Igiterane Rusange
Kubera iki Inzira y’Igihango
Igiterane rusange Mata 2021


Kubera iki Inzira y’Igihango

Itandukaniro ry’inzira y’igihango rifite akamaro ku buryo bwihariye kandi bw’iteka.

Mu murimo we wose, Umuyobozi Russell M. Nelson yize kandi yigisha ku bihango by’Imana n’abana Bayo. We ubwe ni urugero rurabagirana rw’umuntu ugendera mu nzira y’igihango. Mu butumwa bwe bwa mbere nk’Umuyobozi w’Itorero, Umuyobozi Nelson yaravuze ati:

“Kwiyemeza kwanyu mu gukurikira Umukiza mukora ibihango na We kandi maze mukubahiriza ibi bihango bizafungura umuryango ku burenganzira n’umugisha bya roho biriho ku bagabo, abagore n’abana aho ariho hose.

“… Imigenzo y’ingoro y’Imana ndetse n’ibihango muhakorera ni ingezi mu gukomeza ubuzima bwanyu, kurushako hamwe n’umuryango wanyu, ndetse n’ubushobozi bwanyu bwo guhangana n’ibitero by’umwanzi. Guhimbaza kwanyu mu ngoro y’Imana n’umurimo wanyu aho ngaho ku bw’abakurambere banyu bizabahesha umugisha w’icyahishuwe bwite kiruseho n’amahoro kandi bizatera imbaraga ukwiyemeza kwanyu mu kuguma mu nzira y’igihango.”1

Inzira y’igihango ni iki? Ni yo nzira yonyine iyobora ku bwami bw’Imana bwa selesitiyeli. Twinjira mu nzira ku irembo ry’umubatizo hanyuma “kujya imbere mushikamye muri Kristo, mufite umucyo utunganye w’ibyiringiro, n’urukundo rw’Imana n’urw’abantu bose [amategeko abiri aruta ayandi] … kugeza ku ndunduro.”2 Mu rugendo rw’inzira y’igihango (ari nayo, mu by’ukuri, ikomeza nyuma y’ubuzima bupfa), twakira imigenzo yose n’ibihango bijyanye n’agakiza ndetse n’ikuzwa.

Icyo twiyemeza nyamukuru mu gihango ni ugukora ugushaka kw’Imana “no kumvira amategeko yayo mu bintu byose izadutegeka.”3 Gukurikiza amahame n’amategeko y’inkuru nziza ya Yesu Kristo umunsi ku wundi nirwo rugendo rushimishije kuruta izindi kandi rurushijeho gutera kunyurwa kurusha ibindi byose mu buzima. Ku ruhande rumwe, umuntu yirinda ibibazo byinshi binyuranye no kwicuza. Reka nkoreshe ikigereranyo.cyo muri siporo. Muri tenisi, hari icyitwa amakosa aguturutseho. Ibi ni ibijyanye nko gutera umupira ku rushundura cyangwa gukora amakosa abiri mu gihe cyo gutanga umupira. Amakosa aguturutseho afatwa ko akomotse ku burangare bw’umukinnyi ubwe aho guturuka ku buhanga bw’uwo bahatanye.

Akenshi ibibazo n’ingorane zacu nitwe tubyitera, ni ingaruka z’amahitamo mabi, cyangwa, twavuga ngo, ni ingaruka “y’amakosa yaduturutseho.” Iyo twitaye ku gukurikira inzira y’igihango tubishyizeho umwete, twirinda “amakosa aduturutseho” menshi mu buryo bwikora. Twirinda ibintu bitandukanye bitugira imbata. Ntitugwa mu ruhavu rw’imyitwarire y’uburiganya. Twambuka inyenga y’ubwiyandarike n’ ubuhemu. Twirengagiza abantu n’ibintu, n’iyo byaba bikundwa na benshi, byateza ingorane imibereho myiza yacu y’umubiri n’iya roho. Twirinda amahitamo agirira nabi cyangwa agatera abandi ibibazo noneho ahubwo tukiyungura imico yo kugendera mu murongo mwiza n’umurimo.4

Umukuru J. Golden Kimball bivugwa ko yavuze ati, “Nshobora kuba ntaragendeye [buri gihe] mu nzira ifunganye kandi y’impatanwa, ariko [ngerageza] kuyambukiranya kenshi uko [mbishoboye].”5 Mu bundi buryo, ndizera ko twakwemeranya n’Umuvandimwe Kimball ko kuguma mu nzira y’igihango, bitari kuyambukiranya gusa, aribyo byiringiro byacu bikomeye byo kwirinda inkeke zakwirindwa ku ruhande rumwe no gutsinda neza intimba zakwirindwa zo mu buzima ku rundi ruhande.

Bamwe bashobora kuvuga bati, “Nabasha gukora amahitamo meza mfite cyangwa ntafite umubatizo; Ntabwo nkeneye ibihango kugira ngo mbe umuntu wiyubashye kandi uhagaze neza.” Nibyo, hari benshi, mu gihe bo ubwabo batari mu nzira y’igihango, bakora mu buryo bugaragara nk’amahitamo n’imisanzu by’abari mu nzira. Mwavuga ko basarura imigisha yo kugendera mu nzira “isa n’iy’igihango”. Noneho, ni irihe tandukaniro ry’inzira y’igihango?

Mu by’ukuri, itandukaniro rirahambaye ku buryo bwihariye kandi bw’iteka. Habumbiyemo kamere y’ukumvira kwacu, imiterere y’ukwiyemeza kw’Imana kuri twe, ubufasha bw’Imana duhabwa, imigisha izingiye ku ikoraniro nk’abantu b’igihango, ndetse igikomeye kurushaho, umurage wacu uhoraho.

Ukumvira Kwiyemeje

Icya mbere ni kamere y’ukumvira Imana kwacu. Mu buryo buruseho kugira imigambi myiza gusa, twiyemeza mu buryo butomoye kubaho dukurikije ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana. Muri ibi, dukurikiza urugero rwa Yesu Kristo, we, mu kubatizwa, “yeretse abana b’abantu ko, ku bw’umubiri yicishije bugufi ubwe imbere ya Data, kandi yagaragarije Data ko azamwumvira akurikiza amategeko ye.”6

Mu bihango, ntitugambirira gusa kwirinda amakosa cyangwa kwigengesera mu byemezo byacu. Twumva tugomba gusobanura amahitamo yacu n’ubuzima bwacu imbere y’Imana. Twitirirwa izina rya Kristo. Twibanda kuri Kristo—ku kuba intwari mu buhamya bwa Yesu no ku kwitoza kugira imiterere ya Kristo.

Mu bihango, ukumvira amahame y’inkuru nziza bishinga imizi mu bugingo bwacu bwose. Hari umugabo n’umugore tuziranye, igihe bashakanaga, umugore ntabwo yitabiraga mu Itorero kandi umugabo ntiyari yarigeze aba umunyamuryango w’Itorero. Ndi bubite Mariya na Yohana, ntabwo ari amazina yabo nyakuri. Uko abana batangiye kuvuka, Mariya yumvise akeneye cyane kubarera, nk’uko icyanditswe gitagatifu kivuga ngo, “ndetse akendera ampana anyigisha ibya Nyagasani.”7 Yohana yari abishyigikiye. Mariya yaritannze bihagije ngo abe mu rugo yigishe inkuru nziza ku buryo bufite gahunda. Yakoze ku buryo umuryango wagera neza mu guhimbaza mu Itorero n’ibikorwa byaryo. Mariya na Yohana babaye ababyeyi b’intangarugero, kandi abana babo (bose bari abahungu bashabutse) bakuze m’ukwizera no mu gukurikiza amahame y’inkuru nziza n’imirongo ngenderwaho.

Ababyeyi ba Yohana, sekuru na nyirakuru b’abo bahungu, bari bashimishijwe n’imibereho myiza y’ubupfura n’ibyo abuzukuru babo bagezeho, ariko kubera ubushyamirane ku bireba Itorero, bashatse kwitirira ibyo byiza ubuhanga bwo kurera neza gusa bwa Yohana na Mariya. Yohana, n’ubwo atari umunyamuryango w’Itorero, ntabwo yaretse iryo suzumagaciro ngo ritambuke gutyo. Yashimangiye ko ari igihamya cy’imbuto z’inyigisho z’inkuru nziza—ibyo abahungu be babonaga mu itorero kimwe n’ibyaberaga mu rugo.

Yohana ubwe yari ari kuyoborwa na Roho, binyuze mu rukundo n’urugero rw’umugore we, hamwe n’uko abahungu be bamwingingaga. Mu gihe gikwiriye, yarabatijwe, mu munezero mwinshi.w’abanyamuryango ba paruwasi n’inshuti.

Mu gihe ubuzima butabuzemo imbogamizi kuri bo no ku bahungu babo, Mariya na Yohana bemeza n’umutima wose ko mu by’ukuri umuzi w’imigisha yabo, buri umwe ku giti cye na bose nk’umuryango ari igihango cy’inkuru nziza. Babonye amagambo ya Nyagasani yabwiye Yeremiya yuzuzwa mu buzima bw’abana babo no mu bwabo bwite: “Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.”8

Guhuzwa ku Mana

Ikiranga cya kabiri cyihariye cy’inzira y’igihango ni umubano wacu n’Ubumana. Ibihango Imana iha abana Bayo bikora ibirenze kutuyobora gusa. Biduhuza na Yo, kandi, duhujwe na Yo, dushobora kunesha ibintu byose.9

Rimwe nasomye inkuru yanditswe n’umunyakuru wari ufite amakuru atuzuye wasobanuye ko uburyo dukora imibatizo y’uwapfuye ari ukwibiza mu mazi imizingo ya negatifu z’amafoto. Noneho abafite amazina yabo kuri negatifu z’amafoto bose bagafatwa nk’ababatijwe. Ubwo buryo bwatanga umusaruro, ariko bwirengagiza agaciro ntagereranywa ka buri bugingo ndetse n’akamaro gakomeye k’igihango cy’umuntu n’Imana.

Yesu yavuze kunyura mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rito, n’inzira ijyana ku buzima ni nto, kandi abayimenya ni bake.10 Mu buryo bw’ikigereranyo, iri rembo ni rito cyane ku buryo kwinjira bisaba gutambuka umwe umwe gusa. Buri umwe ariyemeza ku giti cye ku Mana noneho agahabwa na We igihango ku giti cye, mu izina rye, ashobora kwiringira bizira gushidikanya mu gihe n’iteka. Hamwe n’imigenzo n’ibihango, ububasha bw’ubumana buragaraga mu buzima bwacu.11

Ubufasha buva ku Mana

Ibi bituganisha ku mugisha wa gatatu wihariye w’inzira y’igihango. Imana itanga impano yenda kurenga imyumvire y’umuntu ifasha abakoze igihango kuba abubahiriza igihango: impano ya Roho Mutagatifu. Iyi mpano ni uburenganzira ku mubano uhoraho, uburinzi, n’ubujyanama na Roho Mutagatifu.12 Azwi kandi nk’Umuhoza, Roho Mutagatifu yuzuza ibyiringiro n’urukundo ruzira amakemwa.”13 Azi ibintu byose, kandi ahamya Data na Mwana.14 twiyemeza kubabera abahamya.15

Mu nzira y’igihango tubona kandi imigisha y’ingirakamaro y’imbabazi no kozwa ibyaha. Ubu ni ubufasha bushobora kuza gusa binyuze ku nema y’Imana, bigakorwa na Roho Mutagatifu. Nyagasani avuze ko iri ni itegeko ku mpera z’isi zose ngo mwihane, maze muze kuri We kandi mubatizwe mu izina Rye, kugira ngo mutagatifuzwe no kwakira Roho Mutagatifu, kugira ngo muzahagarare nta cyasha imbere Ye ku munsi wa nyuma.16

Mukorane n’Abantu b’Igihango

Icya kane, abo bakurikira inzira y’igihango babona imigisha yihariye mu makoraniro yashyizweho n’Imana atandukanye. Ubuhanuzi bw’ikoraniro nyakuri ku butaka bw’umurage ry’imiryango ya Isirayeli imaze igihe kirekire itatanye rigaragara hose mu byanditswe bitagatifu.17 Kuzuzwa k’ubwo buhanuzi ndetse n’amasezerano ubu biri mu nzira hamwe n’ikoraniro ry’abantu b’igihango mu Itorero, ubwami bw’Imana ku isi. Umuyobozi Nelson asobanura ko, “Iyo tuvuga ku ikoraniro, mu buryo bworoheje tuba tuvuga uku kuri kw’ibanze: buri umwe mu bana ba Data wo mu Ijuru … bakwiriye kumva ubutumwa bw’inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo.”18

Nyagasani ategeka abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma guhaguruka no kurabagirana, kugira ngo urumuri rwabo rube ikigenderwaho ku mahanga; … kugira ngo gukoranira hamwe mu gihugu cya Siyoni, no mu mambo zayo, wenda kubera ubwirinzi, no kubera ubuhungiro bw’imihengeri, n’uburakari igihe buzaba bwasutswe ku isi yose budafunguye.19

Hari na none ikoraniro rya buri cyumweru ry’abantu b’igihango mu nzu y’isengesho ku munsi wa Nyagasani, kugira ngo tubashe kurushaho kuguma nta cyasha ubwacu twitandukanije n’isi.20 Ni ikoraniro ryo gufata umugati n’amazi by’isakaramentu mu kwibuka Impongano ya Yesu Kristo kandi n’igihe cyo kwiyiriza no gusenga, no kuganira hagati y’umwe n’undi ibirebana n’imibereho myiza ya Roho zacu.21 Nkiri ingimbi, nijye njyenyine wari umunyamuryango w’Itorero mu ishuri ryanjye mu mashuri yisumbuye. Nanezerewe umubano wanjye n’inshuti nziza ku ishuri, ariko naje kubona kuri iri koraniro ryo ku Isabato buri cyumweru ari ryo nshingiyeho mu kwiyibutsa no kwisubizamo imbaraga za roho ndetse n’iz’umubiri. Mbega ukuntu twumvise bikomeye igihombo cyo kubura iri koraniro ry’igihango mu gihe cy’icyorezo cy’ubu, n’uburyo dutekereza igihe dushobora kongera guhura na none nka mbere.

Abantu b’igihango banakoranira mu ngoro y’Imana, inzu ya Nyagasani, kugira ngo bahabwe imigenzo, imigisha, n’icyahishuwe biboneka gusa hariya. Umuhanuzi Joseph Smith yarigishije:“Ni iki kigamijwe mu gukoranya … abantu b’Imana mu bihe ibyo ari byo byose by’isi? … Ikigamijwe cy’ibanze cyari kubakira Nyagasani inzu aho Ashobora guhishurira abantu Be imigenzo y’inzu Ye ndetse n’ikuzo ry’ubwami Bwe, kandi akigisha abantu inzira y’agakiza; kuko hari imigenzo imwe n’amahame, iyo byigishijwe bikanashyirwa mu bikorwa, bigomba gukorerwa ahantu cyangwa inzu yubakiwe iyo ntego.”22

Kuragwa Amasezerano y’igihango

Hanyuma, ni mu kugendera mu nzira y’igihango honyine turonkera imigisha y’Aburahamu, Isaka, na Yakobo, imigisha iruta iyindi y’agakiza n’ikuzwa Nyagasani wenyine ashobora gutanga.23

Ahantu hatandukanye mu byanditswe bitagatifu havuga ku nzira y’igihango akenshi bishaka kuvuga abakomoka kuri Aburahamu yibyariye cyangwa “inzu ya Isirayeli.” Ariko abantu b’igihango na none babumbiyemo abantu bose bakira inkuru nziza ya Yesu Kristo.24 Pawulo yarasobanuye:

“Kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwabaye Kristo. …

“Ubwo muri aba Kristo, muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa nk’uko byasezeranijwe.”25

Ab’indahemuka ku bihango byabo bazahaguruka mu muzuko w’abakiranutsi.26 Bagirwa intungane binyuze muri Yesu umuhuza w’igihango gishya. Aba ni bo imibiri yabo iri selesitiyeli, ikuzo ryabo ni iry’izuba, ndetse ari ryo kuzo ry’Imana, rikuru muri yose.”27 Bityo, ibintu byose ni ibyabo, byaba ubuzima cyangwa urupfu, cyangwa ibintu by’ubu, cyangwa ibintu bizaza, byose ni ibyabo kandi ni aba Kristo, kandi Kristo ni uw’Imana.28

Mureke twumvire guhamagarwa guturutse ku muhanuzi ku kuguma mu nzira y’igihango. Nefi yaratubonye ndetse yabonye igihe cyacu maze arandika: “Njyewe, Nefi, nabonye ububasha bwa Ntama w’Imana, ko bwamanukiye ku bera b’itorero rya Ntama, no ku bantu b’igihango cya Nyagasani, bari baratatanyirijwe ku isi yose; kandi bari bambaye ubukiranutsi n’ububasha bw’Imana mu ikuzo ryinshi.”29

Hamwe na Nefi, “roho yanjye yishimiye ibihango bya Nyagasani.”30 Kuri iki Cyumweru cya Pasika, Ndahamya ko Yesu Kristo, Umuzuko we ukaba ari ibyiringiro byacu kandi n’ukwiteganyiriza kudakuka kw’icyasezeranijwe mu nzira no ku musozo w’inzira y’igihango. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa