Igiterane Rusange
Urumuri rw’Inkuru Nziza rw’Ukuri n’Urukundo
Igiterane rusange Mata 2021


Urumuri rw’Inkuru Nziza rw’Ukuri n’Urukundo

Ndahamya ko inkuru nziza y’urumuri rw’ukuri n’urukundo rumurika rurabagirana ku isi yose uyu munsi.

Indirimbo nziza y’Abera b’Iminsi ya Nyuma “Hark, All Ye Nations!” yerekana nta kwibeshya ishyaka n’ibyishimo by’ubwuzure bw’inkuru nziza igiye ku isi yose. Muri iyi ndirimbo turaririmba ngo:

Mwumve mahanga yose! Mwumve ijwi ry’ijuru

Binyuze mu bihugu byose ku buryo bose banezerwa!

Abamarayika b’ikuzo batere hejuru inyikirizo:

Ukuri kongeye kugarurwa!1

Louis F. Mönch, nyiri iyi nyandiko ishimishije, yari umunyamuryango mushya w’Umudage wanditse amagambo yahumetswe y’iyi ndirimbo igihe yabaga mu Busuwisi mu gihe cye cy’umurimo w’ivugabutumwa mu Burayi.2 Umunezero uvubuka mu guhamya akamaro k’ukugarurwa kagaragara neza mu magambo y’indirimbo akurikira y’indirimbo:

Mu gushakisha mu mwijima, amahanga yararize;

Gutegereza umuseke, uburinzi bwabo barabuzirikanye.

None twese twishime; ijoro rirerire rirarangiye.

Ukuri kuri ku isi na none!3

Tubikesheje itangizwa ry’Ukugarurwa kugikomeza kumaze hejuru y’imyaka 200 gusa, “urumuri rw’inkuru nziza rw’ukuri n’urukundo”4 ubu rurarabagirana ku isi yose. Umuhanuzi Joseph yamenye mu 1820, kandi abandi amamiliyoni bamenye kuva ubwo, ko Imana “kuko iha bose ititangira kandi idacyurira umuntu.”5

Nyuma gato yo gutangizwa kw’Itorero muri ubu busonga bwa nyuma, Nyagasani yavugishije Joseph Smith kandi yerekana urukundo Rwayo rwinshi kuri twe igihe Yavugaga ati:

Kubera iyo mpamvu, Jyewe Nyagasani, uzi amakuba azaza ku batuye isi, nahamagaye umugaragu wanjye Joseph Smith, Muto, kandi nkamubwira mvuye mu ijuru, kandi nkamuha amategeko; …

Kugirango igihango cy’ubuziraherezo cyanjye gishobore gushyirwaho;

Kugirango ubwuzure bw’inkuru nziza yanjye bushobore kwamamazwa n’abanyantege nke n’aboroheje kugeza ku mpera z’isi.6

Nyuma gato y’uko iki icyahishuwe kibonekeye, abavugabutumwa batangiye guhamagarwa ndetse banoherezwa mu mahanga menshi y’isi. Nk’uko umuhanuzi Nefi yabibonye kare, ubutumwa bw’inkuru nziza yagaruwe bwatangiye kubwirizwa mu “mahanga yose, indimi, n’abantu.”7

“Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ryashingiwe mu nzu y’ibiti nto mu majyaruguru ya New York mu 1830.

“Byafashe imyaka 117—kugeza mu 1947—kugira ngo Itorero rikure kuva ku banyamuryago b’ikubitiro batandatu kugeza kuri miliyoni imwe. Abavugabutumwa bari muri gahunda y’Itorero kuva iminsi yaryo ya mbere, gukwirakwira ku butaka bw’Abanyamerika Kavukire, muri Canada ndetse, mu 1837, kurenga umugabane w’Amerika ya Ruguru ukajya mu Bwongereza. Nyuma yaho bidatinze, abavugabutumwa bariho bakora ku mugabane w’Uburayi hamwe n’ahakure nk’Ubuhinde hamwe n’ibirwa bya Pacifika.

“Intego y’Abanyamuryango miliyoni ebyiri yagezweho mu myaka 16 nyuma gato, mu 1963, n’intego ya miliyoni eshatu yagezweho mu yindi myaka umunani.”8

Yerekana ugukura kwihuse kw’Itorero, Umuyobozi Mukuru Russell M. Nelson vuba aha yaravuze ati: “Uyu munsi, umurino wa Nyagasani mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma urajya mbere ku muvuduko, wihuse. Itorero rizagira ejo hazaza hatigeze habaho, hatagereranywa.”9

Ukugarurwa kw’ubwuzure bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo, imitunganyirize y’Itorero ry’Umukiza ririho ku isi na none, n’imikurire yaryo igaragara kuva icyo gihe yatumye imigisha y’ubutambyi iboneka ku isi yose. Imigenzo mitagatifu n’ibihango biduhuza n’Imana ndetse bikadushyira mu nzira y’igihango byerekana ku buryo butomoye “ububasha bw’ubumana.”10 Uko dukora iyi migenzo mitagatifu ku bazima ndetse no ku bapfuye, dukoranya Isirayeli ku mpande ebyiri z’urusika kandi tugategura isi ku Kugaruka kwa Kabiri k’Umukiza.

Muri Mata 1973, ababyeyi banjye hamwe nanjye twakoze urugendo kuva muri Arijantine dukomokamo kugira ngo twomekanywe mu ngoro y’Imana. Kuko nta ngoro z’Imana zari muri Amerika y’Epfo yose icyo gihe, twagiye n’indege ibirometero birenga 9700 haba kugenda cyangwa kugaruka kugira ngo twomekanywe mu Ngoro y’Imana ya Salt Lake. N’ubwo nari mfite imyaka ibiri gusa y’amavuko icyo gihe nkaba ntibuka ubwuzure bw’ibyo bidasanzwe nabayemo, amashusho atatu atandukanye bigaragara anza y’urwo rugendo yangiye mu mutwe ndetse yanangumyemo kuva icyo gihe.

Ishusho
Indoro yo mu idirishya ry’indege

Icya mbere, Ndibuka banshira hafi y’idirishya ry’indege bityo nkabona ibicu by’umweru hasi.

Ibyo bicu byiza kandi byera byangumye mu mutwe nk’aho byari byabaye imipira minini cyane y’ipamba.

Indi shusho yagumye mu mutwe ni iy’abantu basekeje muri parike y’imyidagaduro muri Los Angeles. Abo bantu ntabwo byoroshye kubibagirwa.

Ariko icy’ingirakamaro ni iyi shusho irabagirana itanibagirana:

Ishusho
Icyumba cy’iyomekanywa cy’Ingoro ya Salt Lake

Ndibuka neza ko nari mu cyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana ya Salt Lake aho iyomekanywa ry’abashakanye ndetse n’imiryango bikorerwa mu gihe n’iteka ryose. Ndibuka urutambiro rw’ingoro y’Imana nkanibuka urumuri rw’izuba rwamurikaga runyuze mu idirishya ryo hanze y’icyumba. Icyo gihe numvise kandi kuva icyo gihe nakomeje kumva ubususuruke, umutuzo n’ihumure ry’inkuru nziza y’urumuri rw’Ukuri n’urukundo.

Ibyiyumviro nk’ibyo byagarutse mu mutima wanjye imyaka 20 nyuma, igihe nagiye mu ngoro y’Imana komekanywa na none—ubu ngubu byo umufasha wanjye hamwe nanjye twomekanyijwe mu gihe n’iteka ryose. Icyakora, kuri iyi nshuro, ntitwakeneye gukora urugendo rw’ibirometero ibihumbi kubera ko Ingoro y’Imana ya Buenos Aires Arijantine yari yarubatswe yaraneguriwe Imana, ndetse yari muri metero nkeya uturutse mu rugo.

Ishusho
umuryango wa Walker

Nyuma y’imyaka makumyabiri nyuma y’ubukwe no komekanywa kwacu, twagize umugisha wo gusubira muri ya ngoro y’Imana, ariko icyo gihe, twari kumwe n’umukobwa wacu mwiza, kandi twomekanyijwe nk’umuryango mu gihe n’iteka ryose.

Igihe nabitekerezaga kuri ibi bihe by’ingenzi bitagatifu by’ubuzima bwanjye, nasazwe n’umunezero mwinshi wimbitse. Numvise kandi nakomeje kumva urukundo rwa Data wo mu Ijuru ugira ibambe, uzi ibyo buri muntu akeneye n’ibyifuzo byo mu mutima wacu.

Avuga ku ikoraniro rya Isirayeli mu minsi ya nyuma, Nyagasani Yehova yaravuze ati: “Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo, kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika; nzaba Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye.”11 Nshimira iteka ryose ko kuva mu buto itegeko rya Nyagasani ryatangiye guharagatwa byimbitse mu mutima wanjye binyuze mu migenzo mitagatifu mu nzu Ye ntagatifu. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi kumenya ko Ari Imana yacu, ko turi abantu Be, kandi ko ibyaza byose, niba turi indahemuka kandi tukubaha ibihango twinjiyemo, dushobora kuba “dupfumbatiwe by’iteka mu maboko y’urukundo rwe.”12

Mu iteraniro ry’abagore ry’igiterane rusange mu Ukwakira 2019; Umuyobozi Mukuru Nelson yaravuze ati, “Ibyo dukora byose mu gufashanya, gutangaza inkuru nziza, gutunganya Abera, ndetse no ku gucungura abapfuye bihurira mu ngoro ntagatifu.”13

Byiyongereyeho, muri icyo giterane rusange, Umuyobozi Mukuru Nelson yarigishije: “Niko bimeze, indunduro y’Ukugarurwa ni ingoro ntagatifu. Imigenzo yayo mitagatifu n’ibihango ni ifatizo mu gutegura abantu biteguye guha Umukiza ikaze mu Kuza Kwe kwa Kabiri.”14

Uku Kugarurwa kugikomeza kwaranzwe no kubaka no kwegurira ingoro z’Imana ku muvuduko wihuse. Uko dukorana ku mpande zombi z’urusika, uko twitanga dufasha tunagira ingoro z’Imana inkingi ya mwamba mu buzima bwacu, Nyagasani aba atwubaka by’ukuri—Ariho arubaka abantu Be b’igihango.

O, mbega ikuzo riva ku ntebe yo hejuru

Imurika inkuru nziza y’urumuri rw’ukuri n’urukundo!

Irabagirana nk’izuba, uyu murasire w’ijuru

Uyu munsi imurikira buri gihugu cyose.15

Ndahamya ko inkuru nziza y’urumuri rw’ukuri n’urukundo rumurika rurabagirana ku isi yose uyu munsi. “Umurimo utangaje rwose kandi ni urujijo” byahanuwe n’umuhanuzi Yesaya16 ndetse bikabonwa na Nefi17 biriho birasohora ku muvuduko wihuse, no muri ibi bihe bigoye. Nk’uko Joseph Smith yabitangaje mu buryo bw’ubuhanuzi ko Ikigenderwaho cy’Ukuri cyamaze gushinga; nta kuboko kwanduye kwashobora guhagarika umurimo gutera imbere … kugeza imigambi y’Imana izasohozwa, ndetse Yehova Uhambaye azavuga ati umurimo urarangiye.18

Bavandimwe, twaba dufite ubushake tukaniyemeza uyu munsi n’imiryango yacu mu kumvira ijwi ryo mu ijuru, yewe n’ijwi ry’Umukiza wacu. Twakora kandi tukubahiriza ibihango na Nyagasani, aribyo bizadushyigikira mu buryo bushikamye mu nzira ituyobora mu gusubira imbere Ye, ndetse twanezezwa n’imigisha y’urumuri rw’ikuzo n’ukuri rw’inkuru nziza Ye. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. “Hark, All Ye Nations!,” Hymns, no. 264.

  2. See Karen Lynn Davidson, Our Latter-Day Hymns: The Stories and the Messages (1988), 268–69, 413.

  3. “Hark, All Ye Nations!,” Hymns, no. 264.

  4. “Hark, All Ye Nations!,” Hymns, no. 264.

  5. James 1:5.

  6. Doctrine and Covenants 1:17, 22–23.

  7. 2 Nephi 30:8.

  8. Growth of the Church,” newsroom.ChurchofJesusChrist.org.

  9. Russell M. Nelson, “The Future of the Church: Preparing the World for the Savior’s Second Coming,” Liahona, Apr. 2020, 7.

  10. Doctrine and Covenants 84:20.

  11. Jeremiah 31:33.

  12. 2 Nephi 1:15.

  13. Russell M. Nelson, “Spiritual Treasures,” Liahona, Nov. 2019, 79.

  14. Russell M. Nelson, “Closing Remarks,” Liahona, Nov. 2019, 120.

  15. “Hark, All Ye Nations!,” Hymns, no. 264.

  16. Isaiah 29:14.

  17. See 2 Nephi 25:17.

  18. Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2007), 142.

Capa