Igiterane Rusange
Yesu Kristo: Umurezi w’Ubugingo Bwacu
Igiterane rusange Mata 2021


Yesu Kristo: Umurezi w’Ubugingo Bwacu

Uko twihana ibyaha byacu by’ukuri, tureka igitambo cy’impongano cya Kristo kigakora neza byuzuye mu buzima bwacu.

Bavandimwe na bashiki banjye nkunda, muri iki gitondo cya Pasika cyiza umutima wanjye unezerewe no kwibuka igikorwa gihebuje, cy’akataraboneka kandi kitagereranywa kurusha ibindi cyabaye mu mateka ya muntu—igitambo cy’impongano cya Nyagasani wacu, Yesu Kristo. Amagambo yamenyekanye cyane y’umuhanuzi Yesaya yongeza ugukomera n’ugukunda abandi k’ukwishyira ku rwego rumwe n’abantu boroheje k’Umukiza mu izina ry’abana b’Imana bose:

“Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na Yo, agahetamishwa n’imibabaro.

“Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.”1

Ku bwo gukoresha ubushake akikorera ibyaha by’inyokomuntu yose, yatewe imisumari arenganyijwe ku musaraba, akananesha mu ntsinzi urupfu ku munsi wa gatatu,2 Yesu yahaye ubusobanuro butagatifu kurushaho ku mugenzo wa Pasika wari warahawe Isirayeli mu bihe bya kera.3 Mu isohozwa ry’ubuhanuzi, Yatanze umubiri We n’amaraso afite agaciro nk’igitambo gikomeye kandi cya nyuma,4 cyemeza ibimenyetso gakondo bikoreshwa mu birori bya Pasika ya Nyagasani.5 Mu gukora ibyo, Kristo yanyuze mu mubabaro w’umubiri n’uwa roho udashobora kumvwa n’ubwenge bw’umuntu. Umukiza yarivugiye ati:

We, Imana, yababaye ibi bintu ku bwa bose.

Ubwo bubabare bwatumye We, Imana, ikomeye muri byose, gutitira kubera ububabare, no kuva amaraso muri buri mwenge, no kubabara umubiri na roho—kandi yabikoze kugira ngo atanywa igikombe gisharira, ngo ashireho—

Cyakora, ikuzo ribe irya Data, kandi afata anarangiza imyiteguro ye ku bana b’abantu.6

Kristo n’inema yasohoje ugushaka kwa Data7 binyuze mu gitambo kizira iherezo cy’impuhwe. Yaneshejye urubori rw’urupfu rw’umubiri n’urwa roho,8 byazanywe ku isi n’Ukugwa,9 biduha ubushobozi bw’agakiza gahoraho.10

Yesu yari we Kiremwa cyonyine gishobora gusohoza iki gitambo gitunganye kandi gihoraho ku bwacu twese.11 Yaratowe aranimikwa mbere mu Nama Nkuru mu Ijuru, ndetse na mbere y’uko Isi iremwa.12 Byongeye kandi, kuko yavutse ku mugore wapfa, yarazwe ubushobozi bwo gupfa urupfu rw’umubiri. ariko kuva ku Mana, nk’Umwana w’Ikinege Wenyine wa Se, Yarazwe ububasha bwo gutanga ubuzima Bwe no kongera akabufata.13 Byongeye kandi, Kristo yabayeho ubuzima butunganye butagize inenge kandi, buzira amakemwa rwose ndetse, bityo, ntacyo yaningaga imbere y’ubutabera bw’Imana.14 Rimwe na rimwe Umuhanuzi Joseph Smith yigishaga:

Agakiza ntikari kuza ku isi hatari ubwunzi bwa Yesu Kristo.

Imana yateguye igitambo mo impano y’Umwana We, ukwiye koherezwa mu gihe cyiza cyo gufungura umuryango umuntu yari kunyuramo agana mu maso ha Nyagasani.15

N’ubwo Umukiza yavanyeho bidasubirwaho ingaruka z’urupfu rw’umubiri binyuze mu gitambo Cye,16 Ntiyavanyeyo inshingano yacu bwite yo kwihana ku bw’ibyaha dukora.17 Ahubwo, yatwongeye ubutumire bw’urukundo bwo kwiyunga na Data Uhoraho. Binyuze muri Yesu Kristo n’igitambo cy’impongano Cye, dushobora kubona impinduka ikomeye y’imitekerereze n’umutima, bizana imyifatire mishya, ku Mana no ku buzima muri rusange.18 Iyo twihannye by’ukuri ibyaha byacu kandi tukerekeza umutima n’ubushake byacu ku Mana n’amategeko Yayo, dushobora kubona imbabazi Zayo tukumva n’uruhare rwa Roho Mutagatifu We cyane kurushaho mu buzima bwacu. Mu mpuhwe, twirinda kunyura mu bubabare bwimbitse Umukiza yanyuzemo.19

Impano y’ukwihana ni ikimenyetso cy’ubugwaneza bw’Imana ku bana Bayo, kandi ni ukwerekana ububasha ntagereranywa Bwe mu kudufasha kunesha ibyaha dukora. Ni ikimenyetso kandi cy’ukwihangana n’ukwiyumanganya kwa Data Uhoraho afite ku bw’intege nke n’ukunanirwa kwacu. Umuyobozi Russel M. Nelson, umuhanuzi wacu dukunda, yavuze kuri ino mpano nk’“urufunguzo rw’ibyishimo n’amahoro y’umutima.”20

Nshuti zanjye nkunda, mbahamirije ko uko twihana ibyaha byacu by’ukuri,21 tureka igitambo cy’impongano cya Kristo kigakora neza byuzuye mu buzima bwacu.22 Tuzabaturwa ububata bw’icyaha, tubone umunezero mu rugendo rwacu ku isi, tunabe twujuje ibisabwa kubona agakiza gahoraho, byateguwe kuva ku ishingwa ry’isi kuri bose bemera Yesu Kristo ndetse bakanamusanga.23

Byiyongeye ku kuduha ino mpano y’akataraboneka, Umukiza anaduha akanyamuneza n’ihumure ubwo duhura n’imibabaro, ibishuko, n’intege nke mu buzima ku isi, birimo n’imimerere twanyuzemo vuba aha muri iki cyorezo. Nshobora kubizeza ko Kristo ahora azi amakuba tunyuramo mu buzima. Yumva ubusharire bwose, intimba n’ububabare bw’umubiri n’ibibazo bya roho n’iby’amarangamutima duhura nabyo. Ubura bw’Umukiza bwuzuye impuhwe, kandi ahora yiteguye kudutabara. Ibi bishoboka kubera yiyumviye akanishyiramo mu mubiri ububabare bw’intege nke n’ubumuga bwacu.24

Mu bugwaneza n’ukwiyoroshya mu mutima, yamanutse hasi y’ibintu byose yemera kwangwa urunuka, gutabwa, no gutezwa isoni, yaranakomerekejwe n’ibicumuro n’ibibi byacu. Yababaye gutya ku bwa bose, yemera kwikorera ibyaha by’isi,25 aba umurezi wacu uruta abandi w’ibya roho.

Uko tumwegera, tumwiyegurira mu buryo bwa roho ngo adufashe, tuzashobora kuba abagaragu be, bikaba byoroshye, ndetse n’umutwaro We, utaremereye, bityo tuboneraho rya humure n’ikiruhuko yadusezeranije. Byongeyeho kandi, tuzabona imbaraga dukeneye twese kugira ngo tuneshe ingorane, intege nke, n’imibabaro y’ubuzima, byatugora cyane kunyuramo nta bufasha n’ububasha bukiza Bwe.26 Ibyanditswe bitagatifu bitwigisha “Ikoreze Nyagasani umutwaro wawe na we azagushyigikira.”27 “Ngo Imana iba[du]he ko imitwaro [yacu] yoroha, binyuze mu munezero w’Umwana [Wayo].”28

Ishusho
Regina na Mario Emerick

Hafi ku mpera z’umwaka ushize, namenye ko hari abashakanye bitabye Imana, Mario na Regina Emerick, bari indahemuka kuri Nyagasani maze bitaba Imana batandukanyijwe n’iminsi ine kubera ubukomere buvuye kuri COVID-19.

Umwe mu bahungu babo, ubu uri gukora nk’umwepiskopi muri Brazil, yambwiye ibi bikurikira:“Byari bigoye cyane kubona ababyeyi banjye bava muri ino si gutya, ariko numvaga neza ukuboko kwa Nyagasani mu buzima bwanjye muri ibyo byago, kubera ko nabonye imbaraga n’amahoro byarenze uko numva ibintu kwanjye. Binyuze m’ukwizera kwanjye muri Yesu Kristo n’Impongano Ye, nabonye ubufasha bw’Imana mu kumfasha gukomera no guhumuriza abagize umuryango wanjye, n’abandi bose badufashije muri ibi bihe bikomeye. N’ubwo igitangaza buri wese yiringiraga kitabaye, ku bwanjye ndi umuhamya w’ibitangaza bindi byabaye mu buzima bwanjye bwite n’ubw’abo mu muryango wanjye. Numvishe amahoro utasobanura yinjira mu ndiba z’umutima wanjye, bimpa ibyiringiro n’icyezere mu rukundo rw’Umukiza amfitiye no mu mugambi w’ibyishimo w’Imana ifitiye abana Bayo. Namenye ko mu minsi yanjye yari yuzuye agahinda, amaboko y’urukundo y’Umukiza ahora arambuye iyo tumushatse n’umutima, ububasha, imitekerereze n’imbaraga byacu byose.

Ishusho
Umuryango wa Emerick

Bavandimwe na bashiki banjye nkunda, kuri iki Cyumweru cya Pasika, ndahamya mpamije ko Yesu yazamutse akava mu bapfuye, kandi ko Ariho. Ndabahamiriza ko binyuze muri We n’impongano Ye izira iherezo, Umukiza yaduhaye inzira yo kunesha urupfu, rw’umubiri n’urwa roho. Byiyongeye kuri iyi migisha ihambaye, Aduha ihumure n’icyizere mu bihe bigoye. Mbijeje ko iyo dushyize icyizere cyacu muri Yesu Kristo n’Impongano y’ijuru Ye, kwihangana m’ukwizera kwacu kugera ku ndunduro, tuzanezererwa amasezerano ya Data wo mu Ijuru dukunda, ushaka gukora ibishoboka byose mu bubasha Bwe kudufasha kugaruka mu kuba imbere Ye umunsi umwe. Uyu ni umurimo We n’ikuzo Rye!29 Ndabahamiriza ko Yesu ari Kristo, Umucunguzi w’isi, Mesiya watwijejwe, Umuzuko n’Ubuzima.30 Kandi nsangiye uku kuri namwe mu izina Rye ritagatifu, Umwana w’Ikinege wa Data, Nyagasani wacu, Yesu Kristo, amena.

Capa