Ibihango n’Imana Bikomeza, Birinda, kandi Bidutegurira Ikuzo Rihoraho
Uko duhitamo gukora ibihango no kubyubahiriza, tuzahabwa umugisha w’ibyishimo byisumbuyeho muri ubu buzima n’ubugingo buhoraho buzaza.
Bavandimwe, mbeka umunezero wo guteranira mu buvandimwe ku isi hose! Nk’abagore bakora kandi bubahiriza ibihango n’Imana, dusangira isano za roho zidufasha guca mu mbogamizi z’igihe cyacu no kudutegurira Ukuza kwa Kabiri kwa Yesu Kristo. Kandi kubahiriza ibyo bihango bidufasha kuba abagore b’ubutware bashobora kuzana abandi ku Mukiza.
Abo bamaze kubatizwa bakoze igihango kuri uwo munsi utazigera wibagirwa ko bitirirwa izina rya Yesu Kristo, bahora bamwibuka, bakurikiza amategeko Ye, no kumukorera kugeza ku ndunduro. Iyo dukoze ibi bintu, Data wo mu Ijuru asezeranya kubabarira ibyaha byacu no kuduha ubusabane bwa Roho Mutagatifu. Iyi migisha idutangiza mu nzira, niba tugiye imbere kandi tukihangana kugeza ku ndunduro, izatwemerera kubana na Yo ndetse n’Umwana Wayo mu bwami bwa selesitiyeli. Buri muntu wabatijwe afite isezerano ry’ubu butoni niba yubahirije igihango yagize uwo munsi udasanzwe.
Abo bagira ibihango byisumbuyeho mu ngoro y’Imana bakira amasezerano yuzuye ububasha agendera ku budahemuka bw’umuntu ku giti cye. Dusezeranya ku mugaragaro kumvira amategeko y’Imana, kubaho mu nkuru nziza ya Yesu Kristo, kuba abaziranenge mu buryo bw’ubupfura, kandi tukegurira Nyagasani igihe n’impano zacu. Nyuma y’ibyo, Imana isezeranya imigisha muri ubu buzima n’amahirwe yo kuyigarukira.1 Muri urwo ruhererekane, duhabwa, cyangwa duhabwamo ingabire, ububasha bwo gushishoza hagati y’ukuri n’ikosa, hagati y’ikiri cyo n’ikitari cyo, mu majwi atari meza kandi atera urujijo adusakuriza. Mbega impano ifite ububasha!
Mu myiteguro y’urugendo rwanjye rwa mbere mu ngoro y’Imana, mama n’abavandimwe b’inararibonye bo mu Muryango w’Ihumure bamfashije gutoranya ibintu nakenera, harimo amakanzu meza y’umuhango. Ariko imyiteguro y’ingirakamaro kurusha indi yaje na mbere yo kumenya ibyo kwambara. Nyuma yo kunkoresha ibazwa kugira ngo agene niba ndi indakemwa, umwepiskopi wanjye yasobanuye ibihango nazakora. Ubusobanuro bwe bwuzuye ubwitonzi bwampaye amahirwe yo gutekereza no kwitegura kugira ibyo bihango.
Ubwo umunsi wageze, nitabiriye mfite icyiyumviro cy’inyiturano n’amahoro. Nubwo ntari nsobanukiwe umumaro wuzuye w’ibi bihango nagize, nari nzi ko mpujwe n’Imana binyuze muri ibyo bihango kandi nasezeranyijwe imigisha nashoboraga gusobanukirwa gake niba mbyubahirije. Kuva kuri ubwo bunararibonye, nakomeje kugenda nizezwa ko kubahiriza ibihango dukorana n’Imana bitwemerera kuvoma ku bubasha bw’Umukiza, budukomeza mu bigeragezo bitajya bibura, buduha uburinzi ku butware bw’umwanzi, kandi budutegura ikuzo rihoraho.
