Igiterane Rusange
Reba ibiri Imbere
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Reba ibiri Imbere

Mu kwibanda ku bintu by’ingirakamaro kuruta ibindi—cyane cyane ibyo bintu “biri imbere,” ibyo bintu bihoraho—ni ingenzi mu kwigobotora muri ubu buzima.

Ubwo nujuje imyaka 15, nakiriye provisoire, yampesheje gutwara imodoka niba umwe mu babyeyi banjye ari kumwe nanjye. Iyo data yansabaga niba nakunda kujya gutwara imodoka, narahimbarwaga.

Yatwaye ibirometero bike mu nkengero z’umujyi mu muhanda muremure, ugororotse, w’imirongo ibiri abantu bake bakoreshaga—Nkwiye gukomoza, ku bw’amahirwe ahantu honyine yarikumva atekanye. Yaparitse ku cyapa iruhande rw’umuhanda, maze duhinduranya intebe. Yampaye amasomo amwe nuko maze ambwira ati, “Injira buhoro buhoro mu muhanda maze utware kugeza nkubwiye guhagarara.”

Nakurikize amabwiriza ye nk’uko yayampaye. Ariko nyuma y’amasegonda asaga 60, yaravuze ati, “Muhungu wanjye, parika imodoka. Uri gutuma ngira iseseme. Urimo uzunguruka umuhanda wose.” Yarabajije ati, “Urimo ureba iki?”

Hamwe no guta umutwe, naravuze nti, “Ndimo ndeba umuhanda.”

Nuko aravuga ati: “Ndimo kureba amaso yawe, kandi urimo kureba ibiri Imbere gusa ibintu biri imbere y’izuru ry’imodoka. Niba ureba gusa ibiri imbere yawe, ntuzigera utwara ugendera mu murongo ugororotse.” Maze arashimangira, “Reba ibiri imbere mu muhanda. Ibyo bizagufasha gutwara ugendera mu murongo ugororotse.”

Nk’umuntu w’imyaka 15, natekereje ko iryo ryari isomo ryiza ryo gutwara imodoka. Kuva icyo gihe nabonye ko iryo na ryo ryari isomo rikomeye ry’ubuzima. Mu kwibanda ku bintu by’ingirakamaro kuruta ibindi—cyane cyane ibyo bintu “biri imbere,” ibyo bintu bihoraho—ni ingenzi mu kwigobotora muri ubu buzima.

Ku nshuro imwe mu buzima bw’Umukiza, yashatse kuba ari wenyine, bityo “azamuka umusozi wenyine ajya gusenga.”1 Yoherezanye Abigishwa Be amabwiriza yo kwambuka inyanja. Mu mwijima w’ijoro, inkuge itwaye abigishwa yahuye n’umuhengeri. Yesu yagiye kubatabara ariko mu buryo budasanzwe. Inkuru y’icyanditswe ibara it, “Nuko mu nkoko Yesu aza aho bari agendesha amaguru hejuru y’inyanja.”2 Ubwo bamubonye, batangiye kugira ubwoba, kuko batekereje ko igishusho cyabegeraga ari ubwoko bwa baringa cyangwa umuzimu. Yesu, abona uguhagarika umutima kwabo ashaka kubasubiza ubwenge n’imitima yabo mu gitereko, yarabahamagaye, “Nimuhumure; ni jyewe; mwitinya.”3

Petero ntiyahumurijwe gusa ahubwo yanamazwe amanga. N’ubutwari bwinshi ndetse kenshi n’amashagaga, Petero yatakambiye Yesu, “niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y’amazi.”4 Yesu yasubizanyije ubutumire Bwe bumenyerewe kandi buzira iherezo: “Ngwino.”5

Petero, nta gushidikanya ahimbajwe n’icyo kintu, yavuye mu bwato atijugunya mu mazi ahubwo ajya hejuru yayo. Mu gihe yatumberaga ku Mukiza, yashoboraga gukora ibidashoboka, yewe no kugendera hejuru y’amazi. Ha mbere, Petero ntibujijwe n’umuhengeri. Ariko umuyaga “mwinshi”6 birangira umurangaje, maze atakaza intumbero ye. ubwoba bwaragarutse. Nk’ingaruka, ukwizera kwe kwaragabanutse, maze atangira kurengerwa. “Arataka, ati, Nyagasani, nkiza.”7 Umukiza, uhorana ibakwe ryo gukiza, yamuhaye ukoboko maze aramurohora amujyana ku mutekano.

Hari amasomo atagira ingano yo kwigira muri iyi nkuru y’igitangaza, ariko ndakomoza kuri atatu.

Mwibande kuri Kristo

Isomo rya mbere: mwibande kuri Yesu Kristo. Mu gihe Petero yagumishije amaso ye atumbereye Yesu, yashoboraga kugendera hejuru y’amazi. Umuhengeri, imiraba n’umuyaga ntibyamubuzaga agishingikirije intumbero ye ku Mukiza.

Gusobanukirwa intego yacu nyamukuru bidufasha kumenya neza icyo intumbero yacu ikwiye kuba. Ntidushobora gukina umukino unoze tutazi igitego, nk’uko tutashobora kubaho ubuzima busobanutse tutazi intego yabwo. Umwe mu migisha ihambaye y’inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo ni uko isubiza, kimwe mu bintu byinshi, ikibazo “Intego y’ubuzima ni iyihe?” “Intego yacu muri ubu buzima ni ukugira umunezero no kwitegura gusubira mu maso h’Imana.”8 Kwibuka ko turi hano ku isi kwitegura gusubira kubana n’Imana bidufasha kwibanda ku bintu bitujyana kuri Kristo.

Kwibanda kuri Kristo bisaba indero, cyane cyane iyerekeye ingeso ntoya kandi zoroheje z’ibya roho zidufasha guhinduka abigishwa beza kurushaho. Nta kuba umwigishwa kuba guhari nta ndero.

Intumbero yacu kuri Kristo igaragara neza kurushaho iyo tureba ibiri imbere aho dushaka kuba n’abo dushaka guhinduka nuko maze tugashaka umwanya buri munsi wo gukora ibyo bintu bizadufasha kuhagera. Kwibanda kuri Kristo bishobora koroshya ibyemezo byacu bikanatanga ifashayobora ku kuntu twashobora kumara igihe n’ibikenerwa byacu.

Nubwo hari ibintu byinshi bikwiye intumbero yacu, twigira ku rugero rwa Petero akamaro ko guhora tugumisha Kristo imbere y’intumbero yacu. Ni muri Yesu Kristo honyine dushobora kugaruka kubana n’Imana. Twishingikiriza ku nema ya Kristo uko duharanira guhinduka nka We kandi tugashaka imbabazi Ze n’ububasha bukomeza igihe dutsinzwe.

Mwitondere Ibirangaza

Isomo rya kabiri: mwitondere ibirangaza. ubwo Petero yimuraga intumbero ye ayivana kuri Yesu maze akayerekeza ku muyaga n’imiraba yakubitaga ibirenge bye, yatangiye kurohama.

Hari ibintu byinshi “imbere y’izuru ry’imodoka” bishobora kuturangaza bitubuza kwibanda kuri Kristo n’ibintu bihoraho biri “imbere.” Sekibi ni umurangaza ukomeye. Twigira ku nzozi za Lehi ko amajwi ava mu nyubako ngari kandi nini kugira ngo adukurure ku bintu bizadutesha umurongo wo kwitegura kugaruka kubana n’Imana.9

Ariko hari n’ibindi birangaza bitagaragara cyane bishobora guteza akaga. Nk’uko imvugo igira iti, “Ikintu kimwe cyonyine cya ngombwa ku ntsinzi y’ikibi ni uko abantu beza batagira icyo bakora.” Umwanzi agaragara nk’uwiyemeje gutuma abantu beza batagira icyo bakora, cyangwa nibura gupfusha igihe cyabo ubusa ku bintu bizabarangaza bibatesha intego zabo zihanitse n’ibigenderewe. Urugero, ibintu bimwe biri ibinezeza mu rugero bitagize icyo bitwaye bishobora guhinduka ibirangaza byangiza nta ndero. Umwanzi asobanukiwe ko ibirangaza bitagomba kuba ari bibi cyangwa urukozasoni kugira ngo bikore.

Dushobora Gutabarwa

Isomo rya gatatu: dushobora gutabarwa. Ubwo Petero yatangiraga kurohama, yaratatse, “Nyagasani, nkiza. Uwo mwanya, Yesu arambura ukuboko kwe, maze aramufata.”10 Iyo twisanze turimo kurohama, iyo duhuye n’amakuba, cyangwa iyo duhuzagurika, natwe dushobora gutabarwa ba We.

Mu guhura n’amakuba cyangwa ikigeragezo, waba nkanjye maze ukiringira ko ubutabazi buzaba ako kanya. Ariko ibuka ko Umukiza yaje gutabara Intumwa mu nkoko—nyuma y’uko bari bamaze ijoro hafi ya ryose bahangana n’umuhengeri.11 Twasenga ko niba ubufasha butari buze ako kanya, buraza nibura mu gicuku cyangwa yewe no mu nkoko rw’ijoro ry’umugani. Iyo tugomba gutegereza, mutuze ko Umukiza ahora arimo kureba, akora ku buryo tutazagomba kugeragezwa n’ibiruta ibyo twashobora.12 Kuri abo barimo bategereza mu nkoko, wenda bakiri m’ukubabara, ntimutakaze ibyiringiro. Ubutabazi buza buri gihe ku ndahemuka, haba mu buzima cyangwa mu iteka ryose.

Rimwe na rimwe kurohama kwacu kuza kubera amakosa n’ibicumuro byacu. Niwisanga urimo kurohama ku bw’izo mpamvu, kora ihitamo ryuzuye umunezero ryo kwihana.13 Nemera ko ibintu bike biha Umukiza umunezero uruseho kurusha gukiza abo baza, cyangwa bagaruka, kuri We.14 Ibyanditswe bitagatifu byuzuye inkuru z’abantu bari baraguye rimwe banafite inenge ariko bihannye maze bagashikama m’ukwizera kwa Kristo. Ndatekereza izo nkuru ziri mu byanditswe bitagatifu kugira ngo bitwibutse ko urukundo rw’Umukiza adufitiye n’ububasha Bwe bwo kuducungura bizira iherezo. Ntabwo Umukiza agira umunezero gusa iyo twihannye, ahubwo natwe twakira umunezero ukomeye.

Umwanzuro

Ndabatumira kugirira ubushake ibyerekeye “kureba ibiri imbere” no kongera intumbero yanyu kuri ibyo bintu bifite akamaro by’ukuri. Twagumisha Kristo imbere y’intumbero yacu. Mu birangaza byose, ibintu “biri imbere y’izuru ry’imodoka,” na serwakira zidukikije, ndahamya ko Yesu ari Umukiza wacu n’Umucunguzi wacu ndetse n’Umutabazi wacu. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa