Muze mu Rugo rw’Imana
Mu rugo rw’Imana, tugiriramo ubunararibonye bw’ukutwitaho kuducunga, kukatugaburira kandi tugiriramo umugisha wo kwiyumvamo urukundo Rwe rucungura.
Nk’ababyeyi bakiri bato, Umuvandimwe na Mushiki wacu Samad bize inkuru nziza ya Yesu Kristo mu rugo rwabo rworoheje rw’ibyumba bibiri muri Semarang, Indoneziya.1 Bicaye impande y’akameza gato, hamwe n’itara rifite urumuri ruke ryasaga nkaho ryuzuza icyumba imibu kurusha umucyo, abavugabutumwa bato babiri babigishije ukuri guhoraho. Binyuze mu isengesho ritaryarya n’ubujyanama bwa Roho Mutagatifu, baje kwemera ibyo bigishijwe maze bahitamo kubatizwa no guhinduka abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Icyo cyemezo, ndetse n’imiterere yo kubaho kwabo kuva ubwo, cyahaye umugisha Umuvandimwe na Mushiki wacu ndetse n’imiryango yabo muri buri gice cy’ubuzima bwabo.2
Ni bamwe mu Bera b’abapayiniya ba mbere muri Indoneziya. Nyuma y’aho bakiriyiye imigenzo y’ingoro y’Imana, ndetse Umukuru Samad afasha nk’umuyobozi w’ishami na nyuma nk’umuyobozi w’akarere, atwara azenguruka Java yo hagati kugira ngo yuzuze inshingano ze. Mu myaka icumi ishize, yafashije nk’umupatiriyaki wa mbere w’Urumambo rwa Surakarta Indoneziya.
Nk’umwe mu bavugabutumwa muri urwo rugo, rworoheje rwuzuyemo ukwizera imyaka 49 ishize, nababonyemo umuhamya w’ibyo Umwami Benyamini yigishije mu Gitabo cya Morumoni: “Ndifuza ko muzirikana imibereho y’imigisha kandi y’ibyishimo y’abubahiriza amategeko y’Imana. Kuko dore, barahirwa mu bintu byose, haba iby’umubiri n’ibya roho.”3 Imigisha itemba mu buzima bw’abo bakurikiza urugero n’inyigisho za Yesu Kristo, bahitamo kubarwa mu bigishwa Be, ni benshi cyane, buzuye umunezero, kandi bahoraho.4
Urugo rw’Imana
Ubutumire bw’igihango cy’umubatizo cya Aluma kuri abo bakoraniye ku Mazi ya Morumoni butangirana n’iyi nteruro: “None ubu, ubwo mwifuza kuza mu rugo rw’Imana.”5
Urugo, cyangwa urugo rw’intama, ni ikiraro kigari, kenshi cyubatswe n’inkuta z’amabuye, aho intama zirindirwa nijoro. Kigira umuryango umwe gusa. Ku mpera y’umunsi, umwungeri ahamagara intama. Zizi ijwi rye, maze zinyuze mu irembo zikinjira mu mutekano w’urugo.
Abantu ba Aluma bari baramenye ko abungeri bahagaze ku karyango gafunganye k’urugo kugira ngo iyo intama zinjiye, zibarwe6 maze ibisebe byazo n’uburwayi bwazo bibonwe kandi binitweho imwe kuri imwe. Umutekano n’imibereho myiza y’intama biterwa n’ubushake bwazo bwo kuza mu rugo no kuguma mu rugo.
Muri twe haba hari bamwe biyumvamo nkaho bari ku mpera z’umukumbi, wenda barimo batekereza ko bakenewe gake cyangwa bahabwa agaciro gake cyangwa ko batabarizwa mu rugo. Kandi, nko mu rugo rw’intama, mu rugo rw’Imana rimwe na rimwe turabangamirana maze tugakenera kwihana cyangwa kubabarira.
Ariko Umwungeri Mwiza7—umwungeri wacu nyakuri—ahora ari mwiza. Mu rugo rw’Imana, twumvamo ukutwitaho kuducunga, kukatugaburira kandi tugiriramo umugisha wo kwiyumvamo urukundo Rwe rucungura. Yaravuze ati, “nguharagase mu biganza byanjye; inkike zawe zizahora imbere yanjye.”8 Umukiza wacu yaharagase ibyaha byacu, ububabare bwacu, ndetse n’amagorwa yacu mu biganza Bye9 kandi ibyo byose ni akarengane mu buzima.10 Bose ntibahejwe mu kwakira iyi migisha, uko “mwifuza kuza”11 no guhitamo kuba mu rugo. Impano y’amahitamo ntabwo ari uburenganzira bwo guhitamo gusa; ahubwo ni uburyo bwo guhitamo ikiri cyo. Kandi inkike z’urugo ntabwo ari inzitizi ahubwo ni isoko y’umutekano w’ibya roho.
Yesu yigishije ko hari “umukumbi umwe, umwungeri umwe.”12 Yaravuze ati:
“Unyura mu irembo ni we mwungeri w’intama. …
“Kandi intama zumva ijwi rye … ,
“… intama zikamukurikira: kuko zizi ijwi rye.”13
Nuko Yesu yagize ati, “Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa,”14 arimo yigisha bigaragara ko hari inzira imwe rukumbi ijyana mu rugo rw’Imana kandi inzira imwe rukumbi yo gukizwa. Ni ku bwa Yesu Kristo kandi binyuze muri we.15
Imigisha Iza kuri Abo bari mu Rugo rw’Imana
Twigira uko twaza mu rugo mu ijambo ry’Imana, ari yo nyigisho yigishijwe na Yesu Kristo n’abahanuzi Be.16 Iyo dukurikije inyigisho ya Kristo maze tukaza mu rugo binyuze m’ukwizera Yesu Kristo, ukwihana, umubatizo n’ukwemezwa, ndetse tugakomeza ubudahemuka,17 Aluma yasezeranije imigisha yihariye ine, y’umuntu ku giti cye. Mwebwe mube (1) “mwacungurwa n’Imana,” (2) “mubarirwe hamwe n’abo mu muzuko wa mbere,” (3) “mugire ubugingo buhoraho,” maze (4) Nyagasani “azasuka ku bwinshi Roho ye kuri mwebwe.”18
Nyuma Aluma yigishije ibyerekeye iyi migisha, abantu bakomye amashyi kubera umunezero. Ngiyi impamvu:
Iya mbere: Gucungura bisobanuye kwishyura ideni cyangwa inshingano cyangwa kubohora ibiteza ubwihebe cyangwa inabi.19 Nta ngano y’ukwisubiraho bwite ko ku ruhande rwacu ishobora kutugira abahanaguwe ibyaha twakoze cyangwa kutugira uko twakabaye bitewe n’ibikomere twahuye na byo nta Mpongano ya Yesu Kristo. Ni Umucunguzi wacu.20
Iya Kabiri: Kubera Umuzuko wa Kristo, bose bazazuka.21 Nyuma y’uko roho zacu zivuye mu mibiri yacu ipfa, tuzategereza nta kabuza ubwo dushobora kongera guhobera abo dukunda mu mubiri wazutse. Tuzategerezanya amashyushyu ukuba turi muri abo b’Umuzuko wa Mbere.
Iya Gatatu: Ubuzima buhoraho bisobanuye kubana n’Imana kandi nk’uko ibaho. Ni “isumba zose mu mpano zose z’Imana”22 kandi buzazana ubwuzure bw’umunezero.23 Ni umugambi nyamukuru n’intego y’ubuzima bwacu.
Iya kane: Ubusabane bw’umunyamuryango w’Ubumana, Roho Mutagatifu, butanga ubujyanama n’ihumure bikenewe cyane muri ubu buzima bupfa.24
Zirikana ibitera ukutishima bimwe: inkeke ziva ku cyaha,25 akababaro n’irungu bituruka k’urupfu rw’uwo umuntu akunda, ndetse n’ubwoba buterwa n’ugushidikanya ku kiba iyo dupfuye. Ariko iyo twinjiye mu rugo rw’Imana kandi tukubahiriza ibihango byacu na Yo, twiyumvamo amahoro yo kumenya no kwizera ko Kristo azaducungura ibyaha byacu, ko ugutandandukana k’umubiri na roho byacu bizarangira vuba vuba, kandi ko tuzabaho iteka ryose n’Imana mu buryo bw’agatangaza kurushaho.
