Igiterane Rusange
Kumaranira kugera aho Dutanguranwa
Igiterane rusange Mata 2021


Kumaranira kugera aho Dutanguranwa

Ntabwo ari ibyo turi kunyuramo mu buzima bimaze gusa ahubwo icyo turi guhinduka.

Uko nsoma igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa n’amabaruwa ya Pawulo, ntagazwa n’ukuntu Pawulo yagenzwaga n’urukundo n’inyiturano mu gufasha, kwigisha, no guhamya Yesu Kristo. Ni gute umuntu nk’uwo yafasha mu rukundo n’inyiturano, wibanze cyane cyane ku mibabaro ye myinshi? Ni igiki cyateraga Pawulo umwete wo gufasha? “Ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.”1

Kumaranira kugera aho dutanguranwa ni ugukomeza mu budahemuka mu “kayira k’impatane kandi gafunganye kayobora ku buzima buhoraho”2 hamwe n’Umukiza wacu na Data wo mu Ijuru. Pawulo yabonaga imibabaro ye nkaho “idakwiye kugereranywa n’ikuzo tuzahishurirwa.”3 Ibaruwa ya Pawulo ku Bafilipi, yanditse ubwo yari afungiwe mu nzu y’imbohe, ni ibaruwa y’umunezero urenze imyumvire n’ukwishimira kandi n’inkunga kuri twe twese, cyane cyane muri ibi bihe bigoye by’ugushidikanya. Dukeneye twese gukura ubutwari kuri Pawulo: “Ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu Nyagasani wanjye: Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo.”4

Mu gihe turebye umurimo wa Pawulo, duhumekwamo tukubakwa n’aba “Pawulo” bacu bwite mu minsi yacu, n’abo bakora, bigisha bakanahamya n’urukundo n’inyiturano mu mbogamizi bahura na zo mu buzima bwabo no mu buzima bw’abo bakunda. Ibyambayeho imyaka 9 ishize byamfashije kumenya akamaro ko kumaranira kugera aho dutanguranwa.

Muri 2012, ubwo ninjiye mu nama y’ubuyobozi bw’igiterane rusange bwa mbere, ntacyo nabashaga gukora uretse kumva bindenze kandi ntakwiriye. Mu bwenge bwajye, hari ijwi rikomeza gusubiramo, “Nturi uw’aha! Ikosa rikomeye ryari ryakozwe!” Ubwo nagendaga nshaka aho nicara, Umukuru Jeffrey R. Holland yarandabutswe. Yaransanze kandi aravuga, “Edward, ni byiza kukubona hano,” ankora mu maso n’urukundo. Numvishe meze nk’uruhinja! Urukundo n’uguhobera kwe byarasusurukije, binamfasha kumva roho wo kumva ndi uwaho, roho w’ubuvandimwe. Ku munsi ukurikiye, nitegereje Umukuru Holland akora ibyo yari yankoreye ku munsi ubanza, akora mu maso Umukuru Dallin H. Oaks mu rukundo, umukuriye!

Ako kanya numvishe urukundo rwa Nyagasani binyuze muri aba bagabo dushyigikira nk’abahanuzi, bamenya, n’abahishura. Umukuru Holland, binyuze mu bikorwa bye by’ubugwaneza kandi by’umwimerere, byamfashije gutsinda ukwikunda n’ibyiyumviro by’uko ntahagije. Yamfashije kwibanda ku kazi gatagatifu kandi kanezeza nari nahamagariwe—kuzana ubugingo kuri Kristo. We, nka Pawulo wa cyera, yanyeretse kumaranira kugera aho dutanguranwa.

Mu buryo bushishikaje, Pawulo aradushishikariza kumaranira kugera aho dutanguranwa mu gihe aduhamagarira kwibagirwa ibyo biri inyuma—ubwoba bwacu bw’ahashize, ukwibanda ku by’ahashize, ugutsindwa kw’ahashize n’umubabaro w’ahashize. Ari kudutumira, nk’umuhanuzi wacu dukunda, Umuyobozi Russell M. Nelson, “mu buryo bushya, butagatifu kurushaho.”5 Isezerano ry’Umukiza ni ukuri:“Kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.”6

Mu ijambo ryanjye rya mbere mu giterane rusange, nasangije ibyambayeho bya mama anyigisha gukora mu murima wacu. Yaravuze ati:“Ntukigere ureba inyuma,”. “Reba imbere ku byo tugifite gukora.”7

Ari kwegera iherezo ry’ubuzima bwe, ubwo Mama yarwanaga na kanseri, yabanaga na Naume na njye. Ijoro rimwe, namwumvishe arira mu cyumba cye. Ububabare bwe bwari bwinshi, na nyuma yo gufata umuti wa morufine wa nyuma w’uwo munsi amasaha abiri mbere gusa.

