Igiterane Rusange
Gukiza Isi
April 2022 general conference


Gukiza Isi

Ibikomere n’amacakubiri bishobora gukemuka ndetse yewe bikanakira iyo duhesha ishema Imana, Umubyeyi wacu twese na Yesu Kristo, Umwana Wayo.

Bavandimwe na bashiki banjye, muri iki gihe cyiza cya Pasika dufite umugisha wo guhura no kwakira inama n’icyerekezo bivuye ku bakozi b’Imana.

Ubujyanama butagatifu n’inyigisho bivuye kuri Data wa twese wo mu Ijuru bidufasha kugenda neza mu buzima muri ibi bihe by’amagume. N’kuko byahanuwe, imiriro, n’imihengeri, intambara, ibihuha by’intambara, ndetse n’imitingito ahantu hatandukanye, ndetse n’ibizira by’ubwoko bwose,1 icyorezo,2 inzara, hamwe n’uburwayi3 byugarije imiryango mito, imiryango migari, ndetse yewe n’amahanga.

Hari undi muvumo wugarije umubumbe: ibitero ku mudendezo w’iyobokamana wawe n’uwanjye. Iyi myumvire yeze ishaka kuvana iyobokamana n’ukwizera mu Mana ahateraniye imbaga, mu mashuri, mu bigenderwaho by’umuryango mugari, no mu biganiro by’abaturage. Abarwanya umudendezo w’iyobokamana bashakisha gushyiraho inzitizi mu gutanga ibitekerezo ku myemerere ivuye ku mutima. Banegura yewe bakanakwena imigenzereze y’ukwizera.

Imyifatire nk’iyo iheza abantu, batesha agaciro amahame bwite y’umuntu, ukutabogama, icyubahiro, ibintu bya roho, ndetse n’amahoro mu mutimanama.

Umudendezo w’iyobokamana ni iki?

Ni umudendezo wo guhimbaza mu buryo bwose bushoboka: umudendezo wo guhura, umudendezo wo gutanga ibitekerezo, umudendezo wo gukora ibijyanye n’ukwemera kw’umuntu, hamwe n’umudendezo w’abandi wo kubigenza uko. Umudendezo w’iyobokamana utuma buri umwe muri twe yifatira ibyemezo ku myemerere yacu, uko tubaho n’uko dukora dukurikije ukwizera kwacu, n’ibyo Imana idutezeho.

Imihate yo kurogoya ubwo bwisanzure bw’idini ntabwo ari mishya. Tunyuze mu mateka, abizera barababajwe bikomeye bikozwe n’abandi bantu. Abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ntabwo barusimbutse.

Kuva mu ntangiriro zacu, abenshi bashakisha Imana bakuruwe kuri iri Torero kubera imyigishirize y’inyigisho ziva ku mana yaryo, harimo ukwizera muri Yesu Kristo hamwe n’Impongano Ye, ukwihana, umugambi w’ibyishimo, ndetse n’Ukuza kwa Kabiri kwa Nyagasani.

Ihangana, itotezwa, hamwe n’ihohoterwa byibasiye umuhanuzi wacu wa mbere w’iminsi ya nyuma, Joseph Smith, ndetse n’abayoboke be.

Rwagati mu midugararo yo mu 1842, Joseph yasohoye ingingo z’ukwizera z’ibanze 13 z’Itorero ryariho rikura, harimo iyi ngiyi: “Twemeza uburenganzira bwo kuramya Imana Ishobora Byose dukurikije ibyo umutimanama wacu bwite utubwira, kandi twemerera abantu bose uburenganzira bumwe, tukabareka bakaramya uko bashaka, aho bashaka, n’ibyo bashaka.”4

Iyi mvugo ye ikubiyemo byose, irabohora, kandi irubaha. Ni ryo shingiro ry’umudendezo w’iyobokamana.

Kandi umuhanuzi Joseph Smith yaravuze ati:

“Nshize amanga yo gutangaza imbere y’Ijuru ko niteguye gupfa ndwanira uburenganzira bw’umuperesibiteriyani, umubatisita, cyangwa umuntu mwiza wo mu idini rindi iryo ariyo ryose; kuko ihame rimwe rishobora gutsikamira uburenganzira bw’ … Abera rishobora gutsikamira uburenganzira bw’Abagatolika b’i Roma, cyangwa bw’irindi dini iryo ari ryo ryose ryaba ridakunzwe kandi rifite intege nke ku buryo ritabasha kwirwanaho ubwaryo.

”Ni urukundo rw’ubwisanzure ruhumeka mu bugingo bwanjye—ubwisanzure bw’abaturage n’ubw’iyobokamana ku nyokomuntu yose.”5

Ntibyabujije ko, abanyamuryango ba mbere b’Itorero bagabweho ibitero ndetse birukanwa ku birometero ibihumbi n’ibihumbi, kuva New York ukajya Ohio ukajya Missouri, aho umuyobozi w’iyo leta yashyizeho itegeko ko abanyamuryango b’Itorero “bagomba gufatwa nk’abanzi kandi bagomba gutsembwa cyangwa bakirukanwa muri leta.”6 Bahungiye Illinois, ariko umuhangayiko yarakomeje. Imyivumbagatanyo yishe umuhanuzi Joseph, batekereza ko kumwica byasenya Itorero maze bigatatanya abayoboke. Ariko indahemuka zakomeje guhagarara bwuma. Uwasimbuye Joseph, Brigham Young, yagiye imbere y’ibihumbi mu iyimuka ry’agahato ry’ibirometero 2100 iburengerazuba bwahitwa ubu leta ya Utah.7 Abakurambere banjye bwite bari bari muri abo bapayiniya bahatuye bwa mbere.

Kuva muri iyo minsi y’itotezwa rikomeye, Itorero rya Nyagasani ryarakuze ku buryo buhamye kugeza hafi miliyoni 17 z’abanyamuryango, harimo abaruta icya kabiri batuye hanze ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.8

Muri Mata 2020 Itorero ryacu ryizihije isabukuru y’imyaka 200 y’Ukugarurwa kw’inkuru nziza hasohorwa itangazo rigenewe isi, ryateguwe n’Ubuyobozi bwacu bwa Mbere hamwe n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri. Ritangira ritya, “Dutangaje dushize amanga ko Imana ikunda abana Bayo muri buri bwoko bw’isi.”9

Umuhanuzi wacu dukunda, Russell M. Nelson, yakomeje kuvuga ati:

“Twemera umudendezo, ineza, ndetse n’ukutabogama ku bana b’Imana bose.

“Twese turi abavandimwe, buri wese akaba umwana wa Data wo mu Ijuru wuje urukundo. Umwana Wayo, Nyagasani Yesu Kristo, aturarikira twese kumusanga, ‘uwirabura n’uwera, imbohe n’uwisanzuye, umugabo n’umugore’ (2 Nefi 26:33).”10

Muzirikane nanjye uburyo bune umuryango mugari n’abantu ku giti cyabo bungukira mu mudendezo w’iyobokamana.

Ubwa Mbere. Umudendezo w’iyobokamana wubahiriza amategeko akomeye irya mbere n’irya kabiri, ashyira Imana rwagati mu buzima bwacu. Dusoma muri Matayo ngo:

“Ukundishe Nyagasani Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.”11

“N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri, ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”12

Byaba ari mu rusengero, isinagogi, umusigiti, cyangwa se nyakatsi yubatswe vuba vuba, abigishwa ba Kristo n’abemera bose bameze nka bo bashobora kwerekana ubwitange ku Mana bayiramya n’ubushake bwo gukorera abana Bayo.

Yesu Kristo ni urugero ruhebuje rw’urwo rukundo n’ubufasha. Mu murimo We, yitaye ku bakene,13 yakijije abarwayi14 n’impumyi.15 Yagaburiye abashonje,16 yaramburiye amaboko Ye abana bato,17 yanababariye abamugiriye nabi, ndetse bakanamubamba ku musaraba.18

Ibyanditswe bitagatifu byerekana ko Yesu “akagenda agirira abantu neza.”19 Natwe niko tugomba kubigenza.

Ubwa Kabiri. Umudendezo w’iyobokamana utera kuvuga iby’imyemerere, ibyiringiro, ndetse n’amahoro.

Nk’Itorero, twihuza n’andi madini mu kurinda abantu b’imyizerere n’imyemerere yose ndetse n’uburenganzira bwabo bwo kuvuga ibyo bemera. Ibi ntibivuze ko twemera imyemerere yabo, cyangwa ko nabo bemera iyacu, ariko dufite byinshi dusangiye kurusha abashaka kuducecekesha.

Mu gihe cya vuba nahagarariye Itorero mu nama ngarukamwaka ya G20 Interfaith Forum mu Butaliyani. Natewe ishyaka, ndetse n’ubuyanja, ubwo nahuraga n’abayobozi bo muri leta n’amadini baturutse ku isi yose. Nabonye ko ibikomere n’amacakubiri bishobora gukemuka ndetse bikanakira iyo duheshe ishema Imana, Umubyeyi wacu twese, na Yesu Kristo, Umwana We. Umuvuzi uhambaye wa byose ni Nyagasani n’Umukiza wacu, Yesu Kristo.

Nagize igihe gitangaje ubwo nasozaga ijambo ryanjye. Abambanjirije barindwi ntibari bigeze basoza mu buryo ubwo aribwo bwose bw’imigenzereze y’ukwizera cyangwa mu izina ry’Imana. Uko navugaga, naratekereje nti: “Ndibuvuge gusa ngo murakoze maze niyicarire, cyangwa nsoze ngo ‘mu izina rya Yesu Kristo’?” Nibutse uwo ndi we, kandi narinzi ko Nyagasani yashakaga ko mvuga izina Rye nsoza ubutumwa bwanjye. Bityo narabikoze. Nsubije amaso inyuma, byari amahirwe yanjye yo kwerekana ukwizera kwanjye; kandi nari mfite umudendezo w’iyobokamana wo kuba umuhamya w’izina Rye ritagatifu.

Ubwa Gatatu. Iyobokamana rihumekamo abantu gufasha abandi.

Iyo iyobokamana rihawe urubuga n’umudendezo wo gukwirakwira, abemera bakora ibintu byoroheje rimwe na rimwe by’ubutwari by’ubufasha. Imvugo ya kera y’Abayahudi “tikkun olam,” bisobanura “gusana cyangwa gukiza isi,” irigaragaza uyu minsi mu mihate ya benshi cyane. Twafatanyije ibikorwa n’Imiryango itabara ya Gatolika, izwi nka Caritas International, Islamic Relief, n’umubare uwo ari wo wose w’imiryango y’Abayahudi, Abahindu, Ababuda, Abasiki, ndetse n’imiryango y’Abakristo nka Salvation Army na National Christian Foundation. Dufatanyije dufasha amamiliyoni y’abababaye, vuba hano mu gufashisha impunzi z’intambara amahema, ibyo kuryamamo, ndetse n’ibiribwa,20 no gutanga inkingo, harimo n’urwa polio21 na COVID.22 Urutonde rw’ibirimo gukorwa ni rurerure, ariko n’ababikeneye ni uko.

Nta kubyibazaho, abantu b’ukwizera, bakorera hamwe, bashobora gukora ibikorwa by’ingirakamaro. Muri icyo gihe kandi, gufashanya umwe ku wundi ntibigaragazwa cyane ariko bihindura ubuzima bucece.

Ntekereza urugero muri Luka ubwo Yesu Kristo yasuraga umupfakazi w’i Nayini. Yesu, aherekejwe n’itsinda ry’abayoboke, yaje mu muhango wo gushyingura umwana w’ikinege w’umupfakazi. Kumutakaza, yaragiye guhura n’ihungabana mu mutwe, muri roho, ndetse no mu bukungu. Yesu, amurebye mu maso huzuye amarira, yaravuze ati: “Wirira.”23 Noneho akora ku kiriba cyarimo umurambo, maze gushyingura birahagarara.

“Musore,” Aramutegeka ati: “Ndagutegetse, byuka.

“Uwari upfuye arabaduka, atangira kuvuga. Nuko Yesu amushyikiriza nyina.”24

Guhagurutsa uwapfuye ni igitangaza, ariko buri gikorwa cy’ineza no guhangayikishwa n’ufite ibibazo ni inzira y’igihango buri wese muri twe ashobora “[kunyuramo] akora ibyiza,” azi ko “Imana [iri] kumwe [natwe].”25

Hanyuma ubwa kane. Umudendezo w’iyobokamana ukora nk’intege zihuza kandi zigashyira hamwe mu kubaka indagagaciro n’imico myiza.

Mu Isezerano Rishya dusomamo kuri benshi barimo kwitandukanya na Yesu Kristo, abitotomberaga inyigisho Ze, “Iryo jambo rirakomeye; ushobora kuryihanganira ni nde?”26

Ayo maganya aracyumvikana n’uyu munsi aturutse kuri abo bashakisha kwirukana iyobokamana mu biganiro no mu butware. Niba iyobokamana ritabereyeho gufasha kubaka imiterere y’abantu no gufasha mu bihe bigoye, bizakorwa nande? Ni bande bazigisha amanyakuri, inyiturano, imbabazi, n’ukwihangana? Ni bande bazerekana urukundo ruhebuje, ibambe, ndetse n’ineza ku bibagiranye n’abakandamijwe? Ni bande bazahobera abatandukanye n’abandi nyamara babikwiriye, nk’uko abana b’Imana bose babikwiriye? Ni bande bazarambura amaboko yabo ku bari mu kaga maze ntibashakishe igihembo? Ni bande bazashengerera amahoro n’ukumvira amategeko ari hejuru y’ibigezweho bya none? Ni nde uzasubiza ukwinginga kw’Umukiza ati: “Genda, nawe ugire utyo”?27

Tuzabikora! Yego, bavandimwe na bashiki banjye, tuzabikora.

Ndabararikira guharanira umudendezo w’iyobokamana. Ni ukugaragaza ihame ry’amahitamo ryatanzwe n’Imana.

Umudendezo w’iyobokamana uzana uburinganire mu macurabwenge ahanganye. Ikiza cy’iyobokamana, icyo rigamije, hamwe n’ibikorwa bya buri munsi by’urukundo iyobokamana ryonyine rizana byiyongera gusa iyo turinze umudendezo wo kuvuga no gushyira mu bikorwa imyemerere y’ibanze.

Mbaye umuhamya ko Umuyobozi Russell M.Nelson ari umuhanuzi uriho w’Imana. Ndahamya ko Yesu Kristo akuriye kandi yereka inzira iri Torero. Yatanze impongano ku bw’ibyaha byacu, yabambwe ku musaraba, maze arazuka ku munsi wa gatatu.28 Kubera We, dushobora kongera kubaho iteka ryose; kandi ababishaka gutyo bashobora kubana na Data wo mu Ijuru. Uku kuri ngutangarije isi yose. Mfite inyiturano ku bw’umudendezo wo kubikora. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.