Igiterane Rusange
Fatira Urumuri Rwawe Hejuru
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Fatira Urumuri Rwawe Hejuru

Ubutumire bwanjye uyu munsi buroroshye: musangize inkuru nziza. Mube mwebwe kandi mufatire urumuri hejuru.

Igihe nari ndi mu ndege ngana i Peru imyaka mike ishize, nari nicaye hafi y’umupagani ubyiyitirira. Yambajije impamvu nemera Imana. Mu kiganiro gishimishije cyakurikiyeho, namubwiye ko nemera Imana kubera ko Joseph Smith yayibonye—nuko maze nongeraho ko ubumenyi bwanjye bw’Imana bwanaturutse mu nararibonye yanjye bwite, nyakuri ry’ibya roho. Nasangije ukwemera kwanjye ko “ibintu byose bigaragaza ko hariho Imana”1 maze mubaza n’ukuntu yemera isi—aka gashanga k’ubuzima mu cyuho cy’ikirere—kaje kubaho. Yasubije ko, mu magambo ye, “impanuka” ishobora kuba yarabayeho mu gihe kitabarika. Ubwo nasobanuye ukuntu hari amahirwe make ko byashobokera “impanuka” kurema ubwiza n’imitunganyirize nk’iyo, yaracetsetse igihe gito nuko maze ku neza aravuga ati, “Wamfashe.” Nabajije niba yasoma Igitabo cya Morumoni. Yavuze ati yabikora, bityo namwohereje igitabo kimwe.

Nyuma y’imyaka nagize inshuti nshya ndi mu kibuga cy’indege muri Lagos, Nijeriya. Twamenyanye ubwo yagenzuraga pasiporo yanjye. Namubajije ibyerekeye ukwemera kwe kw’iyobokamana, maze agaragaza ukwizera gukomeye mu Mana. Nasangije umunezero n’akanyamuneza by’inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo ndetse mubaza niba yakunda kwigira ibiruseho ku bavugabutumwa. Yavuze ati yego, arigishwa, maze aranabatizwa. Umwaka cyangwa imyaka ibiri nyuma yaho, ubwo nagenderaga mu kibuga cy’indege muri Liberiya, Numvishe ijwi rihamagara izina ryanjye. Narahindukiye, maze wa musore umwe aranyagera amwenyura cyane. Twahoberanye mu munezero mwinshi, maze amenyesha ko yitabira cyane mu Itorero kandi akorana n’abavugabutumwa kugira ngo bigishe umukobwa bakundana.

Ubu, sinzi niba ya nshuti yanjye y’umupagani yarigeze isoma Igitabo cya Morumoni cyangwa ngo yinjire mu Itorero. Inshuti yanjye ya kabiri yaryinjiyemo. Kuri bombi, inshingano yanjye2—amahirwe yanjye—byari bimwe: fatira hejuru urumuri rw’inkuru nziza—kugira ngo ukunde, usangize, kandi unatumire buri umwe muri bo mu buryo busanzwe, bw’umwimerere.3

Bavandimwe na Bashiki banjye, nagize inararibonye mu migisha yo gusangiza inkuru nziza, kandi iragaragara. Iyi ni mike muri yo:

Gusangiza Inkuru Nziza Bizana Umunezero n’Ibyiringiro

Urabona, njye nawe tuzi ko twabayeho nk’abana ba Data wo mu Ijuru mbere yo kuza ku isi4 kandi ko isi yaremewe intego yo guha buri muntu amahirwe yo kubona umubiri, kunguka inararibonye, kwiga no gukura kugira ngo ahabwe ubuzima buhoraho—ari bwo buzima bw’Imana.5 Data wo mu Ijuru yari azi ko tuzababara tukanakora ibyaha ku isi, bityo yohereje Umwana We, ufite “ubuzima ntagereranywa”6 n’igitambo cy’impongano kitagira iherezo7 bitugirira ibishoboka kubabarirwa, gukizwa, kandi no kuzuzwa.8

Kumenya uku kuri bihindura ubuzima! Iyo umuntu yize intego y’agahebuzo y’ubuzima, akaza gusobanukirwa ko Kristo ababarira kandi atabara abo bamukurikira, nuko maze agahitamo gukurikira Kristo mu mazi y’umubatizo, ubuzima buhinduka bugana aheza—yewe n’iyo imimerere yo hanze y’ubuzima idahinduka.

Mushiki wacu uhorana ibinezaneza twahuriye muri Onitsha, Nijeriya, yambwiye ko kuva ubwo yamenye inkuru nziza maze akanabatizwa (ndetse ubu nkoresha amagambo ye), “Ibintu byose ni byiza kuri njye. Ndishimye. Ndi mu ijuru.”9 Gusangiza inkuru nziza bikongeza umunezero n’ibyiringiro mu bugingo bw’uyisangije n’uyakiriye bombi. Mu by’ukuri, mbega ukuntu umunezero wanyu uzaba uhambaye10 uko musangiza inkuru nziza! Gusangiza inkuru nziza ni umunezero ku wundi, ibyiringiro ku bindi.11

Gusangiza Inkuru Nziza Bizana Ububasha bw’Imana mu Buzima Bwacu

Ubwo twabatizwaga, buri umwe muri twe yinjiye mu gihango12 cy’ubuziraherezo n’Imana cyo “kuyikorera no kubaha amategeko yayo,”13 harimo “guhagarara nk’abahamya [Bayo] mu bihe byose no mu bintu byose, n’ahantu hose.”14 Uko “tuguma muri” Yo dukomeza iki gihango, ububasha bw’ubumana, buminjiramo agafu, bushyigikira, bugatagatifuza butemba mu buzima bwacu buvuye kuri Kristo, nk’uko ishami ryacyira ibyo kurya bivuye mu kimera.15

Gusangiza Inkuru Nziza Biturinda Igishuko

Nyagasani ategeka ati:

Tugomba gufatira urumuri rwacu hejuru ngo rube rwamurikira isi. Ni We rumuri dukwiye gufatira hejuru—dukwiye gukora ibyo twabonye akora.

Yategetse ko dukwiye kuza tumugana, ngo tubashe kuba twakwiyumvamo tunabone; yewe n’ibyo dukwiye gukorera isi; kandi uzica iri tegeko aba yishyize mu kaga ko kugwa mu gishuko.16

Guhitamo kudafatira hejuru urumuri rw’inkuru nziza bitujyana mu bicucu, aho tuba twibasirwa n’igishuko. Mu buryo bw’ingirakamaro, imbusane ni ukuri: guhitamo gufatira hejuru urumuri rw’inkuru nziza birushaho kutuzana muri urwo rumuri n’uburinzi bw’igishuko rutanga. Mbega umugisha ukomeye cyane mu isi y’uyu munsi!

Gusangiza Inkuru Nziza Bizana Ugukira

Mushiki wacu Tiffany Myloan yemeye ubutumire bwo gufasha abavugabutumwa hatitawe ku ngorane zikakaye cyane, zirimo ibibazo k’ukwizera kwe. Aherutse kumbwira ko gufasha abavugabutumwa byahinduye bushya ukwizera kwe n’icyumviro cye cy’ukubaho neza. Mu magambo ye, “Umurimo w’ivugabutumwa urakiza cyane.”17

Umunezero. Ibyiringiro. Ububasha bushyigikira buva ku Mana. Uburinzi bw’igishuko. Gukiza. Ibi byose—n’ibindi byinshi (harimo imbabazi z’ibyaha)18—bitwiyungururamo bivuye mu ijuru uko dusangiza inkuru nziza.

Ubu, Guhindukirira Amahirwe Yacu Akomeye

Bavandimwe na bashiki banjye, hari benshi mu mashyaka yose, udutsiko tw’idini, n’amadini ahishwa ukuri kubera ko atazi aho bagukura.19 Ugukenera gufatira hejuru urumuri rwacu ntikwigeze kuba kwinshi kuruta ubu mu mateka ya muntu yose. Kandi ukuri ntabwo kwigeze kurushaho kuboneka kurusha ubu.

Jimmy Ton, wakuze ari Umubuda, yari yaratangajwe n’umuryango wasangizaga ubuzima bwawo kuri YouTube. Ubwo yize ko bari abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, yize inkuru nziza ku giti cye kuri murandasi, asoma Igitabo cya Morumoni akoresheje porogaramu, maze aranabatizwa nyuma yo guhura n’abavugabutumwa muri kaminuza.20 Umukuru Ton ubu ubwe ni umuvugabutumwa w’igihe cyuzuye.

We n’abavugabutumwa bagenzi be ku isi hose ni ingabo nyinshi za Nyagasani—mu gusubiramo amagambo y’umuhanuzi wacu.21 Aba bavugabutumwa bakora ibihabanye n’iby’abisi: mu gihe ubucukumbuzi buvuga ko Igisekuru Z cy’abantu bavutse mu 2000 kuzamura kiri gutera umugongo Imana,22 indwanyi nto zacu23 z’abakuru na bashiki bacu ziri kugarura abantu ku Mana. Kandi imibare yiyongera y’abanyamuryango b’Itorero bari kwihuza n’abavugabutumwa mu gusangiza inkuru nziza, barushaho gufasha inshuti nyinshi kuza kuri Kristo no mu Itorero Rye.

Abera b’Iminsi ya Nyuma bacu muri Liberiya bafashije inshuti 507 kujya mu mazi y’umubatizo mu gihe cy’amezi 10 nta bavugabutumwa b’igihe cyuzuye bafashiriza mu gihugu cyabo bari bahari. Ubwo umwe mu bayobozi b’urumambo bacu muri Liberiya uhebuje yumvise ko abavugabutumwa b’igihe cyuzuye baba bari kugaruka, yagize ati, “O ni byiza, ubu bashobora kudufasha mu murimo wacu.”

Afite ukuri: Gukoranya Isirayeli—impamvu iruta izindi ku isi24ni inshingano y’igihango cyacu. Kandi iki gihe ni icyacu ! Ubutumire bwanjye uyu munsi buroroshye: musangize inkuru nziza. Mube mwebwe kandi mufatire urumuri hejuru. Musengere ubufasha bw’ijuru kandi mukurikize inamabyifuzo z’ibya roho. Musangize ubuzima bwanyu mu buryo busanzwe kandi bw’umwimerere; munatumire undi muntu kuza akareba, kuza agafasha, no kuza akisanga.25 Kandi mwizihirwe uko mwebwe n’abo mukunda mwakira imigisha yasezeranijwe.

Nziko muri Kristo ubu butumwa bwiza bubwirizwa abagwaneza; muri Kristo abafite imvune mu mutima baravurwa; muri Kristo niho bamenyesha imbohe ko zabohowe; kandi muri Kristo, muri Kristo honyine, abo barira bahabwa ikamba ryiza mu cyimbo cy’ivu.26 Ni yo mpamvu, hari ugukenera gukomeye ko kumenyekanisha ibi bintu!27

Ndahamya ko Yesu Kristo ari umwanditsi w’ukwizera kwacu kandi ni we ugusohoza.28 Azasohoza, azuzuza, uko dukoresha ukwizera kwacu—uko kwaba kudatunganye kose—mu gufatira hejuru urumuri rw’inkuru nziza. Izakora ibitangaza mu buzima bwacu n’ubuzima bw’abantu bose ikoranya, kuko ari Imana y’ibitangaza.29 Mu izina ry’akataraboneka rya Yesu Kristo, amena.

Capa