Igiterane Rusange
Guhangana n’Imiyaga ya Roho Twizera Kristo
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Guhangana n’Imiyaga ya Roho Twizera Kristo

Duhangana n’imiyaga ya roho neza iyo twemeye Kristo tukanakomeza amategeko Ye.

Mu myaka itandatu ishize, umufasha wanjye, Ann, nanjye twabaye muri Texas hafi y’inkengero z’inyanja, aho imwe mu miyaga ikomeye yakubitaga Leta Zunze Ubumwe, igasiga isenye ibintu byinshi n’ubuzima butakaye. Ikibabaje cyane, ni uko amezi ashize ntaho atandukaniye cyane n’ibyo bintu bibabaje. Urukundo n’amasengesho yacu arajya kuri bose bagizweho ingaruka uko ari ko kose. Muri 2017, ubwacu twabonye Umuyaga wa Harvey, wagwishije imvura nyinshi cyane kurusha indi miyaga kugeza kuri centimetero 152.

Amategeko y’lbiza agena uko imiyaga yikora. Igipimo cy’ubushuhe cy’inyanja cyigomba kuba kuri 28°C birenza metero 50 munsi y’urugero rw’ubuso bw’inyanja. Uko umuyaga uhura n’amazi y’inyanja ashushye, bitera amazi guhinduka umwuka ukazamuka mu kirere, aho bihinduka amazi. ibicu birikoranya, umuyaga ugakora ikiziga hejuru y’ubuso bw’inyanja.

Ishusho
Hurikeni

Imiyaga iba ari minini, ikagera kuri metero 15,240 cyangwa ikarenga mu kirere mu buso bwa kilometero 200. Igitangaje, uko imiyaga igenda ihura n’ubutaka, itangira guta intege kuko iba itakiri hejuru y’amazi ashyushye akenewe kuyikomeza.1

Ushobora kudahura n’umuyaga ukomeye mu buryo bw’umubiri. Ariko, buri wese muri twe yahuye cyangwa azahura, n’imiyaga y’umwuka ikanga amahoro yacu ikanagerageza ukwizera kwacu. Mu isi y’ubu, isa nk’iyiyongera mu nshuro n’ubukana. Igishimishije ni uko Nyagasani yaduhaye uburyo bwo kuyitsinda. Iyo tubaho inkuru nziza, twijejwe ko “iyo ibicu byijimye by’ibyago biri hejuru yacu, bikanga guhutaza amahoro yacu, hari icyizere kidusekera imbere, tukamenya ko ugucungurwa kuri hafi.”2

Umuyobozi Rusell M. Nelson yarasobanuye ati:

“Abera bashobora kwishima buri gihe. Dushohobora kumva umunezero nubwo twaba dufite umunsi mubi, icyumeru kibi, cyangwa se umwaka mubi.

“… Umunezero twiyumvamo ntaho uhuriye nibyo tunyuramo mu buzima ahubwo na buri kimwe mu byo dushaka mu buzima.

“Iyo ukwibanda ku buzima bwacu kuri kuri … Yesu n’Inkuru nziza Ye, dushobora kumva umunezero tutitaye ku biri kuba—cyangwa bitari kuba—mu buzima bwacu.”3

Nk’amategeko y’ibiza agena imiyaga y’umubiri, amategeko yo mu ijuru agena umunezero mu bihe by’imiyaga ya roho. Umunezero n’ishavu twumva iyo dutinyutse impengeri y’ubuzima ifatanye n’amategeko Imana yashyizeho. Umuyobozi Nelson yavuze ati, “Yitwa amategeko, ariko ni ukuri nk’amategeko yo kuzamuka n’amategeko agenga imbaraga rukuruzi, [n’] amategeko agenga uko umutima utera .”

Umuyobozi Nelson akomeza ati “Bihinduka inzira yoroshye: Iyo ushaka kwishima, kurikira amategeko.”4

Ugushidikanya ni umwanzi w’ukwizera n’umunezero. Nk’uko inyanja ishyushye ikurura imiyaga, ugushidikanya gukurura imiyaga ya roho. Nkuko ukwemera ari uguhitamo, n’ ugushidikanya ni uguhitamo. Iyo duhisemo gushidikanya, tuba duhisemo gukoreshwa, tugaha ububasha umwanzi, bikadusiga nta mbaraga twibasiwe.6i

Satani ashaka kutuyobora ahakurira ugushidikanya. Ashaka ko twinangira imitima yacu ku buryo tutazemera.6 Aha kurira ugushidikanya hashobora gusa nk’aheza kuko hashobora gusa n’ahari amahoro, amazi ashyushye ntadusaba gukurikiza “buri jambo riva mu kanwa k’Imana.”7 Muri ayo mazi Satani adushukiramo kuruhura amakenga yacu ya roho. Uko kurangara gushobora kuzana ukubura k’ukwemera kwa roho, aho tuba “tudakonje kandi tudashyushye.”8 Iyo dukomeye kuri Kristo, ugushidikanya n’amareshyo yawo bizatuyobora kure aho tutitaye ku kintu na kimwe aho tutabona ibitangaza n’ibyishimo bitarangira, cyangwa “uburuhukiro [ku] mitima wacu.”9

Nkuko imiyaga icika intege ku butaka, ugushidikanya gusimburwa n’ukwizera uko twubaka ifatizo kuri Kristo. Dushobora noneho kubona imiyaga ya roho mu buryo bwayo bukwiye, n’ubushobozi bwo kunesha buriyongera. Nuko “ubwo sekibi azohereza imiyaga ye ikomeye, yego, ibishashi bye mu nkubi y’umuyaga, yego, ubwo amahindu ye na serwakira ikakaye bizatugwira, ntizagira ububasha kuri twe bwo kubakurura mu gikombe cy’inkeke n’ishavu bidashira, kubera urutare mwubakiyeho, ari urufatiro rwizewe.”10

Umuyobozi Nelson yarigishije ati:

Ukwizera muri Yesu Kristo ni urufatiro rw’ukwemera kose ndetse n’umuyoboro ku bubasha bw’Imana.

“Nyagasani ntabwo asaba ukwizera gutunganye kugira ngo tugere ku bubasha butunganye bwe. Ariko adusaba kwemera.”11

Guhera igiterane rusange cyo muri Mata, umuryango wanjye nanjye twashakishije gukomeza ukwizera kwacu muri Yesu Kristo n’impongano Ye kudufasha “guhindura imbogamizi [zacu] mu ugukura n’uburyo bitangaje.”12

Umwuzukuru wacu, Ruby, yahawe umugisha wo gufata ubuyobozi n’imbaraga kandi yihuse. Igihe yavukaga, umuhogo we ntago wari ufatanye n’igifu cye. Anakiri uruhinja, Ruby, n’ubufasha bw’ ababyeyi be, yanyuraga mu bigeragezo n’ishyaka ridasanzwe. Ruby ubu afite imyaka itanu. N’ubwo akiri muto cyane, ni urugero rufite ingufu rwo kutareka ibyo akuramo ngo bigene ibyishimo bye. Ahora yishimye.

Gicurasi ishize, Ruby yahuye n’umuyaga wiyongereye mu buzima bwe n’ukwizera. Yavutse adafite ukuboko gukuze neza kwakeneraga kubagwa. Mbere y’uko kubagwa kwari gukomeye, twaramusuye tumuha igishushanyo kerekana neza ukuboko kw’umwana afashe ukuboko kw’Umukiza. Tumubajije niba afite ubwoba, atajijinganyije, yarasubije ati “Oya, Ndishimye!”

Ishusho
Ruby n’ishusho y’ikiganza cy’Umukiza

Turamubaza tuti, “Gute se Ruby?”

Ruby yatubwiye yiringiye ati , “Kuko nzi ko Yesu azamfata akaboko”

Ugukira kwa Ruby kwabaye igitangaza, kandi akomeza kuba yishimye. Mbega ukuntu ukwizera kw’umwana gutandukanye n’ubupfu bw’ugushidikanya butugerageza kenshi iyo dukura!13 Ariko dushobora guhinduka abana bato tugahitamo gushyira hirya ukutizera kwacu. Ni uguhitamo koroshye.

Umubyeyi witonze yasabye n’ubushake Umukiza, avuga ati, “Ariko niba ushobora tugirire imbabazi, … udutabare.”14

Yesu aramubwira ati:

“Niba mbishobora, byose bishobokera uwizeye.

“Uwo mwanya se w’uwo mwana … avuga cyane n’amarira ati, Ndizeye Nyagasani; nkiza ukutizera.”15

Uyu mubyeyi yicishije bugufi yahisemo neza kwizera Kristo akareka ugushidikanya kwe. Umukuru Nelson yadusanngije ko, “gusa ukutizera kwawe ariko kuzagushyira kure y’imigisha y’ibitangaza byo kwimura imisozi mu buzima bwawe.”16

Mbega ukuntu Imana igira impuhwe yo kudusaba kwemera atari ukumenya!

Aluma arigisha ati:

“Arahirwa uwemera ijambo ry’Imana.”17

“[Kuko] Imana ari inyampuhwe ku bemera bose; kubera iyo mpamvu yifuza, mbere na mbere, ko mukwiriye kwemera.”18

Koko, mbere na mbere, Imana yifuza ko tuyemera.

Duhangana n’imiyaga ya roho neza iyo twemeye Kristo tukanakomeza amategeko Ye. Ukwemera n’ukubaha kwacu biduhuza n’ububasha burenze ubwacu mu kunesha “[Icyo ari cyo cyose] kibaye —cyangwa kitabaye—mu buzima bwacu.”19 Yego, Imana “ihita ibaha umugisha ako kanya” kuko mwizeye mukanubaha.20 Ahubwo, uko igihe kigenda uko turi guhinduka ibyishimo “tugirwa bazima muri Kristo” iyo dukomeza ukwizera kwacu muri we tukanubaha amategeko Ye.21

Bavandimwe na bashiki bacu, duhitemo uno munsi “kudashidikanya, ahubwo tukemera.”22 “inzira ikwiye ari ukwizera Kristo.”23 Du “haragase … mu biganza [Bye].”24 Ni Umukiza n’ Umucunguzi wacu, uhagaze ku muryango wacu akomanga.25 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa