Igisobanuro Kigufi Ku Gitabo cya Morumoni
Igitabo cya Morumoni ni inyandiko ntagatifu y’abantu bo muri Amerika ya kera kandi yaharagaswe ku bisate by’ibyuma. Inkomoko z’iyi nyandiko yakusanyijwe harimo ibikurikira:
-
Ibisate bya Nefi, byarimo ibice bibiri: ibisate bito n’ibisate binini. Ibya mbere byari by’umwihariko cyane byeguriwe ibya Roho n’Umurimo n’inyigisho z’abahanuzi, mu gihe ibya nyuma byariho cyane cyane amateka asanzwe y’abantu bavugwa(1 Nefi 9:2–4). Kuva mu gihe cya Mosaya, nyamara, ibisate binini byarimo na none ibintu by’ingezi by’akamaro ka Roho.
-
Ibisate bya Morumoni byariho icyegeranyo cyakozwe na Morumoni abivanye ku bisate binini bya Nefi, n’ibisobanuro byinshi. Ibi bisate byariho na none ugukomeza kw’amateka yakozwe na Morumoni n’ibyongeweho n’umuhungu we Moroni.
-
Ibisate bya Eteri byerekana amateka y’Abayeredi. Iyi nyandiko yegeranyijywe na Moroni, wongeyemo ibitekerezo bye ku giti cye kandi ahuza inyandiko n’amateka asanzwe ku mutwe yise “Igitabo cya Eteri.”
-
Ibisate by’Umuringa byazanywe n’abantu ba Lehi bava i Yerusalemu mu wa 600 M.K. Ibi bisate byariho “ibitabo bitanu bya Mose, … ndetse n’inyandiko y’Abayuda kuva mu ntangiriro, … kugeza ku mwaduko w’ingoma ya Zedekiya, umwami wa Yuda, ndetse n’ubuhanuzi bw’abahanuzi batagatifu” (1 Nefi 5:11–13). Amagambo menshi kuri ibi bisate, asubira mu byavuzwe na Yesaya n’abandi bahanuzi ba Bibiliya n’abatari aba Bibiliya, agaragara mu Gitabo cya Morumoni.
Igitabo cya Morumoni kirimo ibitabo cumi na bitanu by’ngenzi cyangwa ibice, bizwi, uretse kimwe kihariye, nk’ibitabo, ubusanzwe byitiriwe izina ry’umwanditsi wabyo mukuru. Igice cya mbere (ibitabo bitandatu bya mbere, birangizwa na Omuni) ni icyasemuwe cyavanywe ku bisate bito bya Nefi. Hagati y’ibitabo bya Omuni na Mosaya harimo icyongewemo kitwa Amagambo ya Morumoni. Icyo cyongewemo gihuza inyandiko yaharagaswe ku bisate bito n’incamake ya Morumoni y’ibisate binini.
Igice kirekire, kuva muri Mosaya kugera muri Morumoni Igice cya 7, ni icyasemuwe cy’incamake ya Morumoni y’ibisate binini bya Nefi. Igice cyanzura, kuva muri Morumoni Igice cya 8 kugeza ku mpera y’umuzingo, cyaharagaswe na Moroni umuhungu wa Morumoni, akaba, nyuma yo kurangiza inyandiko y’ubuzima bwa se, yarakoze incamake y’inyandiko y’Abayeredi (nk’igitabo cya Eteri) maze nyuma yongeraho ibice bizwi nk’igitabo cya Moroni.
Ahagana cyangwa mu mwaka 421 N.K., Moroni, uwa nyuma mu Banefi b’abahanuzi b’abanyamateka, yahambiriye ya nyandiko ntagatifu maze ayihishira Nyagasani, kugira ngo izazanwe mu minsi ya nyuma, nk’uko byavuzwe n’ijwi ry’Imana rinyujijwe mu bahanuzi ba kera. Mu mwaka 1823 N.K. uwo Moroni, icyo gihe wari ikiremwa cyazutse, yasuye Umuhanuzi Yozefu Smith maze aboneraho kumushyikiriza ibisate.
Ku byerekeye iki gitabo: Urupapuro rw’umwimerere rw’umutwe, ruhita rubanzirizau rupapuro rw’ibirimo, rwavanywe ku bisate kandi ni agace k’inyandiko ntagatifu. Ibisobanuro biri mu nyuguti zitaberamye, nko muri 1 Nefi kandi bihita bibanziriza Mosaya Igice cya 9, nabyo ni igice cy’inyandiko ntagatifu. Ibisobanuro biri mu nyuguti ziberamye, nko mu mitwe y’ibice, ntabwo ari umwimerere ku nyandiko ariko ni imfashanyigisho zashyizwemo ngo byoroshye ugusoma.
Udukosa tumwe duto twarakozwe mu nyandiko zahise z’Igitabo cya Morumoni cyanditswe mu Cyongereza. Iyi nyandiko irimo ibyakosowe bigaragara ko bigomba gutuma iki gitabo gihuza n’imbanziriza-yandikwa yakozwe n’intoki n’inyandiko zanditswe mbere n’Umuhanuzi Yozefu Smith.