Igiterane Rusange
Inzira y’Igihango: Uburyo bwo kugera ku Buzima Buhoraho
April 2022 general conference


Inzira y’Igihango: Uburyo bwo kugera ku Buzima Buhoraho

Inzira ijyana ku butungane ni inzira y’igihango, kandi Kristo ni izingiro ry’imigenzo n’ibihango byose.

Umwami w’igihangange cyane yashakaga ko umuhungu we yategeka bumwe mu bwami bwe. Igikomangoma cyagombye kwiga no gukura mu bushishozi kugira ngo kicare ku nteko. Umunsi umwe, umwami yahuye n’igikomangoma maze agisangiza umugambi we. Bumvikanye ko igikomangoma kizajya mu mujyi utandukanye maze kikunguka ubunararibonye. Cyari buhahurire n’imbogamizi ndetse kikanahanezererwa mu bintu byinshi byiza aho. Nuko umwami acyohereza mu mujyi, aho igikomangoma cyari cyitezwe kugaragaza ubudahemuka bwacyo ku mwami no kwerekana ko cyari gikwiye kwakira ubutoni n’inshingano umwami yari yaragiteganyirije. Igikomangoma cyari cyahawe uburenganzira bwo guhitamo kwakira ubu butoni n’inshingano cyangwa kikabureka, bitewe n’ibyifuzo ndetse n’ubudahemuka bwacyo. Nzi neza ko mushaka kumenya ibyabaye mu gikomangoma. Ese cyaba cyaragarutse kugira ngo cyiragwe ubwami?

Bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, buri wese muri twe ni igikomangoma cyangwa igikomangomakazi. Twoherejwe mu buzima bupfa na Data wo mu Ijuru udukunda kugira ngo tunezererwe umugisha w’umubiri uzahinduka udapfa binyuze mu Mpongano n’Umuzuko bya Yesu Kristo. Twitezwe kwitegurira gusubira mu maso h’Imana tugaragaza ko tuzakora ibintu ibyo ari byo byose Nyagasani Imana yacu izadutegeka (Aburahamu 3:25).

Kugira ngo adufashe, Umukiza yaje kuducungura no kwerekana inzira yo kugaruka ku Mana. Abana b’Imana batumiwe gusanga Umukiza no kugirwa intungane muri We. Mu byanditswe bitagatifu, tubona ubutumire bwacu bwo gusanga Nyagasani busubiwemo inshuro zirenga 90, kandi izirenze icya kabiri z’ubwo ni ubutumire bwite buturuka kuri Nyagasani Ubwe. Kwemera ubutumire bw’ Umukiza bisobanura gufata ku migenzo Ye no kubahiriza ibihango byacu na We. Yesu Kristo ni inzira, ukuri n’ubuzima (Yohani 14:6),, kandi adutumira “[twese] kumusanga no gufata ku bwiza bwe; kandi nta n’umwe yangira kumusanga” (2 Nefi 26:33).

Kwiga no kwigisha inkuru nziza byacu bishimangira uguhinduka kwacu kuri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo ndetse bidufasha kurushaho guhinduka nka Bo. Kabone nubwo atari ibintu byose byahishuwe byerekeye igihe nyacyo n’uburyo nyabwo imigisha y’ikuzwa izatangwamo, ntakabuza turayijejwe (M. Russell Ballard, “Icyizere muri Kristo,” Liyahona, Gicurasi 2021, 55).

Aluma umutambyi mukuru, yigisha mu butaka bwa zarahemula, yasubiyemo byimbitse ubutumire bwa Yesu kristo:

Aluma umutambyi mukuru, arimo yigisha mu gihugu cya Zarahemula, yongeye kubara ubutumire bwimbitse bwa Yesu Kristo ko “dore, yoherereje ubutumire abantu bose, kuko amaboko y’impuhwe abaramburiwe, kandi aravuga ati: Nimwihane, maze nzabakire.

Koko, aravuga ati: Nimunsange maze mufate ku rubuto rw’igiti cy’ubugingo” (Aluma 5:33–34).

Umukiza Ubwe adutumira kumusanga no kwikorera umutwaro We kugira ngo tube twaruhuka muri iyi si yuzuye imidugararo.(reba Matayo 11:28–29). Dusanga Kristo dukoresha “ukwizera kwacu muri We, twihana buri munsi, dukorana ibihango n’Imana uko twakira imigenzo y’agakiza n’ikuzwa, ndetse tunihangana kugeza ku ndunduro twubahiriza ibyo bihango.” (General Handbook: Serving in The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, 1.2.1, ChurchofJesusChrist.org). Inzira ijyana ku butungane ni inzira y’igihango, kandi Kristo ni izingiro ry’imigenzo n’ibihango byose.

Umwami Benyamini yigishije ibyo kubera ibihango dukora, duhinduka abahungu n’abakobwa ba Kristo, watubyaye mu buryo bwa roho, kandi mutwikiriwe n’iri izina duhabwa ubwisanzure, kuko “nta rindi zina ryatanzwe ribonerwamo agakiza” ( reba Mosaya 5:7–8). Dukizwa uko twihangana kugeza ku ndunduro “[du]kurikiza urugero rw’Umwana w’Imana iriho” (2 Nefi 31:16). Nefi yagiriye inama ko byose bitaba birangiye mu kujyera gusa mu nzira ifunganye kandi y’impatanwa; tugomba “kujya imbere [du]shikamye muri Kristo, [du]fite ibyiringiro byuzuje ubutungane muri Kristo, n’urukundo rw’Imana n’urw’abantu bose” ( reba 2 Nefi 31:19–20).

Inyigisho ya Kristo idufasha kubona no kuguma mu nzira y’igihango, kandi inkuru nziza iri ku murongo ku buryo imigisha ya Nyagasani yasezeranijwe yakirwa binyuze mu migenzo n’ibihango byera. Umuhanuzi w’Imana, Umuyobozi Russell M. Nelson yatwihanangirije mu isakazamashusho ye yo kuwa 16 Mutarama, 2018 “kuguma mu nzira y’igihango. Ukwiyemeza kwanyu mu gukurikira Umukiza mugirana ibihango na We nuko kubahiriza ibyo bihango bizafungura umuryango ku butoni n’umugisha bya roho biboneka ku bagabo, abagore n’abana aho ari ho hose. … Indunduro buri wese muri twe aharanira ni ugabwa ingabire n’ububasha mu nzu ya Nyagasani, komekanywa nk’imiryango, kuba indahemuka ku bihango byakozwe mu ngoro y’Imana bidushoboza kugira ku mpano ihambaye kuruta izindi, iyo y’ubuzima buhoraho” (“As We Go Forward Together,” Liyahona, Mata. 2018 7).

Imana ntizigera isiga umubano wayo, cyangwa ngo itwime imigisha Yayo yadusezeranyije y’ubuzima bw’iteka ryose, ku murinzi udahemuka w’igihango. Kandi natwe uko twubaha tugahesha agaciro ibihango byera, bitwegereza Umukiza. umukuru David A. Bednar yatwigishije ejo irya ibihango by’inkuru nziza n’imiigenzo ko biba mu buzima bwacu nka kompa ngo iduhe icyerekezo cyo kuza muri Kristo no kuba nkawe.

Ibihango bica inzira idusubiza ku Mana. Imigenzo y’umubatizo no kwakira impano ya Roho Mutagatifu, ukwimikwa mu butambyi, ndetse n’isakaramentu, bitwerekeza ku ngoro y’Imana ya Nyagasani kugira ngo dufate ku migenzo Ye y’ikuzwa.

Ndifuza gukomoza ku bintu bibiri Umukiza wacu yibanzeho kugira ngo adufashe gukomeza ibihango mu buryo budahemuka:

  1. Roho Mutagatifu ashobora kutwigisha, kutwibutsa inyigisho z’Umukiza, ndetse no guhamana natwe burundu (reba Yohana 14:16, 26). Ashobora kuba umusangirangendo uhamye wacu wo kutuyobora mu nzira y’igihango. Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije ko “mu minsi iri imbere, bitazashoboka kurokoka mu buryo bwa roho nta butware bwa Roho Mutagatifu buyobora, butanga icyerekezo, buhumuriza, kandi buhamye” (“Revelation for the Church, Revelation for Our Lives,” Liyahona, Gicurasi 2018).

  2. Umukiza yatangije umugenzo w’isakaramentu, kugira ngo tube twahora tumwibuka kandi tugire na Roho We abane natwe. Umubatizo ufungura irembo rigana ku buzima buhoraho, kandi isakaramentu ridufasha kujya imbere mu nzira y’igihango mu buryo bushikamye. Uko dufata isakaramentu bizaba ubuhamya kuri Data ko duhora twibuka Umwana We. Kandi uko duhora tumwibuka ndetse tukubahiriza amategeko Ye, tuzagira Roho We abane natwe. Byiyongeye kuri iri sezerano, Nyagasani avugurura ugukurwaho icyaha kwasezeranijwe uko twihana ibyaha byacu mu buryo bwiyoroheje.

Mu kuguma turi indahemuka ko bihango byacu, dukwiye guhiga guhora dufite Roho kugira ngo adutegure gufata isakaramentu turi indakemwa, kandi, mu buryo nk’ubwo, dufata isakaramentu mu buryo buhoraho kugira ngo duhore dufite Roho hamwe natwe.

Ubwo umukobwa wacu yari afite imyaka itanu y’amavuko, yari afite akamodoka k’agakinisho gakoreshwa n’umuriro w’ibuye kandi yakundaga kugatembereza mu nzu. Umugoroba umwe, yaransanze maze aravuga ati, “Data, akamodoka kanjye ntikakigenda. Twashobora gukura risansi mu modoka yawe yo kugashyiramo kugira ngo ishobore kugenda na none? Wenda gakeneye risansi nk’imodoka yawe kugira ngo kagende.”

Nyuma nitegereje ko ibuye ryari ryashizemo umuriro, bityo naravuze nti turaza kukagendesha mu isaha imwe. N’ibyishimo birenze, yaravuze ati, “Yego! Turaza kukajyana kuri sitasiyo ya risansi.” Mu buryo bworoshye nacometse ibuye ku mashanyarazi, nuko nyuma y’isaha yashoboye kongera gutembereza akamodoka ke, gakoreshejwe n’ibuye ryasubijwemo umuriro. Guhera ubwo yize ko ari ingirakamaro guhora wongera gusubiza umuriro mu ibuye uricomeka ku mashanyarazi.

Uko umukobwa wanjye yize isano riri hagati y’ibuye n’umuriro wo gutwara akamodoka k’igikinisho ke, ni ko twiga ibyerekeye Yesu Kristo, isakaramentu, ndetse na Roho. Dukeneye Roho kugira ngo idufashe guca mu buzima bupfa ndetse n’isakaramentu kugira ngo ihe ingufu ikiremwa cya roho cyacu. Kuvugurura igihango cyacu cy’umubatizo no gufata ku isakaramentu bijyana ubudahemuka ku bihango byose bindi. Indunduro ishimishije irizejwe uko twiga tukanubaha mu buryo bw’isengesho ubutumire bw’Umukiza ndetse tukanezererwa imigisha Ye yasezeranijwe. Yavuze ko kugira ngo dutume tutanduzwa n’isi, dukwiye kujya mu nzu y’isengesho maze tugatanga amasakaramentu ku munsi We mutagatifu (Inyigisho n’Ibihango 59:9).

Ndahamya ko abarinzi b’ibihango basezeranyijwe “amahoro muri iy’isi, n’ubuzima bw’iteka ryose mu buzima buzaza” (Inyigisho n’Ibihango 59:23) Ndahamya ko uko muhora mufata ku rwubitso rw’Umukiza binyuze mu isakaramentu, muzagira Roho We kugira ngo ibayobore mu nzira y’igihango kandi mugume muri indahemuka ku bihango byanyu, mu izina rya Yesu Kristo, amena. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.