Igiterane Rusange
Imibanire Yacu n’Imana
April 2022 general conference


Imibanire Yacu n’Imana

Hatitawe ku byo ubunararibonye bw’ubuzima bwacu bwaba buvuze, dushobora kugirira icyizere Imana kandi tukabona umunezero muri Yo.

Nka Yobu mu Isezerano Rya Kera, mu gihe cy’umubabaro bamwe bashobora kumva ko Imana yabatereranye. Kubera ko tuzi ko Imana ifite ububasha bwo gukumira cyangwa gukuraho amagorwa uyo ari yo yose, twakoshywa kwinuba iyo itabikoze, wenda twibaza duti, “Niba Imana itampaye ubufasha nsengera, ni gute nshobora kugira ukwizera muri Yo?” Ahantu hamwe mu bigeragezo bikarishye yagize, Yobu w’umukiranutsi yaravuze ati:

“Ubwo mumenye ko ari Imana yubitse urubanza rwanjye kandi ikangotesha imitego yayo.”

“Nubwo ntaka nti, ‘nagiriwe urugomo!’ Sinumvirwa; nubwo ntabaza, nta butabera buhari.”1

Mu gisubizo Cyayo yahaye Yobu, Imana ibaza iti: “Mbese ugiye kumpererezaho ibyaha kugira ngo ubone urubanza?”2 Cyangwa mu yandi magambo, “Mbese ugiye ndetse no kunshyiraho urubanza? Mbese ugiye kunshyiraho urubanza kugira ngo ushobore kubona urubanza?”3 Yehova yibutsa ku gahato Yobu iby’ubuhangange n’ubumenyi Bwe bwa byose, nuko Yobu m’ubwiyoroshye bwimbitse yemera ko adafite na busa ndetse cyagereranywa n’ubumenyi, ububasha n’ubukiranutsi bw’Imana kandi adashobora gushinja Ishoborabyose:

“Nzi ko ushobora byose,” yaravuze ati, “kandi ntakibasha kurogoya imigambi yawe yose.

“… Mvuga icyo ntazi, ni ibintu byandenze bitangaje, mbivuga ntabizi. …

“Nicyo kinteye kwizinukwa, nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu.”4

Amaherezo, Yobu yahawe amahirwe yo kubona Nyagasani, kandi “Nyagasani ahire Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere.”5

Ni ubupfapfa kuri twe dufite ubujiji bw’umubiri kwibwira ko twacira urubanza Imana, tugatekereza, nk’urugero duti:“Sinishimye, bityo Imana igomba kuba irimo kungirira ikintu kitari cyiza.” Kuri twebwe, abana Bayo bari mu mubiri mu isi yaguye, bazi bikeya cyane ku byahise, ku bya none, no ku bizaza, Idutangariza ko ibintu byose ari iby’ubu kuri Yo, kuko ibizi byose.6 Yakobo mu bushishozi aratuburira ati: “Mwigerageza kugira inama Nyagasani, ahubwo mwakire inama zivuye mu kuboko kwayo.” Kuko dore, mwebwe ubwanyu muzi ko ijya inama mu bushishozi, no mu butabera, n’impuhwe zikomeye, ku byo yaremye byose.”7

Bamwe bibeshya ku masezerano y’Imana ko avuga ko kuyumvira bigira umusaruro w’umwihariko ku ngengabihe runaka. Bashobora gutekereza bati:“Ninkorana umwete umurimo w’ivugabutumwa w’igihe cyuzuye, Imana izampa umugisha w’urushako rwishimye n’abana” cyangwa “niba nirinze gukora umukoro w’ishuri ku Isabato, Imana izampa umugisha w’amanota meza” cyangwa “nintanga icyacumi, Imana izampa umugisha w’ako kazi nashakaga.” Niba ubuzima butagenze neza neza muri ubwo buryo cyangwa bijyanye n’ingengagihe yari yitezwe, baba bakumva ko baratereranwe n’Imana. Ariko ibintu ntabwo bigenda gutyo mu migenzereze ya buri munsi iva ku Mana. Ntidukwiriye gutekereza iby’umugambi w’Imana nk’imashini igurisha y’isanzure aho (1) duhitamo umugisha wifuzwa, (2) tugacengezamo umubare usabwa w’imirimo myiza, maze (3) ibyo twasabye bigahita bitangwa.8

Imana koko izubahiriza ibihango Byayo n’amazeserano kuri buri wese muri twe. Ntidukeneye guhangayikishwa n’ibyo.9 Ububasha bw’impongano ya Yesu Kristo—wamanutse munsi y’ibintu byose kandi noneho akazamurwa hejuru10 kandi wahawe ububasha bwose mu ijuru no mu isi11—amenya neza ko Imana ishobora kandi yuzuza amasezerano Yayo. Ni ingenzi ko twubahiriza kandi tukumvira amategeko Yayo, ariko si buri mugisha wahanuwe k’ukumvira itegeko12 wahawe umurongo, wahawe impamvu, kandi wahawe igihe bijyanye n’ibyo twiteze. Dukora ibishoboka byose ariko tugomba kumuharira imicungire y’imigisha, haba iy’iby’umubiri cyangwa ibya roho.

Umuyobozi Brigham Young yasobanuye ko ukwizera kwe kutari gushingiye ku musaruro cyangwa imigisha runaka ahubwo ku muhamya we wo kuri Yesu Kristo ndetse n’imibanire ye na We. Yavuze ati: “Ukwizera kwanjye ntigushamikiye ku kwa Nyagasani arimo akora ku birwa bw’inyanja, ku kuzana abantu hano kwe, … cyangwa ku butoni agenera kuri aba bantu cyangwa bariya bantu, kandi ntigushamikiye ku kuba duhabwa umugisha cyangwa tudahabwa umugisha, ariko ukwizera kwanjye gushamikiye kuri Nyagasani Yesu Kristo, ndetse n’ubumenyi bwanjye nakiriye bumuturutseho.”13

Ukwihana n’ukumvira byacu, umurimo n’ukwitanga kwacu ni ingirakamaro. Turashaka kuba muri abo basobanuwe na Eteri nk’abahora basendera mu mirimo myiza.14 Ariko ntibimeze gutyo kubera igiteranyo kimwe kibitswe mu bitabo mbarankuru bya selesitiyeli. Ibi bintu ni ngombwa kubera ko bidushyira mu murimo w’Imana kandi bikaba uburyo butuma dufatanya na Yo mu ihinduka ryacu tuva mu muntu kamere tuba uwera.15 Ibyo Data wo mu Ijuru aduha ni We Ubwe n’Umwana We, isano ya hafi kandi iramye na Bo binyuze mu nema n’ubwunzi bwa Yesu Kristo, Umucunguzi wacu.

Turi abana b’Imana, batoranyirijwe ubudapfa n’ubugingo buhoraho. Iherezo ryacu ni ukuba abaragwa Bayo, “abaraganwa na Kristo.”16 Data ashaka kuyoboza buri wese muri twe mu nzira y’igihango Cye intambwe zijyanye n’icyo umuntu ku giti cye akeneye kandi kijyanye n’umugambi We ku bw’ibyishimo byacu birenze hamwe na We. Dushobora kubanza kugira icyizere gikura n’ukwizera muri Data na Mwana, icyumviro gikura cy’urukundo Rwabo, ndetse n’ihumure rihoraho n’ubujyanama bwa Roho Mutagatifu.

Ndetse bityo, iyi nzira ntishobora korohera uwo ari we wese muri twe. Hariho isukurwa ryinshi cyane rikenewe kugira ngo yorohe. Yesu yaravuze ati:

“Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.

“Ishami ryose ryo muri njye ritera imbuto [Data] arikuraho: iryera imbuto ryose, aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.”17

Uruhererekane ruyobowe n’Imana rusukura kandi rukesha, rwa ngombwa, ruzatungurana kandi rubabaze mu bihe bimwe. Ndibutsa imvugo ya Pawulo, turi “abaraganwa na Kristo; niba tubabarana na we, ngo tube twahanwa ikuzo na we.”18

Bityo, rwagati muri uyu muriro w’umucuzi, aho kugirira Imana uburakari, mwegere Imana. Muhamagare Data mu izina rya Mwana. Mugendane na Bo muri Roho, umunsi ku munsi. Mubemerere by’igihe kirekire kukwereka ubudahemuka Bwabo. Nimubamenye by’ukuri kandi mwimenye ubwanyu by’ukuri.19 Mureke Imana iganze.20 Umukiza yongeye kwemeza ati:

Atubwira kumwumvira We utuvugira kuri Data, utwingingira imbere ye.

Ashobora kubaza Se kurora imibabaro n’urupfu Bye—imibabaro n’urupfu by’utarakoze icyaha, muri we Se yishimira cyane. Ashobora kubaza Se kurora amaraso yamennye—amaraso y’Umwana, uwo Se yatanze kugira ngo We ubwe ahabwe ikuzo.

Kubera iyo mpamvu, Yesu asaba Se kurokora abavandimwe na bashiki Be bemera izina Rye, kugira ngo bashobore gusanga Kristo maze bagire ubugingo bw’iteka ryose.21

Zirikana ingero zimwe z’abagabo n’abagore b’indahemuka bagiriye Imana icyizere, bizeye ko imigisha yasezeranyijwe Yayo yazaba kuri bo mu buzima cyangwa mu rupfu. Ukwizera kwabo ntabwo kwari gushingiye ku byo Imana yakoze cyangwa itakoze mu mimerere yihariye cyangwa igihe kimwe ahubwo ku kumumenya nka Se wo mu Ijuru wabo na Yesu Kristo nk’Umucunguzi wabo w’indahemuka.

Ubwo Aburahamu yari agiye gutambwa n’umunyegiputa w’umutambyi wa Elukana, yatakambiye Imana ngo imurengere kandi Imana yarabikoze.22 Aburahamu yabereyeho guhinduka data w’indahemuka mu rubyaro rwe imiryango yose y’isi izaherwamo umugisha.23 Mbere, kuri uru rutambiro rumwe, uwo mutambyi umwe wa Elukana yari yarahatambiye amasugi atatu kubera ubupfura bwayo atashobora kunama kugira ngo aramye imana z’ibiti cyangwa z’amabuye.24 Bapfiriye aho nk’abahowe imyemerere

Yozefu wa kera, wagurishijwe n’abavandimwe be mu buretwa nk’ingimbi, mu ishavu rye yahindukiriye Imana. Buhoro buhoro, yageze ku buhangange mu nzu ya shebuja muri Egiputa ariko noneho iri terambere rye ryaje guteshwa kubera ibinyoma by’umugore wa Potifari. Yozefu yari kuba yaratekereje, “Bityo inzu y’imbohe ni byo nzabona kubera kubahiriza itegeko ry’ukudasambana.” Ahubwo yongeye guhindukirira Imana maze arongera aratunganirwa ndetse no munzu y’imbohe. Yozefu yongeye gushengurwa no gutenguhwa gukomeye ubwo imbohe yagize incuti, nubwo yasezeranije Yozefu, yibagiwe ibye byose nyuma yo kongera gusubizwa mu mwanya w’icyizere mu ngoro ya Farawo. Mu gihe gikwiye, nk’uko mubizi, Nyagasani yabyitambitsemo kugira ngo ishyire Yozefu mu mwanya wo hejuru cyane w’icyizere n’ububasha byegereye ibya Farawo, byashoboje Yozefu gukiza inzu ya Isirayeli. Nta gushidikanya, Yozefu yashoboye kwemeza “ko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza.”25

Abinadi yifuzaga kuzuza ubutumwa bwe buva ku Mana. “Ndangije ubutumwa bwanjye”, yavuze ati, “kandi noneho ntacyo bitwaye [ibimbaho], niba bibayeho ko nkizwa.”26 Ntiyakijijwe urupfu rw’uwahowe imyemerere, ahubwo mu by’ukuri yakirijwe mu bwami bw’Imana, kandi umunyamuryango we mushya w’agaciro, Aluma , yahinduye imigendekere y’amateka y’Abanefi iganisha k’ukuza kwa Kristo.

Aluma na Amuleki bagobotowe mu nzu y’imbohe muri Amoniha nk’igisubizo cy’ukwinginga kwabo, kandi ababatotezaga barishwe.27 Mbere y’aho, ariko, aba babatotezaga bari barajugunye abagore bemera n’abana babo mu muriro ugurumana. Aluma, mu gihe yarimo kuba umuhamya w’ibirimo kuba biteye ubwoba bwinshi mu ishavu, yahatiwe na Roho kudakoresha ububasha bw’Imana ngo “abakize ibirimi by’umuriro,”28 kugira ngo bashobore kwakirwa n’Imana mu ikuzo.29

Umuhanuzi Josepth Smith yazahariye mu nzu y’imbohe muri Liberty, Missouri, nta bubasha bwo gufasha Abera ubwo babasahuraga maze bakirukanwa mu ngo zabo mu mbeho ikarishye y’itumba. Joseph yabajije Imana aho yari iri Joseph yaratakambye. Noneho Joseph abaza Imana igihe ukuboko kw’Imana kuzamara kwifashe.30 Mu gisubizo, Nyagasani yamusezeranyije ko amakuba n’amagorwa bye bizabaho gusa igihe gitoya, kandi ko, niba abyihanganiye neza, Imana izamuha ikuzwa. Amubwira ko ataragera aha Yobu.31

Amaherezo, Yozefu yashoboye kuvuga nka Yobu ati, “Naho [Imana] yanyica, napfa nyiringira.”32

Umukuru Brook P. Hales yavuze inkuru ya Mushiki wacu Patricia Parkinson wari waravutse areba bisanzwe ariko ageze ku myaka 11 yari yaramaze kuba impumyi.

Umukuru Hales yasubiyemo ati : “Namenye Pat mu gihe cy’imyaka myinshi kandi mu gihe gishize namubwiye ko nkunda ukuntu ahora yishimye kandi afite icyizere. Yarasubije ati: ‘Byiza, ntiwageze iwanjye, sibyo se? Ngira ibihe byanjye. Ahubwo nagize ibihe bikomeye by’uguhungabana, kandi nararize cyane. Ariko rero, yongeyeho ati, ‘Kuva ubwo natangiye gutakaza kubona, ntibyumvikanaga, ariko nari nzi ko Data wo mu Ijuru n’Umukiza bari kumwe n’umuryango wanjye nanjye. … Ku bambazaga niba ndakaye kubera ko ndi impumyi, narababwiraga nti: ‘None se ni nde narakarira? Data wo mu Ijuru ari kumwe nanjye muri ibi, ntabwo ndi njyenyine. Aba ari kumwe nanjye igihe cyose.’”33

Amaherezo, ni umugisha dushakisha w’imibanire ya hafi kandi twubaha na Data na Mwana. Ugira itandukanyirizo rikomeye kandi rihoraho rifite agaciro. Turahamya hamwe na Paul “ko imibabaro y’iki gihe [cyo mu isi] idakwiriye kugereranywa n’ikuzo rizaduhishurwamo.”34 Ndahamya ko icyo ari cyo cyose ubunararibonye bwacu bushobora kudukururira, dushobora kugirira icyizere Imana kandi tukabona umunezero muri Yo.

“Wiringire Nyagasani n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe.

“Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya ayobora inzira unyuramo.”35

Mu izina rya Yesu Kristo, amena.