Igiterane Rusange
Ni Iki Umukiza Wacu Yadukoreye?
Igiterane rusange Mata 2021


Ni Iki Umukiza Wacu Yadukoreye?

Yesu Kristo yakoze ikintu cyose cya ngombwa ku rugendo rwacu runyura m’ugupfa rugana ku iherezo ryanditse mu mugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru.

Hashize imyaka myinshi mu iteraniro ryo kuwa Gatandatu ni mugoroba ry’igiterane cy’urumambo, nahahuriye n’umugore wavuze ko inshuti ze zamusabye kugaruka mu itorero nyuma y’imyaka myinshi atagaragara mu bikorwa, ariko ntiyumvaga impamvu yari akwiye kugaruka. Mu rwego rwo kumutera imbaraga, naravuze nti, “Iyo utekereje ibintu byose Umukiza yagukoreye, ufite impamvu nyinshi zo kugaruka kumuhimbaza no kumukorera.” Naratangaye ubwo yasubije, “Yankoreye iki?”

Ishusho
Ukuza kwa Kabiri

Ni iki Yesu Kristo yakoreye buri umwe muri twe? Yakoze ikintu cyose cya ngombwa ku rugendo rwacu runyura m’ugupfa rugana ku iherezo ryanditse mu mugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru. Ndi buvuge ku bintu bine by’ingenzi biri muri uwo mugambi. Muri buri kimwe, Umwana We w’Ikinege, Yesu Kristo, niwe gishingiyeho. Igiha imbaraga ibi byose ni uko “urukundo rw’Imana, rwisakaje hose mu mitima y’abana b’abantu; niyo mpamvu, aricyo giteye ubwuzu kuruta ibintu byose.” (1 Nefi 11:22).

I.

Mbere gato y’Icyumweru cya Pasika, ni igihe nyacyo cyo kuvuga mbere na mbere ku Muzuko wa Yesu Kristo. Umuzuko wo kuva mu bapfuye niyo mizero y’inkingi bwite y’ukwizera kwacu. Wongera agaciro ku nyigisho yacu, agahimbazamusyi ku myifatire yacu, n’icyizere kuri ejo hazaza hacu.

Kubera ko twemera ibyo Bibiliya n’Igitabo cya Morumoni bivuga k’Umuzuko w’imvaho wa Yesu Kristo, tunemera kandi inyigisho nyinshi z’ibyanditswe bitagatifu zivuga ko umuzuko nk’uwo uzaza ku bantu bose bafite umubiri upfa bigeze kubaho kuri iyi si.1 Nk’uko Yesu yigishije, “kuko ndiho namwe muzabaho” (Yohana 14:19). Kandi Intumwa Ye yigishije ko “abapfuye bazurwe ubutazongera kubora” n’ “uyu upfa uzambikwa ukudapfa” (1 Abakorinto 15:52, 54).

Ishusho
Umuzuko

Ariko Umuzuko uduha ibiruta aya mizero y’ukudapfa. Uhindura uburyo tureba ubuzima bw’ugupfa.

Umuzuko uduha intumbero hamwe n’intege zo kwihanganira imbogamizi zo mu buzima bupfa buri wese muri twe ahura na zo n’abo dukunda. Uduha uburyo bushya bwo kureba inenge zo ku mubiri, mu marangamutima no mu mitekereze tuvukana cyangwa twiga mu gihe cy’ubuzima bupfa. Uduha imbaraga zo kwihanganira agahinda, intsinzwi n’ibiteshamutwe. Kubera ko buri umwe wese muri twe yizeye umuzuko, tuzi ko izi nenge zo mu buzima bupfa n’ibitubangamira ari iby’akanya gato.

Umuzuko kandi udutera intege zo kubahiriza amategeko y’Imana mu gihe cy’ubuzima bwacu bupfa. Iyo duhagurutse mu bapfuye tukagana ku Rubanza rwa Nyuma rwahanuwe, twifuza kuba twarujuje ibisabwa ngo tubone imigisha yatoranyijwe kuruta iyindi yasezeranijwe ibinyabuzima byazuwe.2

Ishusho
Dushobora kubaho nk’imiryango iteka ryose.

Ikindi, isezerano ko Umuzuko ushobora kubamo amahirwe ko twabana n’abagize umuryango wacu—umugabo, umugore, abana, ababyeyi, ndetse n’urubyaro—ni inkunga ikomeye yo kuzuza inshingano zacu mu muryango mu gihe cy’ubuzima bupfa. Bidufasha kandi kubana mu rukundo muri ubu buzima, kandi biraduhumuriza mu rupfu rw’abo dukunda. Tuzi ko uku gutandukana ari iby’igihe gito gusa, kandi twitegura guhuza no kujya hamwe mu munezero uzaza. Umuzuko uduha ibyiringiro n’imbaraga zo kwihangana mu gihe turindiriye. Kandi udutegurana umurava n’ijabo kugira ngo duhagarare imbere y’urupfu rwacu bwite—niyo yaba ari urupfu rwitwa ko ruje kare.

Izi ngaruka zose z’Umuzuko ni igice cy’igisubizo cya mbere ku kibazo “Ni iki Yesu Kristo yankoreye?”

II.

Kuri benshi muri twe, amahirwe yo kubabarirwa ibyaha byacu ni impamvu nyamukuru y’Impongano ya Yesu Kristo. Mu guhimbaza, turirimbana ubwitonzi ngo:

Amaraso Ye y’agaciro yarayamennye ku bwende bwe;

Ubuzima bwe yabutanze ku bwende bwe,

Igitambo kizira icyaha ku banyabyaha,

Isi isamba yo gukiza.3

Umukiza n’Umucunguzi wacu yihanganiye imibabaro ndengakamere kugira ngo abe igitambo ku byaha by’abantu bose bazapfa bazihana. Iki gitambo cy’impongano cyatanze icyiza gihebuje, intama itunganye izira inenge, ku bw’igipimo ndengakamere cy’ikibi, ibyaha by’isi yose. Cyafunguye irembo kuri buri umwe wese muri twe ngo twozwe ibyaha byacu bwite ngo dushobore kongera kwemerwa kugera mu maso y’Imana, Data wacu Uhoraho. Iri rembo rifunguye rirahari ku bana b’Imana bose. Mu guhimbaza, turaririmba duti:

Ntangarira uburyo yamanutse avuye ku ntebe ye yo mu ijuru

Gutabara ubugingo bwigomeka kandi bufite ubwibone nk’ubwanjye,

Kugira ngo ageze urukundo rwe ruhebuje ku muntu nkanjye.4

Ingaruka nziza cyane kandi zirenze imyumvire yacu z’Impongano ya Yesu Kristo zishingiye ku rukundo rw’Imana kuri buri umwe muri twe. Zemeza itangazo Rye ko agaciro k’ubugingo—umuntu wese—ari kanini mu mirorere y’Imana (Inyigisho n’Ibihango 18:10). Muri Bibiliya, Yesu Kristo yasobanuye ibi mu buryo bw’urukundo rwa Data wo mu Ijuru: “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (John 3:16). Mu cyahishuwe cyo muri iki gihe, Umucunguzi wacu, Yesu Kristo, yatangaje ko We yakunze cyane isi ku buryo yatanze ubuzima bwe bwite, kugira ngo abazamwemera bose bashoboka bashobore guhinduka abana b’Imana (Inyigisho n’Ibihango 34:3).

Ubwo se twatangazwa, n’uko Igitabo cya Morumoni: Irindi Sezerano rya Yesu Kristo risozanya ikigisho ko kugira ngo tube “intungane” no “gutagatifuzwa muri Kristo,” tugomba “gukunda Imana, n’ubushobozi, ubwenge, n’imbaraga [zacu] zose”? (Moroni 10:32–33). Umugambi we uterwa n’urukundo ugomba kwakiranwa urukundo.

III.

Ni iki kindi Umukiza wacu, Yesu Kristo, yadukoreye? Binyuze mu nyigisho z’abahanuzi Be no mu murimo We bwite, Yesu yatwigishije umugambi w’agakiza. Uyu mugambi urimo Iremwa, intego y’ubuzima, umumaro w’ibintu bihanganye, hamwe n’impano y’amahitamo. Yanatwigishije amategeko n’ibihango tugomba kubahiriza hamwe n’imigenzo tugomba gukora kugira ngo izadusubize ku babyeyi bacu bo mu Ijuru.

Ishusho
Ikibwiriza ku Musozi

Muri Bibiliya, dusomamo icyigisho Cye kigira giti, “Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo” (Yohana 8:12). No mu cyahishuwe cyo muri iki gihe, Yigisha ko ari Yesu Kristo, urumuri rudashobora guhishwa mu mwijima (Inyigisho n’Ibihango 14:9). Nidukurikira inyigisho Ze, Amurikira inzira yacu muri ubu buzima kandi yishingira iherezo ryacu mu buzakurikira.

Kubera ko adukunda, Aduhiga kurangamira kuri We aho kwita ku bintu byo muri iyi isi y’ugupfa. Mu kibwiriza Cye ku mugati w’ubuzima, Yesu yigishije ko tudakwiye kuba mu bantu bakururwa kurushaho n’ibintu by’isi—ibintu bifasha ubuzima ku isi ariko bidatanga igaburo na gato ku buzima buhoraho.5 Nk’uko Yesu yongeye kudutumira kandi akongera ndetse akongera ati, “Nkurikira.”6

IV.

Hanyuma, Igitabo cya Morumoni cyigisha ko nk’igice cy’Impongano Ye, Yesu Kristo “Yiyumanganyirize ububabare n’imibabaro n’ibigeragezo bya buri bwoko; kandi ibi kugira ngo ijambo rishobore kuzuzwa iryavuze ko azikorera ububabare n’indwara z’abantu be”. (Aluma 7:11).

Kuki Umukiza wacu yababaye izi mbogamizi “z’ubwoko bwose” z’ubuzima bupfa? Aluma yarasobanuye, “Nuko azikorere ubumuga bwabo, kugira ngo ubura bwe bushobore kuzura impuhwe, bijyanye n’umubiri, kugira ngo ashobore kumenya hakurikijwe umubiri uko atabara [bisobanuye gutanga ihumure cyangwa ubufasha] abantu be hakurikijwe ubumuga bwabo.” (Aluma 7:12).

Ishusho
Kristo i Getsemani

Umukiza wacu yumva kandi azi ibishuko, ibyo turwana nabyo, ibiturisha umutima n’imibabaro yacu, kuko yabinyuzemo byose ku bushake Bwe nk’igice cy’impongano Ye. Ibindi byanditswe bitagatifu byemeza ibi. Isezerano rishya rivuga ko, “Ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.” (Abaheburayo 2:18). Yesaya yagisha ati, “ Ntutinye kuko ndi kumwe nawe: … Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara” (Yesaya 41:10). Abababaye bose ku bumuga ubwo ribwo bwose bwo mu buzima bupfa bagomba kwibuka ko Umukiza wacu nawe yanyuze mu bubabare nk’ubwo, kandi ko binyuze mu mpongano, Yahaye umwe muri twe imbaraga zo kubyikorera.

Umuhanuzi Joseph Smith yahinnye ibi byose mu ngingo ya gatatu y’ukwizera 1:3: “Twemera ko binyuze mu Mpongano ya Kristo, inyokomuntu yose ishobora kuzakizwa, ku bw’ukumvira amategeko n’imigenzo by’Inkuru Nziza.”

“Ni iki Yesu Kristo yankoreye?” nicyo wa mushiki wacu yabajije. Mu mugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru, Yaremye amajuru n’isi (Inyigisho n’Ibihango 14:9) kugira ngo buri umwe muri twe ashobore kunyura mu bintu bitandukanye byo mu buzima bupfa bikenewe mu iherezo riva ku Mana ryacu. Nk’igice cy’umugambi wa Se, Umuzuko wa Yesu Kristo watsinze urupfu kugira ngo buri umwe muri twe abone ukudapfa. Igitambo cy’impongano cya Yesu Kristo giha buri umwe muri twe amahirwe yo kwihana ibyaha byacu no gusubira mu rugo rwacu rw’Ijuru dusukuye. Amategeko Ye n’ibihango bitwereka inzira, kandi ubutambyi Bwe butanga ubushobozi bwo gukora imigenzo ikenerwa ngo tugere kuri iryo herezo. Kandi Umucunguzi wacu yanyuze ku bushake bwe mu mibabaro yose y’ubuzima bupfa n’ubumuga kugira ngo Ashobore kumenya uko yadukomeza mu makuba yacu.

Ishusho
Yesu Kristo

Yesu Kristo yakoze ibi byose kubera akunda abana bose b’Imana. Urukundo nirwo rutera ibi byose, kandi byari bimeze gutyo kuva mu ntangiriro ya byose. Imana yaratubwiye mu cyahishuwe cy’iki gihe ko yaremye umugabo n’umugore, ikurikije ishusho yayo bwite; kandi ibaha amategeko ko bagomba kuyikunda no kuyikorera (Inyigisho n’Ibihango 20:18–19).

Ndahamya ibi byose nkanasenga ko twese tuzibuka icyo Umukiza wacu yakoreye buri umwe muri twe kandi ko twese tuzamukunda no kumukorera, mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa