Igiterane Rusange
Uguhinduka Ni yo Ntego Yacu
April 2022 general conference


Uguhinduka Ni yo Ntego Yacu

Nta ngurane y’igihe ukoresha mu byanditswe bitagatifu, wumva Roho Mutagatifu akuvugisha mu buryo butaziguye.

Mu gihe kirenze y’imyaka itatu ubu, turi hamwe mu rugendo nk’abanyamuryango b’Itorero rya Nyagasani. Hari m’Ukwakira 2018, ubwo Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri baduhamagariye kwiga ibya Yesu Kristo twiga ibyanditswe bitagatifu mu buryo bushya kandi buhumetswe, hamwe n’imfashanyigisho Ngwino, Unkurikire nk’ifashayobora ryacu.

Muri rugendo urwo ari rwo rwose, ni byiza kuruhuka rimwe na rimwe kugira ngo dusesengure intambwe twateye kandi tumenye neza ko tukirimo kwerekeza ku ntego yacu.

Uguhinduka Ni yo Ntego Yacu

Muzirikane iri jambo ryimbitse ryo mu iriburiro rya Ngwino, Unkurikire:

“Intego yose yo kwiga inkuru nziza no kuyigisha ni ukongera uguhinduka kwacu kuri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. …

“… Ubwoko bwo kwiga inkuru nziza bukomeza ukwizera kwacu kandi bukayobora ku gitangaza cy’uguhinduka ntibubera icyarimwe bwose. Burenga hanze y’ishuri bugana mu mitima yacu n’ingo zacu. Busaba imihate ihamye, ya buri munsi kugira ngo usobanukirwe unabeho ukurikiza inkuru nziza. Kwiga inkuru nziza biyobora k’uguhinduka nyakuri bisaba ubutware bwa Roho Mutagatifu.”1

Icyo ni cyo gitangaza twifuza—iyo umuntu umwe afite ubunararibonye mu byanditswe bitagatifu2 kandi ubwo bunararibonye bwahawe umugisha n’ubutware bwa Roho Mutagatifu. Ubunararibonye nk’ubwo ni amabuye y’umusingi y’agaciro k’uguhinduka kwacu ku Mukiza. Kandi nk’uko Umuyobozi Russell M. Nelson mu minsi ishize yatwibukije, imisingi ya roho igomba gushimangirwa mu buryo buhamye.3 Uguhinduka kuramba ni inzira y’ubuzima bwose.4 Uguhinduka ni yo ntego yacu.

Kugira ngo turusheho kubigeraho, ubunararibonye bwanyu mu byanditswe bitagatifu bugomba kuba ubwanyu bwite.5 Gusoma no kumva ibyerekeye ubunararibonye n’ubushishozi by’undi muntu bishobora gufasha, ariko ibyo ntibizazana ububasha bumwe buhindura. Nta ngurane y’igihe ukoresha mu byanditswe bitagatifu, wumva Roho Mutagatifu akuvugishamu buryo butaziguye.

Ni Iki Roho Mutagatifu Anyigisha?

Buri cyumweru iyo mfunguye igitabo cyanjye cya Ngwino, Unkurikire nandika iki kibazo ku mutwe w’urupapuro: “Ni iki Roho Mutagatifu anyigisha muri iki cyumweru uko nsoma ibi bice?”

Uko niga ibyanditswe bitagatifu, ntekereza byimbitse kuri icyo kibazo inshuro nyinshi. Nuko nta kabuza, ibyiyumviro bya roho biraza, maze nkabyandika mu gitabo cyanjye.

Ubwo, ni gute namenya igihe Roho Mutagatifu arimo kunyigisha? Byiza, ubusanzwe bibaho mu buryo butoya kandi bworoshye. Rimwe na rimwe umwandiko w’icyanditswe gitagatifu usanga nawitayeho cyane. Mu bindi bihe, numva imitekerereze yanjye imurikiwe n’igisobanuro cyagutse cy’ihame ry’inkuru nziza Numva kandi n’ubutware bwa Roho Mutagatifu iyo umufasha wanjye, Anne Marie, hamwe nanjye tuganira ibyerekeranye n’ibyo tuba turimo gusoma. Imibonere ye iteka itumira Roho.

Umuhanuzi na Pasika

Uyu mwaka turimo kwiga Isezerano rya Kera—icyanditswe gitagatifu cyuzuza urumuri mu bugingo bwacu. Mu gihe nsoma Isezerano rya Kera, numva ari nk’aho ndimo kumara igihe ndi kumwe n’abayobozi bizewe: Adamu, Eva, Enoki, Nowa, Aburahamu n’abandi benshi cyane.

Muri iki cyumweru, mu gihe nigaga ibice by’Ukuva 7–13, twiga uko Nyagasani yabohoye abana ba Isirayeli mu binyejana by’ubucakara muri Egiputa. Dusomamo ibyerekeye ibyago icyenda—Ibimenyetso bikomeye by’ububasha bw’Imana icyenda—Farawo yabereye umuhamya atoroshya umutima we.

Noneho Nyagasani yabwiye umuhanuzi We, Mose, ibyerekeranye n’icyago cya cumi—n’ukuntu buri muryango muri Isirayeli washobora kukitegura. Nk’igice cy’umugenzo bazita Pasika, Abayisirayeli bagombaga gutamba isekurume y’intama, imwe itagira inenge. Nuko bagombaga gushyira ikimenyetso ku nkomanizo z’imiryango y’ingo zabo n’amaraso y’intama. Nyagasani yasezeranyije ko imiryango yose izaba yashyizweho amaraso izarindwa icyorezo giteye ubwoba cyendaga kuza.

Ibyanditswe byera bivuga biti: “Nuko abana ba Isirayeli … bakoze nk’uko Nyagasani … yategetse Mose” (Kuva 12:28). Harimo ikintu cy’ububasha bwinshi muri iyo nteruro yoroshye y’ukumvira.

Kubera ko abana ba Isirayeli bakurikije inama ya Mose kandi bakabikora m’ukwizera, barokowe icyago kandi, amaherezo, babohorwa mu bucakara bwabo.

Bityo ni iki Roho Mutagatifu anyigisha muri ibi bice?

Hano hari ibitekerezo bikeya byahamye mu mitekerereze yanjye:

  • Nyagasani akorera mu muhanuzi We kugira ngo arinde kandi akize abantu Be.

  • Ukwizera n’ubwiyoroshye byo gukurikira umuhanuzi bibanziriza igitangaza cy’uburinzi n’ubutabazi.

  • Amaraso ku nkomaniro yari ikimenyetso cyo hanze cy’ukwizera kw’imbere muri Yesu Kriso, Ntama w’Imana.

Umuhanuzi n’Amasezerano ya Nyagasani

Ntangazwa n’ukuntu inzira Nyagasani yahayemo umugisha abantu Be mu nkuru yo mu Isezerano rya Kera iteganye n’inzira aheramo na none umugisha abantu Be uyu munsi.

Ubwo umuhanuzi wa Nyagasani uriho, Umuyobozi Nelson, yatumurikiraga Ngwino, Unkurikire nk’uburyo bwo kwiga ibyanditswe bitagatifu, yaduhamagariye guhindura ingo zacu ubuturo bw’ukwizera n’amashingiro y’inyigisho y’inkuru nziza.

Noneho yasezeranyije imigisha ine yihariye:

  1. Iminsi y’Isabatoyanyu izaba umunezero,

  2. Abanabanyu bazishimira kwiga no kubaho bakurikiza inyigisho z’Umukiza,

  3. Ubutwari bw’umwanzi mu buzima bwanyu no mu rugo rwanyu buzagabanuka, kandi

  4. Izi mpinduka mu muryango wanyu zizaba zitangaje kandi zibakomeza.6

Ubu, ntidufite amakuru yanditswe n’abo babonye Pasika hamwe na Mose muri Egiputa. Icyakora, dufite ubuhamya bwinshi buva mu Bera, bafite ukwemera kungana n’ukwabo, bakurikiza inama y’Umuyobozi Nelson uyu munsi kandi bakira imigisha yaseranyijwe.

