“30. Imihamagaro mu Itorero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“30. Imihamagaro mu Itorero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
30.
Imihamagaro mu Itorero
30.0
Iriburiro
Imihamagaro iha abanyamuryango amahirwe yo zo kwiyumvamo umunezero wo gukorera Imana ukorera abana Bayo (reba Mosaya 2:17). Imihamagaro ifasha kandi abanyamuryango kongera ukwizera kwabo no kurushaho kwegera Nyagasani.
Ntabwo bikwiriye kurarikira imihamagaro yihariye mu Itorero (reba Mariko 10:42–45; Inyigisho n’Ibihango 121:34–37). Nta nubwo abanyamuryango b’Itorero “bazamuka” mu muhamagaro umwe cyangwa uwundi. Gukorana ubudahemuka mu muhamagaro ni ingirakamaro kuruta uwo umuhamagaro uwo ari wo. Nyagasani yubaha ubwitange bw’abantu bose bafashiriza mu Itorero Rye.
30.1
Kugena Umuntu wo Guhamagara
30.1.1
Imirongo ngenderwaho Rusange
Abantu bafashiriza mu Itorero bahamagarwa n’Imana (reba Abaheburayo 5:4; Ingingo z’Ukwizera 1:5). Abayobozi bashakishaubujyanama bwa Roho mu kugena umuntu wo guhamagara (reba kandi 4.2.6). Banazirikana kandi:
-
Ubudakemwa bw’umunyamuryango (uko bwagenwe mu kiganiro ntaramakuru).
-
Impano n’ubushobozi umuntu afite, cyangwa ibyo ashobora kwagura, kugira ngo aheshe umugisha abandi.
-
Imimerere bwite y’umunyamuryango, harimo ubuzima bwe n’umurimo.
-
Ingaruka umuhamagaro ushobora kugira ku gushyingirwa n’umuryango by’umunyamuryango.
Abanyamuryango bahabwa umugisha ku bw’ukwitanga bakora kugira ngo bafashirize mu Itorero. Icyakora, umuhamagaro ntugomba gushyira imitwaro itari ngombwa ku bantu ku giti cyabo no ku miryango. Nta nubwo imihamagaro ikwiye kugora abanyamuryango mu kuzuza inshingano zabo z’akazi.
Muri rusange, buri munyamuryango ahamagarirwa gufashiriza mu muhamagaro umwe gusa , byiyongeye ku kuba umuvandimwe ufasha w’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore.
Iyo barimo guha umuhamagaro umunyamuryango washyingiranwe, abayobozi bamenya neza ko uwo bashyingiranwe azi kandi ashyigikiye umuhamagaro. Mbere yo guha umuhamagaro umusore cyangwa inkumi, abayobozi bahabwa uruhushya ruvuye ku mubyeyi we cyangwa umurera.
Mbere y’uko umuhamagaro utangwa, umwepiskopi asesengurana ubwitonzi inyandiko nshyinguramakuru y’umunyamuryango kugira ngo agenzure ko itariho agasobanuro cyangwa inzitizi ku bunyamuryango zashyizwe ahagaragara.
30.1.2
Imihamagaro igenewe Abanyamuryango Bashya
Amahirwe yogukorera abandi zifasha abanyamuryango gukura mu buryo bwa roho.
Abayobozi ba paruwasi baha abanyamuryango bashya amahirwe yo gufasha nyuma gato bakimara kubatizwa no kwemezwa.
30.1.3
Imihamagaro igenewe Abo Batari Abanyamuryango
Abantu batari abanyamuryango b’Itorero bashobora guhamagarwa mu myanya imwe, nk’umucuranzi wa piyano, umuyobozi w’umuziki, cyangwa umuhamagaro wo gufasha gutunganya ibikorwa. Icyakora, ntabwo bakwiye guhamagarwa nk’abigisha, nk’abanyamuryango b’ubuyobozi bw’ihuriro cyangwa imitunganyirize, cyangwa nk’abayobozi b’umuziki w’Ishuri ry’Ibanze.
30.1.4
Ibanga
Imihamagaro n’ukuruhura ni bitagatifu. Kubera ibi, abayobozi babika mu ibanga amakuru yerekeye imihamagaro n’ukuruhura byatekerejweho.
30.1.5
Inama n’Impushya bigenewe Imihamagaro
Imbonerahamwe y’Imihamagaro yerekana umuntu ushobora gutangira inamabyifuzo ku bwa buri muhamagaro ndetse n’utanga uruhushya (reba 30.8).
Abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bazirikana ubwitonzi kuri buri namacyifuzo, bareba neza ko yatanzwe mu buryo bw’isengesho. Ubuyobozi bwa paruwasi cyangwa ubuyobozi bw’urumambo bufite inshingano ya nyuma y’ukumurikirwa kwerekeye umuntu wo guhamagara.
30.2
Gutanga Umuhamagaro
Kwakira umuhamagaro wo gukorera abandi ukwiye kubera umunyamuryango ubunararibonye by’ibya roho busobanutse.
Iyo umuyobozi atanze umuhamagaro, asobanura ko wavuye kuri Nyagasani.
Umuyobozi ashobora kandi:
-
Gusobanura intego, akamaro n’inshingano z’umuhamagaro.
-
Gushishikariza umunyamuryango gushakisha Roho wa Nyagasani mu kuzuza umuhamagaro.
-
Guhamya ko Nyagasani azafasha umunyamuryango kandi azamuha umugisha ku bwo gufashanya ubudahemuka.
-
Kubwira umunyamuryango umuntu uzatanga amahugurwa n’inkunga kubw’umuhamagaro.
-
Kumenyesha umunyamuryango amanama ayo ari yo yose agomba kwitabira kandi n’ibyifashishwa ibyo ari byo byose biboneka.
30.3
Gushyigikira Abanyamuryango mu Mihamagaro
Abahamagarwa mu myanya myinshi y’Itorero bakwiye kwerekanwa kugira ngo bashyigikirwe mbere y’uko batangira gufasha (reba Inyigisho n’Ibihango 28:13; 42:11).
Umuntu uyobora ugushyigikirwa abanza gutangaza uwaruhuwe muri uwo mwanya (niba bishoboka). Ahamagarira abanyamuryango kwerekana ishimwe ku bw’umurimo’umuntu (reba 30.6).
Iyo arimo kwerekana umuntu ku bw’ugushyigikira, umuyobozi w’ubutambyi ubifitiye uburenganzira amuhamagarira guhaguruka. Umuyobozi ahobora gukoresha amagambo nk’aya akurikira:
“[Amazina] yahamagawe nka [umwanya]. Abamushyigikiye bashobora kubyerekana bazamuye ikiganza. [Itsa gato.] Abatabishyigikiye, niba bahari, na bo bashobora kubyerekana. [Itsa gato.]”
Niba umunyamuryango uhagaze neza atemeranyije n’umuhamagaro, umuyobozi uhakuriye cyangwa undi muyobozi w’ubutambyi wabihawemo inshingano ahura na we biherereye nyuma y’iteraniro.
30.4
Gushyira Abanyamuryango mu Mihamagaro kugira ngo Bayikoreremo
Ku makuru yisumbuyeho, reba 18.11.
30.6
Kuruhura Abanyamuryango Imihamagaro
Iyo umuyobozi cyangwa umwepiskopi aruhuwe, abajyanama be baruhurwa mu buryo bwikora.
Ugukora ukuruhura ni umwanya w’ingirakamaro ku bw’ umuyobozi kugira ngo yerekane inyiturano kandi yemeze ikiganza cy’Imana mu murimo w’umunyamuryango. Umuyobozi ahura n’umunyamuryango imbonankubone kugira ngo amumenyeshe iby’ukuruhurwa mbere y’uko bitangajwe mu ruhame. Abakeneye kubimenya bonyine ni bo bamenyeshwa iby’ukuruhura mbere y’uko gutangazwa.
Umuyobozi w’ubutambyi wabiherewe uburenganzira atangaza ukuruhurwa ahantue hamwe n’aho umuntu yashyigikiriwe. Umuyobozi ashobora gukoresha amagambo nk’aya akurikira:
“[Amazina] yaruhuwe nka [umwanya]. Abashaka kwerekana ishimwe ku bw’umurimo we babyerekana bazamuye ikiganza.”
Umuyobozi ntabwo abaza niba hari umuntu utabishyigikiye.
30.8
Imbonerahamwe y’Imihamagaro
30.8.1
Imihamagaro ya Paruwasi
Umuhamagaro |
Atangirwa inamabyifuzo na |
Wemezwa na |
Ushyigikirwa na |
Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na |
---|---|---|---|---|
Umuhamagaro | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bw’urumambo, burimo gukoresha LCR | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umuyobozi w’urumambo nyuma yo kwakira uruhushya rw’Ubuyobozi bwa Mbere |
Umuhamagaro | Atangirwa inamabyifuzo na Umwepiskopi | Wemezwa na Ubuyobozi bw’urumambo n’inteko nkuru | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umuyobozi w’urumambo cyangwa umujyanama wabishinzwe |
Umuhamagaro | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Wemezwa na Ubuyobozi bw’urumambo n’inteko nkuru | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umuyobozi w’urumambo cyangwa umujyanama wabishinzwe cyangwa umujyanama mukuru |
Umuhamagaro | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Wemezwa na Ubuyobozi bw’urumambo n’inteko nkuru | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umuyobozi w’urumambo cyangwa umujyanama wabishinzwe cyangwa umujyanama mukuru |
Umuhamagaro | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bw’urumambo (bugishije inama umwepiskopi) | Wemezwa na Ubuyobozi bw’urumambo n’inteko nkuru | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umuyobozi w’urumambo |
Umuhamagaro | Atangirwa inamabyifuzo na Umuyobozi w’ihuriro (agishije inama umwepiskopi) | Wemezwa na Ubuyobozi bw’urumambo n’inteko nkuru | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umuyobozi w’urumambo cyangwa umujyanama wabishinzwe cyangwa umujyanama mukuru |
Umuhamagaro Indi mihamagaro y’ihuriro ry’abakuru | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bw’ihuriro | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango b’ihuriro | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umuyobozi w’ihuriro cyangwa umujyanama wabishinzwe |
Umuhamagaro Abayobozi b’imitunganyirize ya paruwasi | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umwepiskopi |
Umuhamagaro Abajyanama mu mitunganyirize ya paruwasi | Atangirwa inamabyifuzo na Umuyobozi w’imitunganyirize | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe |
Umuhamagaro Indi mihamagaro y’Umuryango w’Ihumure ya paruwasi | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango b’Umuryango w’Ihumure | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe |
Umuhamagaro Indi mihamagaro y’Urubyiruko rw’Abakobwa, Ishuri ry’Ibanze n’Ishuri ryo ku Cyumweru bya paruwasi | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bw’imitunganyirize | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe |
Umuhamagaro | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bwa Paruwasi (bugishije inama ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure) | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe |
Umuhamagaro | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bwa Paruwasi cyangwa ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe |
Umuhamagaro | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bwa Paruwasi (bugishije inama ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure) | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe |
Umuhamagaro | Atangirwa inamabyifuzo na Umwepiskopi (nk’umuyobozi w’ihuriro ry’abatambyi) | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango b’ihuriro | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umwepiskopi |
Umuhamagaro | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango b’ihuriro | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Ahamagarwa n’umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe; ashyirwa mu muhamagaro n’umwepiskopi |
Umuhamagaro Abajyanama mu buyobozi bw’ihuriro ry’abigisha n’abadiyakoni ndetse n’abanyamabanga b’ihuriro | Atangirwa inamabyifuzo na Umuyobozi w’ihuriro | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango b’ihuriro | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe |
Umuhamagaro | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bwa paruwasi (bugishije inama ubuyobozi w’Urubyiruko rw’Abakobwa) | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango b’ishuri | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe |
Umuhamagaro Abajyanama mu buyobozi bw’ishuri ry’Urubyiruko rw’Abakobwa n’abajyanama b’ishuri | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bw’ishuri | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango b’ishuri | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe |
Umuhamagaro Indi mihamagaro ya paruwasi | Atangirwa inamabyifuzo na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Wemezwa na Ubuyobozi bwa Paruwasi | Ushyigikirwa na Abanyamuryango ba paruwasi | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe |
30.8.2
Imihamagaro y’Ishami
Umuhamagaro |
Utangwamo inamabyifuzo na |
Wemezwa na |
Ushyigikirwa na |
Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na | ||||||||||||
---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|---|
Umuhamagaro | Utangwamo inamabyifuzo na Ubuyobozi bw’urumambo, ubw’ivugabutumwa, cyangwa ubw’akarere | Wemezwa na Ubuyobozi bw’urumambo n’inteko nkuru cyangwa ubuyobozi bw’ivugabutumwa | Ushyigikirwa na Abanyamuryango b’ishami | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umuyobozi w’urumambo cyangwa uw’ivugabutumwa (cyangwa umuyobozi w’akarere niba yarabiherewe inshingano) | ||||||||||||
Umuhamagaro | Utangwamo inamabyifuzo na Umuyobozi w’ishami | Wemezwa na Ubuyobozi bw’urumambo n’inteko nkuru cyangwa ubuyobozi bw’ivugabutumwa (cyangwa, iyo abiherewe uburenganzira n’umuyobozi w’ivugabutumwa, ubuyobozi bw’akarere) | Ushyigikirwa na Abanyamuryango b’ishami | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umuyobozi w’urumambo, ivugabutumwa, cyangwa akarere cyangwa umujyanama wabishinzwe | ||||||||||||
Umuhamagaro Umwanditsi w’ishamim, abanditsi bungirije n’umunyamabanga mukuru | Utangwamo inamabyifuzo na Ubuyobozi bw’ishami | Wemezwa na Ubuyobozi bw’urumambo n’inteko nkuru cyangwa ubuyobozi bw’ivugabutumwa (cyangwa, iyo abiherewe uburenganzira n’umuyobozi w’ivugabutumwa, ubuyobozi bw’akarere) | Ushyigikirwa na Abanyamuryango b’ishami | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umuyobozi w’urumambo cyangwa umujyanama wabishinzwe cyangwa umujyanama mukuru (ku bw’amashami ari mu mambo); umuyobozi w’akarere cyangwa umuyobozi abishinze (ku bw’amashami ari mu ivugabutumwa) | ||||||||||||
Umuhamagaro | Utangwamo inamabyifuzo na Ubuyobozi bw’urumambo, ubw’akarere, cyangwa ubw’ivugabutumwa (bugishije inama umuyobozi w’ishami) | Wemezwa na Ubuyobozi bw’urumambo n’inteko nkuru cyangwa ubuyobozi bw’ivugabutumwa (cyangwa, iyo abiherewe uburenganzira n’umuyobozi w’ivugabutumwa, ubuyobozi bw’akarere) | Ushyigikirwa na Abanyamuryango b’ishami | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umuyobozi w’urumambo cyangwa uw’ivugabutumwa (cyangwa umuyobozi w’akarere niba yarabiherewe inshingano) | ||||||||||||
Umuhamagaro | Utangwamo inamabyifuzo na Umuyobozi w’ihuriro (agishije inama umuyobozi w’ishami) | Wemezwa na Ubuyobozi bw’urumambo n’inteko nkuru cyangwa ubuyobozi bw’ivugabutumwa (cyangwa, iyo abiherewe uburenganzira n’umuyobozi w’ivugabutumwa, ubuyobozi bw’akarere) | Ushyigikirwa na Abanyamuryango b’ishami | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Umuyobozi w’urumambo cyangwa uw’ivugabutumwa cyangwa umujyanama wabishinzwe cyangwa umujyanama mukuru (cyangwa umuyobozi w’akarere cyangwa undi muyobozi w’ubutambyi niba yarabishinzwe) | ||||||||||||
Umuhamagaro Indi mihamagaro y’ishami | Utangwamo inamabyifuzo na Reba 30.8.1, usimbuza umuyobozi w’ishami ahari umwepiskopi n’ ishami ahari paruwasi. | Wemezwa na Reba 30.8.1, usimbuza umuyobozi w’ishami ahari umwepiskopi n’ ishami ahari paruwasi. | Ushyigikirwa na Reba 30.8.1, usimbuza umuyobozi w’ishami ahari umwepiskopi n’ ishami ahari paruwasi. | Ahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro na Reba 30.8.1, usimbuza umuyobozi w’ishami ahari umwepiskopi n’ ishami ahari paruwasi. |