Iriburiro
Igitabo cya Morumoni ni umuzingo w’icyanditswe gitagatifu kigereranywa na Bibiliya. Ni inyandiko y’imikoranire y’Imana n’abaturage ba kera ba za Amerika kandi kirimo ubwuzure bw’inkuru nziza ihoraho.
Igitabo cyanditswe n’abahanuzi benshi ba kera kubwa Roho w’ubuhanuzi n’ihishurirwa. Amagambo yabo, yanditswe ku bisate bya zahabu, yasubiwemo kandi yegeranywa n’umuhanuzi w’umunyamateka witwaga Morumoni. Inyandiko ivuga inkuru y’amahanga abiri akomeye. Rimwe ryavuye i Yerusalemu muri 600 M.K. maze nyuma yaho ricikamo amahanga abiri, azwi nk’Abanefi n’Abalamani. Abandi baje mbere yaho ubwo Nyagasani yasobanyaga indimi ku munara w’i Babeli. Iri tsinda rizwi nk’Abayeredi. Nyuma y’imyaka ibihumbi, bose bari bararimbuwe uretse Abalamani, kandi babarirwa mu bakurambere b’Abahindi b’Abanyamerika.
Igikorwa nyamukuru cyanditswe mu gitabo cya Morumoni ni umurimo bwite wa Nyagasani Yesu Kristo, mu Banefi, nyuma gato y’izuka rye. Kikagaragaza inyigisho z’inkuru nziza, kigatatura umugambi w’agakiza, kandi kikabwira abantu icyo bagomba gukora kugira ngo bagire amahoro muri ubu buzima n’agakiza gahoraho mu buzima buzaza.
Nyuma y’uko Morumoni yari arangije inyandiko ze, yashyikirije inkuru umuhungu we Moroni, wongeyeho amagambo ye bwite make, maze ahisha ibisate mu musozi wa Cumorah. Kuwa 21 Nzeri 1823, uwo Moroni, icyo gihe wari yarahawe ikuzo, ikiremwa cyazutse, yabonekeye umuhanuzi Yozefu Smith amuha amabwiriza yerekeranye n’inyandiko ya kera n’imisemurire yayigenewe mu rurimi rw’Icyongereza.
Mu gihe gikwiye ibisate byashyikirijwe Yozefu Smith, wabisemuye kubw’impano n’ububasha bw’Imana. Inyandiko ubu irimo kwandikwa mu ndimi nyinshi nk’ubuhamya bushya bw’inyongera ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana iriho kandi ko abazamusanga bose maze bakumvira amategeko n’imihango y’inkuru nziza bazahabwa agakiza.
Kubyerekeye iyi nyandiko Umuhanuzi Yozefu Smith yaravuze ati “Nabwiye abavandimwe ko Igitabo cya Morumoni cyari igitabo gikosotse kurusha ikindi gitabo cyose mu isi, n’ibuye nsanganyamfuruka ry’iyobokamana ryacu, kandi umuntu azarushaho kwegera Imana akurikiza amategeko yacyo, kurusha ikindi gitabo icyo ari cyo cyose.”
Hongeyeho kuri Yozefu Smith, Nyagasani yahaye abandi cumi n’umwe kubona ibisate bya zahabu ubwabo no kuba abahamya badasanzwe b’ukuri bw’ubutagatifu by’igitabo cya Morumoni. Ubuhamya bwabo bwanditse bwashyizwemo hano nk’ “Ubuhamya bw’Abahamya batatu” n’ “Ubuhamya bw’Abahamya Umunani.”
Turararikira abantu bose aho ari ho hose gusoma Igitabo cya Morumoni, gutekereza byimbitse mu mitima yabo ubutumwa bukirimo, maze bityo bakabaza Imana, Data Uhoraho, mu izina rya Yesu Kristo niba iki gitabo ari icyo ukuri. Abakurikira iyi nzira kandi bagasabana ukwizera bazabona ubuhamya bw’ukuri n’ubutagatifu byacyo kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu. (Reba Moroni 10:3–5.)
Ababona ubu buhamya bw’Imana buvuye kuri Roho Mutagatifu bazamenya na none kubw’ubwo bubasha ko Yesu Kristo ari Umukiza w’isi, ko Yozefu Smith ari Uhishurirwa We n’umuhanuzi wo muri iyi minsi ya nyuma, kandi ko Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ari ubwami bwa Nyagasani bwongeye kwakirwa ku isi, mu kwitegura ukuza kwa kabiri kwa Mesiya.