Igiterane Rusange
Imva Nta Ntsinzi Ifite
Igiterane rusange Mata 2021


Imva Nta Ntsinzi Ifite

Binyuze mu Mpongano icungura n’Umuzuko uhebuje wa Yesu Kristo, imitima imenetse ishobora gukira, inkeke zishobora guhinduka amahoro, n’impagarara zishobora guhinduka ibyiringiro.

Kuri iki Cyumweru gihebuje cya Pasika, abana bacu baririmba buzuye umunezero “Mu rugaryi, Yesu Kristo yarabyutse ava mu buturo aho yari arambitse, aba aciye ibiziriko by’urupfu.”1

Twishimiye ubumenyi bwacu bw’Umuzuko wa Yesu Kristo. Nyamara rimwe mu buzima bwacu, twaba twarumvishe dushengutse umutima nyuma yo kubura umuntu twakundaga cyane. Binyuze mu cyorezo cy’ubu ku isi, abenshi muri twe babuze ababo bakundaga—wenda abantu bo mu muryango cyangwa inshuti.2 Dusengera abo bababaye kubera uko gupfusha.

Umuyobozi Rusell M. Nelson yavuze ati:

“Tutitaye ku myaka y’umuntu, turirira abo twakundaga tukanababura. Ikiriyo ni kimwe mu bimenyetso byimbitse kurusha ibindi by’urukundo nyarwo. …

“Na none, ntitwashobora kwishimira uguhura kuzuye umunezero nyuma tutanyuze mu gutana kuje amarira. Uburyo bwonyine bwo kuvana akababaro mu rupfu ni ukuvana urukundo mu buzima.”3

Ishusho
Abigishwa b’abagore baborogeye Yesu.

Dushobora kwibaza uko inshuti za Yesu, zari zaramukurikiye zikanamufasha,4 ziyumvishe nyuma yo kuba abahamya b’urupfu Rwe.5 Tuzi ko “bababaye bakanaboroga.”6 Ku munsi w’Ibambwa, batazi ibiza kuba ku Cyumweru, bagombaga kuba bararenzwe n’ishavu ryinshi, bibaza uko bazakomeza nta Nyagasani wabo. Cyakora, bakomeje kumufasha no mu rupfu.

Yozefu wa Arimateya yatakambiye Pilato kumuha umurambo wa Yesu. Yamanuye umurambo ku musaraba, arawufubika mu bitambaro byiza, awurambika mu mva yawo nshya, anashyiraho ibuye rinini mu muryango w’igituro.7

Nikodemu we yazanye ishangi ivanze n’umusaga. Yafashije Yozefu gufata umurambo no kuwufubika mu bitambaro byiza bihumura.8

Mariya Magadalena n’abandi bagore bakurikiye Yozefu na Nikodemu kureba aho bari barambitse umurambo wa Yesu, bategura ibihumuza n’amavuta yo kuwusiga.9 Tugendeye ku mategeko akomeye y’icyo gihe, bategereje gutegura no gusiga umurambo kubera ko ku wa Gatandatu hari Isabato.10 Ubwo, mu gitondo cya kare ku Cyumweru, bagiye ku gituro. Nyuma yo kubona ko umubiri w’Umukiza utari uri aho, bagiye kubwira abigishwa bari Intumwa za Yesu. Intumwa zazanye na bo ku gituro zibona ko hari harimo ubusa. Bose havuyemo Mariya Magadalena byarangiye batashye, bibaza icyabaye ku murambo w’Umukiza.11

Mariya Magadalena yasigaye ku gituro wenyine. Iminsi mike mbere gusa, yari yarabonye urupfu rw’amakuba rw’inshuti na Shebuja we. Ubu igituro cye cyari kirimo ubusa, kandi ntiyari azi aho Yari ari. Byari bimurenze kuri we, maze araboroga. Muri ako kanya, Umukiza wazutse yaramubonekeye, amubaza impamvu ari kurira, n’uwo yashakaga. Atekereza ko utunganya ubusitani wamuvugishije, yamusabye ko niba ariwe watwaye umurambo wa Nyagasani, yamubwira aho uri kugira ngo ajye kuwureba.12

Ishusho
Mariya Magadalena

Ntekereza ko Nyagasani yaba yararetse Mariya Magadalena akababara akanerekana ububabare bwe.13 Nuko amuhamagara mu izina rye, maze arahindukira aramumenya. Yabonye Kristo wazutse, ndetse aba umuhamya w’Umuzuko We uhebuje.14

Nkawe, mu buryo bumwe nshobora kumva impagarara Mariya Magadalena yumvishe n’inshuti ze uko bari barababajwe n’urupfu rwa Nyagasani wabo. Ubwo nari mfite imyaka icyenda, napfushije musaza wanjye mukuru kubera umutingito w’akarahabutaka. Kubera ko byabaye ntabitekerezaga, byantwaye igihe kugira ngo nakire ukuri kw’ibyabaye. Nari nshengutse umutima kubera agahinda, kandi nkibaza nti “Ni iki cyabaye kuri musaza wanjye? Ari he? Yagiye he? Nzigera mubona na none?

Ubwo ntabwo nari nzi ibyerekeye umugambi w’Imana w’agakiza, kandi nari mfite icyifuzo cyo kumenya aho tuva, icyo umugambi w’ubuzima ari cyo, n’ikitubaho nyuma yo gupfa. Twese se ntituba twifuza kumenya ibyo iyo dutakaje uwo dukunda cyangwa iyo turi kunyura mu ngorane mu buzima bwacu?

Nyuma y’imyaka mike, natangiye gutekereza musaza wanjye mu buryo bwihariye. Namutekerezaga ari gukomanga ku rugi rwacu. Nkamufungurira umuryango, yabaga ahagaze aho, akambwira ngo “Sinapfuye. Ndiho. Sinashoboraga kuza aho, ariko ubu ndagumana nawe, kandi sinzigera ngusiga ubundi.” Uko gutekereza, nk’inzozi, byamfashije kumenyera ububabare numvishe kubera kumubura. Igitekerezo cy’uko azaba ari kumwe nanjye cyakomeje kunza mu mutwe inshuro nyinshi. Rimwe na rimwe nanitegerezaga umuryango, niringira ko yakomanga nkamubona na none.

Nka nyuma y’imyaka 40, mu gihe cya Pasika, nari ndi kwibaza ku Muzuko wa Yesu Kristo maze ntangira gutekereza kuri musaza wanjye. Muri ako kanya, hari ikintu cyahise gisobanuka mu mutwe wanjye. Nibutse mutekereza aza kundeba.

Uwo munsi, nabonye ko Roho yari yarampaye ihumure mu bihe bikomeye. Nari narabonye umuhamya ko roho ya musaza wanjye itari yarapfuye, yari iriho. Aracyari gutera imbere mu kubaho kwe. Ubu nzi ko “musaza [wanjye] azazuka”15 kuri kiriya gihe cyiza cyane ubwo kubera Umuzuko wa Yesu Kristo, tuzazuka twese. Byiyongeyeho, yabigize ibishoboka kuri twese kongera guhura nk’imiryango tukanagira umunezero utagira iherezo imbere y’Imana niduhitamo kugira no kubaha ibihango bitagatifu na Yo.

Umuyobozi Nelson yarigishije ati:

“Urupfu ni igice gikenewe m’ukubaho kwacu guhoraho. Nta n’umwe uzi igihe ruzaza, ariko ni urw’ingenzi mu mugambi uhambaye w’ibyishimo w’Imana. Tubikesheje Impongano ya Nyagasani, umuzuko ni ukuri kandi ubuzima buhoraho ni igishoboka ku bantu bose. …

“… Ku bwo kugirira agahinda abo dukunda twasize inyuma … urubori rw’urupfu rworoshywa n’ukwizera guhamye muri Kristo, umucyo utunganye w’icyizere, urukundo rw’Imana ku bantu bose, n’icyifuzo cyimbitse cyo kubafasha. Kuriya kwizera, biriya byiringiro, ruriya rukundo rutwemerera kuza mu maso hatagatifu h’Imana, n’abafasha n’imiryango yacu bahoraho, kubana na we ubuziraherezo.”16

Ishusho
Igituro cyo mu busitani

Ndahamya ko “Iyo Kristo atazuka mu bapfuye, cyangwa ntace iminyururu y’urupfu kugira ngo imva itazabona intsinzi, kandi kugira ngo urupfu rutazagira urubori, nta muzuko uba warabayeho.

“Ariko hariho umuzuko, niyo mpamvu imva nta ntsinzi ifite, kandi urubori rw’urupfu rwamizwe na Kristo.

“Ni we mucyo n’ubugingo bw’isi; koko, umucyo utagira iherezo, udashobora na rimwe kwijima; koko, ndetse ubugingo bw’ubuziraherezo, kugira ngo hatazashobora kubaho urupfu ukundi.”17

Ishusho
Umukiza wazutse

Yesu Kristo Ubwe yaratangaje ati “Ni njye muzuko n’ubugingo, unyizera n’aho yaba yarapfuye azabaho.”18

Ndahamya ko binyuze mu Mpongano icungura n’Umuzuko uhebuje wa Yesu Kristo, imitima imenetse ishobora gukira, inkeke zishobora kuba amahoro, n’impagarara zishobora kuba ibyiringiro. Ashobora kuduhobera mu maboko Ye y’impuhwe, ahumuhuriza, aha imbaraga anakiza buri wese muri twe. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa