Ibuka Abera Bawe Barimo Kubabara, O Mana Yacu
Gukomeza ibihango bifungura ububasha bw’igitambo cy’impongano cya Yesu Kristo kugira ngo butange imbaraga yewe n’umunezero kuri wowe ubabara.
Umugambi w’ibyishimo wa Data wo mu Ijuru ukubiyemo inararibonye ryo ku isi aho abana Be bose bazageragezwa maze bagahura n’ibigeragezo.1 Imyaka itanu ishize nasanzwemo kanseri. Numvishije kandi ndacyumva ububabare bw’umubiri buturutse mu kubagwa, ubuvuzi bukoresha imirasire n’ingaruka z’imiti. Nanyuze mu ntambara z’amarangamutima mu gihe cy’amajoro yantesheje umutwe nabuzemo ibitotsi. Ibarurishamibare ry’ubuvuzi rigaragaza ko nshobora kuzasiga ubuzima mbere y’igihe nari niteze, nsiga inyuma umuryango uvuze byose kuri njye.
Hatitawe ku ho utuye, ububabare bw’umubiri cyangwa umubabaro w’amarangamutima biturutse ku bigeragezo binyuranye n’intege nke z’ubuzima byahoze, ubu biri, cyangwa umunsi umwe bizaba ari igice cy’ubuzima bwawe.
Ububabare bw’umubiri bishobora guterwa no gusaza by’umwimerere, indwara zititezwe, n’impanuka zitateguwe; inzara cyangwa ukutagira icumbi; cyangwa ihohoterwa.
Umubabaro w’amarangamutima ushobora guturuka mu muhangayiko cyangwa ubwihebe; ubuhemu bw’uwo mwashakanye, umubyeyi, cyangwa umuyobozi wizewe; gutakaza akazi cyangwa amikoro; urubanza rurenganya rukozwe n’abandi; amahitamo y’inshuti, abana, cyangwa abandi bagize umuryango; ihohoterwa mu masena yaryo yose; inzozi zitasohojwe z’ubukwe cyangwa abana; uburwayi cyangwa urupfu rw’abo ukunda; cyangwa izindi nkomoko nyinshi zose.
Ni gute ushobora mu buryo bushoboka kwihanganira umubabaro wihariye kandi rimwe na rimwe unegekaza uza kuri buri umwe muri twe?
Mu nyiturano, ibyiringiro bibonerwa mu nkuru nziza ya Yesu Kristo, kandi ibyiringiro bishobora na byo kuba igice cy’ubuzima bwawe. Uyu munsi ndasangiza amahame ane y’ibyiringiro aturuka mu cyanditswe gitagatifu, inyigisho z’abahanuzi, inzinduko nyinshi z’ugufasha, ndetse n’ikigeragezo cy’amagara cyanjye bwite gikomeje. Aya mahame ntabwo yashyirwa mu bikorwa mu buryo bwa rusange gusa ahubwo ni n’ay’umuntu ku giti cye mu buryo bwimbitse.
Irya mbere, umubabaro ntuvuze ko Imana itanejejwe n’ubuzima bwawe. Imyaka ibihumbi bibiri ishize, abigishwa ba Yesu babonye umugabo utabona mu ngoro y’Imana maze barabaza, “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?”
Abigishwa Be bagaragaye nk’abemera mu buryo butari bwo, nk’uko abantu benshi birenze urugero babigenza uyu munsi, ko ingorane n’umubabaro byose mu buzima ari inkurikizi y’icyaha. Ariko Umukiza yarasubije ati, “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.”2
Umurimo w’Imana ni ugutuma habaho ukudapfa kwacu n’ubuzima buhoraho.3 Ariko ni gute ibigeragezo n’umubabaro bishobora—cyane cyane umubabaro wahatirijweho n’ugukoreshanya icyaha amahitamo by’undi muntu4—byateza imbere umurimo w’Imana kera kabaye?
Nyagasani yabwiye abantu b’igihango Be, “Dore ndagutunganyije ariko … ; nkugeragereje mu itanura ry’amagorwa.”5 Icyaba ari nyirabayazana w’imibabaro yawe cyose, So wo mu Ijuru ugukunda ashobora kuyiyobora kugira ngo atunganye ubugingo bwawe.6 Ubugingo bwatunganyijwe bushobora kwikorerana imitwaro mu impuhwe nyakuri.7 Ubugingo bwatunganyijwe bwavuye “mu makuba akabije” bwiteguye kuba mu maso h’Imana mu munezero burundu, kandi “Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”8
Irya kabiri, Data wo mu Ijuru azi umubabaro wawe mu buryo bw’inkoramutima. Mu gihe turi guca mu bigeragezo, dushobora gutekerazanya ikosa ko Imana iri kure kandi ititaye ku umubabaro wacu. Yewe n’Umuhanuzi Joseph Smith yagaragaje iki cyiyumviro ageze ahabi mu buzima bwe. Ubwo yari afungiwe muri Gereza ya Liberty mu gihe ibihumbi by’Abera b’Iminsi ya Nyuma barimo bakurwa mu ngo zabo, Joseph yashatse ugusobanukirwa binyuze mu isengesho, abaza Imana aho yari ari. Kandi n’aho ubwihisho bwe bwari buri. Yarangije ukwinginga kwe asaba Nyagasani kwibuka umubabaro w’abera.9
Igisubizo cya Nyagasani cyongereye ikizere Joseph n’abababaye bose.
“Mwana wanjye, amahoro abe kuri roho yawe, ingorane zawe n’imibabaro yawe izabaho ariko by’akanya gato;
“Bityo, nubinyuramo neza, Imana izakuzamura hejuru.”10
Abera benshi babaye bansangije ukuntu biyumvishemo urukundo rw’Imana mu gihe cy’ibigeragezo byabo. Ndibuka mu buryo bugaragara inararibonye ryanjye bwite igihe kimwe mu rugamba rurwana na kanseri rwanjye ubwo abaganga batari bakambonyemo nyirabayazana w’ububabare bukaze. Nicaranye n’umugore wanjye, ngambiriye guha umugisha bisanzwe ibiryo bya saa sita. Ahubwo, icyo nabashije gukora ni ukuboroga gusa, “Data wo mu Ijuru, nyamuneka mfasha. Ndarwaye cyane.” Mu masegonda 20 kuri 30 yakurikiyeho, nari mfubiswe mu rukundo Rwe. Ntabwo nahawe impamvu y’uburwayi bwanjye, ikimenyetso cy’ibizavamo ha nyuma kandi nta n’ukoroshya ububabare. Niyumvishemo gusa urukundo Rwe ruzira inenge, kandi ibyo byari ndetse biranahagije.
Mbaye umuhamya ko Data wo mu Ijuru, unamenya yewe no kugwa kw’igishwi kimwe, azi umubabaro wawe.11
Irya gatatu, Yesu Kristo atanga ububasha Bwe bushoboza kugira ngo agufashe kugira imbaraga zo kwihanganira umubabaro wawe neza. Ubu bubasha bushoboza buba ubushoboka binyuze mu Mpongano Ye.12 Ntinya ko abanyamuryango benshi b’Itorero batekereza ko niba bikomeye kurushaho bashobora kunyura mu mubabaro uwo ari wo wose ku giti cyabo. Ubu ni uburyo bukomeye bwo kubaho. Igihe cyawe cy’imbaraga by’agateganyo ntigera gishobora kugereranywa n’umusesekare w’ububasha uzira iherezo w’Umukiza kugira ngo ukomeze ubugingo bwawe.13
Igitabo cya Morumoni kigisha ko Yesu Kristo “azikorera” ububare bwacu, indwara, n’ubumuga kugira ngo abashe kudutabara.14 Ni gute ushobora kuvoma ku bubasha Yesu Kristo atanga kugira ngo atagutabare kandi agukomeze mu bihe by’umubabaro? Urufunguzo ni ukwihuza n’Umukiza wubahiriza ibihango wagiranye na We. Tugira ibi bihango uko twakira imigenzo y’ubutambyi.15
Abantu ba Aluma baje kwinjira mu gihango cy’umubatizo. Nyuma bababariye mu buretwa kandi bari barabujijwe guhimbariza mu ruhame cyangwa yewe no gusengera hejuru. Nyamara bubahirije ibihango byabo uko bari bashoboye batabariza bucece mu mitima yabo. Nk’inkurikizi, ububasha buva ku Mana bwaraje. “Nyagasani yarabakomeje kugira ngo bashobore kwikorera imitwaro yabo biboroheye.”16
Mu gihe cyacu Umukiza yadutumiye kumureberaho muri buri gitekerezo nta gushidikanya cyangwa ubwoba.17 Iyo twubahirije igihango cy’isakaramentu cyo guhora tumwibuka, asezeranya ko Roho We azaba ari kumwe na twe. Roho iduha imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo no gukora ibyo bishoboka ko tutashobora gukora ku giti cyacu. Roho ashobora kudukiza, nubwo nk’uko Umuyobozi James E. Faust yigishije, “Kumwe k’uku gukira kwabera mu iyind’isi.”18
Tunahabwa umugisha kandi n’ibihango by’ingoro y’Imana n’imigenzo, aho ububasha bw’ubumana bugaragara.19 Nasuye umugore wari wapfushije umukobwa w’umwangavu mu mpanuka ya kabutindi, maze na nyuma yaho umugabo we kubera kanseri. Nabajije ukuntu ashobora kwihanganira uko kubura abe n’umubabaro. Yasubije ko imbaraga zaturukaga ku gusubizwa icyizere cy’umuryango uhoraho nakira mu gihe gihamye cyo guhimbariza mu ngoro y’Imana. Nk’uko byasezeranijwe, imigenzo y’inzu ya Nyagasani yari yamwambitse ububasha bw’Imana.20
Irya kane, hitamo gushaka umunezero buri munsi. Abo babara kenshi biyumvamo ko ijoro ritajya rirangira, kandi ko urumuri rw’umunsi rutazigera ruza. Ntacyo bitwaye kuboroga.21 Nyamara, niba wisanze uri mu majoro yijimye y’umubabaro, mu guhitamo ukwizera ushobora kubyukira mu bitondo bicyeye byo kunezerwa.22
Urugero, nasuye umubyeyi ukiri muto urimo uvurwa kanseri, amwenyura mu buryo bw’agatangaza mu ntebe hatitawe ku bubabare no kubura umusatsi. Nahuye n’abashakanye bari myaka mirongo itanu bafasha bishyimye nk’abayobozi b’urubyiruko nubwo batashobororaga kwibaruka abana. Nicaranye n’umugore w’inshuti akaba ari— nyokuru muto, umubyeyi, n’umugore—waribwitabe Imana mu minsi, ariko hagati aho amarira y’umuryangoyari inseko n’umunezero bishyizwe hamwe.
Uko kubabara kw’abo beragutanga urugero kubyo Umuyobozi Russell m, Nelson yigishije.
“… Umunezero twiyumvamo ntaho uhuriye nibyo tunyuramo mu buzima ahubwo na buri kimwe mu byo dushaka mu buzima.
Iyo intumbero y’ubuzima bwacu iri ku mugambi w’agakiza w’Imana … na Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye, dushobora kwiyumvamo umunezero w’ibirimo kuba—cyangwa ibitarimo kuba—mu buzima bwacu.”23
Ndahamya24 ko Data wacu wo mu Ijuru yibuka Abera Be babaye, agukunda, kandi akuzi mu buryo bw’inkoramutima. Umukiza wacu azi uko wiyumva. “Mu by’ukuri yishyizeho imibabaro yacu, kandi yikoreye ishavu ryacu.”25 Nzi—nk’uwakira buri munsi26—gukomeza ibihango bifungura ububasha bw’igitambo cy’impongano cya Yesu Kristo kugira ngo butange imbaraga yewe n’umunezero kuri wowe ubabara.
Ku bantu bose bababara, ndasenga, “Imana ibahe ko imitwaro yanyu yoroha, binyuze mu munezero w’Umwana wayo.”27 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.