Ninjiye mu cyumba cye ndirana nawe. Narasenze ndanguruye nsaba ko yaruhuka mu mubabaro we by’ako kanya. N’uko ahita akora icyo yakoze mu murima imyaka mike ishize: yarahosheje ananyigisha isomo. Sinzibagirwa isura ye muri ako kanya: Nta ntege, afite agahinda, yuzuye ububabare, arebana impuhwe umuhungu we ufite agahinda. Yaramwenyuye mu marira ye, ahita andeba mu maso, aravuga ati:“Ntago ari ku bwawe cyangwa undi muntu uwo ari we wese, ahubwo ni ku bw’Imana niba ubu bubabare buzagenda cyangwa ntibugende.”

Nicaye ncecetse. Nawe aricara acecetse. Iyi shusho yagumye mu bwenge bwanjye neza. Iryo joro, binyuze muri mama, Nyagasani yanyigishije isomo rizasigarana nanjye iteka ryose. Ubwo mama yagaragaje ukwemera kwe mu bushake bw’Imana, nibutse impamvu Yesu Kristo yababaye mu busitani bwa Getsemani no ku musaraba w’i Gologota. Yavuze ko yaduhaye inkuru nziza Ye, kandi ino ni yo nkuru nziza Ye yaduhaye—ko yaje mu isi gukora ubushake bwa Se, kuko Se yamwohereje.8

Ishusho
Kristo i Getsemani

Ntekereza ku bibazo by’ubuhanuzi by’Umuyobozi wacu dukunda Nelson kuri twe mu giterane rusange cy’ubushize. Umuyobozi Nelson yarabajije ati: “Ese ufite ubushake bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwawe? Ese ufite ubushake bwo kureka Imana ikaba imbaraga ziruta izindi mu buzima bwawe? … Ese uzemerera ijwi Ryayo gufata … umwanya wa mbere ku bindi ushaka? Ese ufite ubushake bwo kubona ugushaka kwawe kumizwe mu Kwayo?”9 Mama wanjye yari gusubiza na “yego,” irimo amarangamuntima ariko ishikamye n’abandi banyamuryango b’Itorero ku isi hose b’indahemuka na bo basubizana “yego,” irimo amarangamuntima ariko ishikamye. Umuyobozi Nelson, urakoze kuduhumekeramo no kutwubakana ibi bibazo by’ubuhanuzi.

Vuba aha, nagiranye ikiganiro muri Pretoria, Afurika y’Epfo, n’umwepiskopi washyinguye umufasha we n’umukobwa we mukuru ku munsi umwe. Ubuzima bwabo bwajyanywe n’iki cyorezo cya coronavirusi. Namubajije uko yari ameze. Igisubizo cy’Umwepiskopi Teddy Thabete cyakomeje icyemezo cyanjye cyo gukurikira amagambo n’inama ituruka ku bahanuzi, bamenya n’abahishura ba Nyagasani. Umwepiskopi Thabete yasubije ko hakiri icyizere n’ihumure mu kumenya ko Umukiza yiyeguriye ububabare bw’abantu Be kugira ngo amenye uko yadutabara.10 N’ukwizera kwimbitse yatanze ubuhamya ati, “Nishimiye umugambi w’agakiza, umugambi w’ibyishimo.” Nuko ambaza ikibazo ati, “Ibi sibyo umuhanuzi yashatse kutwigisha mu giterane gishize?”

N’ubwo ibibazo by’ubu buzima bizaza kuri twe twese mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mureke twibande ku ntego yo “kumaranira kugera aho dutanguranwa,” ari yo “ingororano zo guhamagara kw’Imana.”11

Ubutumire bwanjye bwicishije bugufi kuri twe twese ni ukudahara! Duhamagariwe “kwiyambura ibituremereye byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba , dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye, dutumbira Yesu wenyine, ari we banze ry’ukwizera kwacu kandi ari we ugusohoza rwose.”12

Ntabwo ari ibyo turi kunyuramo mu buzima bimaze gusa ahubwo icyo turi guhinduka. Hari umunezero mu kumaranira kugera aho dutanguranwa. Ndahamya ko We wanesheje byose azadufasha ni dutumbera kuri We. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa