Igiterane Rusange
“Dore! Ndi Imana y’Ibitangaza”
Igiterane rusange Mata 2021


“Dore! Ndi Imana y’Ibitangaza”

Ibitangaza, ibimenyetso n’ibirenze ni byinshi mu bayoboke ba Yesu Kristo uyu munsi, mu buzima bwanyu no mu bwanjye.

Bavandimwe na bashiki banjye nkunda, mbega ukuntu ari igikundiro guhagarara imbere yanyu uno munsi. Turi kumwe n’abavuze mbere yanjye muri iki giterane, mbahamirije ko Yesu Kristo ariho. Ayobora Itorero Rye; Avugisha umuhanuzi We, Umuyobozi Russell M.Nelson, kandi Akunda abana bose ba Data wo mu Ijuru.

Kuri iki Cyumweru cya Pasika twibuka Umuzuko wa Yesu Kristo, Umukiza n’Umucunguzi wacu,1 Imana Ishoborabyose, Igikomangoma cy’Amahoro.2 Impongano Ye, yarangiranye n’Umuzuko We nyuma y’iminsi itatu mu gituro cy’intirano, iracyari igitangaza gihambaye kuruta ibindi mu mateka ya muntu. “Kuko dore,” Yaratangaje, “Ndi Imana; kandi ndi Imana y’ibitangaza.”3

Mu Gitabo cya Morumoni, umuhanuzi Morumoni abaza niba ibitangaza byaba byararangiye kubera ko Kristo yazamutse mu Ijuru, kandi akaba yicaye iburyo bw’Imana,4 . Arasubiza ati oya; Kandi nta n’ubwo abamarayika bahagaritse gufasha abana b’abantu.5

Nyuma y’ibambwa, umumarayika wa Nyagasani yiyeretse Mariya n’abandi bagore bake bari bagiye ku gituro gusiga amavuta umurambo wa Yesu. Umumarayika yaravuze ati:

“Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?”6

“Ntari hano: kuko yazutse.”7

Umuhanuzi Abinadi wo mu Gitabo cya Morumoni yatangaje icyo gitangaza:

“None iyo Kristo atazuka mu bapfuye, … nta muzuko uba warabayeho.

“Ariko hari umuzuko, niyo mpamvu imva nta ntsinzi ifite, kandi urubori rw’urupfu rwamizwe na Kristo.”8

Ibikorwa by’ibitangaza bya Yesu Kristo byatumye abigishwa ba mbere biyamira bati: “Mbega uyu ni muntu ki utegeka umuyaga n’amazi bikamwumvira?.”9

Ubwo intumwa za mbere zakurikiye Yesu Kristo bakanamwumva yigisha inkuru nziza, babonye ibitangaza byinshi. Babonye ko “impumyi zihumuka, ibirema bigenda, ababembe bakira, ibipfamatwi byumva, abapfuye bazuka, abakene babwirizwa inkuru nziza.”10

Ibitangaza, ibimenyetso n’ibirenze ni byinshi mu bayoboke ba Yesu Kristo uno munsi, mu buzima bwanyu no mu bwanjye. Ibitangaza ni ibikorwa by’Imana, ibimenyetso n’ukwerekana ububasha bw’Imana butagira indunduro, n’igihamya ko ari umwe ejo hashize, ubu kandi n’igihe cyose.11 Yesu Kristo, waremye inyanja, ashobora kuzihosha; We wahaye impumyi imirorere ashobora gutuma dutumbera ijuru; We wogeje ababembe ashobora gusana ubumuga bwacu; We wakijije ikirema yaduhamagara kugira ngo duhaguruke na “Ngwino, Unkurikire.”12

Abenshi muri mwe mwabonye ibitangaza, byinhi kurusha ibyo mutekereza. Bisa nk’aho ari bito ugereranyije n’ibya Yesu azura abapfu. Ariko uburemere ntabwo butandukanya igitangaza, gusa ni uko kiba cyaturutse ku Mana. Bamwe batekereza ko ibitangaza ari uguhurirana byonyine cyangwa amahirwe gusa. Ariko umuhanuzi Nefi yamaganye abo “bashyize hasi ububasha n’ibitangaza by’Imana, kandi bihimbariza ubwenge bwabo n’inyigisho zabo bwite, kugira ngo bagire indamu.”13

Ibitangaza bikorwa n’ububasha bw’Imana na We ushoboye gukiza.14 Ibitangaza ni umugereka w’umugambi w’Imana uhoraho; ibitangaza ni ingoboka ituruka mu ijuru ikagera ku isi.

Mu muhindo ushize, njye n’umufasha wanjye Rasband twari mu nzira tujya muri Goshen, Utah, mu nama y’Imbona Nkubone mpuzamahanga yasakajwe mu mashusho n’amajwi ku bantu 600,000 mu ndimi 16 zitandukanye.15 Gahunda yari ukwibanda ku byaranze Ukugarurwa kw’inkuru nziza ya Yesu Kristo, harimo ibibazo byatanzwe n’urubyiruko guturuka ku isi hose. Umufasha wanjye Rasband na njye twari twisubiriyemo ibibazo ubwacu; baduhaye amahirwe yo guhamya Joseph Smith nk’umuhanuzi w’Imana, ububasha bw’icyahishuwe mu buzima bwacu, Ukugarurwa kw’inkuru nziza ya Yesu Kristo gukomeje, n’ukuri n’amategeko duha agaciro. Benshi bumva ubu bari muri iyo nama y’igitangaza.

Mbere isakazamashusho n’isakazamajwi byari guturuka mu Gashyamba Gatagatifu muri New York ruguru, aho Joseph Smith yahamije ko yabonye Abantu babiri bafite umucyo mwinshi n’ikuzo ritagira ubusobanuro, bahagaze hejuru ye mu kirere. Umwe muri bo aramvugisha, amuhamagara mu izina maze avuga, anyereka undi—Nguyu Umuhungu Wanjye Nkunda. Mwumvire!16 Icyo, bavandimwe na bashiki banjye, cyari igitangaza.

Ishusho
Yerusalemu iri i Goshen, Utah

Icyorezo ku isi hose cyaduhatiye kwimurira isakazamashusho n’isakazamajwi i Goshen muri Utah, aho Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ryahanze na none, ku mpamvu zo gukinira filime agace ka Yerusalemu ya cyera. Umufasha wanjye Rasband na njye twari turi mu birometero bike ngo tugere i Goshen uwo mugoroba wo ku Cyumweru, ubwo twabonaga umwotsi mwinshi uturuka muri icyo cyerekezo cy’aho twaganaga. Inkongi z’umuriro zari zatse aho hantu, ndetse twari duhangayitse ko isakazamashusho n’isakazamajwi ryagerwaho n’ingaruka. Neza neza, habura iminota makumyabiri ngo saa kumi n’ebyiri zigere, igihe cy’isakazamashusho n’isakazamajwi cyacu, umuriro w’amashanyarazi muri iyo nyubako yose warabuze. Nta muriro! Nta sakazamashusho n’isakazamajwi. Hari jenereta imwe bamwe bakekaga ko twakoresha tukagira umuriro, ariko nta bwishingizi twari dufite ko yashobora kugaburira ibikoresho byo mu rwego ruhanitse twari dufite.

Ishusho
Umwotsi uturuka mu miriro

Twese abari kuri gahunda, harimo ababarankuru, abaririmbyi, n’abatekinisiye—ndetse n’urubyiruko 20 rw’umuryango wanjye mugari—twari dushishikajwe n’ibyari bigiye kuba. Nigiye hirya y’amarira n’urujijo rwabo ndetse ntakambira Nyagasani nsaba igitangaza. Narasenze nti,“Data wo mu Ijuru, ntibikunze kuba ko nsaba igitangaza, ariko ndagisaba aka kanya. Ino nama igomba kuba ku bw’urubyiruko rwacu ku isi hose. Dukeneye umuriro ngo dukomeze, niba ari ugushaka Kwawe.”

Saa kumi n’ebyiri zirenzeho iminota itandatu, nk’uko umuriro wari wabuze byihuse, wahise ugaruka. Buri kintu cyatangiye gukora, uhereye ku muziki, indangururamajwi kugeza ku byerekana amashusho n’ibikoresho byohereza amajwi n’amashusho. Twari dutangiye, dukora. Twari twabonye igitangaza.

Ishusho
Igikorwa cyo kuririmba mu gihe cy’Imbona Nkubone

Ubwo umufasha wanjye Rasband nanjye twari mu modokoka dusubira mu rugo uwo mugoroba, Umuyobozi Mukuru n’umufasha we Nelson batwohereje ubu butumwa bugufi: “Ron, turashaka ko mumenya ko tucyumva ko umuriro wabuze, twahise dusengera igitangaza.”

Mu byanditswe bitagatifu by’iminsi ya nyuma haranditse ngo: Kuko njye, Nyagasani ndambuye ikiganza cyanjye imbere kugira ngo nkoreshe ububasha bw’ijuru; ubu ntimushobora kubibona, nyamara muraza kubibona mu kanya gato, mumenye ko ndiho, kandi ko nzaza nkima ingoma n’abantu banjye.17

Ni ibi neza byabaye. Nyagasani yari yarambuye ikiganza Cye, maze umuriro uragaruka.

Ibitangaza bikorwa binyuze mu bubasha bw’ukwizera, nk’uko Umuyobozi Nelson yabitwigishije mu bubasha bwinshi mu iteraniro riheruka. Umuhanuzi Moroni yingingaga abantu ko niba nta kwizera kuri mu bana b’abantu Imana nta gitangaza yakora muri bo; kubera iyo mpamvu, ntiyiyerekanye cyeretse nyuma y’ukwizera kwabo.

Yarakomeje ati:

Dore, kwari ukwizera kwa Aluma na Amuleki kwahananuye gereza ku butaka.

Dore, kwari ukwizera kwa Nefi na Lehi kwakoze impinduka ku Balamani, ngo babatizwe n’umuriro na Roho Mutagatifu.

Dore, kwari ukwizera kwa Amoni n’abavandimwe be byakoze igitangaza gihambaye cyane mu Balamani.

Kandi, nta na rimwe hakozwe igitangaza na kimwe mbere y’ukwizera kwabo; kubera iyo mpamvu babanje bemera Umwana w’Imana.18

Nakongera kuri urwo rutonde rw’ibyanditswe bitagatifu nti “Kwari ukwizera k’urubyiruko rw’abanyamwete, inzobere mu isakazamashusho n’isakazamajwi, abayobozi b’Itorero n’abanyamuryango, intumwa, n’umuhanuzi w’Imana bashatse igitangaza gikomeye cyane ku buryo umuriro wagarutse ahantu hitaruye ho kurebera filime i Goshen muri Utah.”

Ibitangaza bishobora kuza nk’ibisubizo ku isengesho. Ntabwo aba ari ibyo twasabye buri gihe cyangwa ibyo twiteze, ariko iyo twizeye muri Nyagasani, Azahatubera, kandi azaba afite ukuri. Azaduha igitangaza mu gihe neza tugikeneye.

Nyagasani akora ibitangaza ngo atwibutse ububasha Bwe, urukundo Rwe kuri twe, imbaraga ze mu byo tubamo mu isi, n’icyifuzo Cye cyo kutwigisha igifite akamaro kurusha ibindi. Yabwiye Abera mu 1831 kandi iryo sezerano rigera n’ubu ati, “We ufite ukwizera muri njye ko yakira, kandi nta rupfu rumuriho, azakira.”19 Hari amategeko atangirwa mu ijuru, kandi aratugenga igihe cyose.

