Ibyanditswe bitagatifu
Yakobo 4


Igice cya 4

Abahanuzi bose bahimbaza Data mu izina rya Kristo—Igitambo cya Aburahamu cya Isaka cyari ishusho y’Imana n’umwana wayo w’Ikinege—Abantu bakwiriye kwiyunga n’Imana binyuze mu Mpongano—Abayuda bazanga ibuye ry’urufatiro. Ahagana 544–421 M.K.

1 Ubu dore, habayeho ko njyewe, Yakobo, kubera ko nafashije cyane abantu banjye mu ijambo, (kandi sinshobora kwandika keretse bikeya by’amagambo yanjye, kubera ko biruhije guharagata amagambo yacu ku bisate) kandi tuzi ko ibintu twandika ku bisate bihamaho;

2 Ariko ibintu ibyo aribyo bose twanditse ku kintu icyo aricyo cyose uretse ku bisate bigomba kononekara maze bigashira; ariko dushobora kwandika amagambo makeya ku bisate, azaha abana bacu, ndetse n’abavandimwe bacu bakundwa, agace gato k’amakuru atwerekeyeho, cyangwa yerekeye abasogokuruza babo—

3 Ubu tunezererwa muri iki kintu; kandi dukorana umwete duharagata aya magambo ku bisate, twiringira ko abavandimwe bacu bakundwa n’abana bacu bazabyakirana imitima ishimira, maze bakabisoma bitonze kugira ngo bashobore kwiga n’umunezero kandi nta shavu, nta n’agasuzuguro, kerekeye ababyeyi babo ba mbere.

4 Kuko, kubera uyu mugambi twanditse ibi bintu, kugira ngo bashobore kumenya ko twamenye ibya Kristo, kandi twagize ibyiringiro by’ikuzo rye imyaka ibihumbi byinshi mbere y’ukuza kwe; kandi si twebwe twenyine ubwacu twagize ibyiringiro by’ikuzo rye, ahubwo n’abahanuzi batagatifu bose babayeho mbere yacu.

5 Dore, bizeye Kristo kandi baramya Data mu izina rye, kandi natwe turamya Data mu izina rye. Kandi kubera uyu mugambi twubahiriza itegeko rya Mose, kubera ko rimuragiza roho zacu; kandi kubera iyi mpamvu ryaratagatifujwe kuri twebwe ngo dukiranuke, ndetse nk’uko byavuzwe kuri Aburahamu mu gasi ko yumviye amategeko y’Imana atura umuhungu we Isaka, aribyo shusho y’Imana n’Umwana wayo w’Ikinege.

6 Kubera iyo mpamvu, dusoma neza iby’abahanuzi, kandi dufite amahishurwa menshi na roho y’ubuhanuzi; kandi kubera ko dufite ubu buhamya bwose tugira ibyiringiro, kandi ukwizera kwacu ntikunyeganyezwe, kugeza ubwo mu by’ukuri dushobora gutegeka mu izina rya Yesu n’ibiti ubwabyo bikatwumvira, cyangwa imisozi, cyangwa imiraba yo mu nyanja.

7 Nyamara, Nyagasani Imana atwereka intege nkeya zacu kugira ngo dushobore kumenya ko ari kubw’inema ye, n’ukwicisha bugufi gukomeye kwe ku bana b’abantu, tugira ububasha bwo gukora ibi bintu.

8 Dore, imirimo ya Nyagasani irakomeye kandi iratangaje. Amayobera ye ntashobora gucukumburwa; kandi ntibishoboka ko umuntu yavumbura inzira ze zose. Kandi nta muntu n’umwe uzi iby’inzira ze keretse bimuhishuriwe; niyo mpamvu, bavandimwe, ntimugasuzugure ibyahishuwe n’Imana.

9 Kuko dore, kubw’ububasha bw’ijambo ryayo umuntu yaje ku isi, isi yaremwe n’ububasha bw’ijambo ryayo. Kubera iyo mpamvu, niba Imana ishobora kuvuga maze isi ikabaho, no kuvuga maze umuntu akaremwa, none ubwo, kuki itashobora gutegeka isi, cyangwa umurimo w’ibiganza byayo kuri yo, hakurikijwe ugushaka kwayo n’amahitamo yayo.

10 Kubera iyo mpamvu, bavandimwe, mwigerageza kugira inama Nyagasani, ahubwo nimwakire inama zivuye mu kuboko kwayo. Kuko dore, mwebwe ubwanyu muzi ko igira inama mu bushishozi, no mu butabera, n’impuhwe zikomeye, ibyo yaremye byose.

11 Kubera iyo mpamvu, bavandimwe bakundwa, nimwiyunge nayo binyuze mu mpongano ya Kristo, Umwana wayo w’Ikinege, nuko mushobore kubona izuka, bijyanye n’ububasha bw’izuka buri muri Kristo, kandi mugaragare nk’imbuto za mbere za Kristo ku Mana, mufite ukwizera, kandi mubone ibyiringiro byiza by’ikuzo muri we mbere y’uko yiyerekana ubwe mu mubiri.

12 None ubu, bakundwa, ntimutangazwe n’uko mbabwiye ibi bintu; kuko ni iki se cyatuma ntavuga iby’impongano ya Kristo, maze ngo nshyikire ubumenyi bwuzuye bumwerekeyeho, kandi nshyikire ubumenyi bw’izuka n’isi izaza?

13 Dore, bavandimwe banjye, uhanura nimureke ahanure kugira ngo abantu basobanukirwe; kuko Roho ivuga ukuri kandi itabeshya. Kubera iyo mpamvu, ivuga ibintu nk’uko biri rwose, n’ibintu nk’uko bizaba rwose; niyo mpamvu, ibi bintu mwabyeretswe mu buryo butaziguye, kubwo agakiza ka roho zacu. Ariko dore, si twebwe twenyine bahamya b’ibyo bintu; kuko Imana nayo yabibwiye abahanuzi ba kera.

14 Ariko dore, Abayuda bari abantu bashinze ijosi; kandi basuzuguraga amagambo yeruye, kandi bicaga abahanuzi, kandi bagashakashakisha ibintu badashobora gusobanukirwa. Kubera iyo mpamvu, kubera ubuhumyi bwabo, ubuhumyi bwatewe no kurenga ku ntego, byabaye ngombwa ko bagwa; kuko Imana yabavanyeho ukwerura kwayo, maze ibashyikiriza ibintu byinshi badashobora gusobanukirwa, kubera ko babyifuzaga. Kandi kubera ko babyifuzaga Imana yarabikoze, kugira ngo bazasitare.

15 Kandi ubu njyewe, Yakobo, nyobowe na Roho ngo mpanure; kuko nsobanurirwa kubw’imirimo ya Roho uri muri njye, kugira ngo kubw’ugusitara kw’Abayuda bazange ibuye bashoboraga kubakaho ngo bagire urufatiro rwizewe.

16 Kuko dore, bijyanye n’ibyanditswe bitagatifu, iri buye rizahinduka irikomeye, n’irya nyuma, n’urufatiro rwonyine rwizewe, Abayuda bashobora kubakaho.

17 None se ubu, bakundwa banjye, byashoboka bite ko aba, nyuma yo kuba baranze urufatiro rwizewe, bashobora kurwubakaho iteka, kugira ngo rushobore guhinduka urukomeza imfuruka yabo?

18 Dore, bavandimwe banjye bakundwa, nzabahishurira iri yobera; niba, mu buryo ubwo aribwo bwose, ntanyeganyeze ngo ndeke gushikama muri Roho, maze nsitare kubera igishyika cyanjye gikabije mbafitiye.