Ibyanditswe bitagatifu
Yakobo 5


Igice cya 5

Yakobo asubira mu magambo ya Zenosi yerekeye umugani w’igiti cyahinzwe n’icya elayo cy’ishyamba—Ni igishushanyo cya Isirayeli n’Abanyamahanga—Ugutatana n’ugukoranira hamwe kwa Isirayeli bigaragaza ibimenyetso mbere y’uko biba—Hakomojwe ku Banefi n’Abalamani n’inzu yose ya Isirayeli—Abanyamahanga bazaterwa kuri Isirayeli—Amaherezo uruzabibu ruzatwikwa. Ahagana 544–421 M.K.

1 Dore, bavandimwe banjye, ntimwibuka ko mwasomye amagambo y’umuhanuzi Zenosi, yabwiye inzu ya Isirayeli, avuga ati:

2 Nimutege amatwi, mwebwe nzu ya Isirayeli, maze mwumve amagambo yanjye, umuhanuzi wa Nyagasani.

3 Kuko dore, niko Nyagasani avuga: Nzakugereranya, wowe nzu ya Isirayeli, n’igiti cya elayo cyahinzwe, umuntu yafata maze akakigaburirira mu ruzabibu rwe, nuko kigakura, kandi kigasaza, maze kigatangira kumirana.

4 Kandi habayeho ko Nyir’uruzabibu yagiye, nuko abona ko igiti cye cya elayo cyatangiye kumirana; maze aravuga ati: Nzakicira, kandi nkihingire, maze nkigaburire, kugira ngo byibuze kizashobore gushibukaho amashami matoya kandi yorohereye, maze ntikizapfe.

5 Nuko habayeho ko yakiciye, aragihingira, akigaburira bijyanye n’amagambo ye.

6 Kandi habayeho ko nyuma y’iminsi myinshi, cyatangiye gushibuka gake, amashami matoya kandi yorohereye; ariko dore, umutwe remezo wacyo watangiye gupfa.

7 Nuko habayeho ko Nyir’uruzabibu yabibonye, maze abwira umugaragu we ati: Mbabajwe n’uko nzabura iki giti; kubera iyo mpamvu, genda maze ukure amashami ku giti cya elayo cy’ishyamba, maze uyanzanire hano; maze dukureho ariya mashami manini yatangiye kumagana, nuko tuyajugunye mu muriro kugira ngo ashobore kwaka.

8 Kandi dore, niko Nyir’uruzabibu avuga: Nzavanaho amenshi y’aya mashami matoya kandi ahehereye, maze nzayatere aho nzashaka hose; kandi ntacyo bitwaye niyo habaho ko umuzi w’iki giti wakuma, nzashobora kwibikira urubuto rwacyo; niyo mpamvu, nzafata aya mashami matoya kandi ahehereye, maze nyatere aho nzashaka hose.

9 Fata amashami y’igiti cya elayo cy’ishyamba, nuko uyatere, mu mwanya w’ayo; maze aya nakuyeho nyajugunye mu muriro maze nyatwike, kugira ngo atazashobora kunyunyuza ubutaka bw’uruzabibu rwanjye.

10 Nuko habayeho ko umugaragu wa Nyir’uruzabibu yakoze hakurikijwe ijambo rya Nyir’uruzabibu, nuko ateramo amashami y’igiti cya elayo cy’ishyamba.

11 Kandi Nyagasani w’uruzabibu yatumye gishobora guhingirwa, kandi kiricirwa, kandi kiragaburirwa, abwira umugaragu we ati: Mbabajwe n’uko nzabura iki giti; niyo mpamvu, kugira ngo byibuze nshobore kurengera imizi yacyo kugira ngo idapfa, kugira ngo kandi nshobore kugisigasira ubwanjye, nakoze iki kintu.

12 Kubera iyo mpamvu, komereza aho; witegereze icyo giti, kandi ukigaburire, uzirikana amagambo yanjye.

13 Kandi ibyo nzabishyira mu gice cyo hasi cy’uruzabibu rwanjye, aho nshaka hose, ibyo ntibikureba; kandi ndakora ibyo kugira ngo nshobore gusigasira ku bwanjye amashami kamere y’igiti; ndetse, kugira ngo nshobore kwihunikira imbuto zacyo nteganyiriza igihe; kuko mbabazwa n’uko nzabura iki giti n’imbuto zacyo.

14 Nuko habayeho ko Nyagasani w’ uruzabibu yagiye, maze ahisha amashami kamere y’igiti cya elayo cyavanywe mu ishyamba mu bice byo hasi by’umurima w’imizabibu, amwe hamwe n’andi ahandi, hakurikjwe ugushaka kwe n’ibimushimisha.

15 Nuko habayeho ko igihe kirekire cyashize, maze Nyagasani w’uruzabibu abwira umugaragu we ati: Ngwino, tumanukire mu ruzabibu, kugira ngo dukore mu ruzabibu.

16 Nuko habayeho ko Nyagasani w’uruzabibu, ndetse n’umugaragu, bamanukiye mu ruzabibu gukora. Kandi habayeho ko umugaragu yabwiye shebuja ati: Dore, reba hano; dore igiti.

17 Kandi habayeho ko Nyagasani w’uruzabibu yararebye nuko abona igiti cyatewemo amashami ya elayo y’ishyamba; kandi yaramaze kwera no gutangira kugira imbuto. Nuko abona ko ari cyiza; n’imbuto zacyo zasaga n’imbuto kamere.

18 Nuko abwira umugaragu ati: Dore, amashami y’igiti cya elayo cy’ishyamba yafashe ubuhehere bw’umuzi wacyo, kugira ngo umuzi wacyo uyatere imbaraga nyinshi; kandi izo mbaraga nyinshi z’amashami y’igiti cy’ishyamba yeze urubuto rwahinzwe. None, iyo tudateramo aya mashami, igiti cyayo kiba cyararimbutse. Kandi ubu, dore, nzahunika imbuto nyinshi, igiti cyazo cyeze; kandi imbuto zacyo nzazihunikira nteganyiriza igihe, k’ubwanjye bwite.

19 Kandi habayeho ko Nyagasani w’uruzabibu yabwiye umugaragu ati: Ngwino, tujye mu gice cyo hasi cy’uruzabibu, nuko turebe niba amashami kamere y’igiti atareze nayo imbuto nyinshi, kugira ngo nihunikire urubuto rwacyo nteganyiriza igihe, k’ubwanjye bwite.

20 Kandi habayeho ko bagiye aho shebuja yahishe amashami kamere y’igiti, maze abwira umugaragu ati: Dore ibi; nuko abona aya mbere yeze imbuto nyinshi; ndetse abona ko ari nziza. Nuko abwira umugaragu ati: Sarura imbuto zayo, maze uzihunike uteganyiriza igihe, kugira ngo nshobore kuzibikira k’ubwanjye bwite; kuko dore, niko avuga, iki gihe ni kirekire nkigaburira, kandi cyeze imbuto nyinshi.

21 Nuko habayeho ko umugaragu yabwiye shebuja ati: Kuki waje hano gutera iki giti, cyangwa iri shami ry’igiti? Kuko dore, hari ahantu hakennye birenze mu butaka bwose bw’uruzabibu.

22 Maze Nyagasani w’uruzabibu aramubwira ati: Wingira inama; nari nzi ko ari ahantu hakennye h’uwo murima; niyo mpamvu, nakubwiye nti: Narugaburiye igihe kirekire, kandi urabibona ko rweze imbuto nyinshi.

23 Kandi habayeho ko Nyagasani w’uruzabibu yabwiye umugaragu we ati: Reba hano; dore nateye irindi shami ry’igiti na none; kandi uzi ko aha hantu h’umurima hari hakennye kuruta aha mbere. Ariko, reba icyo giti. Narakigaburiye iki gihe kirekire, kandi cyeze imbuto nyinshi; kubera iyo mpamvu zikoranyirize hamwe, maze uyarundarunde uteganyiriza igihe kitari icy’umusaruro, kugira ngo nshobore kuyibikira k’ubwanjye bwite.

24 Nuko habayeho ko Nyagasani w’uruzabibu yabwiye na none umugaragu we ati: Reba hano, maze urebe irindi shami na none, nateye; reba ko narigaburiye naryo, kandi ryeze imbuto.

25 Nuko abwira umugaragu ati: Reba hano maze urebe irya nyuma. Dore, iri nariteye mu hantu heza h’umurima; kandi nararigaburiye iki gihe kirekire, kandi igice cy’igiti cyeze urubuto rwavanywe mu ishyamba, kandi ikindi gice cy’igiti cyeze urubuto rw’ishyamba; dore, nagaburiye iki giti nk’ibindi.

26 Kandi habayeho ko Nyir’uruzabibu yabwiye umugaragu ati: Hwanyuraho amashami atareze urubuto rwiza, maze uyajugunye mu muriro.

27 Ariko dore, umugaragu yaramubwiye ati: Reka tuyicire, maze tuyahingire, nuko tuyagaburire igihe kirekire gato, kugira ngo nibura ashobore kukwerera imbuto nziza, kugeza ubwo utazashobora kuzihunikira.

28 Kandi habayeho ko Nyir’uruzabibu n’umugaragu wa Nyir’uruzabibu bagaburiye urubuto rwose rw’uruzabibu.

29 Nuko habayeho ko igihe kirekire cyashize, maze Nyir’uruzabibu abwira umugaragu we ati: Reka, tumanukire mu ruzabibu, kugira ngo twongere dukore mu ruzabibu. Kuko dore, igihe kiregereje, kandi imperuka iraje mu gihe gito; niyo mpamvu, ngomba guhunika nteganyiriza igihe, k’ubwanjye bwite.

30 Kandi habayeho ko Nyir’uruzabibu n’umugaragu bamanukiye mu ruzabibu; nuko bagera ku giti gifite amashami kamere yahwanyuweho, n’amashami y’igiti cy’ishyamba akagiterwamo; kandi dore, ubwoko bwose bw’imbuto bwari buremerereye icyo igiti.

31 Kandi habayeho ko Nyir’uruzabibu yumvise ku rubuto, ubwoko bwose uko bungana. Nuko Nyir’uruzabibu aravuga ati: Dore, iki gihe kirekire twagaburiye iki giti, kandi nihunikiye k’ubwanjye imbuto nyinshi nteganyiriza igihe.

32 Ariko dore, iki gihe cyeze imbuto nyinshi, kandi nta na rumwe rwacyo ruri rwiza. Kandi dore, hari ubwoko bwose bw’imbuto mbi; kandi ntacyo kinyunguye, hatitaweho umurimo wacu wose, none ubu birambabaza ko nabura iki giti.

33 Nuko Nyir’uruzabibu abwira umugaragu ati: Ni iki twakorera iki giti, kugira nongere gushobora kwibikira imbuto zacyo nziza k’ubwanjye bwite?

34 Nuko umugaragu abwira shebuja ati: Dore, kubera ko wateyemo amashami y’igiti cya elayo cy’ishyamba yagaburiye imizi, kugira ngo ibeho kandi ntipfe; niyo mpamvu mubona ko ikiri mizima.

35 Nuko habayeho ko Nyir’uruzabibu yabwiye umugaragu we ati: Iki giti ntacyo kinyunguye, kandi imizi yacyo ntacyo inyunguye nayo igihe cyose izera imbuto mbi.

36 Icyakora, nzi ko imizi ari myiza, kandi kubera umugambi wanjye bwite narayirinze; kandi kubera imbaraga zayo nyinshi yejeje kugeza ubu, ku mashami y’ishyamba, imbuto nziza.

37 Kuko dore, amashami y’ishyamba yarakuze kandi arenga imizi yayo; kandi kubera ko amashami y’ishyamba yarenze imizi yayo yeze imbuto nyinshi mbi; nuko kubera ko yeze imbuto nyinshi cyane mbi mwabonye ko yatangiye gupfa, kandi azaba ahishije vuba aha, kugira ngo ashobore kujugunywa mu muriro, keretse dushoboye kuyakorera ikintu cyo kuyarinda.

38 Kandi habayeho ko Nyir’uruzabibu abwira umugaragu we ati: Reka tumanukire mu bice byo hasi cyane by’uruzabibu, maze turebe niba amashami kamere nayo yareze imbuto mbi.

39 Nuko habayeho ko bagiye mu bice byo hasi cyane by’uruzabibu. Kandi habayeho ko babonye ko urubuto rw’amashami kamere narwo rwanduye; koko, urwo irya mbere n’urwo irya kabiri ndetse n’urwo irya nyuma; kandi zose zaranduye.

40 Nuko urubuto rw’ishyamba rw’aya nyuma rwasumbye icyo gice cy’igiti cyeze imbuto nziza, ku buryo iryo shami ryarabye maze rigapfa.

41 Kandi habayeho ko Nyir’uruzabibu yarize, maze abwira umugaragu ati: Ni iki kiruseho mba narakoreye uruzabibu rwanjye?

42 Dore, nari nzi ko imbuto zose z’uruzabibu, uretse izi, zanduye. None ubu ibi byigeze kwera imbuto nziza nabyo byaranduye; none ubu ibiti byose by’uruzabibu rwanjye ntacyo bimaze uretse gutemwa no kujugunywa mu muriro.

43 Kandi dore iki cya nyuma, gifite ishami ryarabiranye, nagiteye mu gace k’ubutaka bwiza; koko, ndetse ako niko nari narahisemo kuruta utundi duce twose tw’ubutaka bw’uruzabibu rwanjye.

44 Kandi wabonye ko na none natemye icyanyunyuzaga aka gace k’ubutaka, kugira ngo nshobore gutera iki giti mu mwanya wacyo.

45 Kandi wabonye ko igice cyacyo cyeze imbuto nziza, n’igice cyacyo kikera imbuto z’ishyamba; kandi kubera nahwanyuyeho amashami yacyo kandi nkayajugunya mu muriro, dore, cyasumbye ishami ryiza cyanyunyuje.

46 None ubu, dore, hatitaweho isuku yose nari naragiriye uruzabibu rwanjye, ibiti byarwo byaranduye, ku buryo bitera imbuto nziza; kandi ibyo nari nizeye kubirinda, nkahunika imbuto zabyo nteganyiriza igihe, k’ubwanjye bwite. None dore byabaye nk’igiti cya elayo cy’ishyamba, nta gaciro bifite ahubwo byatemwa maze bikajugunywa mu muriro; none birambabaje ko ngiye kubibura.

47 Ariko se ni iki kiruseho mba narakoreye uruzabibu rwanjye? Naba se narahinnye ukuboko kwanjye, kugira ngo ntarugaburira? Oya, nararugaburiye, kandi nararuhingiye, nuko ndarwicira, maze ndarufumbira; kandi narambuye ukuboko kwanjye hafi umunsi wose, none iherezo riregereje. Kandi mbabazwa no kuba natema ibiti byose by’uruzabibu rwanjye, maze nkabijugunya mu muriro kugira ngo bishye. Ni nde wanduje uruzabibu rwanjye?

48 Nuko habayeho ko umugaragu yambwiye shebuja ati: Ese si ubwirasi bw’uruzabibu rwawe—amashami yarwo se ntiyaganje imizi yari myiza? None kubera ko amashami yaganje imizi yacyo, dore yakuze bwangu kurusha ubushobozi bw’imizi, yigwizaho imbaraga. Dore, ndavuga nti: Ese iyi ntiyaba ari yo mpamvu ibiti by’uruzabibu rwanjye byanduye?

49 Nuko habayeho ko Nyagasani w’uruzabibu yabwiye umugaragu ati: Reka dutangire nuko duteme ibiti by’uruzabibu maze tubijugunye mu muriro, kugira ngo bitanyunyuza ubutaka bw’uruzabibu rwanjye, kuko ntacyo ntakoze. Ni iki kiruseho mba narakoreye uruzabibu rwanjye?

50 Ariko, dore, umugaragu yabwiye Nyagasani w’uruzabibu ati: Rwihorere igihe gito.

51 Nuko Nyagasani aravuga ati: Koko, ndarwihorera igihe gito, kuko mbabazwa no kuba nabura ibiti by’uruzabibu rwanjye.

52 Kubera iyo mpamvu, reka dufate amashami y’ibi nateye mu duce two hasi cyane tw’uruzabibu rwanjye, kandi reka tuyatere mu giti yavuyeho, maze dukure ku giti ayo mashami afite urubuto rusharira birenze, maze tuyatere mu mashami kamere y’igiti mu mwanya wayo.

53 Kandi ibi ndabikora kugira ngo igiti kidapfa, kugira ngo, nibura, nshobore kwibikira imizi yacyo kubera umugambi wanjye bwite.

54 Kandi, dore, imizi y’amashami kamere y’igiti nateye aho nshatse hose aracyari mazima; niyo mpamvu, kugira ngo nayo nyabike kubera umugambi wanjye bwite, ndafata amwe mu mashami y’iki giti, maze nyayateremo. Koko, ndayateramo amashami y’igiti cya nyina, kugira ngo nshobore kworora imizi nayo ku bw’umugambi wanjye bwite, kugira ngo ubwo izaba ikomeye bihagije nibura izashobore kunyerera imbuto nziza, kandi nzashobora guhererwa icyubahiro mu rubuto rw’uruzabibu rwanjye.

55 Nuko habayeho ko bayavanye mu giti kamere cyari cyarahindutse icy’ishyamba, nuko bayatera mu biti kamere, nabyo byabaye iby’ishyamba.

56 Nuko na none bafata ku biti kamere byari byarahindutse iby’ishyamba, maze bayatera muri nyina wabyo.

57 Nuko Nyagasani w’uruzabibu abwira umugaragu ati: Ntuhwanyure amashami y’ibisambo ku biti, keretse asharira cyane; maze mutere muri yo mukurikije ibyo navuze.

58 Kandi nzongera ngaburire ibiti by’uruzabibu, nuko tuzakate amashami yabyo; maze tuzahwanyure ku biti ayo mashami ashaje, agomba gupfa, maze tuyajugunye mu muriro.

59 Kandi ibi nzabikora kugira ngo, nibura, imizi yabyo ishobore kugira imbaraga kubera ubwiza bwayo; no kubera uguhinduka kw’amashami, kugira ngo icyiza gishobore kuganza ikibi.

60 Nuko kubera ko narinze amashami kamere n’imizi yayo, kandi nkaba narongeye gutera amashami kamere muri nyina wayo, kandi nkarinda imizi ya nyina wayo, kugira ngo, nibura, ibiti by’uruzabibu rwanjye rwongere gushobora kwera imbuto nziza, kandi kugira ngo nshobore kongera kugira umunezero mu rubuto rw’uruzabibu rwanjye, kandi, nibura, kugira ngo nshobore kunezezwa bihebuje n’uko narinze imizi n’amashami y’urubuto rwa mbere—

61 Kubera iyo mpamvu, tangira, maze uhamagare abagaragu, kugira ngo dukorane umwete n’imbaraga mu ruzabibu, kugira ngo dushobore gutegura inzira, kugira ngo nshobore kwongera kweza urubuto kamere, ariryo rubuto kamere rwiza kandi rurengeje agaciro urundi rubuto rwose.

62 Kubera iyo mpamvu, reka dutangire maze dukorane imbaraga zacu ubu bwa nyuma, kuko dore igihe cya nyuma kiregereje, kandi ubu ni ubwa nyuma nzicira uruzabibu rwanjye.

63 Uteremo amashami; utangirire ku ya nyuma kugira ngo ashobore kuba aya mbere, no kugira ngo aya mbere ashobore kuba aya nyuma, kandi uhingire ibiti, byaba ibishaje n’ibito, ibya mbere n’ibya nyuma; n’ibya nyuma n’ibya mbere, kugira ngo byose byongere kugaburirwa rimwe ubwa nyuma.

64 Kubera iyo mpamvu, ubihingire, kandi ubyicire, nuko wongere ubifumbire rimwe, bwa nyuma, kuko iherezo ryegereje. Kandi niba bibayeho ko ayo mashami yatewe bwa nyuma azakura, nuko akera urubuto kamere, noneho muzazitegurire inzira, kugira ngo zishobore gukura.

65 Maze uko atangira gukura, muzakureho amashami yera imbuto zisharira, hakurikijwe imbaraga z’ameza n’ingano yayo; kandi ntimuzakurireho amabi rimwe, hato imizi yayo itazarusha imbaraga ishami ryateweho, nuko ishami ryateweho rigapfa, maze nkabura ibiti by’uruzabibu rwanjye.

66 Kuko birambabaza ko nabura ibiti by’uruzabibu rwanjye; kubera iyo mpamvu, muzakureho amabi mukurikije uko ameza azakura, kugira ngo umuzi no hejuru binganye imbaraga, kugeza ubwo ameza azaganza amabi, nuko amabi agatemwa maze akajugunywa mu muriro, kugira ngo atanyunyuza ubutaka bw’uruzabibu rwanjye; maze bityo nkazaca ibibi mu ruzabibu rwanjye.

67 Nuko amashami y’igiti kamere nzongere nyatere mu giti kamere;

68 Maze amashami y’igiti kamere nzayatere mu mashami kamere y’igiti; nuko bityo nzongere nyashyire hamwe’ kugira ngo azere urubuto kamere, maze azabe rimwe.

69 Nuko amabi azajugunywe, koko, ndetse hanze y’ubutaka bwose bw’uruzabibu rwanjye; kuko dore, gusa iri rimwe nzicira uruzabibu rwanjye.

70 Kandi habayeho ko Nyir’uruzabibu yohereje umugaragu we, nuko umugaragu aragenda maze akora nk’uko Shebuja yamutegetse, maze azana abandi bagaragu; ariko babaye bake.

71 Nuko Nyir’uruzabibu arababwira ati: Mutangire, maze mukore mu ruzabibu, n’imbaraga zanyu. Kuko dore, ubu nibwo bwa nyuma nzagaburira uruzabibu rwanjye; kuko igihe cya nyuma kiregereje, kandi igihe kije kihuta; kandi nimunkoranira imbaraga muzagirana umunezero nanjye ku rubuto nzihunikira nteganyiriza igihe kigiye kuza.

72 Kandi habayeho ko abagaragu batangiye nuko bakorana imbaraga zabo; maze Nyir’uruzabibu nawe akorana na bo; kandi bumvira amategeko ya Nyir’uruzabibu mu bintu byose.

73 Nuko ubwo niho batangiye kubaho urubuto kamere mu ruzabibu; n’amashami kamere atangira gukura no gushisha bihebuje; kandi amashami y’ishyamba atangira guhwanyurwa no kujugunywa; maze basigarana umuzi n’umutwe wawo bingana, hakurikijwe imbaraga zabyo.

74 Nuko bityo, barakoze, n’umwete wose, bakurikiza amategeko ya Nyir’uruzabibu, ndetse kugeza ubwo amabi ajugunywe kure y’uruzabibu, nuko Nyagasani arabyirindira kugira ngo ibiti byongere bihinduke imbuto kamere; maze bihinduka nk’umubiri umwe; nuko Nyir’uruzabibu yibikira urubuto kamere, rwari urw’agaciro karenze izindi kuri we kuva mu ntangiriro.

75 Kandi habayeho ko ubwo Nyir’uruzabibu yabonaga ko urubuto rwe rwari rwiza, kandi ko uruzabibu rwe rutari rucyanduye, yahamagaye abagaragu be, nuko arababwira ati: Dore, muri iki gihe cya nyuma, twagaburiye uruzabibu rwanjye; kandi murabona ko nabikoze bijyanye n’ugushaka kwanjye; kandi narinze urubuto kamere, arirwo rwiza, ndetse nk’uko rwahoze mu ntangiriro. Kandi murahirwa; kuko kubera ko mwabaye abanyamwete mu gukorana nanjye mu ruzabibu rwanjye, kandi mwakurikije amategeko yanjye, kandi mwongeye kunzanira urubuto kamere, kugira ngo uruzabibu rwanjye rutongera kwandura, maze ibyapfuye bikajugunywa, dore muzagira umunezero hamwe na njye kubera urubuto rw’uruzabibu rwanjye.

76 Kuko dore, mu gihe kirekire nzihunikira ubwanjye urubuto rw’uruzabibu rwanjye nteganyiriza igihe, kije kihuta; kandi mu gihe cya nyuma nagaburiye uruzabibu rwanjye, kandi ndarwicira, nuko ndaruhingira, maze ndarufumbira; niyo mpamvu nzihunikira ubwanjye urubuto, igihe kirekire, bijyanye n’ibyo navuze.

77 Kandi ubwo igihe kizagera ngo urubuto rubi rwongere ruze mu ruzabibu rwanjye, icyo gihe nzatuma urwiza n’urubi bikoranywa; nuko urwiza nzarusigasire ubwanjye, kandi urubi nzarujugunye mu mwanya warwo bwite. Nuko noneho igihe kigeze n’iherezo; maze nzatume uruzabibu rwanjye rutwikwa n’umuriro.