Hari ibihe twiringira igitangaza cyo gukiza uwo dukunda, guhindura igikorwa cy’amahugu, cyangwa ngo tworoshye umutima w’umuntu urakaye cyangwa ubugingo butengushywe. Turebye ibintu n’amaso yo mu isi, dushaka ko Nyagasani aza gutabara, gusana ibyamenetse. Binyuze mu ukwizera, igitangaza kizaza, n’ubwo wenda atazaba ari ku gihe twakigeneye cyangwa n’umwanzuro twifuzaga. Ibyo se bivuze ko turi kure yo kuba indahemuka cyangwa ko tudakwiye ubutabazi Bwe? Oya. Turi abakundwa ba Nyagasani. Yatanze ubuzima Bwe ku bwacu, n’Impongano Ye ikomeza kutuvanaho imizigo n’icyaha uko twihannye tukanamwegera.

Nyagasani yatwibukije ko,“Kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye.”20 Aduha, “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.”21.—muruhuke umuhangayiko, gutenguhwa, ubwoba, ukutumva, impungenge ku bo ukunda, ku bw’inzozi zazimiye cyangwa zasenywe. Amahoro mu rujijo n’agahinda ni igitangaza. Mwibuke amagambo ya Nyagasani ko yaduhaye amahoro mu bwenge bwacu kuri icyo kibazo Ni uwuhe muhamya uhambaye kurushaho twagira atari uturutse ku Mana?22 Igitangaza ni uko Yesu Kristo, Yehova Ukomeye, Umwana w’Umukuru, ari gusubizanya amahoro.

Nk’uko yabonekeye Mariya mu busitani, amuhamagara mu izina, araduhamagarira gushyira mu bikorwa ukwizera kwacu. Mariya yashakaga kumufasha no kumwitaho. Umuzuko We ntabwo wari uwo yari yiteze, ariko wari nk’uko umugambi ukomeye w’Ibyishimo ubitehanya.

Imbaga y’abatemera baramukobye i Karuvali bati “Manuka uve ku musaraba,”23 . Yashoboraga gukora igitangaza nk’icyo. Ariko yari azi indunduro kuva mu ntangiriro, kandi yari agamije kuba indahemuka ku mugambi wa Se. Urwo rugero dukwiye kurwumva.

Twe turi mu bihe by’ikigeragezo yaratubwiye ati dore ibisebe mu mbavu zanjye, n’aho banteye imisumari mu biganza byanjye n’ibirenge; mube indahemuka, mukurikize amategeko yanjye, muzabona ubwami bw’Ijuru.24 Icyo, bavandimwe bashiki banjye ni igitangaza cyatwijejwe twese.

Kuri iki Cyumweru cya Pasika , ubwo twizihiza igitangaza cy’umuzuko wa Nyagasani, nk’Intumwa ya Yesu Kristo, mbasigiye umugisha wanjye ko muzumva ububasha bw’Umucunguzi mu buzima bwanyu, ko ibyo musaba Data wo mu Ijuru bizasubizwana urukundo n’ukwiyemeza kwa Yesu Kristo yerekanye mu murimo We ku isi. Ndasenga ko mwahagarara mushikamye kandi muri indahemuka muri byose bigiye kuza. Kandi mbahaye umugisha ko ibitangaza bizakugeraho nk’uko twabibonye muri Goshen—niba ari ugushaka kwa Nyagasani. Shaka ino migisha yoherejwe n’Ijuru mu buzima bwawe uko ushaka uno Yesu abahanuzi n’Intumwa banditseho, kugira ngo inema y’Imana Data, ndetse na Nyagasani Yesu Kristo, na Roho Mutagatifu, ibabikira inyandiko zabo, ibana ikanagumana nawe ubuziraherezo.25 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa