Igiterane Rusange
Mutange Umugisha mu Izina Rye
Igiterane rusange Mata 2021


Mutange Umugisha mu Izina Rye

Intego yacu yo guhabwa ubutambyi kwacu ni ukutwemerera guha umugisha abantu ku bwa Nyagasani, dukora dutyo mu izina Rye.

Bavandimwe banjye nkunda, bagaragu bagenzi banjye mu butambyi bw’Imana, ni ishema kuri njye kubavugisha kuri uyu mugoroba. Mbahaye icyubahiro n’inyiturano byanjye byimbitse. Iyo mvugana na mwe kandi nkumva iby’ukwizera kwanyu gukomeye, ni ukwemera kwanjye ko hari ububasha bw’ubutambyi buhora bwiyongera mu isi, n’amahuriro akomeye kurushaho ndetse n’abafite ubutambyi b’indahemuka kurushaho.

Mu mwanya mutoya mfitanye na mwe uyu mugoroba, ndavugana na bamwe muri mwe mwifuza kurushaho ndetse kuba ingirakamaro mu murimo w’ubutambyi wo ku giti cyanyu. Muzi iby’itegeko ryo kwagura umuhamagaro wanyu wo gukorera.1 Ariko mushobora kwibaza icyo kwagura uwo muhamagaro bishobora gusobanura kuri mwe.

Ndatangirira ku ba diyakoni bashyashya cyane kubera ko ari bo ahanini basa nk’aho bashidikanya ku cyo kwagura umurimo w’ubutambyi wabo bisobanura. Abakuru bashya bimitswe bashobora na bo gushaka gutega amatwi. N’umwepiskopi mu byumweru bye bya mbere by’umurimo ashobora na we kubigiramo inyungu.

Biranyigisha kureba inyuma mu minsi yanjye nk’umudiyakoni. Nifuza ko umuntu yaba yarambwiye ubwo ibyo njyiye kubabwira ubu. Byari kuba byarafashije mu mikoro yose y’ubutambyi yangeragaho kuva icyo gihe—ndetse n’iyo mpabwa kuri uyu munsi.

Nimitswe nk’umudiyakoni mu ishami ritoya cyane ku buryo njywe nari umudiyakoni njyenyine n’umuvandimwe wanjye Ted ari umwigisha wenyine. Nitwe twari umuryango twenyine mu ishami. Ishami ryose ryateraniraga iwacu. Umuyobozi w’ubutambyi ku muvandimwe wanjye na njye yari uhindutse mushya wari umaze guhabwa ubutambyi bwe. Nemeraga ubwo ko inshingano yanjye yonyine y’ubutambyi yari ugutanga isakaramentu mu cyumba cy’uruganiriro rwanjye bwite.

Ubwo umuryango wanjye wimukiraga muri Utah, nisanze muri paruwasi ngari n’abadiyakoni benshi. Mu iteraniro ryanjye rya mbere ry’isakaramentu aho, nitegereje abadiyakoni—igisirikare, ni ko byasaga kuri njye—bagenda bahuje ubwo batangaga isakaramentu nk’itsinda ryatojwe.

Nari mfite igihunga ko Icyumweru gikurikiyeho nagiye kare mu nyubako ya paruwasi kugira ngo niherere ubwo nta muntu wundi washoboraga kumbona. Ndibuka ko yari Paruwasi ya Yalecrest mu Mujyi wa Salt Lake, kandi yari ifite igishushanyo ku butaka. Nagiye inyuma y’igishushanyo maze nsengana umwete kugira ngo mfashwe kumenya kudakora amakosa uko najyaga mu mwanya wanjye mu itangwa ry’isakaramentu. Iryo sengesho ryarasubijwe.

Ariko ubu nzi ko hariho uburyo bwiza bwo gusenga no gutekereza neza uko tugerageza gukura mu murimo w’ubutambyi wacu. Byaje kuza mu gusobanukirwa kwanjye impamvu abantu bahabwa ubutambyi. Intego yacu yo guhabwa ubutambyi ni ukutwemerera guha umugisha abantu ku bwa Nyagasani, dukora dutyo mu izina Rye2

Ni nyuma y’imyaka ndi umudiyakoni namenye icyo ibyo bisobanura ubishyize mu bikorwa. Urugero, nk’umutambyi mukuru, nari nahawe umukoro wo gusura iteraniro ry’isakaramentu ry’ikigo cy’abatishoboye. Nasabwe gutanga isakaramentu. Aho gutekereza ibyerekeye imigendekere cyangwa uguhuza kw’uburyo natanzemo isakaramentu, narebye ahubwo mu maso ya buri muntu usheshe akanguhe. Nabonye benshi muri bo barira. Umugore umwe yafashe ukuboko kw’ishati yanjye, areba hejuru, maze avuga aranguruye, ati: “O, urakoze, urakoze.”

Nyagasani yari yahaye umugisha umurimo wanjye nakoze mu izina Rye. Uwo munsi nari nasengeye ko igitangaza nk’icyo cyabaho aho gusengera uko nakora neza uruhare rwanjye. Nasengeye ko abantu bakumva urukundo rwa Nyagasani binyuze mu murimo wanjye w’urukundo. Namenye ko ibi byari ingenzi mu gufasha no guha umugisha abandi mu izina Rye.

Numvise ibiherutse kubaho byanyibukije iby’urukundo nk’urwo. Ubwo amateraniro y’Itorero yari yarahagaritswe bitewe n’icyorezo cya COVID- 19, umuvandimwe ufasha yemeye inshingano yahawe n’umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru yo guha umugisha no gutanga isakaramentu ku muvandimwe w’igitsina gore yafashaga. Ubwo yamuhamagaraga ngo amusabe ko azana isakaramentu, yabyemeranye ipfunwe, yanga ko yava iwe bwite mu gihe cy’akaga nk’ako ndetse yizeraga ko ibintu bizasubira bwangu nk’ikisanzwe.

Ubwo yageraga iwe kuri icyo Cyumweru mu gitondo, hari icyo yamusabye. Ese bashobora kujya ku rugo rukurikiyeho maze agahabwa isakaramentu hamwe n’umuturanyi we w’imyaka 87? Ahawe uburenganzira n’umuyobozi w’ishami, yaremeye.

Mu gihe cy’ibyumweru byinshi, byinshi, kandi birinze cyane mu guhana intera n’izindi ngamba z’ubwirinzi, rya tsinda ritoya ry’Abera ryakoranaga buri Cyumweru ku bw’umurimo woroshye w’isakaramentu. Gusa uduce dukeya tw’umugati n’udukombe tw’amazi—ariko amarira menshi yaramenetse ku bw’ubwiza bw’Imana ikunda.

Mu gihe gito, umuvandimwe ufasha, umuryango we, na wa muvandimwe w’umukobwa yafashaga bashoboye gusubira ku rusengero. Ariko umupfakazi w’imyaka 87, umuturage, mu kwigengesera gukabije, byabaye ngombwa ko ahama imuhira. Umuvandimwe ufasha—ibuka ko inshingano ye yari ku muturanyi we ndetse nta n’ubwo yari yerekeye uyu mushiki wacu ukuze ubwe—kugeza uyu munsi buri Cyumweru aracyaza iwe atuje, ibyanditswe bitagatifu n’agace gatoya k’umugati yiteguye, gutanga isakaramentu y’Ifunguro rya Nyagasani.

Umurimo We w’ubutambyi, kimwe n’uwanjye kuri uwo munsi mu kigo cy’abatishoboye, watanzwe kubera urukundo. Mu by’ukuri, umuvandimwe ufasha aherutse kubaza umwepiskopi we niba hari abandi muri paruwasi yashobora kwitaho. Icyifuzo cye cyo kwagura umurimo w’ubutambyi we cyakuze ubwo yakoraga mu izina rya Nyagasani kandi mu buryo buzwi kuba ubw’umwihariko kuri We. Sinzi niba umuvandimwe ufasha yarasenze, nk’uko nabikoze, ku bw’abo yafashije kumenya iby’urukundo rwa Nyagasani, ariko kubera umurimo we wakozwe mu izina rya Nyagasani, umusaruro wabaye umwe.

Uwo musaruro umwe utangaje uza iyo nywusengeye mbere y’uko ntanga umugisha w’ubutambyi ku muntu urwaye cyangwa mu gihe akeneye ubufasha. Byabaye rimwe mu bitaro ubwo abaganga batihangana bankanguriye—ibiruta kunkangurira—bantegetse —kwihuta no kuva mu nzira kugira ngo babashe gukora umurimo wabo, aho kumpa amahirwe yo gutanga umugisha w’ubutambyi. Narahagumye, kandi nanatanze umugisha. Kandi uwo mukobwa muto nahaye umugisha uwo munsi, uwo abaganga bari batekereje ko ari bupfe, yabayeho. Ndashimira aka kanya ko uwo munsi, Ntatumye ibyiyumviro byanjye bwite bijya mu nzira ariko numva ko Nyagasani yashakaga ko uwo mukobwa muto abona umugisha. Kandi namenye icyo umugisha wari wo: Namuhaye umugisha kugira ngo akire. Kandi yarakize.

Byabayeho ibihe byinshi ubwo nabaga nahaye umugisha ku muntu ubona uri hafi yo gupfa, n’abantu b’umuryango bakikije uburiri, biringiye umugisha wo gukiza. N’ubwo naba mfite umwanya gusa, ndasenga buri gihe kugira ngo menye umugisha Nyagasani afite mu bubiko nshobora gutanga mu izina Rye. Kandi ngasaba kumenya uko Ashaka guha umugisha uwo muntu atari icyo njyewe cyangwa abantu bahahagaze hafi bashaka. Ubunararibonye bwanjye ni uko ndetse n’iyo umugisha utari uwo abandi biyifuriza cyangwa ababo bakunda, Roho akora ku mitima kugira ngo bagire ukwiyakira n’ihumure kuruta ukwiheba.

Uguhumekwa kumwe nk’uko kuza iyo abapatiriyaki biyirije ubusa kandi bagasengera ubujyanama kugira ngo batange umugisha Nyagasani ashakira umuntu. Byongeyeho, numvise imigisha yatanzwe yantunguye ndetse yanatunguye umuntu uhabwa umugisha. Mu buryo bugaragara, umugisha wavuye kuri Nyagasani—haba imiburo ikubiyemo kimwe n’amasezerano asangirwa mu izina Rye. Isengesho ry’umupatiriyaki n’ukwiyiriza ubusa byagororewe na Nyagasani.

Nk’umwepiskopi, nize mu gihe nabaga nyoboye ibiganiro ntaramakuru by’ubudakemwa gusenga kugira ngo Nyagasani anyumvishe icyo Ashakira umuntu, ntatuma uguhumekwa kwose Azamuha kudapfukiranywe n’imyumvire yanjye. Ibi biragoye niba Nyagasani, mu rukundo, ashobora gushaka guha umugisha umuntu n’ubugorozi Bisaba umuhate mu gutandukanya icyo Nyagasani ashaka n’icyo wowe n’undi muntu yaba ashaka.

Nemera ko dushobora kwagura umurimo wacu w’ubutambyi mu gihe cyose cy’ubuzima cyacu kandi wenda no hirya yabwo. Bizaterwa n’umwete wacu mu kugerageza kumenya ugushaka kwa Nyagasani n’imihate yo kumva ijwi Rye kugira ngo dushobore kumenya biruseho icyo Ashakira umuntu dufasha ku Bwe. Iyo myagukire izagerwaho mu ntambwe ntoya. Yashobora kugerwaho buhoro buhoro, ariko izagerwaho. Nyagasani adusezeranya ibi:

Kuko buri wese uri indahemuka kugeza ahawe ubu butambyi bubiri navuzeho, kandi bakagura umuhamagaro wabo, batagatifuzwa na Roho kugeza ubwo imibiri yabo ihindurwa mishya.

Bahinduka abana ba Mose n’aba Aroni n’urubyaro rwa Aburahamu. ndetse n’itorero n’ubwami, n’abatoranyijwe n’Imana.

Ndetse abakira bose ubu butambyi baba banyakiriye, niko Nyagasani avuga.3

Ni ubuhamya bwanjye ko imfunguzo z’ubutambyi zagaruriwe Umuhanuzi Joseph Smith. Abagaragu ba Nyagasani bagaragaye bava mu ijuru kugira ngo bagarure ubutambyi ku bw’ibikorwa bikomeye byamenyekanye kandi bigiye kuzabaho. Isirayeli izakoranywa. Abantu ba Nyagasani bazaba biteguye ku bw’Ukuza kwa Kabiri kw’ikuzo Kwe. Ukugarurwa kuzakomeza Nyagasani azahishurira ibirenzeho ku by’ugushaka Kwe ku Bahanuzi Be no ku bagaragu Be.

Ushobora kumva uri mutoya ugereranyije n’ibyahishuwe bikomeye mu byo Nyagasani azakora. Niba ariko bimeze, ndakurarikira kubaza mu buryo bw’isengesho uko Nyagasani akubona. Arakuzi ku giti cyawe, Yaguhaye ubutambyi, n’ukwitabira n’ukuzamuka kandi no kwagura ibirebana n’ubutambyi kuri We kubera ko Agukunda kandi agufitemo icyizere cyo guha umugisha abantu akunda mu izina Rye.

Mbahaye umugisha ubu kugira ngo mushobore kumva urukundo Rwe n’icyizere Cye, mu izina rya Nyagasani Yesu Kristo, amena.