Kristo Yazutse; Ukwizera muri We Kuzimura Imisozi
Ukwizera muri Yesu Kristo ni ububasha buhambaye kuruta ubundi buhatubereye muri ubu buzima. Ibintu byose bishobokera abo bizeye.
Bavandimwe na bashiki banjye nkunda, nshimishijwe n’amahirwe yo kuvugana namwe kuri iki Cyumweru cya Pasika.1 Igitambo cy’impongano n’Umuzuko wa Yesu Kristo cyahinduye buri buzima bwacu ubuziraherezo. Turamukunda tukanamuhimbazanya inyiturano na Data wo mu Ijuru wacu.
Mu mezi atandatu ashize, twakomeje guhangana n’icyorezo ku rwego rw’isi. Ntangazwa n’ukudahungabanywa n’imbaraga za roho zanyu mu gihe muhuye n’indwara, gutakaza abanyu n’ubwigunge. Nsenga ubutitsa ngo, muri ibyo byose, muzumva urukundo rudatenguha rwa Nyagasani abafitiye. Niba warasubije ibigeragezo byawe no kuba umwigishwa bikomeye kurushaho, uyu mwaka ushize ntuzaba warapfuye ubusa.
Iki gitondo, twumvishe abayobozi b’Itorero baturuka kuri buri mugabane utuwe ku isi. Mu by’ukuri, imigisha y’inkuru nziza igenewe buri bwoko, ururimi n’abantu. Itorero rya Yesu Kristo ni itorero ryo ku isi . Yesu Kristo ni umuyobozi wacu.
Ku bw’amahirwe, n’icyorezo ntabwo cyabashije gusubiza inyuma urugendo rujya mbere rw’ukuri Kwe. Inkuru nziza ya Yesu Kristo ni cyo gikenewe nta gushidikanya muri iyi si iteje urujijo, umwiryane kandi iruhanyije.
Buri umwe mu bana b’Imana akwiye amahirwe yo kumva no kwemera ubutumwa bukiza kandi bucungura bwa Yesu Kristo. Nta bundi butumwa kamara kuruta ubundi ku byishimo byacu—ubu n’ubuziraherezo.2 Nta bundi butumwa bwuzuye ibyiringiro kurushaho. Nta bundi butumwa bwashobora kuvanaho amakimbirane muri sosiyete yacu.
Ukwizera muri Yesu Kristo ni urufatiro rw’ukwemera kose ndetse n’umuyoboro ku bubasha bw’Imana. Tubikesheje Intumwa Pawulo, “Utizera ntibishoboka ko ayinezeza [Imana], kuko uwegera Imana akwiriye kwizera y’uko iriho, ikagororera abayishaka.”3
Ibintu byose byiza mu buzima—umugisha wose ushoboka w’ubusobanuro buhoraho—bitangirana n’ukwizera. Kwemerera Imana ikaganza mu buzima bwacu bitangirana n’ukwizera ko yifuza kutuyobora. Ukwihana nyakuri bitangirana n’ukwizera ko Yesu Kristo afite ububasha bwo guhumanura, gukiza no kudukomeza.4
Umuhanuzi Moroni yatangaje ko tutagomba kwihakana ububasha bw’Imana, kuko akorera mu bubasha, bitewe n’ukwizera kw’abana b’abantu.5 Ni ukwizera kwacu gufungura ububasha bw’Imana mu buzima bwacu .
Kandi nyamara, gushyira mu bikorwa ukwizera bishobora gusa nk’ibishegesha. Rimwe na rimwe dushobora kwibaza niba dushobora gushyira hamwe ukwizera guhagije kugira ngo twakire imigisha tuba dukeneye cyane. Icyakora, Nyagasani ashyira kure ubwo bwoba binyuze mu magambo y’umuhanuzi w’Igitabo cya Morumoni Aluma.
Aluma adusaba kugerageza gusa ijambo no “kumenyereza agace gatoya k’ukwizera, koko, niba mu[tu]tagishoboye kwifuza kwemera.”6 Imvugo “agace gatoya k’ukwizera” inyibutsa isezerano ryo muri bibiliya rya Nyagasani ko niba “mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi,” tuzashobora kubwira uyu musozi duti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakiza[tu]bananira.”7
Nyagasani yumva intege nke zacu zo muri ubu buzima. Twese tujya ducogora rimwe na rimwe. Ariko anazi ubushobozi bwacu buhambaye. Akabuto ka sinapi gatangira ari gato ariko kagakuramo igiti kigari bihagije ku buryo inyoni zakarika mu mashami yacyo. Akabuto ka sinapi kerekana ukwizera guke ariko kurimo gukura .8
Nyagasani ntabwo asaba ukwizera gutunganye kugira ngo tugere ku bubasha Bwe butunganye . Ariko adusaba kwemera.
Bavandimwe na bashiki banjye nkunda, icyifuzo cyanjye muri iki gitondo cya Pasika n’ ugutangira uyu munsi kuzamura ukwizera kwanyu. Binyuze m’ukwizera, Yesu Kristo azongera ubushobozi bwawe bwo kwimura imisozi mu buzima bwawe,9 n’ubwo rwose imbogamizi zawe bwite zagaragara nk’aho ari ngari nk’Umusozi Everest.
Imisozi yawe yaba ari ubwigunge, ugushidikanya, indwara cyangwa ibindi bibazo bwite. Imisozi yawe izahinduka, kandi nyamara igisubizo kuri buri mbogamizi yawe ni ukongera ukwizera kwawe. Ibyo bisaba akazi. Abanyeshuri b’abanebwe n’intumwa z’indangare bazarwana buri gihe no gukusanya nibura agace gatoya k’ukwizera.
Gukora ikintu icyo ari cyo cyose neza bisaba umuhate. Guhinduka intumwa nyakuri ya Yesu Kristo si umwihariko. Kongera ukwizera kwawe n’icyizere muri We bisaba umuhate. Natanga ibitekerezo bitanu kugira ngo bigufashe kwagura uko kwizera n’icyizere.
Icya mbere, kwiga. Hinduka umunyeshuri ukurikira. Irundumurire mu byanditswe bitagatifu kugira ngo usobanukirwe neza ubutumwa bwa Kristo n’umurimo w’ugufasha we. Menya inyigisho ya Kristo ku buryo usobanukirwa ububasha bwayo ku buzima bwawe. Wishyirimo ukuri ko Impongano ya Yesu Kristo naweikureba. Yikoreye amagorwa yanyu, amakosa yanyu, intege nke zanyu, n’ibyaha byanyu . Yishyuye ihazabu kandi atanga ububasha ku bwawe kugira ngo wimure buri musozi wose uzahura na we. Ubona ubwo bubasha hamwe n’ukwizera kwawe, icyizere n’ubushake bwo kumukurikira.
Kwimura imisozi yawe byasaba igitangaza. Iga ku byerekeye ibitangaza. Ibitangaza biza bitewe n’ukwizera kwawe muri Nyagasani. By’ingenzi kuri uko kwizera n’ukugirira icyizere ugushaka Kwe n’ingengabihe ye—uko na ryari azaguha umugisha mu bufasha bw’igitangaza wifuza. U kutemera kwawekonyine niko kwabuza Imana kuguha imigisha y’ibitangaza byo kwimura imisozi mu buzima bwawe .10
Uko wiga byinshi kurushaho ku Mukiza, ni ko bizoroha kurushaho kugirira icyizere mu mpuhwe Ze, urukundo Rwe rutagira iherezo, n’ububasha Bwe bukiza bukanacungura. Umukiza ntiyigera akuba hafi kurusha iyo uhanganye cyangwa wurira umusozi ufite ukwizera.
Icya kabiri, hitamo kwemera muri Yesu Kristo. Niba ufite ugushidikanya ku Mana Data n’Umwana We Akunda, cyangwa agaciro k’Ukugarurwa cyangwa ukuri k’umuhamagaro uva ku Mana wa Joseph Smith nk’umuhanuzi, hitamo kwemera11 no kuguma uri indahemuka. Jyana ibyaha byawe kuri Nyagasani no ku yandi masoko y’indahemuka. Igana ubushake bwo kwemera aho kuba ibyiringiro by’uko ushobora kubona inenge mu mwenda w’ubuzima bw’umuhanuzi cyangwa ikinyuranyo mu byanditswe bitagatifu. Hagarika kongera ugushidikanya kwawe ugusubiramo hamwe n’abandi bashidikanyi. Emerera Nyagasani ku kuyobora mu rugendo rwawe rw’ubuvumbuzi bwa roho.
Icya gatatu, kora m’ukwizera. Ni iki wakora uramutse ufite ukwizera kwisumbuyeho ? Bitekerezeho. Byandikeho. Maze wakire ukwizera kwisumbuyeho ukora ikintu gisaba ukwizera kwisumbuyeho.
Icya kane, ukore imigenzo mitagatifu uri indakemwa. Imigenzo ifungura ububasha bw’Imana ku bw’ubuzima bwawe.12
N’icya gatanu, saba Data wo mu Ijuru wawe, mu izina rya Yesu Kristo, ubufasha.
Ukwizera gusaba akazi. Kwakira icyahishuwe bisaba akazi. Ariko “umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.”13 Imana izi ibizafasha ukwizera kwawe gukura. Saba, maze wongere usabe na none.
Utizera ashobora kuvuga ko ukwizera ari ukw’abanyantege nke. Ariko uku kwemeza kwirengagiza ububasha bw’ukwizera. Ese Intumwa z’Umukiza zari kuba zarakomeje kwigisha inyigisho Ye nyuma y’urupfu Rwe, zishyira ubuzima bwazo mu kaga, iyo ziba zaramushidikanyeho?14 Joseph na Hyrum Smith bari kuba barazize imfu z’abahowe Imana barwanirira Ukugarurwa kw’itorero rya Nyagasani keretse iyo baba badafite umuhamya wizewe ko ari ukuri? Abera basaga 2000 bari kuba barapfuye mu rugendo rwabo rw’abapayiniya15 iyo baza kuba bafite ugushidikanya ko inkuru nziza ya Yesu Kristo yari yaragaruwe? Mu by’ukuri, ukwizera ni ububasha bushoboza abatatekerezwaga kuzuza ibidashoboka.
Ntukagabanye ingano y’ukwizera ufite. Bisaba ukwizera kugira ngo winjire mu Itorero no kuguma uri indahemuka. Bisaba ukwizera kugira ngo ukurikire abahanuzi aho kuba inzobere cyangwa igitekerezo rusange. Bisaba ukwizera kugira ngo ukore ivugabutumwa mu gihe cy’icyorezo. Bisaba ukwizera kugira ngo ubeho ubuzima buzira amakemwa iyo isi isakuza ngo itegeko ry’Imana ry’ukudasambana ubu ritakigezweho. Bisaba ukwizera kugira ngo wigishe inkuru nziza ku bana mu isi y’ibifatika. Bisaba ukwizera kwingingira ubuzima bw’uwo ukunda kandi bigasaba n’ukwizera kwisumbuyeho kugira ngo wemere igisubizo gitenguha.
Imyaka ibiri ishize, Umufasha wanjye Nelson na njye twasuye Samowa, Tonga, Fiji na Tahiti. Buri rimwe muri ayo mahanga yari yaragize imvura nyinshi mu gihe cy’iminsi. Abanyamuryango bari bariyirije kandi baranasenga ko amateraniro yabo abera hanze yarindwa imvura.
Muri Samowa, Fiji na Tahiti, ubwo inama zari zitangiye, imvura yarahagaze. Ariko muri Tonga, imvura ntabwo yigeze ihagarara. Nyamara Abera b’indahemuka 13000 baje amasaha mbere kugira ngo bafate icyicaro, bategereza bihanganye mu mvura yagwaga cyane, maze bicara mu iteraniro ry’amasaha abiri hatose.
Twabonye ukwizera gukomeye kuri gukora muri buri umwe w’abo banyabirwa—ukwizera guhagije kugira ngo guhagarike imvura, n’ukwizera guhagije kugira ngo gukomeze gushikama iyo imvura itahagararaga.
Imisozi mu buzima bwacu ntabwo ijya yimurwa buri gihe uko cyangwa iyo tubishatse. Ariko ukwizera kwacu kuzahora kudusunika imbere buri gihe . Ukwizera kongera ukugera kwacu ku bubasha bw’ubumana buri gihe .
Nyamuneka umenye ibi: niba ibintu byose n’abantu bandi mu isi ugirira icyizere batsinzwe, Yesu Kristo n’Itorero Rye ntibazigera bagutenguha. Nyagasani ntiyigera ahunikira, kandi ntazasinzira.16 Ni umwe ejo hashize, uyu munsi, n’ejo hazaza.17 Ntazatererana ibihango Bye,18 amasezerano Ye, cyangwa urukundo Rwe afitiye abantu Be. Akora ibitangaza uyu munsi, kandi azanakora ibitangaza ejo hazaza.19
Ukwizera muri Yesu Kristo ni ububasha buhambaye kuruta ubundi twabona muri ubu buzima. Byose bishobokera bose bizeye.20
Ukwizera kwawe kurimo gukura muri We kuzimura imisozi—atari imisozi y’urutare rugira isi nziza ahubwo imisozi y’amagorwa mu buzima bwanyu. Ukwizera kwanyu gutera imbere kuzagufasha guhindura imbogamizi mu iterambere ritagereranywa n’amahirwe.
Kuri iki Cyumweru cya Pasika, hamwe n’ibyiyumviro byimbitse by’urukundo byanjye n’inyiturano, Ntangaje umuhamya wanjye ko Yesu Kristo mu by’ukuri yazutse. Yazutse kugira ngo ayobore Itorero Rye. Yazutse kugira ngo ahe umugisha ubuzima bw’abana b’Imana bose, aho batuye hose. Hamwe n’ukwizera muri We, dushobora kwimura imisozi mu buzima bwacu. Ndabihamya ntyo mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.