Igiterane Rusange
Ndasenga ngo Azadukoreshe
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Ndasenga ngo Azadukoreshe

Imihate mitoya mu buryo bushyizwe hamwe ikora ikinyuranyo kinini, yagura ibintu byinshi dukora nk’abigishwa ba Yesu Kristo.

Iki gisuguti kigizwe n’irobe rya phyllo n’utubuto twa pistachio ni ishimwe. Cyari cyakozwe n’umuryango wa Kadado wo, mu gihe kirenga imyaka mirongo, wari utunze amangazini y’imigati atatu i Damasiko, Siriya. Ubwo intambara yatangiye, ukuzitirwa kwahagaritse ibiribwa n’ibikoresho mu kugera mu gice cy’umugi wabo. Abakadado batangiye gusonza. Mu marembera y’iyi miterere iteye inkeke, Latter-day Saint Charities n’abakozi b’intwari bakora muri Rahma Worldwide batangiye kujya batanga ifunguro rishyushye rimwe rya buri munsi, hamwe n’amata ku bana batoya. Nyuma y’igihe kigoranye, umuryango watangiye ubuzima bwabo—ndetse n’amangazini y’imigigati yabo—na none mu gihugu gishya.

Vuba aha, igikarito k’ibisuguti cyageze ku ibiro by’Itorero hamwe n’ubutumwa bukurikira:“Mu mezi abiri arenga, twabashije kubona ibiryo bivuye mu gikoni cya Rahma–Latter-day Saint [Charities]. Ntabyo twari [kuba] twarishwe n’inzara. Nyamuneka mwemere uku … kubonja guturutse mu iduka ryanjye nk’agakorwa gato k’ishimwe. Nsaba Imana Ishoborabyose kugira ngo ibahe umugisha … mu bintu byose mukora.”1

Igisuguti cy’inyiturano n’urwibutso. Ni mwe kigenewe. Kuri mwe mwese mwasenze nyuma yo kureba inkuru mu makuru, kuri mwe mwese mwakoranye ubushake ubwo byari bitabanogeye cyangwa mugatanga amafaranga ku neza mu kigega cy’ubumuntu; mwizera ko bizakora ikintu cyiza—murakoze.

Inshingano iva ku Mana yo Kwita ku Bakene

Itorero rya Yesu Kristo riri munsi y’itegeko riva ku Mana ryo kwita ku bakene.2 Ni imwe mu nkingi z’umurimo w’agakiza n’ikuzwa.3 Icyari cyo mu minsi ya Aluma nicyo rwose kuri twe: “Kandi bityo, mu bihe byabo byo gutunganirwa, ntibirukanye abo aribo bose bari bambaye ubusa, cyangwa abataragaburiwe, kandi ntibashyize imitima yabo ku butunzi, kubera iyo mpamvu babereye bose abanyabuntu, haba abakuze n’abatoya, haba abafunze n’abisanzuye, haba umugabo n’umugore, haba hanze y’itorero cyangwa mu itorero, kandi nta butoni ku byerekeye abantu babaga bakeneye ubufasha.”4

Itorero ryuzuza iyi nshingano mu buryo bunyuranye bwagutse, harimo:

  • Ugufasha dukora binyuze mu Muryango w’Ihumure, amahuriro y’ubutambyi n’amashuri.

  • Ukwiyiriza no gukoresha amaturo y’ukwiyiriza.

  • Imirima y’Imibereho myiza n’ibigega.

  • Ibigo bitanga ikaze ku bimukira.

  • Ubufasha kuri abo bari muri gereza.

  • Imihate y’ubumuntu y’Itorero.

  • Na porogaramu ya JustServe, ihuza abakorerabushake n’amahirwe ya serivisi.

Ubu bwose ni uburyo, butunganyirije mu butambyi, aho imihate mitoya mu buryo bushyizwe hamwe bukora ikinyuranyo kinini, bwagura ibintu byinshi dukora ku giti cyacu nk’abigishwa ba Yesu Kristo.

Abahanuzi Bafite Ubutware ku bw’Isi Yose

Abahanuzi bafite inshingano ku bw’isi yose, atari gusa ku banyamuryango b’Itorero. Nshobora kubara nkurikije inararibonye ryanjye bwite ukuntu Ubuyobozi bwa Mbere bwuzuza iyo nshingano mu buryo bwo ku giti cyabwo n’umurava. Uko ibikenewe byiyongera, Ubuyobozi bwa Mbere bwaduhaye inshingano yo kongera ubufasha bw’ubumuntu mu buryo bugaragara. Bashishikajwe n’intero nini cyane kurusha izindi n’udusobanuro turambuye dutoya kurusha utundi.

Vuba aha, twabazaniye amwe mu mataburiya akingira abaganga Beehive Clothing yadoze ku bw’ibitaro kugira ngo bayakoreshe mu gihe cy’icyorezo. Nk’umuganga uvura, Umuyobozi Nelson yari abishishikariye cyanye. Ntiyashakaga kubibona gusa. Yashakaga kuyigera—agenzura amaboko n’uburebure n’uburyo yari iziritse inyuma. Nyuma yaho yatubwiye, n’amarangamutima mu ijwi rye, “Iyo muhuye n’abantu mu mikoro yanyu, mubashimire ku bw’ukwiyiriza kwabo, amaturo yabo, n’ugufasha kwabo mu izina rya Nyagasani.”

Raporo y’ibikorwa by’ubumuntu.

Mu bujyanama bw’Umuyobozi Nelson, Ndikubaha raporo y’ukuntu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma riri gutabara mu nkubi z’imiyaga, imitingito, kuvanwa mu byabo kw’impunzi—ndetse yewe no mu cyorezo—bikeshejwe ineza y’Abera b’Iminsi ya Nyuma n’inshuti nyinshi. Nubwo imishinga ya COVID-19 irenga 1,500 yari intumbero y’ihumure ry’itorero ntagushidikanya mu mezi 18 ashize, Itorero ryanatabaye mu biza 933 n’ibibazo by’impunzi mu bihugu 108. Ariko ibarurishamibare ntabwo rigaragaza ibyabaye byose. Mureke mbasangize ingero enye zivunaguye kugira ngo ngaragaze agace gatoya cyane k’ibirimo gukorwa.

Ihumure rya COVID rya Afurika Yepfo.

Dieke Mphuti ufite imyaka cumi n’itandatu w’i Welkom muri Afurika Yepfo, yabuze ababyeyi be imyaka ingahe ishize, bamusiga yita ku bavandimwe batatu batoya kuri we ku giti cye. Byahoze ari indya nkurye kugira ngo babone ibiribwa bihagije, ariko ibura ry’ibikenerwa rya COVID na za guma mu rugo byabigize hafi ibidashoboka. Bari bashonje kenshi, baramuka gusa babikesheje ubuntu bw’abaturanyi.

Ishusho
Dieke Mphuti

Ku munsi ucyeye muri Kanama 2020, Dieke yatunguwe n’ugukomanga ku rugi rwe. Yararufunguye yisanga abonye abantu atazi babiri—umwe ari uhagarariye Itorero aturutse mu biro by’intara muri Johannesburg undi ari umukozi wa leta uturutse mu Ishami ry’Iterambere ry’Abaturage ry’Afurika Yepfo.

Imiryango ibiri yari yishyize hamwe kugira ngo izanire ibiribwa ingo zazahaye. Ihumure ryasaze Dieke ubwo yateye ijisho ikirundo cy’ibikomoka ku bigori n’ibindi biribwa, byaguzwe n’ibigega by’ubumuntu by’Itorero. Ibi byari bufashe kugaburira umuryango we mu byumweru byinshi kugeza igihe ubufasha bwa leta bwatangira kumugeraho.

Inkuru ya Dieke ni imwe mu bihumbi y’ibyabaye ku bantu byabaye ku isi hose mu gihe cy’icyorezo cya COVID bikeshejwe imisanzu yatagatifujwe yanyu.

Ihumure rya Ramstein ry’Afuganisitani

Twese twabonye amashusho aheruka mu makuru—ibihumbi by’abimuwe bavanwa muri Afuganisitani mu ndege. Benshi bageze ku bibuga by’indege bya gisirikare cyangwa ahandi hantu h’agateganyo muri Katari, Leta Zunze Ubumwe, Ubudage na Esipanye mbere yo gukomeza kugeza bashyitse aho bazajya. Ibikenewe byabo byarihutirwaga, maze Itorero ryabatabaye ribaha ibikoresho n’abakorerabushake. Ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare mu Budage, Itorero ryatanze inkunga nyinshi z’ibyahi, amata y’ifu y’abana, ibiribwa n’inkweto.

Ishusho
Impano z’ubumuntu ku impunzi
Ishusho
Abagore badodera impunzi zo muri afuganisitani

Bamwe mu bavandimwe b’Umuryango w’Ihumure babonye ko benshi mu bagore b’Abanyafuganisitani bakoreshaga amashati y’abagabo babo kugira ngo batwikire imitwe yabo kubera ko ibitambaro bitwikira imitwe bya gakondo byari byarahubukiye mu mwaga ku kibuga cy’indege cya Kabul. Mu gikorwa cy’ubucuti cyarengaga imbibi z’iyobokamana cyangwa iz’umuco, abavandimwe ba Paruwasi ya Ramstein First barakoranye kugira ngo badode imyenda gakondo y’Abasilamu igenewe abagore b’Abanyafuganisitani. Umuvandimwe Bethani Halls yaravuze ati, “Twumvishe ko abagore bari bakeneye imyenda y’isengesho, ndetse turimo kudoda ku buryo ishobora kuba [ibereye] isengesho.”5

Ihumure ry’Umutingito wa Haiti

Uru rugero rukurikira rwerekana ko utagomba kuba umukungu cyangwa umuntu ushaje kugira ngo ube igikoresho cy’icyiza. Marie “Djadjou” Jacques ufite imyaka cumi n’umunani aturuka mu Ishami rya Cavaillon muri Haiti. Ubwo umutingito ukakaye washegeshe umujyi uba hafi ye muri Kanama, inzu y’umuryango we wari umwe mu bihumbi mirongo by’inyubako zaridutse. Bisa nk’ibidashoboka gutekereza akangaratete ko kubura urugo rwawe. Ahubwo aho guha icyuho ako kangaratete, Djadjou—mu buryo butangaje—yarebye ko byagendekeye abandi.

Ishusho
Marie Jacques
Ishusho
Umutingito wo muri Haiti

Bifitanye isano n’Itangazamakuru

Yabonye umuturanyi ushesha akanguhe adandabirana maze atangira kumwitaho. Yafashije abandi gukubura ivumbi n’ibitaka. Atitaye ku munaniro we, yisunze abandi banyamuryango b’Itorero kugira ngo atange ibiribwa n’ibindi bikoresho by’isuku ku bandi. Inkuru ya Djadjou ni imwe mu ngero zikomeye za serivisi zitanzwe n’urubyiruko urubyiruko rw’abakuze uko baharanira gukurikiza urugero rwa Yesu Kristo.

Ihumure ry’Umwuzure w’Ubudage

Ibyumweru bike gusa mbere y’umutingito, irindi tsinda urubyiruko rw’abakuze rwarimo rutanga serivisi bisa hirya ya Atalantika. Imyuzure yaciye ibintu mu Burayi bw’iburengerazuba muri Nyakanga yari ikomeye kurusha indi mu myaka mirongo.

Ishusho
Umwuzure mu budage

Ubwo amazi yaje gutuza, umucungaduka umwe mu mujyi wegereye uruzi wa Ahrweiler, mu Budage, yagenzuye ibyangiritse maze arashoberwa birenze ukwemera. Uyu mugabo wiyoroshya, Umugatolika wihaye imana, yongoreye isengesho ko Imana yakohereza umuntu kugira ngo amufashe. Igitondo cyahise gikurikiraho, Umuyobozi Dan Hammon w’Ivugabutumwa rya Frankfurt mu Budage yageze ku muhanda n’itsinda rito ry’abavugabutumwa bambaye amajire y’umuhondo ya Helping Hands. Amazi yari yarazamutse kugera kuri metero 2 z’inkuta z’umucungaduka, asiga inyuma ikoti ryimbitse ry’icyondo. Abakorerabushake bacukuje igitiyo ibyondo, bakuraho itapi n’igikuta cy’imbaho, maze banarunda ibintu byose mu muhanda kugira ngo bivanweho. Umucungaduka warenzwe n’umunezero yakoranye na bo mu gihe cy’amasaha, atangajwe n’uko Nyagasani yari yohereje itsinda ry’abakozi Be kugira ngo basubize isengesho rye—kandi mu masaha 24!6

“None, Ndasenga ngo Azadukoreshe”.

Avuga ku mihate y’ubumuntu y’Itorero, Umukuru Jeffrey R. Holland rimwe yagize ati: “Amasengesho asubizwa … inshuro nyinshi … n’Imana ikoresheje abandi bantu. None, Ndasenga ngo Azadukoreshe. Ndasenga ngo tuzabe igisubizo ku masengesho y’abantu.”7

Basaza banjye n’abavandimwe, binyuze mu murimo wanyu w’ugufasha, amaturo, igihe, n’urukundo, mwabaye igisubizo ku masengesho menshi. Kandi nyamara haracyari ibindi byinshi byo gukora. Nk’abanyamuryango b’itorero babatijwe, tugendera ku gihango cyo kwita kuri abo bose bakeneye. Imihate yacu yo ku giti cyacu ntabwo ari ngombwa ko isaba amafaranga cyangwa ahantu ha kure;8 isaba ubujyanama bwa Roho Mutagatifu n’umutima ushaka kubwira Nyagasani: “Ni jye. Ba ari jye utuma.”9

Umwaka w’Imbabazi za Nyagasani

Luka 4 yandika ko Yesu yaje i Nazareti, aho yari yararerewe, maze ahagarara mu isinagogi kugira ngo asome. Ibi byari hafi y’itangiriro ry’umurimo w’ugufasha We mu isi, maze asubiramo umurongo wo mu gitabo cya Yesaya:

“Roho wa Nyagasani ari muri jye, Ni cyo cyatumye ansigira kugira ngo mbwirize abakene inkuru nziza; yantumye gukiza abamenetse umutima, yantumye kubwiriza imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri,

“No kubwiriza abantu iby’umwaka Nyagasani agiriyemo imbabazi. …

“… Uyu munsi iki cyanditswe gitagatifu kirasohoye mu matwi yanyu.”10

Ndahamya ko icyanditswe gitagatifu kirimo gusohozwa mu gihe cyacu bwite na bwo. Ndahamya ko Yesu Kristo yaje gukiza abamenetse umutima. Inkuru ye nziza ni iyo guhumura impumyi. Itorero Rye ni iryo kubwiriza imbohe ko zibohowe, kandi abigishwa Be ku isi hose barimo guharanira kubohora ibisenzegeri.

Mureke nanzure nsubiramo ikibazo Yesu yabajije Intumwa Ye Simoni Petero: “Urankunda?”11 Ishingiro ry’inkuru nziza rikubiye mu kuntu twisubiriza icyo kibazo kandi “tukaragira intama [Ze].”12 M’ugushengera n’urukundo mfitiye Yesu Kristo Umwigisha wacu, ntumiye buri umwe muri twe mu kugira uruhare mu murimo We w’ugufasha Uhebuje, kandi “Ndasenga ngo Azadukoreshe.” Mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Abdul Razaq, personal correspondence, May 2021.

  2. See Doctrine and Covenants 104:11–18.

  3. See General Handbook: Serving in The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, 1.2.2, ChurchofJesusChrist.org.

  4. Alma 1:30.

  5. Bethani Halls, quoted in “Aiding Afghan Evacuees,” Europe Area Welfare and Self-Reliance Newsletter, Aug. 2021.

  6. From Dan Hammon (Germany Frankfurt Mission president), email to Ty Johnson, 2021.

  7. Jeffrey R. Holland, “Neonatal Resuscitation with Elder Holland” (video), The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, Nov. 10, 2011, youtube.com.

  8. See Sharon Eubank, “16 Things You Can Do to Be a Humanitarian,” Oct. 3, 2021, ChurchofJesusChrist.org.

  9. Isaiah 6:8; see also Abraham 3:27.

  10. Luke 4:18–19, 21.

  11. See John 21:15–17.

  12. John 21:15–17.

Capa