Ubu ni ubuhamya bukeya nk’ubwo:

Umubyeyi w’umuryango mutoya yaravuze ati: “Tuvuga kuri Kristo kandi tunezerwa muri Kristo mu rugo rwacu. Kuri njye uwo ni umugisha ukomeye kurusha indi—ko abana banjye bashobora gukurana ibi biganiro by’inkuru nziza mu rugo birushaho kubegereza Umukiza.”7

Umuvandimwe mukuru yise inyigo ye y’ibyanditswe bitagatifu binyuze muri Ngwino, Unkurikire “umuyoboro wuzuyemo urumuri ruva ku Mana rudufasha kubona inyigisho y’inkuru nziza ikenewe kubw’imibereho myiza yacu y’ibya roho.”8

Umugore ukiri mutoya yasobanuye imigisha mu rushako rwe ati: “Nashoboye kumenya umutima w’umugabo wanjye byimbitse kurushaho, kandi nashoboye kurushaho kumufungurira umutima wanjye uko twigira hamwe.”9

Umubyeyi w’umuryango mugari yabonye uko imihate ye yo kwigisha umuryango we yahindutse. Yunzemo ati: “Ndebye inyuma, byari nk’aho nabaga ncuranga piyano nambaye udupfukantoki tw’urubura.” Nari kuba ndimo ncuranga, ariko umuziki ntiwari kuba ari wo. Ubu udupfukantoki twavuyeho, nubwo umuziki wanjye ugifite amakemwa, ndumva itandukaniro. Ngwino, Unkurikire yampaye imboni , ubushobozi, intumbero n’umugambi.”10

Umugabo ukiri mutoya yaravuze ati: “Ibyihutirwa byanjye kurusha ibindi mu rugo byarushijeho gusobanuka kuva nagira Ngwino, Unkurikire igice cya buri munsi cy’ibitondo byanjye. Kwiga binyerekeza ku kurushaho gutekereza ku bintu ngomba kwitaho, nk’ingoro, umubano wanjye n’umugore wanjye, n’umuhamagaro wanjye. Ndishimira ko urugo rwanjye ari ubuturo Imana izamo bwa mbere.”11

Mushiki wacu yarasangije ati: “Ibyo mbona buri munsi na Ngwino, Unkurikire ni gakeya bihabwa agaciro, ariko nyuma y’igihe nshobora kubona uko ngenda mpindurwa n’inyigo idahinduka, ifite intumbero y’ibyanditswe bitagatifu. Ubwo bwoko bw’inyigo buranyoroshya, buranyigisha, kandi bumpindura gake gake.”12

Umuvugabutumwa wagarutse iwabo yaravuze ati:“gahunda ya Ngwino, Unkurikire yanyegereje urwego rw’inyigo y’ibyanditswe byera nakoreye mu ivugabutumwa, kandi nashoboye kuva mu muco wo gukora urutonde rw’ibyanditswe byigwa maze ngera ku bihe byo kwiga byungura by’ukuri mu kumenya Imana.”13

Umuvandimwe yaravuze ati: “Numva Roho Mutagatifu arushaho kwakirwa mu buzima bwanjye kandi numva ubujyanama buhishura bw’Imana mu gufata ibyemezo. Ngira ibiganiro byimbitse kurushaho byerekeye ubwiza mu nyigisho yoroshye ya Kristo n’Impongano Ye.”14

Umwana w’imyaka irindwi yarasangije ati: “Ndenda kubatizwa vuba, kandi Ngwino, Unkurikire irimo irantegura. Njye n’umuryango wanjye tuganira ibyerekeye umubatizo, ntabwo numva mfitiye impungenge kubatizwa ubu. Ngwino, Unkurikire ifasha Roho Mutagatifu kuza mu mutima wanjye, kandi numva ubwuzu iyo nsoma ibyanditswe bitagatifu.”15

Hanyuma noneho, ibi ni byo umugore ufite abana benshi yavuze: “Uko twiga ijambo ry’Imana, yafashije umuryango wacu kuva mu mpungenge tubona ububasha; tuva mu kigeragezo n’imbogamizi tubona ubutabazi; tuva mu bushyamirane n’ijora tubona urukundo n’amahoro; kandi dutsinda ubutware bw’umwanzi tubona ubutware bw’Imana.”16

Aba n’abandi bayoboke b’indahemuka ba Kristo benshi bashyize amaraso ya Ntama w’Imana mu buryo bw’ikimenyetso ku miryango y’amazu yabo. Barimo kwerekana ukwiyemeza ko mu mutima wabo ko gukurikira Umukiza. Ukwizera kwabo kubanziriza igitangaza. Ni igitangaza cy’umuntu umwe ufite ubunararibonye mu byanditswe bitagatifu kandi ubwo bunararibonye bwahawe umugisha n’ubutware bwa Roho Mutagatifu.

Iyo twiga ibyanditswe bitagatifu, nta nzara y’ibya roho ibaho mu gihugu. Nk’uko Nefi yavuze, “kandi abazatega amatwi ijambo ry’Imana, maze bakarishikamaho ntibazigera barimbuka, nta nubwo ibishuko n’imyambi y’umwanzi bizabaheza mu buhumyi, ngo bibajyane mu kurimbuka” (1 Nefi 15:24).

Mu bihe bya kera, uko abana ba Isirayeli barakurikije ubujyanama bwa Nyagasani bahawe binyuze mu muhanuzi Mose, bahawe umugisha w’umutekano n’umudendezo. Uyu munsi, uko dukurikiza ubjyanama bwa Nyagasani duhabwa binyuze mu muhanuzi uriho, Umuyobozi Nelson, duhabwa umugisha w’uguhinduka mu mitima yacu n’uburinzi mu ngo zacu mu buryo bungana.

Ndahamya ko Yesu Kristo ariho. Iri ni Itorero Rye, ryagaruwe ku isi binyuze mu Muhanuzi Joseph Smith. Umuyobozi Russell M. Nelson ni umuhanuzi wa Nyagasani uyu munsi. Ndamukunda kandi ndamushyigikiye. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Come, Follow Me—For Individuals and Families: Old Testament 2022, vii.

  2. “We are each responsible for our individual spiritual growth” (Russell M. Nelson, “Opening Remarks,” Liahona, Nov. 2018, 8).

  3. See Russell M. Nelson, “The Temple and Your Spiritual Foundation,” Liahona, Nov. 2021, 93–96.

  4. This is an important reason why President Nelson has pleaded with us to “make time for the Lord! Make your own spiritual foundation firm and able to stand the test of time by doing those things that allow the Holy Ghost to be with you always” (“Make Time for the Lord,” Liahona, Nov. 2021, 120).

  5. “Regardless of what others may say or do, no one can ever take away a witness borne to your heart and mind about what is true” (Russell M. Nelson, “Revelation for the Church, Revelation for Our Lives,” Liahona, May 2018, 95).

  6. See Russell M. Nelson, “Becoming Exemplary Latter-day Saints,” Liahona, Nov. 2018, 113–14. President Nelson repeated this invitation last April: “Your commitment to make your home your primary sanctuary of faith should never end. As faith and holiness decrease in this fallen world, your need for holy places will increase. I urge you to continue to make your home a truly holy place ‘and be not moved’ [Doctrine and Covenants 87:8; emphasis added] from that essential goal” (“What We Are Learning and Will Never Forget,” Liahona, May 2021, 79).

  7. Personal correspondence; see also 2 Nephi 25:26.

  8. Personal correspondence.

  9. Personal correspondence.

  10. Personal correspondence.

  11. Personal correspondence.

  12. Personal correspondence.

  13. Personal correspondence.

  14. Personal correspondence.

  15. Personal correspondence.

  16. Personal correspondence.

Capa