Ubunararibonye bw’ubuzima bushobora kuba mu ngeri zinyuranye nk’ubushimishije ku bushengura umutima, ubw’incamugongo ku bw’akataraboneka. Buri bunararibonye budufasha gusobanukirwa byinshi ku rukundo rwa Data rubumbatira ndetse n’ubushobozi bwacu bwo guhinduka binyuze mu mpano y’inema y’Umukiza. Kubahiriza ibihango byacu byemerera ububasha bw’Umukiza kutwoza uko twiga binyuze mu bunararibonye—byaba ari ukwibeshya guto cyangwa gutsindwa bikabije. Umucunguzi wacu arahatubereye kugira ngo adusame ubwo tuzagwa niba tumuhindukiriye.
Mwaba mwarahagaze ku mukoki uhanannye cyane amano yanyu ari ku mpera zawo munateye umugongo wanyu inyenga iri munsi? Mu kumanukisha umurunga, nubwo uba ufashwe n’urusobe rw’imirunga ikomeye n’igikoresho gishobora kukugezayo mu mutekano, guhagarara ku mpera bituma umutima utera cyane. Gusubira inyuma ku mukoki maze ukinaga mu mubande bisaba icyizere mu gitsika gifashe ku kintu kitanyeganyega. Bisaba icyizere mu muntu uzakurura umurunga uko umanuka. Kandi nubwo igikoresho kiguha ubushobozi bumwe bwo kugenga ukumanuka kwawe, ugomba kugira icyizere ko mugenzi wawe atazatuma ugwa.
Ndibuka neza cyane manukisha umurunga hamwe n’itsinda ry’urubyiruko rw’abakobwa. Nari uwa mbere mu itsinda mu kumanuka. Ubwo nasubiraga inyuma ku mukoki, natangiye guhanukana ubuhubutsi. Mu buryo bw’inyiturano, umurunga warinyagambuye maze ihanuka ryanjye rirahagarara. Uko nabaga nagana ngeze hagati ngo ngwe ku rutare rushinyitse, nasengaga ntitiriza ku bw’umuntu cyangwa ikintu cyari kimfashe kugira ngo ntashwanyukira ku rutare.
Nyuma, namenye ko iburo ry’igitsika ritari ryakanyazwe neza bitekanye, maze ubwo nakandagiraga ku mpera, umuntu wari uri kuzirika umurunga yaranyeganyejwe inyuma mu mugongo maze akururwa azanwa hafi y’impera z’umukoki. Mu buryo runaka, yaje gutangiriza ibirenge bye amabuye amwe. Ashikamye muri ibyo birindiro, yabashije gukora cyane mu kumanura, ikiganza ku kindi, na wa murunga. Nubwo ntashoboraga kumubona, narinzi ko yari arimo gukoresha imbaraga ze zose kugira ngo andokore. Indi nshuti yari iri mu ndiba y’umukoki, yiteguye kunsama niba umurunga ucitse. Ubwo nageraga aho yanshyikira, yafashe ikiziriko cy’umurunga maze amanura ku butaka.
Hamwe na Yesu Kristo nk’igitsika cyacu ndetse nk’umufatanyabikorwa w’intungane, twijejwe imbaraga Ze zuje urukundo mu kigeragezo ndetse n’ubutabazi bushyira bukaza binyuze muri We. Nk’uko Umuyobozi M. Russell Ballard yigishije: “Ukwizera mu Mana n’Umwana wayo, Nyagasani Yesu Kristo, ni … igitsika tugomba kugira mu buzima bwacu kugira ngo kidufate cyane mu bihe by’imidugararo n’ubugome. … Ukwizera kwacu … kugomba gushingira muri Yesu Kristo, ubuzima bwe n’impongano ye, ndetse no m’ukugarurwa kw’inkuru nziza ye.”2
Igikoresho cy’ibya roho kidutangira ngo tudasandarira ku rutare rw’amakuba ni ubuhamya bwacu bwa Yesu Kristo ndetse n’ibihango dukora. Dushobora kwishingikiriza ubu bufasha kugira ngo butuyobore kandi butujyane ahatekanye. Nk’umufatanyabikorwa wacu ubishaka, Umukiza ntazemera ko tugwa aho atashyikira. Yewe no bihe byacu by’ububabare n’akababaro, ahabereye kubaka no gutera ingabo mu bitugu. Ububasha bwe budufasha kwisuganya nyuma y’ingaruka zishegesha kenshi z’amahitamo y’abandi. Icyakora, buri wese muri twe agomba kwambara ikiziriko kandi akareba neza ko amapfundo apfunditse bitekanye. Tugomba guhitamo kuzirikwa ku gitsika cy’Umukiza, kubohwa kuri We n’ibihango byacu.3
Ni gute dukomeza cya gitsika? Dusengana umutima wiyoroheje, twiga tukanatekereza byimbitse ku byanditswe bitagatifu, dufata isakaramentu na roho w’ukwihana ndetse n’ugushengerera, duharanira kubahiriza amategeko, ndetse dukurikiza inama y’umuhanuzi. Kandi uko twuzuza inshingano zacu za buri munsi mu buryo “bwisumbuyeho kandi butagatifu kurushaho”4 , turushaho guhuza n’Umukiza, mu gihe kimwe, dufasha abandi kumusanga.
Ni iki bwa buryo “bwisumbuyeho kandi butagatifu kurushaho” busa na bwo? Tugerageza kubaho mu nkuru nziza mu biganiro byacu byose. Twita kuri abo bakeneye ubufasha dufasha bya nyabyo, twerekana urukundo binyuze muri serivisi yoroshye. Dusangiza ubutumwa bwiza bw’inkuru nziza abo bakeneye amahoro n’imbaraga kandi batazi aho kubikura.5 Dukora kugira ngo twunge imiryango by’iteka ku mpande zombi z’umwenda ukingiriza. Kandi kuri abo bakoreye ibihango mu nzu ya Nyagasani, nk’uko Umuyobozi Russell M. Nelson yasobanuye, “Buri uhabwa umugenzo mukuru azambara gamenti ntagatifu y’ubutambyi, [ari yo] … itwibutsa … kugendera mu nzira y’igihango buri munsi mu buryo bwisumbuyeho kandi butagatifu kurushaho.”6 Ibi bikorwa ntabwo ari ibintu biraho bikorwa rimwe na rimwe ahubwo ni ingenzi ku byishimo byacu bya buri munsi—n’umunezero uhoraho.
Nta kintu cy’ingirakamaro kurushaho ku iterambere ryacu rihoraho kuruta kubahiriza ibihango byacu n’Imana. Iyo ibihango byacu byo mu ngoro y’Imana biganje, dushobora kwizera mu kongera kubonana n’abo dukunda byuzuye umunezero ku rundi ruhande rw’umwenda ukingiriza. Wa mwana cyangwa umubyeyi cyangwa uwo mwashakanye wavuye mu buzima bupfa arimo kwiringira n’umutima we wose ko uzaba umunyakuri ku bihango bibahuza hamwe. Nibatwirengagiza cyangwa tugafata ibihango byacu n’Imana nk’ibyoroshye, tuba turimo gushyira ayo masano ahoraho mu kaga. Ubu ni igihe cyo kwihana, gusana, ndetse no kongera kugerageza.
Ibyishimo ni iby’akanya gato niba tuguranye imigisha y’umunezero uhoraho mo ukwirekura kw’igihe gito. Hatitawe ku myaka yacu, uko ni ukuri ntakuka: urufunguzo ku byishimo birambye ni ukubaho inkuru nziza ya Yesu Kristo no kubahiriza ibihango byacu. Umuhanuzi wacu, Umuyobozi Nelson, yemeje ko “umutekano wacu nyamukuru n’ibyishimo byacu birambye byonyine bizingiye mu gufata ku nkoni y’icyuma y’inkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe, yuzuye hamwe n’ibihango n’imigenzo yayo. Iyo dukoze ibyo, dushobora kunyura mu mazi abira dutekanye kubera ko tugera ku bubasha bw’Imana.”7
Benshi muri twe barimo kunyura mu mazi abira. Uko tujugunywa n’imiraba y’amakuba kandi rimwe na rimwe tugahumishwa n’imivumba y’amarira yazanye n’ayo magume, twaba tutamenya icyerekezo cyo kugashyamo ubwato bwacu bw’ubuzima. Twaba yewe tutanashobora gutekereza ko dufite imbaraga zo kutugeza ku nkombe. Kwibuka uwo uri we—umwana ukunzwe w’Imana—impamvu uri ku isi, ndetse n’ intego yawe yo kubana n’Imana n’abo ukunda bishobora gukesha imibonere yawe kandi bikanagushyira mu cyerekezo nyacyo. Mu muhengeri hagati, hari urumuri rucyeye rwo kwerekana inzira. Yesu yatangaje ko ari urumuri rurabagirana mu mwijima.8 Twizezwa umutekano iyo turangamiye urumuri Rwe kandi tugasigasira ubunyangamugayo bw’ibihango byacu.
Byari iby’agaciro guhura n’abagore b’imyaka yose barimo kubaho mu mimerere inyuranye bubahiriza ibihango byabo. Buri munsi, barangamira Nyagasani n’umuhanuzi We ku bw’ubujyanama, aho kuba ibitangazamakuru bizwi. Hatitawe ku mbogamizi bwite zabo n’amacurabwenge yangiza y’isi agerageza kubabuza kubahiriza ibihango byabo, biyemeje kuguma mu nzira y’igihango. Bishingikiriza ku isezerano ry’ibyo Data afite byose.9 Kandi imyaka yanyu iyo ari yo yose, buri umwe muri mwe bagore wakoze igihango n’Imana afite ubushobozi bwo gufatira hejuru urumuri rwa Nyagasani no kuyobora abandi kuri We.10 Binyuze mu kubahiriza ibihango kwawe, azaguha imigisha y’ububasha bw’ubutambyi Bwe kandi agushoboze kugira ubutware bwimbitse ku bantu bose muzavugana na bo. Nk’uko Umuyobozi Nelson yatangaje, muri abagore bazuzuza ubuhanuzi bwahanuwe mbere y’igihe!11
Bavandimwe bakundwa, hejuru y’ibindi byose, mugume mu nzira y’igihango igana kuri Yesu Kristo! Twahawe umugisha wo kuza ku isi ubwo ingoro z’Imana zuzuye ku isi. Gukora no kubahiriza ibihango by’ingoro y’Imana biboneka kuri buri munyamuryango w’indakemwa w’Itorero. Urubyiruko rukuze, ntimukeneye kurindira kugeza kw’ishyingiranwa kugira ngo mukore ibyo bihango bitagatifu. Mushobora kwitegura nk’umugore muto kwakira uburinzi n’imbaraga ibihango by’ingoro y’Imana bitanga vuba mucyuzuza imyaka 18 uko mwiteguye kandi mwiyumvamo icyifuzo cyo kubahiriza ibyo bihango byo mu ngoro y’Imana.12 Mwamaze kwakira imigisha y’ingoro y’Imana, ntimutume abacantege cyangwa ibirangaza bibakurura hirya y’ukuri guhoraho. Mwige kandi mubaze amasoko yizewe ku bw’ugusobanukirwa kwisumbuyeho k’umumaro mutagatifu w’ibihango mwakoze. Mujye mu ngoro y’Imana kenshi uko mubishoboye kandi mutege amatwi Roho. Muziyumvamo gusubizwamo icyezere biryoshye ko muri mu nzira ya Nyagasani. Muzabona ubutwari bwo gukomeza ndetse no kuzana n’abandi.
Ndahamya ko uko duhitamo gukora ibihango na Data wo mu Ijuru ndetse tukagera ku bubasha bw’Umukiza kugira ngo tubyubahirize, tuzahabwa umugisha n’ibyishimo byisumbuyeho muri ubu buzima kuruta uko ubu twabitekereza ndetse n’ubugingo buhoraho buhebuje buzaza.13 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.