyiramo urubyiruko rw’abahungu n’urw’abakobwa, cyane cyane ku rubyiruko rukuzeho.
Ibikorwa Ngarukamwaka Byiyongeye ku bikorwa by’urubyiruko bisanzwe, urubyiruko rw’abakobwa na rwo rushobora kugira uruhare muri ibi bikurikira buri mwaka:
-
Ingando y’Urubyiruko rw’Abakobwa (reba Young Women Camp Guide).
-
Igiterane cy’urubyiruko rwa paruwasi cyangwa urumambo cyangwa icya Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko (FSY).
11.2.1.4
Iterambere ry’Umuntu ku giti cye
Mu mihate yabo yo kurushaho guhinduka nk’Umukiza, urubyiruko rutumiwe gushyirirwaho intego kugira ngo rukure mu buryo bw’ibya roho, iby’imibanire, iby’umubiri n’iby’ubwenge (reba Luka 2:52).
Ku makuru yisumbuyeho, reba ChildrenandYouth.ChurchofJesusChrist.org.
11.2.2
Kwita kuri Bakennye
Urubyiruko rw’abakobwa rukwiye kugira amahirwe ahoraho yo gukorera abandi hamwe kandi no mu miryango yarwo, mu bikorwa by’urubyiruko no ku giti cyarwo.
11.2.2.1
Ugufasha
Urubyiruko rw’abakobwa rushobora guhabwa imikoro y’ugufasha guhera muri Mutarama y’umwaka rwuzurizamo imyaka 14. Ku makuru yisumbuyeho, reba igice cya 21.
11.2.3
Guhamagarira Abantu Bose Kwakira Inkuru Nziza
Urubyiruko rw’abakobwa ruhamagarira abantu bose kwakira inkuru nziza uko “bahagarara nk’abahamya b’Imana mu bihe byose no mu bintu byose, n’ahantu hose” (Mosaya 18:9).
Ababyeyi n’abayobozi bashobora gufasha urubyiruko rw’abakobwa kwitegura gusangiza abandi inkuru nziza mu buzima bwarwo bwose.
11.2.4
Guhuza Imiryango Ubuziraherezo
Urubyiruko rw’abakobwa rushobora gufasha guhuza imiryango ubuziraherezo mu buryo bwinshi.
-
Kubahisha ababyeyi barwo no gutanga urugero rw’ukubaho nka Kristo mu rugo rwarwo.
-
Kwitegura kubona imigenzo y’Ingoro y’Imana, harimo n’ugushyingiranwa guhoraho.
-
Gutahura abakurambere bakeneye imigenzo y’ingoro y’Imana (reba FamilySearch.org).
-
Kugira uruhare mu mibatizo n’ukwemezwa ku bw’abapfuye kenshi gashoboka uko imimerere ibyemeye.
11.3
Imiyoborere y’Urubyiruko rw’Abakobwa rwa Paruwasi
11.3.1
Ubuyobozi bwa Paruwasi
Inshingano ya mbere y’umwepiskopi ni ukwita ku rubyiruko rw’abakobwa n’urw’abahungu muri paruwasi ye. We n’abajyanama be bamenya amazina yarwo kandi bagasobanukirwa imimerere yarwo mu rugo. Guhura na buri mukobwa muto nibura rimwe mu mwaka (reba 31.3.1).
Umwepiskopi afite inshingano ku bw’imitunganyirize ya paruwasi y’Urubyiruko rw’Abakobwa. Ahura kenshi n’umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abakobwa.
Umwepiskopi n’abajyanama be akenshi bagira uruhare mu materaniro, serivisi n’Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakobwa.
11.3.2
Ubuyobozi bw’Urubyiruko rw’Abakobwa b’Inkumi
Umwepiskopi ahamagarira umugore ukuze gufasha nk’umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abakobwa wa paruwasi. Niba agace k’Itorero ari kagari bihagije, atanga umugore umwe ukuze cyangwa babirikugira ngo bafashe nk’abajyanama be (reba igice cya 30).
