Ibyanditswe bitagatifu
Urupapuro rw’Umutwe rw’Igitabo cya Morumoni


Igitabo cya Morumoni

Inkuru Yanditswe n’
Ikiganza cya Morumoni
ku Bisate
Yavanywe ku Bisate bya Nefi

Kubera iyo mpamvu, ni incamake y’inyandiko y’abantu ba Nefi, ndetse n’Abalamani—Yandikiwe Abalamani, aribo gisigisigi cy’inzu ya Isirayeli; kandi na none yandikiwe Umuyuda n’umunyamahanga—Yanditswe mu buryo bw’itegeko, ndetse n’ubwa Roho w’ubuhanuzi n’iyerekwa—Yaranditswe irafungwa, nuko ihishwa na Nyagasani, kugira ngo itazononwa—Kugira ngo izazanwe ku bw’impano n’ububasha bw’Imana kubw’igisobanuro cyayo cyayo—Yafunzwe n’ikiganza cya Moroni, maze ihishwa na Nyagasani, ngo izaze mu gihe gikwiye inyujijwe ku Munyamahanga—Igisobanuro cyayo kubw’impano y’Imana.

Incamake nayo yavanywe mu Gitabo cya Eteri, ikaba ari inyandiko y’abantu ba Yeredi, bari baratatanye mu gihe Nyagasani yasobanyaga ururimi rw’abantu, ubwo bubakaga umunara wo kugera mu ijuru—Ikaba ari iyo kwereka igisigisigi cy’inzu ya Isirayeli ibintu bikomeye Nyagasani yakoreye abasogokuruza babo; kandi kugira ngo bashobore kumenya amasezerano ya Nyagasani, kugira ngo batazavumwa ubuziraherezo—Ndetse no kugira ngo yemeze Umuyahudi n’Umunyamahanga ko Yesu, ari Kristo, Imana Ihoraho, yiyereka ubwayo amahanga yose—Niyo mpamvu, haramutse hari amakosa muri iyi nyandiko byaba ari ukwibeshya kw’abantu; kubera iyo mpamvu, ntimuhinyure ibintu by’Imana, kugira ngo muzaboneke nk’abaziracyasha imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo.

Isemurwa ry’umwimerere ry’ibyavuye ku bisate mu Cyongereza
ryakozwe na Yozefu Smith, Muto