Igiterane Rusange
Kristo Akiza Icyo Cyashengutse
April 2022 general conference


Kristo Akiza Icyo Cyashengutse

Ashobora gukiza imibano n’Imana yahagaritswe, imibano n’abandi yahagaritswe n’ibice byacu ubwacu byashengutse.

Imyaka mike ishize, mu ikoraniro ry’umuryango, Umwishywa wanjye wari ufite imyaka umunani William yabajije umuhungu wacu mukuru, Briton, niba ashaka kuba yakina umupira na we. Briton ashishikaye arasubiza ati: “Yego! Ndabishaka!” Nyuma yuko bamaze umwanya bakina, umupira wacitse Briton, maze by’impanuka amena kimwe mu byungo bya kera bya ba sekuru.

Briton byaramubabaje. Uko yatangiye gutora utujyo, William yegera mubyara we mu buryo burimo urukundo amukora ku mugongo. Ubundi aramuhumuriza, “Ntugire ikibazo, Briton. Namennye ikintu rimwe mu nzu ya nyogokuru na sogokuru, nyogokuru aramfumbata maze aravuga ati: ‘Nta kibazo, William. Ufite imyaka itanu gusa.’”

Ibyo Briton yasubije ati: “Ariko, William, mfite imyaka 23!”

Dushobora kwigira byinshi mu byanditswe bitagatifu ku bijyanye nuko Umukiza wacu, Yesu Kristo, azadufasha guca neza mu bintu byashengutse mu buzima bwacu, hatitawe ku myaka yacu. Ashobora gukiza imibano n’Imana yahagaritswe, imibano n’abandi yahagaritswe n’ibice byacu ubwacu byashengutse.

Imibano n’Imana Yahagaritswe

Igihe Umukiza yari arimo yigisha mu ngoro y’Imana, umugore yazanwe imbere Ye n’abanditsi hamwe n’abafarisayo. Ntituzi inkuru ye yose, gusa ko “bamufashe asambana.”1 Kenshi ibyanditswe bitagatifu bitanga igice gito ku buzima bw’umuntu, nuko tugendeye kuri icyo gice, rimwe na rimwe bituma dushyira hejuru cyangwa tugacira iteka. Nta buzima bw’umuntu n’umwe bushobora gusobanukirwa mu kanya kamwe gahebuje cyangwa mu kanya k’ugutengurwa mu ruhame. Intego y’izi nkuru z’ibyanditswe ni ukudufasha kubona ko Yesu Kristo yari igisubizo ubwo, kandi ari igisubizo n’ubu. Azi inkuru yacu yuzuye kandi azi n’ibyo tubabaye, kandi n’ibyo dushoboye n’intege nke zacu.

Igisubizo cya Kristo kuri uyu mukobwa w’Imana w’agaciro cyari “Nanjye singuciraho iteka: genda, ntukongere gukora icyaha.”2 Ubundi buryo bwo kuvuga ngo “genda, ntuzongere gukora icyaha” bwaba “sohoka ugende uhinduke.” Umukiza yamuhamagariraga kwihana: guhindura imyitwarire ye, abo agendana na bo, uburyo yiyumvaga, umutima we.

Kubera ko Yesu Kristo, icyemezo cyacu cyo “gusohoka maze tugahinduka” bishobora kudufasha “gusohoka maze tugakira,” kuko ari isoko yo gukiza ibintu byose byashengutse mu buzima bwacu. Nk’Umuhuza n’Umuvugizi wacu mukuru kuri Data, Kristo atagatifuza kandi akongera kubaka imibano yahagaritswe—w’ingirakamaro kurusha indi, umubano wacu n’Imana.

Ubusemuzi bwa Joseph Smith bwerekana neza ko uwo mugore yakurikije inama y’Umukiza maze ahindura ubuzima bwe: kandi ko yahaye Imana icyubahiro kuva kuri iyo saha, kandi yemera mu izina rye.3 Birababaje ko tutazi izina rye cyangwa iyindi myirondoro y’ubuzima bwe nyuma y’uyu mwanya kuko byarigusaba ishyaka, ubwiyoroshye n’ukwizera muri Yesu Kristo kugira ngo yihane maze ahinduke. Icyo tuzi ni uko uwo mugore “wemeye mu izina rye” hamwe n’ugusobanukirwa ko atari ahejwe ku gitambo kitagira iherezo kandi gihoraho Cye.

Imibano n’Abandi Yahagaritswe

Muri Luka igice cya 15 dusoma umugani w’umugabo wari ufite abahungu babiri. Umuhungu muto yasabye se umunani we, aragenda ajya mu gihugu cya kure, maze asesagura umutungo we mu maraha.4

“Abimaze byose, inzara nyinshi itera muri icyo gihugu; atangira gukena.

“Aragenda ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube.

“Yifuza guhazwa n’ibyo izo ngurube zaryaga: ariko ntihagira ubimuha.

“Nuko yisubiyemo, aribwira ati, Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza, na ho njye inzara intsinze hano!

“Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti: Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe,

“Ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe: mpaka mbe nk’umugaragu wawe.

“Arahaguruka, ajya kwa se. Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma.”5

Kuba se yarirukiye umuhungu we, nizera ko, ari ingirarakamaro. Akababaro bwite umuhungu we yari yarateye se kari kimbitse by’ukuri. Kimwe nuko, se yari yarasebejwe by’ukuri n’ibikorwa by’umuhungu we.