Mu gace gato, umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abakobwa ashobora kuba umuyobozi ukuze wenyine uhamagawe mu itsinda ry’Urubyiruko rw’Abakobwa. Iyo bimeze gutya, akorana n’ababyeyi kugira ngo atunganye ihugurwa n’ibikorwa bigenewe urubyiruko rw’abakobwa.
Niba ishami ridafite umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abakobwa, umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure ashobora guteganaya ibwiriza rigenewe urubyiruko rw’abakobwa kugeza umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abakobwa ahamagawe.
Umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abakobwa afite inshingano zikurikira. Abajyanama be baramufasha.
-
Afashiriza mu nteko ya paruwasi.
-
Afasha nk’umunyamuryango w’inteko y’urubyiruko rwa paruwasi (reba 29.2.6).
-
Yita ku mukobwa muto umwe ku giti cye.
-
Yigisha abandi bayobozi b’Urubyiruko rw’Abakobwa n’ubuyobozi bw’ishuri inshingano zabo.
-
Ajya inama n’urubyiruko rw’abakobwa ku byerekeye imbogamizi zidasaba umwepiskopi cyangwa zitarimo ihohoterwa (reba 32.3, 31.3.1, na 38.6.2).
11.3.4
Ubuyobozi n’Umunyabanga b’Ishuri
11.3.4.1
Guhamagara, Gushyigikira no Gushyira mu Muhamagaro
Buri shuri ry’Urubyiruko rw’Abakobwa rikwiye kugira ubuyobozi bw’ishuri.
Umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi ahamagara umukobwa muto kugira ngo afashe nk’umuyobozi w’ishuri. Iyo hari urubyiruko rw’abakobwa rwo gufasha ruhagije, mu isengesho azirikana abanyamuryango b’ishuri bo gutangira inamabyifuzo nk’abajyanama n’umunyamabanga.
Nyuma yo gutanga iyi mihamagaro, umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi yerekana urubyiruko rw’abakobwa mu ishuri ryarwo kugira ngo rushyigikirwe. Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe ashyira urubyiruko rw’abakobwa mu muhamagaro.
11.3.4.2
Inshingano
Abayobozi b’ishuri bafashiriza mu nteko y’urubyiruko rwa paruwasi (reba 11.3.4.4). Ubuyobozi bw’ishuri na bwo bufite inshingano zikurikira:
-
Ayobora imihate y’ishuri kugira ngo agire uruhare mu murimo w’agakiza n’ikuzwa (reba igice cya 1).
-
Agenda amenya kandi agakorera buri mukobwa muto, harimo abo batitabira amateraniro y’ishuri.
-
Atunganya kandi akayobora amateraniro yo ku Cyumweru y’ishuri (reba 11.2.1.2).
-
Atunganya kandi agashyira mu bikorwa serivisi n’Ibikorwa by’ishuri (reba 11.2.1.3).
11.3.4.3
Inama y’Ubuyobozi bw’Ishuri
Ubuyobozi bw’ishuri ry’Urubyiruko rw’Abakobwa buhura kenshi. Umuyobozi w’ishuri ayobora aya manama. Abayobozi bakuze b’Urubyiruko rw’Abakobwa bahawe umukoro wo gushyigikira ubuyobozi bw’ishuri na bo baritabira.
11.3.4.4
Inteko y’Urubyiruko rwa Paruwasi
Reba 29.2.6 ku makuru yisumbuyeho arebana n’inteko y’urubyiruko rwa paruwasi.
11.6
Imirongo ngenderwaho n’Ingamba by’Inyongera
11.6.1
Kurinda Urubyiruko
Iyo abantu bakuru barimo kuganira n’urubyiruko mu rwego rw’Itorero, nibura abantu bakuru babiri bakwiye kuba bahari. Bishobora kuba ngombwa gukomatanya amashuri kugira ngo ibi bishoboke.
Abantu bakuru bose bakorana n’urubyiruko bagomba kurangiza amahugurwa y’uburinzi bw’abana n’urubyiruko mu kwezi kumwe bakimara gushyigikirwa (ProtectingChildren.ChurchofJesusChrist.org).