Ibyanditswe bitagatifu
Enosi 1


Igitabo cya Enosi

Igice cya 1

Enosi asenga yivuye inyuma maze aronka imbabazi z’ibyaha bye—Ijwi rya Nyagasani riza mu bitekerezo bye, rimusezeranya agakiza ku Balamani mu minsi izaza—Abanefi bifuza guhindura Abalamani—Enosi anezezwa n’Umucunguzi we. Ahagana 420 M.K.

1 Dore, habayeho ko njyewe, Enosi, namenye ko data yari umukiranutsi—kuko yanyigishije mu rurimi rwe, ampa uburere n’inama za Nyagasani—none hasingizwe izina ry’Imana yanjye kubera ibyo—

2 Kandi ndababwira iby’ugukirana nagiriye imbere y’Imana, mbere y’uko mpabwa imbabazi z’ibyaha byanjye.

3 Dore, nagiye guhiga inyamaswa mu mashyamba; kandi amagambo nagiye numva kenshi data avuga yerekeye ubuzima buhoraho, n’umunezero w’abera, byacengeye byimbitse mu mutima wanjye.

4 Kandi roho yanjye yarabisonzeye, maze mpfukama hasi imbere y’Umuremyi wanjye, nuko ndamutakambira mu isengesho rikomeye kandi ryingingira roho yanjye bwite; kandi umunsi wose naramutakambiye, koko, kandi ijoro ryarinze rigwa nkirangurura ijwi ryanjye kugira ngo rigere mu ijuru.

5 Nuko ijwi ryanjeho, rivuga riti: Enosi, ibyaha byawe urabibabari we, kandi uzahabwa umugisha.

6 Kandi njyewe, Enosi, namenye ko Imana idashobora kubeshya; niyo mpamvu, ipfunwe ryanjye ryampanaguweho.

7 Maze ndavuga nti: Nyagasani, bigenze bite?

8 Nuko arambwira ati: Kubera ukwizera kwawe muri Kristo, utigeze na rimwe mbere wumva cyangwa ngo ubone. Kandi imyaka myinshi izashira mbere y’uko aziyerekana mu mubiri; kubera iyo mpamvu, igendere, ukwizera kwawe kuragukijije.

9 Noneho, habayeho ko ubwo nari maze kumva aya magambo, natangiye kwiyumvamo icyifuzo cy’imibereho myiza y’abavandimwe banjye, Abanefi; kubera iyo mpamvu, neguriye roho yanjye yose Imana kubera bo.

10 Nuko bityo mu gihe nari ndimo ndwana na roho, dore, ijwi rya Nyagasani ryongeye kuza mu bitekerezo byanjye, rivuga riti: Nzagenderera abavandimwe bawe nkurikije umwete wabo mu kubahiriza amategeko yanjye. Nabahaye iki gihugu, kandi ni igihugu gitagatifu; kandi sinzakivuma keretse bibaye bitewe n’ubukozi bw’ibibi; kubera iyo mpamvu, nzagenderera abavandimwe bawe nk’uko nabivuze; kandi ibicumuro byabo nzabishyirana ishavu ku mitwe yabo bwite.

11 Kandi nyuma y’uko njyewe, Enosi, nari maze kumva aya magambo, ukwizera kwanjye kwatangiye kwemarara muri Nyagasani; nuko musengana umuhate mwinshi kubw’ abavandimwe banjye, Abalamani.

12 Kandi habayeho ko nyuma y’uko nari maze gusenga kandi mbikoranye umwete wose Nyagasani yambwiye ati: Nzaguha ibijyanye n’ibyifuzo byawe, kubera ukwizera kwawe.

13 Kandi noneho dore, iki cyari icyifuzo namwifuzagaho—ko nibibaho, ko abantu banjye, Abanefi, bagwa mu gicumuro, maze ku buryo ubwo aribwo bwose bakazarimburwa, n’Abalamani batazarimburwa, kugira ngo Nyagasani Imana izasigasire inyandiko y’abantu banjye, Abanefi; ndetse nibibaho ku bubasha bw’ukuboko kwe gutagatifu, ko byashobora kuzahishurirwa Abalamani ku munsi uzaza, kugira ngo, nibura, bazagere ku gakiza—

14 Kuko muri icyo gihe umuhate wacu wari impfabusa mu kubagarura ku kwizera nyakuri. Kandi barahiranye umujinya ko, iyo biba bishoboka, bari kurimbura inyandiko zacu na twe, ndetse na gakondo z’abasogokuruza bacu.

15 Kubera iyo mpamvu, kubera ko nari nzi ko Nyagasani Imana yari ashoboye gusigasira inyandiko zacu, nakomeje kumutakambira, kuko yari yarambwiye ati: Ikintu icyo aricyo cyose uzasabana ukwizera, wemera ko uzakibona mu izina rya Kristo, uzakibona.

16 Kandi nari mfite ukwizera, nuko ntakambira Imana kugira ngo izasigasire inyandiko; maze igirana nanjye igihango ko izazihishurira Abalamani mu gihe gikwiye cyayo bwite.

17 Kandi njyewe, Enosi, nari nzi ko bizabaho bijyanye n’igihango twagiranye; kubera iyo mpamvu, roho yanjye yararuhutse.

18 Kandi Nyagasani yarambwiye ati: Abasogokuruza bawe nabo basabye iki kintu; kandi kizabakorerwa bijyanye n’ukwizera kwabo; kuko ukwizera kwabo kwari nk’ukwawe.

19 Kandi ubu, habayeho ko njyewe, Enosi, nagenze mu bantu ba Nefi, mpanura ibintu bizaza, kandi mpamya ibintu nari maze kumva no kubona.

20 Kandi ndatanga ubuhamya ko abantu ba Nefi bashakanye umwete kugarura Abalamani mu kwizera nyakuri mu Mana. Ariko imirimo yacu yabaye iy’ubusa; urwango rwabo rwari rubashimangiyemo, kandi bari bayobowe na kamere mbi zabo ku buryo bahindutse nk’ibikoko, n’abicanyi, n’abantu bafite inyota y’amaraso, buzuye gusenga ibishushanyo bafite ubwandure; bakarya inyamaswa z’umuhigo; bakaba mu mahema, kandi bakazerera mu gasi bakenyeye uruhu rugufi hafi y’ibyaziha byabo n’imitwe yabo yogoshe; kandi ubuhanga bwabo bwari mu muheto, no mu mbugita, n’ishoka. Kandi abenshi muri bo ntacyo baryaga uretse inyama mbisi; kandi bakomeje gushaka kuturimbura.

21 Kandi habayeho ko abantu ba Nefi bahinze ubutaka, kandi bameza ubwoko bwose bw’impeke, n’ubwo imbuto, n’amashyo y’imikumbi, n’amashyo y’ubwoko bwose bw’amatungo ya buri bwoko, n’ihene, n’amasha, ndetse n’amafarasi menshi.

22 Kandi hari abahanuzi benshi bihebuje muri twe. Kandi abantu bari abantu bashinze ijosi, bikomeye gusobanukirwa.

23 Kandi nta kintu cyariho uretse ubukana bukabije, kwigisha no guhanura iby’intambara, n’amakimbirane, n’ukurimbura, no kubibutsa urupfu ubudahwema, n’igihe cy’ubuziraherezo, n’imanza n’ububasha by’Imana, n’ibi bintu byose—byabakanguriraga kubikomeza ubudahwema bagatinya Nyagasani. Ndababwira ko nta kintu cyariho uretse icy’ibi bintu, kandi n’ukwerura gukomeye bihebuje kw’imvugo, byari kubabuza kugwa bwangu mu kurimbuka. Kandi ni muri ubu buryo nanditse ibiberekeyeho.

24 Kandi nabonye intambara hagati y’Abanefi n’Abalamani mu minsi y’imibereho yanjye.

25 Kandi habayeho ko natangiye gusaza, kandi imyaka ijana na mirongo irindwi n’icyenda yari imaze guhita uhereye igihe data Lehi yaviriye i Yerusalemu.

26 Kandi nabonye ko ngomba vuba kumanurirwa mu mva yanjye, nuko nkoreshwa n’ububasha bw’Imana kugira ngo nigishe kandi mpanurire aba abantu, kandi ntangaze ijambo rijyanye n’ukuri kuri muri Kristo. Kandi nararitangaje mu minsi yanjye yose, kandi ndinezererwamo bisumbye iby’isi.

27 Kandi vuba aha nzajya ahantu h’uburuhukiro bwanjye, hamwe n’Umucunguzi wanjye; kuko nzi ko muri we nzaruhuka. None nezejwe n’umunsi umubiri wanjye upfa uzambikwa ubudapfa, kandi nkazahagarara imbere ye; bityo nzabona mu maso he n’ibyishimo, maze azambwire ati: Ngwino unsange, urahirwa, hari ahantu haguteguriwe mu mazu meza ya Data. Amena.