None ni ukubera iki se atategereje ko umuhungu we asaba imbabazi? Kubera iki atategereje ituro ryo gusubiza ibyo yahawe n’iry’ubwiyunge mbere yo kumuha imbabazi n’urukundo? Iki ni ikintu natekerejeho byimbitse kenshi.

Nyagasani atwigisha ko kubabarira abandi ari itegeko ku isi hose kandi yavuze ko azababarira uwo ashaka kubabarira ariko ko twe dusabwa kubabarira abantu bose.6 Gutanga imbabazi bishobora gusaba ubutwari n’ubwiyoroshye bikomeye. Bishobora no gufata igihe. Bidusaba gushyira ukwizera kwacu n’icyizere cyacu muri Nyagasani uko twiyemeza ukubazwa inshingano ku bw’imiterere y’umutima wacu. Hano hari akamaro n’ububasha bw’amahitamo yacu.

Hamwe n’ishusho ya se mu migani y’umwana w’ikirara, Umukiza yashimangiye ko imbabazi ari zimwe mu mpano z’ubupfura dushobora guhererekanya kandi by’umwihariko twe ubwacu. Kuruhura imitima yacu binyuze mu mbabazi ntabwo biba buri gihe byoroshye, ariko binyuze mu bubasha bushoboza bwa Yesu Kristo, birashoboka.

Ibice Byashengutse Byacu bwite

Mu Byakozwe n’intumwa igice cya 3 twiga ku by’umugabo wavutse aremaye kandi “yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry’ingoro y’Imana ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu ngoro y’Imana.”7

Umusabirizi waremaye yari arengeje imyaka 408 yaramaze ubuzima bwe bwose mu miterere isa nk’aho itazigera ishira yo gushaka no gutegereza, kuko yabeshwagaho n’ubuntu bw’abandi.

Umunsi umwe abona “Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu ngoro y’Imana [maze] arabasaba ngo bamuhe.

“Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati: Uturebe.

“Abitaho agira ngo hari icyo bamuha.

“Petero aramubwira ati: Ifeza n’izahabu nta byo mfite; ahubwo icyo mfite ndakiguha: Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti haguruka ugende.

“Maze amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa: uwo mwanya ibirenge bye n’ubugombambari birakomera.

“arabandaduka arahagarara, aratambuka, yinjirana na bo mu ngoro y’Imana, atambuka yitera hejuru, ashima Imana.”9

Inshuro nyinshi dushobora kwisinga, nk’umusabirizi waremaye ku irembo ry’ingoro y’Imana, twihanganye—cyangwa rimwe na rimwe tutihanganye—“[turi] gutegereza Nyagasani.”10 Gutegereza gukizwa mu buryo bw’umubiri cyangwa mu bw’amarangamutima. Gutegereza ibisubizo byinjira byimbitse mu gice cy’imitima yacu. Gutegereza igitangaza.

Gutegereza Nyagasani bishobora kuba ahantu hatagatifu—ahantu ho kwihanagurira no kwinogereza aho dushobora kuza kumenya Umukiza mu buryo bwimbitse bwite. Gutegereza Nyagasani byaba na none ahantu twisanga turi kubaza duti: O Mana, urihe?11—aho ukwihambira bya roho bidusaba gukoresha ukwizera muri Kristo tumuhitamo tubigambiriye na none na none na none. Aha hantu ndahazi, kandi nsobanukiwe ugutegereza nk’uku.

Namaze amasaha atabarika aho bavurira kanseri, mpuje ububabare n’abandi bari bari kwifuza gukizwa. Bamwe babayeho; abandi ntibabaho. Nize mu buryo bwimbitse ko ubutabazi mu bigeragezo byacu bitandukanye kuri buri wese, maze rero intumbero yacu ikwiye kuba yerekeye gake ku buryo dutabarwamo maze ikaba yerekeye kenshi ku Mutabazi Ubwe. ukwibanda kwacu gukwiye kuba buri gihe kuri Yesu Kristo!

Gukoresha ukwizera muri Kristo bivuga kutizera gusa mu gushaka kw’Imana ahubwo no mu gihe Cyayo. Kuko azi neza icyo dukeneye kandi n’igihe tugikenereye. Iyo tugandukiriye ugushaka kwa Nyagasani, amaherezo tubona iby’ikirenga birenze cyane ibyo twifuzaga.

Nshuti bakundwa, twese dufite ikintu mu buzima bwacu cyashengutse gikeneye gusanwa, gukosorwa, cyangwa gukizwa. Uko dusubira k’Umukiza, uko dushyira imitima n’ubwenge byacu ku murongo umwe na We, uko twihana, aradusanga “n’ugukiza mu mababa ye,”12 adupfumbatisha amaboko ye mu rukundo, maze akavuga ati: “Ntakibazo. Ufite imyaka 5—cyangwa16, 23, 48, 64, 91 gusa. Dushobora gukosorera ibi hamwe!”

Ndahamya ko nta kintu na kimwe mu buzima bwanyu cyashengutse kirenze ububasha bukiza, bucungura, kandi bushoboza bwa Yesu Kristo. Mu izina ryera kandi ritagatifu ry’Uwo munyabubasha bwo gukiza, Yesu Kristo, amena.