Izera Kristo kandi Ukore m’Ukwizera
Bavandimwe na bashiki banjye, ibyanditswe bitagatifu byuzuye ingero z’ububasha buhebuje bw’Umukiza ndetse n’impuhwe ze zuzuye ibambe n’inema. Mu murimo We wo ku isi, imigisha Ye yo komora yaje kuri abo bamwizeye kandi bagakora m’ukwizera. Urugero, umugabo wamugaye ku kidendezi cya Betesida yagenze ubwo, afite ukwizera, yakurikije itegeko ry’Umukiza ryari “byuka, wikorere uburiri bwawe, ugende.”26 Abo bari barwaye cyangwa baremaye mu buryo ubwo ari bwo bwose mu gihugu cy’Aharumbuka baromowe ubwo mu kivunge kimwe bagiye mbere.27
Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo twakire imigisha ihambaye yasezeranijwe abo baza mu rugo rw’Imana bidusaba gukora gusa ibyo—dukeneye guhitamo kuza. Aluma Muto yigishije ati, “None ubu ndababwira ko umwungeri mwiza abahamagara; kandi nimuzumva ijwi rye azabazana mu rugo rwe.”28
Imyaka myinshi ishize inshuti nkunda yaratabarutse izize kanseri. Ubwo umugore we, Sharon, yanditse bwa mbere ibyerekeye uburwayi bwe, yaravuze ati: “Duhisemo Ukwizera. Ukwizera mu Mukiza wacu, Yesu Kristo. Ukwizera mu mugambi wa Data wo mu Ijuru, ndetse n’ukwizera ko azi ibikenewe byacu kandi yuzuza amasezerano Ye.”29
Nahuye n’Abera b’Iminsi ya Nyuma benshi bameze nka Sharon biyumvamo amahoro yo mu mutima yo kuba atekanye mu rugo rw’Imana, cyane cyane iyo igishuko, ihangana, cyangwa amakuba bije.30 Bamaze guhitamo kugira ukwizera muri Yesu Kristo no gukurikira umuhanuzi We. Umuhanuzi wacu mukundwa, Umuyobozi Russell M. Nelson, yigishije ati, “Ibintu byose byiza mu buzima—umugisha wose ushoboka w’ubusobanuro buhoraho—bitangirana n’ukwizera.”31
Muze mu Rugo rw’Imana mu buryo Bwuzuye
Sogokuruza wa sogokuru wanjye James Sawyer Holman yaje muri Utah mu 1847, ariko ntiyari ari muri abo bari kuza muri Nyakanga hamwe na Brigham Young. Yaje nyuma muri uwo mwaka maze, tubikesheje inyandiko nshyinguramakuru z’umuryango, yari ashinzwe kuzana intama. Ntiyageze mu Kibaya cya Salt Lake mbere y’Ukwakira, ariko we n’intama barahageze.32
Mu buryo bw’ikigereranyo, bamwe muri twe baracyari mu bibaya. Ntabwo ari buri wese uhagera mu itsinda rya mbere. Nshuti zanjye nkunda, nyamuneka mukomeze urugendo—maze mufashe abandi—kuza mu rugo rw’Imana mu buryo bwuzuye. Imigisha y’inkuru nziza ya Yesu Kristo ntigira igipimo kubera ko ari ihoraho.
Mfite inyiturano mu buryo bwimbitse kuba ndi umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Ntanze umuhamya w’urukundo rwa Data wo mu Ijuru n’Umucunguzi wacu, Yesu Kristo, ndetse n’amahoro aturuka gusa muri Bo—amahoro yo mu mutima n’imigisha iboneka mu rugo rw’Imana. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.