Igiterane Rusange
COVID-19 n’Ingoro z’Imana
Igiterane rusange Mata 2021


COVID-19 n’Ingoro z’Imana

Mushyire ibihango n’imigisha by’ingoro y’Imana imbere mu bitekerezo no mu mitima yanyu. Mukomeze ibihango mwakoze.

Bavandimwe bashiki banjye nkunda, mu by’ukuri twagize ikirori mu bya roho. Mbega ukuntu nishimiye amasengesho, ubutumwa, n’umuziki by’igiterane cyose. Murakoze buri wese turi kumwe, aho muri hose.

Umwaka ushize ugitangira, kubera icyorezo cya COVID-19 n’icyifuzo cyacu kuba abanyagihugu b’isi beza, twafashe icyemezo gikomeye cyo gufunga by’agateganyo ingoro z’Imana zose. Mu mezi akurikira, twahumekewe kongera gufungura ingoro z’Imana buhoro buhoro binyuze mu buryo bwitonze cyane. Ingoro z’Imana ubu ziri gufungurwa mu byiciro 4, zikurikiza cyane amategeko y’ubutegetsi bw’aho turi n’amabwirizambonera y’umutekano.

Ku ngoro z’Imana zo mu cyiciro cya 1, abashakanye bujuje ibisabwa babonye ingabire zabo bwite bashobora komekanywa nk’umugabo n’umugore.

Ku ngoro z’Imana zo mu cyiciro cya 2, imigenzo yose y’abazima irakorwa, harimo ingabire y’umuntu bwite, ukomekanya k’umugore n’umugabo, n’ukomekanya kw’abana ku babyeyi. Tumaze iminsi tuvuguruye ibitangwa mu cyiciro cya 2, kandi byemerera urubyiruko rwacu, abanyamuryango bashya, n’abandi bafite icyemezo cy’ingoro y’Imana kidasesuye mu gukora umubatizo mu cyimbo cy’abakurambere babo.

Ku ngoro z’Imana zo mu cyiciro cya 3, abafite gahunda zanditswe bashobora gukora imigenzo y’abazima ariko banashobora no gukora imigenzo yose yo mu cyimbo cy’abakurambere bapfuye.

Icyiciro cya 4 ni ugusubira kuzuye mu mirimo yose, isanzwe y’ingoro z’Imana.

Twishimiye ukwihangana kwanyu n’umurimo wo kwitanga kwanyu muri iki gihe gihindagurika kandi giteye imbogamizi. Nsenga ko icyifuzo cyanyu cyo guhimbaza no gukorera mu ingoro y’Imana gishashagirana ubu kurusha mbere hose.

Mushobora kuba muri kwibaza ubwo muzabasha gusubira mu ngoro y’Imana. Igisubizo: Ingoro y’Imana yanyu izafungura ubwo amabwiriza y’ubutegetsi bw’aho muri azabyemera. Igihe ubukana bwa COVID-19 aho muba bwagabanutse, ingoro y’Imana yanyu izafungurwa. Mukore ibyo mushoboye byose ngo imibare ya COVID igabanyuke aho mutuye kugira ngo amahirwe y’ingoro y’Imana ashobore kwiyongera.

Hagati aho, mushyire ibihango n’imigisha mwagiriye mu ngoro y’Imana imbere mu bitekerezo no mu mitima yanyu. Mukomeze ibihango mwakoze.

Turi kubaka ubu iby’ahazaza! Ingoro z’Imana mirongo ine n’imwe ubu ziri kubakwa no gusanwa. Umwaka ushize gusa, n’ubwo hari icyorezo, hatangijwe iyubaka ry’ingoro 21!

Turashaka kuzana inzu ya Nyagasani hafi y’abanyamuryango kurushaho, kugira ngo bagire igikundiro gitagatifu cyo kujya mu ngoro y’Imana inshuro zibashobokeye.

Uko ntangaza imigambi yacu yo kubaka ingoro z’Imana 20 zindi, Ndiyumvira kandi nkashimagiza abapayiniya—abatashye n’abariho—bafite ubuzima bwatagatifujwe bafashije kugira aya mateka uyu munsi. Ingoro y’Imana nshya izubakwa muri buri hamwe h’ahantu hakurikira: Oslo, Noruveje; Buruseli, Ububiligi; Vienne, Otirishiya; Kumasi, Gana; Beira, Mozambike; Cape Town, Afurika y’Epfo; Singapore, Repubulika ya Singapore; Belo Horizonte, Burezili; Cali. Kolombiya; Querétaro, Megizike; Torreón, Megizike; Helena, Montana; Casper, Wyoming; Grand Junction, Colorado; Farmington, New Mexico; Burley, Idaho; Eugene, Oregon; Elko, Nevada; Yorba Linda, California; na Smithfield, Utah.

Ingoro z’Imana ni igice kamara cy’Ukugarurwa kw’inkuru nziza ya Yesu Kristo mu bwuzure bwaryo. Imigenzo y’ingoro y’Imana yuzuza ubuzima bwacu ububasha n’imbaraga zitaboneka mu bundi buryo. Turashimira Imana ku bw’iyo migisha.

Ubwo tugeze ku iherezo ry’iki giterane, twongeye kugaragaza urukundo tubafitiye. Dusenga ko Imana imena imigisha n’uburinzi kuri buri umwe muri mwe. Turi kumwe twiyemeje mu murimo We mutagatifu. N’ubutwari, mureke dukomeze kwegera imbere mu murimo w’agahebuzo wa Nyagasani! Ibi ndabisengeye mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Capa