Igiterane Rusange
Ntibishobora Kuganza; Ntidushobora Kugwa
Igiterane rusange Mata 2021


Ntibishobora Kuganza; Ntidushobora Kugwa

Nitwubaka urufatiro rwacu kuri Yesu Kristo, ntidushobora kugwa!

Umuhanuzi wacu dukunda, Umuyobozi Russell M. Nelson, yavuze mu giterane rusange giheruka: “Muri ibyo bihe birushya Intumwa Pawulo yahanuye, Satani nta n’ubwo akigerageza guhisha ibitero bye ku mugambi w’Imana. Ikibi gishishikajwe kiruzuye. Ku bw’iyo mpamvu, inzira yonyine yo kurokoka mu bya roho ni ukwiyemeza kureka Imana ikaganza mu buzima bwacu, kwiga kumva ijwi Rye, no gukoresha intege zacu ngo dufashe gukoranya Isirayeli.”1

Uko tuzirikana ubutumire bw’umuhanuzi bwo kwiga kumva ijwi ry’Imana, imitima yacu iriyemeje cyangwa irinangiye? Mureke twibuke inama yatanzwe muri Yakobo 6:6: “Koko, uyu munsi, nimwumva ijwi ryayo, ntimunangire imitima yanyu; kubera iki mwapfa?” Mureke twiyemeze kureka Imana ikaganza mu buzima bwacu.

Ni gute dushobora kureka Imana ikaganza mu buzima bwacu ntitureke umwanzi? Mu Nyigisho n’Ibihango 6:34 dusoma, Ku bw’iyo mpamvu, ntimutinye, mukumbi muto; mukore neza; mureke isi n’ikuzimu byifatanye kubarwanya, kuko niba mwubakiye ku rutare rwanjye, ntibyashobora kuganza.” Ni isezerano rifatika. N’ubwo isi n’ikuzimu byakwihuza biturwanya, ntibishobora kuganza niba duhisemo kureka Imana ikaganza twubakira ubuzima bwacu ku rutare Rwe.

Avugisha abigishwa Be, Yesu Kristo yigishije umugabo w’umushishozi n’umugabo w’umupfapfa, byanditse muri Matayo igice cya 7 cy’Isezerano Rishya. Benshi muri mwe mwumvishe indirimbo y’Ishuri ry’ibanze “The Wise Man and the Foolish Man.”2 Niba warafashe igihe cyo kugereranya imirongo ine mu ndirimbo, uzabona ko imirongo ya 1 na 2 isa cyane nk’imirongo 3 na 4. Umugabo w’umushishozi n’uw’umupfapfa barimo bubaka inzu. Bashakaga guha imiryango yabo urugo rutekanye kandi runyuze. Bifuza kubana hamwe mu byishimo iteka ryose nk’umuryango, nkawe na njye. Ibibakikije byari bimwe: “ Imvura zaraguye, ndetse n’ imyuzure irazamuka.” Tukiririmba inshuro esheshatu iyo turirimba iyo ndirimbo. Itandukaniro rimwe ni uko umugabo w’umupfapfa yubatse inzu ye ku rutare maze inzu ye irashikama, na ho umugabo w’umupfapfa yubatse inzu ye ku musenyi maze inzu ye iratemba. N’iyo mpamvu, aho urutare rwacu ruri hafite akamaro by’ukuri, kandi ibi bifite ingaruka ndasubirwaho ku musaruro mu buryo bw’imperuka no mu buryo buhoraho.

Ndiringira kandi ngasenga ko tuzabona tukanaguma ku rutare rwizewe uko dushimangira ubuzima bwacu bw’ejo hazaza. Tuributswa muri Helamani 5:12, Kandi ubu, bahungu banjye, mwibuke, mwibuke ko ari ku rutare rw’Umucunguzi wacu, ari we Kristo, Umwana w’Imana, mugomba kubakiraho urufatiro rwanyu; ku buryo ubwo sekibi azohereza imiyaga ye ikomeye, yego, ibishashi bye mu nkubi y’umuyaga, yego, ubwo amahindu ye na serwakira ikakaye bizabagwira, ntizagira ububasha kuri mwe bwo kubakurura mu gikombe cy’inkeke n’ishavu bidashira, kubera urutare mwubakiyeho, ari rwo rufatiro rwizewe, urutare aho abantu niba bahubakiye badashobora kugwa.

Iryo ni isezerano riva ku Mana! Nitwubaka urufatiro rwacu kuri Yesu Kristo, ntidushobora kugwa! Uko twihangana mu budahemuka kugeza ku ndunduro, Imana izadufasha gushimangira ubuzima bwacu ku rutare Rwe, ndetse amarembo y’ikuzimu ntabwo azatuganza (Inyigisho n’Ibihango 10:69). Dushobora kuba tutahindura ibirikuza byose, ariko dushobora guhitamo ukuntu twitegurira ibigiye kuza.

Bamwe muri twe bashobora gutekereza, “Inkuru nziza ni nziza, rero dukeneye kuyishyira mu buzima bwacu, wenda rimwe mu cyumweru.” Kujya ku rusengero rimwe mu cyumweru ntibihagije kugira ngo twubake ku rutare. Ubuzima bwacu bwose bukwiye kuzuzwa inkuru nziza ya Yesu Kristo. Inkuru nziza ntabwo ari igice cy’ubuzima bwacu, ahubwo ubuzima bwacu ni mu by’ukuri igice cy’inkuru nzia ya Yesu Kristo. Mubitekerezeho. Ibyo ntabwo ari ukuri? Ubuzima bwacu bwo ku isi ni igice kimwe cy’umugambi wose w’agakiza n’ikuzwa.

Imana ni Data wacu wo mu Ijuru. Akunda twese uko tungana. Azi ubushobozi bwacu neza cyane kurusha uko twiyizi. Ntazi ibirambuye gusa by’ubuzima bwacu. Imana izi ibirambuye by’ibirambuye by’ibirambuye by’ubuzima bwacu.

Nyamuneka mukurikize inama y’ubushishozi y’umuhanuzi wacu uriho Umuyobozi Nelson. Nk’uko byanditse mu Nyigisho n’Ibihango 21:5–6:

Ku bw’ijambo rye muzakira, nk’aho riturutse mu kanwa kanjye, m’ukwihangana kose n’ukwizera.

Ku bwo gukora ibi bintu amarembo y’umwijima ntabwo azaganza abarwanya; yego, ndetse Nyagasani w’Imana azatandukanya ububasha bw’umwijima imbere yanyu, atume ijuru rinyeganyega ku bw’inyungu zanyu, n’ikuzo ry’Izina rye.

Ku bw’iyo mpamvu, ntibishobora kuganza, ntidushobora kugwa!

Ndabahamiriza ko Kristo azaza na none inshuro ya kabiri nk’uko Yabikoze inshuro ya mbere, ariko kuri iyi nshuro azaba ari mu ikuzo n’agahebuzo bihambaye. Ndiringira kandi ndasenga ko nzaba niteguye kumwakira, haba ari kuri uru ruhande rw’igitambaro cyangwa ku rundi ruhande. Uko twizihiza muri icyi gihe cy’akataraboneka cya Pasika, ndiringira ko, binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo n’ububasha bw’Izuka Rye (reba Moroni 7:41), Nzabasha kuzamuka nkanahura n’Uwandemye ndetse nkanavuga, “Murakoze.” Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Russell M. Nelson, “Let God Prevail,” Liahona, Nov. 2020, 95.

  2. “The Wise Man and the Foolish Man,” Children’s Songbook, 281.

Capa