“31. Ibiganiro ntaramakuru n’Andi Manama hamwe n’Abanyamuryango” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“31. Ibiganiro ntaramakuru n’Andi Manama hamwe n’Abanyamuryango,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
31.
Ibiganiro ntaramakuru n’Andi Manama hamwe n’Abanyamuryango
31.0
Iriburiro
Yesu Kristo akenshi yakoreye ugufasha abandi umwe kuri umwe (reba, urugero, Yohana 4:5–26; 3 Nefi 17:21). Akunda buri umwe mu bana b’Imana bose. Abafasha umuntu ku giti cye.
Iki gice gishobora gufasha abayobozi bose bafite Uburyo zo guhura n’abanyamuryango umuntu ku giti cye.
31.1
Amahame Ayobora
31.1.1
Kwitegura mu buryo bwa Roho
Itegure mu buryo bwa roho binyuze mu isengesho, inyigo y’icyanditswe gitagatifu no kubaho mu bukiranutsi. Tega amatwi y’ibyo Roho Mutagatifu akongorera.
31.1.2
Gufasha Umunyamuryango Kwiyumvamo Urukundo rw’Imana
Iyo abanyamuryango bagusanganiye ku bw’ikiganiro ntaramakuru cyangwa ku bw’ubufasha bw’imbogamizi bwite, akenshi icyo bakeneye kuruta ibindi ni ukumenya ko Data wo mu Ijuru abakunda.
Ibyanditswe bitagatifu n’amagambo y’abahanuzi b’iminsi ya nyuma atumira Roho kandi yigisha inyigisho izira inenge. Bikoreshe kugira ngo uhumekemo kandi ushishikarize, ntabwo ari ugucira iteka, gutsindagiramo, cyangwa gutera ubwoba (reba Luka 9:56).
31.1.3
Gufasha Umunyamuryango Kuvomera ku Bubasha bw’Umukiza
Shishikariza abanyamuryango kumuhindukirira. Bafashe kuvomera ku bubasha Bwe kugira ngo ukomeze, uhumurize, kandi ucungure.
31.1.4
Gufasha Umunyamuryango Kwiyumvamo ko Atengamaye kandi Atekanye
Ujye uhora uha umunyamuryango amahitamo yo kuzana undi muntu mu kiganiro ntaramakuru cyangwa inama. Iyo urimo guhura n’umunyamuryango mudahuje igitsina, umwana, cyangwa urubyiruko, menya neza ko umubyeyi cyangwa undi muntu mukuru ahari. Ashobora kuza mu nama cyangwa agategerereza hanze y’icyumba, bitewe n’amahitamo y’umunyamuryango murimo guhura.
Ntugasangize amakuru y’ibanga undi muntu—harimo umugore wawe cyangwa abandi bayobozi b’Itorero—keretse umunyamuryango atanze uruhushya.
31.1.5
Kubaza Ibibazo Byamurikiwe no Gutega Amatwi mu Bwitonzi
Iyo urimo guhura n’umunyamuryango, baza ibibazo bigufasha gusobanukirwa imimerere ye.
Mu gihe umunyamuryango arimo kuvuga, tega amatwi mu bwitonzi kandi mu guhuguka.
31.1.6
Gushishikariza Ukwigira
Kubera urukundo rwawe ufitiye abanyamuryango, ushobora gugushaka guhita utanga ibisubizo ku bibazo byabo. Icyakora, uzarushaho kubahesha umugisha ubafasha kwishakira ibisubizo byabo bwite no kwifatira ibyemezo (reba Inyigisho n’Ibihango 9:8).
31.1.7
Gushyigikira Imihate yo Kwihana
Ni umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ushobora gufasha umuntu gukemura ibyaha bikakaye. Bimwe muri ibi bitondetse muri 32.6. Niba umunyamuryango yarakoze bimwe muri ibi byaha, akwiye guhura n’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ako kanya.
31.1.8
Kwita ku Ihohoterwa mu Buryo Bukwiye
Ihohotera ntabwo rishobora kwihanganirwa mu buryo ubwo ari bwo bwose. Fata ibirego by’ihohoterwa nk’ibikomeye. Niba umenye ko umuntu yahohotewe, rega ihohotera ku bategetsi mbonezamubano kandi ugishe inama umwepiskopi. Imirongo ngenderwaho igenewe gutanga raporo no kwita ku ihohoterwa itangwa muri 38.6.2.
31.2
Ibiganiro ntaramakuru
31.2.1
Intego z’Ibiganiro ntaramakuru
Muri rusange, abayobozi b’Itorero bakoresha ikiganiro ntaramakuru abanyamuryango kugira ngo bagene niba:
-
Biteguye kwakira cyangwa kugira uruhare mu mugenzo.
-
Bakwiye guhamagarwa mu mwanya mu Itorero.
31.2.2
Amoko y’Ibiganiro ntaramakuru
Ni inde ushobora kuyobora ikiganiro ntaramakuru |
Umugambi w’ikiganiro ntaramakuru |
---|---|
Ni inde ushobora kuyobora ikiganiro ntaramakuru Umwepiskopi gusa | Umugambi w’ikiganiro ntaramakuru
|
Ni inde ushobora kuyobora ikiganiro ntaramakuru Umwepiskopi cyangwa umujyanama ahaye inshingano | Umugambi w’ikiganiro ntaramakuru
|
31.2.3
Ibiganiro ntaramakuru by’Umubatizo n’Ukwemezwa
31.2.3.1
Abana Bari Abanyamuryango Banditswe
Umwepiskopi afite imfunguzo z’ubutambyi kugira ngo habatizwe abanyamuryango bafite imyaka 8 banditswe muri paruwasi ye. Ku bw’iyi mpamvu, we cyangwa umujyanama wabishinzwe akoresha ikiganiro ntaramakuru abantu bakurikira ku bw’umubatizo:
-
Abana bafite imyaka 8 bari abanyamuryango banditswe.
-
Abana bafite imyaka 8 batari abanyamuryango banditswe ariko bafite umubyeyi cyangwa ubarera w’umunyamuryango.
-
Abanyamuryango banditswe bafite imyaka 9 no kuzamura bafite umubatizo warindirijwe kubera ubumuga bwo mu mutwe.
Mu kiganiro ntaramakuru, umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi amenya neza ko umwana asobanukiwe imigambi y’umubatizo (reba 2 Nefi 31:5–20). Anamenya neza kandi ko umwana asobanukiwe igihango cy’umubatizo kandi yiyemeje kucyubahiriza (reba Mosaya 18:8–10). Ntabwo akeneye gukoresha urutonde rwihariye rw’ibibazo. Iki ntabwo ari ikiganiro ntaramakuru cyo kugena ubudakemwa, kubera abana batoya badakeneye ukwihana (Moroni 8:11).
31.2.3.2
Abahindutse
Umuyobozi w’ivugabutumwa afite imfunguzo z’ubutambyi kugira ngo habatizwe abahindutse. Ku bw’iyi mpamvu, umuvugabutumwa w’igihe cyuzuye akoresha ikiganiro ntaramakuru:
-
Abantu bafite imyaka 9 kuzamura batigeze babatizwa kandi ngo bemezwe. Reba 31.2.3.1 Ku bw’umwihariko ugenewe abo bafite ubumuga bwo mu mutwe.
-
Abana bafite imyaka 8 kuzamura bafite ababyeyi batari abanyamuryango b’Itorero.
-
Abana bafite imyaka 8 kuzamura bafite umubyeyi nawe ugiye kubatizwa kandi akemezwa.
31.2.4
Ibiganiro ntaramakuru ku bw’Ukwimikwa mu Rwego rw’Ubutambyi bwa Aroni
Ku makuru yisumbuyeho, reba 18.10.2.
31.2.5
Ibiganiro ntaramakuru by’Icyemezo ku Ngoro y’Imana
Ingoro y’Imana ni inzu ya Nyagasani. Kwinjira mu ngoro y’Imana no kugira uruhare mu migenzo ni uburenganzira budasanzwe butagatifu. Ubu burenganzira budasanzwe bubikiwe abo biteguye mu buryo bwa roho kandi baharanira kubahiriza ibigenderwaho bya Nyagasani, uko bigenwe n’abayobozi babiherewe uburenganzira.
Kugira ngo bakore uku kugena, abayobozi b’ubutambyi bakoresha umunyamuryango ikiganiro ntaramakuru bakoresha ibibazo biri muri LCR (reba kandi imirongo ngenderwaho muri 26.3).
31.2.6
Ibiganiro ntaramakuru ku bw’Ukwimikwa mu Rwego rw’Ubutambyi bwa Melikizedeki
Umuyobozi w’urumambo afite imfunguzo z’ubutambyi ku bwo gutanga Ubutambyi bwa Melikizedeki. Anafite kandi imfunguzo z’ubutambyi zigenewe kwimika mu nzego z’umukuru n’umutambyi mukuru.
Afite uruhushya rw’ubuyobozi bw’urumambo, umwepiskopi akoresha umunyamuryango ikiganiro ntaramakuru akoresheje ibibazo bitangwa mu Melchizedek Priesthood Ordination Record [Nyandiko nshyinguramakuru y’Ukwimikwa mu Butambyi bwa Melikizedeki].
31.3
Andi Mahirwe agenewe Abayobozi kugira ngo bahure n’Abanyamuryango
-
Abanyamuryango bashobra gusaba guhura n’umuyobozi w’Itorero iyo bakeneye ubujyanama bw’ibya roho cyangwa bafite ibibazo bwite bibaremereye.
-
Umwepiskopi cyangwa umuntu abishinze ahura n’abanyamuryango bakennye mu by’umubiri (reba 22.6).
-
Umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi ahura na buri mwana ufite imyaka 11 igihe ava mu Ishuri ry’Ibanze ajya mu ihuriro ry’abadiyakoni cyangwa ishuri ry’Urubyiruko rw’Abakobwa.
31.3.1
Guhura n’Urubyiruko
Umwepiskopi cyangwa umwe mu bajyanama be bahura na buri rubyiruko kabiri mu mwaka. Nibura imwe muri aya manama buri mwaka akwiye kuba ari hamwe n’umwepiskopi. Guhera mu mwaka urubyiruko rwuzuza imyaka 16, amanama yombi muri uwo mwaka akwiye kuba ari hamwe n’umwepiskopi niba bishoboka.
Umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abakobwa na we afite inshingano zo kwita ku rubyiruko rw’abakobwa. Ashobora gukora ibi ahura n’urubyiruko rw’abakobwa umwe kuri umwe (cyangwa n’undi muntu mukuru uhari).
31.3.1.2
Ingingo zo Kuganira
intego nyamukuru y’amanama hamwe n’urubyiruko ni ukubaka ukwizera muri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo no gufasha urubyiruko kubakurikira. Aya manama akwiye kuba ubunararibonye bw’ibya roho buzahura.
31.3.2
Guhura n’Urubyiruko rw’Abakuze b’Ingaragu
Umwepiskopi ashyira hejuru mu by’ibanze iterambere ry’ibya roho ry’urubyiruko rw’abakuze b’ingaragu. We cyangwa umujyanama wabishinzwe ahura na buri rubyiruko rukuze rw’ingaragu nibura rimwe mu mwaka.
31.3.3
Guhura n’Abanyamuryango kugira ngo Muganire ku Mihamagaro n’Inshingano Zabo
Ubuyobozi bw’urumambo, ubuyobozi bwa paruwasi n’abandi bayobozi bahura imbonankubone n’abanyamuryango babaha raporo ku byerekeye imihamagaro yabo.
Umuyobozi yerekana inyiturano ku bw’umurimo w’umunyamuryango kandi akamutera ingabo mu bitugu.
31.3.6
Ubujyanama n’Ubuvuzi bya Kinyamwuga
Abayobozi b’Itorero ntabwo bahamagarirwa kuba abajyanama b’umwuga cyangwa gutanga ubuvuzi. Ubufasha batanga ni ubw’ibya roho, bibanda ku bubasha bukomeza, buhumuriza, bucungura bwa Yesu Kristo. Byiyongeye kuri ubu bufasha bw’ingirakamaro kandi bwahumetswe, abanyamuryango bamwe bashobora kungukira mu bujyanama bwa kinyamwuga aho buboneka.
31.4
Guhura n’Abanyamuryango hakoreshejwe Ikoranabuhanga
Mu busanzwe, abayobozi bahura n’abanyamuryango imbonankubone ku bw’ibiganiro ntaramakuru no ku bwo gutanga ubufasha bw’ibya roho n’ugufasha. Icyakora, nk’umwihariko, bashobora guhura hakoreshejwe ikoranabuhanga iyo guhura imbonankubone bidashoboka.