Igiterane Rusange
Gukomeza Uguhinduka Kwacu kuri Yesu Kristo
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Gukomeza Uguhinduka Kwacu kuri Yesu Kristo

Ibyanditswe Bitagatifu n’ubumenyi bwacu bw’Imana ni impano—impano akenshi zipfushwa ubusa. Reka duhe agaciro iyo migisha.

Urakoze cyane, Umukuru Nielson, kubw’ubutumwa bwawe bwiza. Twari tubukeneye.

Bavandimwe na bashiki banjye, Umuyobozi Rusell M. Nelson vuba aha: yatwigishije ndasubiramo amagambo ye, “gukora ikintu cyiza bisaba imbaraga. Guhinduka intumwa nyakuri ya Yesu Kristo si umwihariko. Kongera ukwizera kwawe n’icyizere muri We bisaba imbaraga. kimwe mu byifuzo yatanze byo kuzamura ukwizera kwacu muri yesu kristo ni uko tuba abiga babyiyemeje, tukiyimbika ubwacu mu Ibyanditswe byera kugirango twumve neza kurushaho ubutumwa bwa Kristo n’ubufasha… (reba “CKristo yazutse; Ukwizera muri We Kuzimura Imisozi,” Liyahona, May 2021, 103.)

Twize mu gitabo cya Morumoni ko ibyanditswe bitagatifu byari igice k’ingirakamaro cy’umuryango wa Lehi

Ibyanditswe byera bivuga ugushaka kw’imana nka liyahona uko yabigenje kuri Nefi na se. Nyuma yuko avuna umuheto we, Nefi yashakaga kumenya aho ajya gushaka ibyo kurya. Se, Lehi, yarebye mu Liyahona babona ibyari byanditswe. Nefi yabonye ko umuzenguruko w’umuzingi wakoraga bitewe n’ukwizera, umwete n’uko byitaweho. yanabonye inyandiko yari yoroshye gusoma yabahaye kumva iby’ inzira y’a Nyagasani. yamenenye ko Nyagasani azana ibintu bikomeye binyuze mu bufasha buto. yubashye icyerecyezo cyatanzwe na Liyahonna Yarazamutse ku musozi azanira ibyo kurya umuryango we, wari warababariye mu kubura. (Reba 1 Nefi 16:23–31.)

kurinjye bigaragara ko Nefi yari umunyeshuri wiyeguriye ibyanditswe byera. twasomye ko Nefi yishimiye ibyanditswe byera, akabitekerezho mu mutima we, akanabyandika ngo abyige ngo abana be bazabyunngukiremo (reba 2 Nephi 4:15–16).

Umuyobozi Rusell M. Nelson yavuze ati:

“N ‘itujya imbere tukizimanira ijambo rya Kristo, tukihangana kugeza ku mpera … [tu] zagira ubigingo bw’iteka’ (2 Nefi 31:20).

“ kuzimana bivuze byinshi kurusha gusogongera. kuzimana bivuze kumviriza. twumviriza ibyanditswe byera tubyiga muri Roho yo gutahura twishimye tunafite ukwizera ko kubaha. iyo tuzimanye mu ijambo rya Kristo, zinjira mu eza y’umubiri w’umutima.’ [2 Coriinto 3:3]. Bikaba ibice by’intangarugero bya kamere” (“Living by Scriptural Guidance,” Liyahona, Jan. 2001, 21).

N’ibihe bimwe mu bintu dushobora gukora igihe roho zacu zishimiye ibyanditswe bitagatifu?

Ugusahaka kwacu ko kuba mu ikoraniro rya Isiraheli ku mpande zombi z’umwenda zizazamuka. Bizaba ibisanzwe na kamere kuri twe gutumira umuryango n’incuti kumba abavugabutumwa. tuzaba dukwiriye, kandi tuzanagita icyemezo cy’ingoro kugirango tubashe kujya mu ingoro vuba bishoboka. tuzakora ngo tubone, twitegure, tunatange amazina y’ibisekuruza ku ingoro tuzaba tugomba kubahiriza umunsi w’isabato, tujya gusenga buri cyumweru ngo tuvugurure ibihango na Nyagasani dufata isakaramentu. Tuziyemeza kuguma mu nzira y’igihango, tuba mu ijambo rijyana imbere riva mu kanwa k’Imana (see Inyigisho n’Ibihango 84:44).

Bikubwiye iki kuri wowe kwishima mu bintu bya Nyagasani?

Kwishima mu byanditswe byera n’ugushonjera no kugira inyota kubumenyi. nefi yagize ibyishimo bikomeye mu buzima bwe. Icyakora, yanaciye mu ingorane n’nakababaro (see 2 Nefi 4:12–13). “Nyamara,” yaravuze, “nzi uwo mfitemo icyizere” (2 Nefi 4:19). Nkuko twiga, tuzumva neza umugambi w’Imana w’agakiza n’ikuzo, tukizara mu isezerano yaduhaye, nk’amasezerano y’abahanuzi bagezweho.

Ishusho
Dawudi na Goliyati

Nyuma ya saa sita imwe, umugore wanjye nanjye twatumiwe mu rugo rw’ inshuti. Umuhugu wabo w’imyaka irindwi, Dawudi , yaratarumva inkuru ya Dawudi na Goliyati, yashakaga kuyumva. Ntangiye kuyivuga, ibya dawudi byamukozeho, n’ukwizera kwe n’Imana ya isirayeli, yakomerekeje ikanica abaplestina n’umuhumetso hamwe n’ibuye, nta nkota afite mu biganza bye (see 1 Samweli 17).

Andeba n’amso ye manini yijimye, arambaza akomeje, “Ninde Imana?” Ndamusobanurira ko Imana ari Data wo mu Ijuru kandi ko twiga ibye mu byanditswe byera.

Ubundi arambaza, “Ibyanditswe byera ni iki?” Ndamubwira ngo ibyanditswe byera ni ijambo ko kandi muri byo dusangamo inkuru zamufasha kumenya neza Imana. Mbaza nyina gukoresha Bibiliya afite mu rugo kandi ntareke Dawudi ajya kuryama ntamusomeye inkuru yose. yarishimye uko yumvaga inkuru. Ibyanditswe Bitagatifu n’ubumenyi bwacu bw’Imana ni impano—impano akenshi zipfushwa ubusa. Reka duhe agaciro iyo migisha.

Ndi mu ivugabutumwa nkiri muto, nabonye ko kwigisha n’ibyaditswe byera, ubuzima bwabantu benshi bwahindutse. Nabashije kumenya ububasha muri byo nukuntu byahindura ubuzima bwacu. Buri muntu twigishije inkuru nziza yagaruwe buri wese yabaga afite ugukerena kudasanzwe. Ibyanditswe bitagatifu byejwejwe—yego, ubuhanuzi bwanditswe n’abahanuzi bera, byabatwaye mu kwemera muri Nyagasani no kwihana no guhinduka kw’imitima yabo.

Ibyanditswe byera byabujuje ibyishimo arinako bahumekerwagamo, bakayoborwa, bagahozwa, bagakomezwa bakanasubizwa ibyo bakeneye. Benshi muri bo bahisemo gukora impinduka mu buzima bwabo batangira kubahiriza amategeko y’Imana.

nefi yashishikarizaga kwishima mu ijambo rya Kristo, kubera ko ijambo rya kristorizatubwira ibitu byise dukwiriye gukora (see 2 Nefi 32:3).

Ishusho
kwiga ibyanditswe bitagatifu m’umuryango

Ndabahamagarira kugira umugambi wo kwiga ibyanditswe byera buri bihoraho. Muze, Munkurikire ni igikoresho bikomeye dufite cyo kwigisha tuniga inkuru nziza, twimbika ikiganiro cyacu kuri Yesu Kristo, bikadufasha kuba nkawe. Iyo twize inkuru nziza, ntago tuba dushaka gusa amakuru; ahubwo tuba dushaka kuba “ibiremwa bishya” (reba2 Abakorinto 5:17).

Roho Mutagatifu atuyobora ku ukuri akanaduhamiriza ukuri (reba Yohana 16:13). Amurikira ubwenge bwacu, akavugurura imyumvire yacu, akanakora ku mitima yacu binyuze mu icyahishuwe cy’Imana, isoko y’ukuri kwacu. Roho Mutagatifu yeza imitima yacu. Akaduhumekeramo gushaka kubaho tugendeye ku ukuri no kutwongorera inzira yo kubikora. “roho Mutagatifu … azakwigisha ibintu byose” (Yohana 14:26)

tuvuga amagambo yahishuriye umuhanuzi Joseph Smith, Umukiza wacu yaravuze:

“Aya magambo ntago ari ay’abantu cyangwa ay’umuntu, ahubwo ni ayanjye; …

“Kubw’uko ari ijwi ryanjye rivugira muri wowe; kubw’uko riguhawe muri Roho Mutagatifu; …

“Kubera iyo mpamvu, ushobora gutanga ubuhamya ko wumvise ijwi ryanjye” ukaba unazi ijambo ryanjye (Inyigisho n’Ibihango18:34–36).

Tugomba gushaka ubusabane na Roho Mutagatifu. Iyi ntego igomba kugenga imyanzuro yacu ikanayobora iitekerezo byacu n’ibikorwa. Tugomba gushaka buri kinwe kiduhamagarira kwicyikiza roho Mutagatifu tukanga ikidukuramo.

Ndahamya ko Yesu Kristo ari umuhungu w’umukundwa wa Data wo mu Ijuru. Nkunda Umukiza wanjye Nishimiye ibyanditswe byera Bye n’ukubaho kum’umuhanuzi we. Umuyobozi Nelson ni Umuhanuzi We. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa