Igiterane Rusange
Rimwe ku ijana Byiza kurushaho
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Rimwe ku ijana Byiza kurushaho

Buri muhate wo guhinduka dukora—uko waba usa nkaho ari muto kose kuri twebwe—washobora gukora ikinyuranyo kinini kurusha ibindi mu buzima bwacu.

Mu kinyejana kirenga, amakipe y’igihugu y’abasiganwa ku magare y’Ubwongereza yari yarabaye urw’amenyo rw’isi y’umukino w’amagare. Mu guhora mu musaruro mubi, abanyonzi b’Abongereza bari barabashije kubona umudari umwe rukumbi wa zahabu mu myaka 100 y’amarushanwa ya Olempiki bakarushaho kudashamaza abantu mu isiganwa ry’ingezi ry’umukino w’amagare, rivunannye, Tour de France [Ukuzenguruka Ubufaransa] imara ibyumweru bitatu—aho nta munyonzi w’Umwongereza wari waratsinze mu myaka 110. Ingorane z’abanyonzi b’Abongereza zari ziteye imbabazi ku buryo uruganda rw’igihangange rumwe rwanze kugurisha amagare ku Bongereza rutinya ko ruzangiza burundu ijabo ryarwo ryaharaniwe. Na nyuma yo gushyirana ishyaka amikoro atabarika mu ikoranabuhanga rigezweho na buri buryo bwo gukora imyitozo bushya, nta kintu cyakoraga.

Ishusho
Abanyonzi b’amagare b’abongereza

Nta kintu, ni ukuvuga, kugeza muri 2003, ubwo impinduka nto, yatunguranye cyane yabaye ikazahindura burundu amerekezo y’umukino w’amagare w’Abongereza. Iyo mpinduka mu gukora ibintu yaje no guhishura ihame rihoraho—riri hamwe n’isezerano—rirebana n’ugushakisha kwacu ko kumera neza kurushaho gukomeza kandi kenshi na kenshi gutera gushoberwa. Bityo ni iki cyabaye mu mukino w’amagare w’Ubwongereza gishobora kurebana n’ugukirikarana kwacu bwite mu kugira ngo turusheho kuba abakobwa n’abahungu b’Imana beza?

Mu 2003, umugabo witwa Sire Dave Brailsford yahawe akazi. Bitandukanye n’abatoza bamubanjirije bagerageje, impinduka zidasanzwe zikozwe ako kanya, Sir Brailsford we ahubwo yihambiriye ku mayeri yise “igiteranyo cy’inyungu nkeya.” Mu buryo bworoshye, ibi byari bivuze gushyira mu bikorwa iterambere rito mu bintu byose ukora. Yari arimo gupima bihamye, kugenzura ibarurishamibare ry’ingenzi no gushyira mu bikorwa imyitozo mishya yibanda ku ntege nke z’umwihariko.

Byenda gusa n’ibyo umuhanuzi Samweli w’Umulamani yise kwitondera imigenzereze.1 Mu kurushaho kurebera mu mpande zose byagutse, dukoma urusyo n’ingasire twirinda umutego wo kwibanda gusa ku kibazo kigaragara cyangwa icyaha kiboneka aho. Brailsford Yaravuze ati, “Ihame ryose ryaturutse ku gitekerezo cy’uko ugabanyije ibintu byose washobora gutekereza ko bijyana no kunyonga igare, maze ukabinonosora ku kigero cya rimwe ku ijana, uzabona inyongera ifatika ubwo uzabishyira hamwe byose.”2

Imigenzereze ye isa nk’ihuza neza n’iya Nyagasani, nawe watwigishije akamaro ka 1 ku ijana—kabone n’iyo twakwirengagiza 99 ku ijana. Birumvikana, Yarimo yigisha inshingano y’inkuru nziza yo gushakisha no gufasha kurokora abantu babikeneye. Ariko byagenda bite dukoresheje iryo hamwe rimwe ku ihame rya kabiri riryoshye cyane ndetse ritera ipfa ry’inkuru nziza, ukwihana? Bityo, aho kumanjirwa n’akaduruvayo gaterwa n’ihindagurika risa nk’iritarangira, umuruho w’urucantege n’impinduka zikabije zihindagurika hagati y’icyaha n’ukwihana mu buzima bwacu, byagenda bite imigenzereze yacu ibaye ari ukugabanya intumbero yacu—ndetse nuko tuyagura? Aho kugira ngo tugerageze gutunganya ibintu byose, uwa kurikirana ikintu kimwe gusa?

Urugero, byagenda bite mu buryo bwawe bushya bwo kureba imimerere yawe mu mpande zose uvumbuye ko wirengagije gusoma Igitabo cya Morumoni buri munsi? Rero, aho kugerageza uhatiriza gusoma wihuta impapuro 531 zose mu ijoro rimwe, byagenda bite ahubwo wiyemeje gusoma rimwe ku ijana gusa—cyangwa, mu yandi magambo—impapuro eshanu cyangwa iyindi ngano wiyumvamo ko yashoboka mu mimerere yawe urimo? Byashoboka ko guteranya inyungu nkeya nto ariko zihamye mu buzima bwacu byaba ari byo nzira igana ku ntsinzi ndetse no kuri za ntege nke z’ubuzima bwacu bwite z’ingorabahizi kurusha izindi? Ese imigenzereze yo kwita ku kantu kamwe kamwe yaba ikora ku nenge zacu by’ukuri?

Rero, umwanditsi wacuruje cyane kurusha abandi James Clear avuga ati iyi migenzereze ishyira amahirwe yikubye mu butoni bwacu. Akomeza agira ati “ingeso ni ‘inyungu y’inyunge’ yo kwiteza imbere. Niba ushoboye kurushaho kumenya ikintu neza kuri rimwe ku ijana buri munsi, nyuma y’umwaka … uzaba ukizi neza kurushaho inshuro 37.”3.

Iterambere rito rya Brailsford ryatangiranye n’ibigaragara, nk’ibikoresho by’igare, ibitambaro by’imyambaro n’imitunganyirize y’imyitozo. Ariko ikipe ye ntiyagarukiye aho. Bakomeje gushaka iterambere rya rimwe ku ijana ahantu hirengagijwe n’ahatateganyijwe nk’imirire ndetse n’uburyo bunyuranye bwo kubungabunga amagare. Haciye igihe, iri n’ubwinshi bw’irindi terambere rito cyane ryiteranyijemo imisaruro ihebuje yaje vuba kurusha uko uwo ari we wese yari kuba yarabyibajije. Mu by’ukuri, bashyiraga mu ngiro ihame rihoraho bashyira mu bikorwa “umurongo ku murongo, itegeko ku itegeko, hano bikeya na hariya bikeya.”4

Ese impinduka nkeya zizakora kuri ya “mpinduka ikomeye”5 ushaka? Bishyizwe mu bikorwa mu buryo bukwiye, sinshidikanya ku rugero rwa 99 ku ijana ko bizakunda! Ariko icyitonderwa kizana n’iyi migenzereze ni uko kugira ngo inyungu nto ziteranye, hagomba kubaho umuhate uhamye kandi wa buri munsi. Kandi n’ubwo mu mahirwe menshi tutazaba intungane, tugomba kwiyemeza gusanisha ukwihangana kwacu n’ugutsimbarara. Nidukora ibyo mu buryo buhamye, ibihembo biryoshye by’ubukiranutsi bwiyongeye bizabazanira umunezero n’amahoro mushaka. Nkuko Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije: “Nta kintu kibohora kurusha ibindi, gihutura kurusha ibindi cyangwa cy’ingenzi k’ugutera imbere ko ku giti cyacu kurushaho kiruta intumbero ihamanye ya buri munsi k’ukwihana. Ukwihana si igikorwa gusa, ni uruhererekane. Ni urufunguzo ku byishimo n’amahoro y’ubwenge. Iyo kujyanye n’ukwizera, ukwihana gufungura ukugera kwacu ku Mpongano ya Yesu Kristo.”6

Ishusho
Akabuto ka sinapi
Ishusho
Igiti cya sinapi

Ku bijyanye kuri iki gisabwa cy’ibanze cy’ukwizera, ibyanditswe bitagatifu birasobanutse. Ibisabwa byose bwa mbere gusa ni “agace gatoya k’ukwizera.”7 Kandi nidushobora kwegeranya iyi myumvire y’ “akabuto ka sinapi”8 , natwe dushobora kwitega iterambere ritateganyijwe kandi ry’akataraboneka mu buzima bwacu. Ariko mwibuke, nkuko tutagerageza kureka kuba umuntu mubi Atilla the Hun tugahinduka Mother Teresa umuntu mwiza mu ijoro rimwe, bityo ni ko dukwiye kongera kwerekeza imitunganyirize y’iterambere ryacu mu buryo bwiyongera buhoro buhoro. Nubwo impinduka zikenewe mu buzima bwawe ari nyinshi, tangirira ku rugero ruto. Ibi ni ukuri by’umwihariko niba uri kumva bikurenze cyangwa ucitse intege.

Uru ruhererekane ntabwo buri gihe rugerwaho mu buryo bunoze. Ndetse no mu biyemeje kurusha abandi hashobora kuba inzitizi. Kuba naraciye muri uku kumanjirwa kw’ibi mu buzima bwanjye bwite, nzi ko rimwe na rimwe bimera nk’intambwe 1 ku ijana imbere n’intambwe 2 ku ijana inyuma. Nyamara nituguma tudaciwe intege m’ukwiyemeza kwacu gupfa kwinjiza izo nyungu za 1 ku ijana mu buryo buhamye, Uwo “imibabaro yacu ni yo yikoreye”9 rwose azadukikira.

Mu buryo bugaragara, niba dufite uruhare mu byaha bikomeye, Nyagasani arerura kandi ntajijinganya, dukeneye kurekera, tugahabwa ufufasha n’umwepiskopi wacu kandi tugaterera umugongo imico mibi nk’iyo ako kanya. Ariko nkuko Umukuru David A. Bednar yahuguye: “Iterambere ry’ibya roho rito, rihamye ryiyongera ni intambwe Nyagasani yashaka ko dutera. Kwitegura kugenda imbere y’Imana nta mugayo ni imwe mu ntego z’ibanze z’ubuzima n’ugukurikirana k’ubuzima bwose, ntibituruka mu bihe bidahamye by’igikorwa cy’ibya roho gifite ibakwe.”10

Ishusho
Abanyonzi b’amagare b’Abongereza

Bityo, iyi migenzereze yo kwita ku kantu gato k’ukwihana n’impinduka nyakuri irakora by’ukuri? Ese gihamya yageragezwa, tuvuze dutyo? Zirikana ibyabaye ku Mukino w’amagare w’Ubwongereza mu myaka makumyabiri ishize nyuma yo gushyira mu bikorwa iri curabwenge. Abanyonzi b’amagare b’Abongereza ubu begukanye Tour de France [Ukuzenguruka Ubufaransa] inshuro esheshatu. Mu Mikino Olimpike ine iheruka, Ubwongereza bwabaye igihugu cyahiriwe cyane mu ngeri zose z’umukino w’amagare. No muri Olempike y’i Tokyo isojwe vuba aha iyi mpeshyi ishize, Ubwongereza bwegukanye imidari ya zahabu myinshi mu mukino w’amagare kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Ishusho
Shampiyona ya Olempike

Amafoto y’abanyonzi b’amagare b’Abongereza yafotowe na (mu cyerecyezo cy’isaha kuva hejuru ibimoso) Friedemann Vogel, John Giles, na Greg Baker/Getty Images

Ariko ibiruta yewe na feza cyangwa zahabu, ni isezerano ryacu ry’agaciro mu rugendo rwacu rwerekeza mu buzima bw’iteka ryose ko “tuzaneshereza muri Kristo” koko.11 Kandi uko twiyemeza kugera ku iterambere rito ariko rihamye, tuba dusezeranijwe “ikamba ry’ikuzo ritangirika.”12 Mu kunezererwa muri iryo kuzo ritayoyoka, ndaguhamagarira gusuzuma ubuzima bwawe maze ukareba ibigusubiza inyuma cyangwa bigatuma utihuta mu nzira y’igihango. Rero reba kure mu mpande zose. Shakisha impinduka ntoya z’inyongera zashobora kuvamo umunezero uryoshye wo guhinduka ugana aheza kurushaho.

Ibuka, Dawidi yakoresheje ibuye rimwe gusa kugira ngo aneshe igisore cyagaragaraga ko kitaneshwa. Ariko yari afite andi mabuye ane yakwifashishwa. Kimwe nuko, imyitwarire y’ugukiranirwa n’iherezo rihoraho bya Aluma muto byahinduwe n’igitekerezo kimwe gusa cyoroshye, gikwiriye—urwibutso rw’inyigisho za se ku byerekeye inema ikiza ya Yesu Kristo. Kandi ni ko bimeze hamwe n’Umukiza wacu, we, nubwo nta cyaha yagiraga atakiriye ubwuzure ku nshuro ya mbere ariko yakomeje ava ku nema ajya ku yindi kugeza yakiye ubwuzure.13

Ishusho
Yesu Kristo

Ni We uzi iyo igishwi kiguye ni ko mu buryo nk’ubwo yibanda ku munota hamwe n’ibihe by’ako kanya mu buzima bwacu kandi akaba yiteguye none aha kugufasha mu gushakisha impinduka ya rimwe ku ijana mu cyo ari cyo cyose kiri buve muri iki giterane. Kubera ko buri muhate wo guhinduka dushyiramo—uko waba utugaragarira nk’aho ari muke kose—gusa wabasha kuba wakora ikinyuranyo kinini cyane mu buzima bwacu.

Ku bw’iyi ntego, Umukuru Neal A. Maxwell yigishije ati, “Buri kwemeza kw’icyifuzo cy’ubukiranutsi, buri gikorwa cya serivisi na buri gikorwa cyo guhimbaza, uko cyaba ari gito kiniyongera buke buke kose, kwiteranya ku ntera yacu y’ibya roho.”14 Mu by’ukuri, ni ku bw’ibintu bitoya, byoroheje, ndetse, yego, yewe n’ibintu bya rimwe ku ijana ibintu binini bishobora gukorwa.15 Intsinzi ya nyuma ni 100 ku ijana rwose, “nyuma y’ibyo dushobora gukora byose.”16 ku bw’imbaraga, agaciro, n’imbabazi za Nyagasani n’Umukiza wacu, Yesu Kristo. Ndabihamya ntyo mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa