Igiterane Rusange
Iki Gihe Ni Icyacu!
Igiterane rusange Mata 2021


Iki Gihe Ni Icyacu!

Imana yatwohereje hano aha, ubu, muri iki gihe mu mateka.

Mu 1978, nahagaze ku kibuga cy’umupira w’amaguru muri sitade yuzuye abafana 65.000. Imbere yanjye hari abo twari duhanganye bakomeye benshi cyane basaga nk’aho bashakaga kumvanaho umutwe. Wari umukino wanjye wa mbere nk’umutangizi wo mu ba kane mu Cyiciro cy’Umupira w’amaguru w’Igihugu, kandi twarimo gukina amarushanwa ya Super Bowl. Mvugishije ukuri, nibazaga niba nari nzi gukina bihagije rwose kugirango mbe ndi mu kibuga. Nasubiye inyuma kugira ngo mpereze umupira, maze ubwo narekuraga umupira, narakubiswe cyane kurusha uko ntigeze na rimwe nkubitwa mbere. Icyo gihe, ubwo nari ndyamye munsi y’ikirundo cy’abo bantu bakora ingororangingo; nibajije icyo nakoraga ahongaho. Byabaye ngomba ko mfata icyemezo. Nari kureka ugushidikanya kwanjye kugansinda, cyangwa nkabona ubutwari n’imbaraga zo guhaguruka nkakomeza?

Ishusho
Itanga rya Mbere

Bifitanye isano n’Itangazamakuru

Sinigeze ntekereza icyo gihe uko ibi byabaye byanteguriraga amahirwe yari imbere. Nari nkeneye kwiga ko nashoboraga gukomera no kuba intwari imbere y’ibihe bikomeye.

Umukino w’amaguru ushobora kutaba uw’ingenzi nk’ingorane uzahangana nazo. Inshuro nyinshi, ntihazabaho sitade yuzuye abantu bareba. Ariko ibyemezo byawe by’ubutwari bizagira ingaruka z’iteka.

Byashoboka ko tudahora twumva twiteguye. Ariko Data wo mu Ijuru akubona nk’umwubatsi udatinya w’ubwami Bwe. Niyo mpamvu Yakwohereje hano muri iki gihe cy’icyemezo kurusha ibindi mu mateka y’isi. Iki Gihe Ni Icyacu!

Nimutege amatwi ibyo Umuyobozi Mukuru Russell M. Nelson yavuze nyuma gatoya yo kuba Umuyobozi Mukuru w’Itorero: “Umukiza Wacu n’Umucunguzi, Yesu Kristo azakora imwe mu mirimo Ye itangaje hagati y’ubu n’ubwo Azongera kuza. Tuzabona ibimenyetso by’ibitangaza ko Imana Data n’Umwana We Yesu Kristo, bayobora iri Torero mu butware n’ikuzo”. (“Revelation for the Church, Revelation for Our Lives,” Liahona, May 2018, 96).

Imirimo Itangaje? Ibimenyetso by’ibitangaza? Ese ibyo bizaba bimeze bite? Ni uruhe ruhare tuzagiramo, kandi ni gute tuzasobanukirwa icyo dukora? Sinzi ibisubizo byose, ariko nzi neza ko Nyagasani ashaka ko tuba twiteguye! Gukoreshwa bikwiriye ububasha bw’ubutambyi ntibyigeze na rimwe bigorana.

Mbese twemera abahanuzi b’Imana? Dushobora se kubona no kugera ku igeno ryacu? Yego twabishobora, kandi yego, tugomba, kubera ko iki ari igihe cyacu!

Iyo twumva inkuru z’abagaragu bakomeye b’Imana baje mbere yacu—nka Mose, Mariya, Moroni, Aluma, Esiteri, Yozefu, n’abandi benshi—basa nk’abadasanzwe mu buzima. Ariko ntibari batandukanye cyane natwe. Bari abantu basanzwe bahanganye n’ingorane. Bagize icyizere muri Nyagasani. Bakoze amahitamo nyakuri mu bihe by’ingenzi. Kandi, hamwe n’ukwizera Yesu Kristo, bakoze imirimo yasabwaga mu gihe cyabo.

Ishusho
Umuhanuzi Joshua

Umunyu mwiza

Nimurebe intwari yo mu Isezerano Rya Kera Yoshuwa. Yabaye umuyoboke witanze wa Mose, umwe mu bayobozi bakomeye mu mateka. Nyuma y’uko Mose yari amaze kwigendera, cyari igihe cya Yoshuwa. Yagombaga kuyobora abana ba Isirayeli mu gihugu cy’isezerano. Ese yagombga kubikora gute? Yoshuwa yari yarabyariwe kandi arererwa mu bucakara muri Egiputa. Ntiyagiraga igitabo cyangwa videwo nyigisho byo kumufasha. Nta n’ubwo yagiraga telefone igezweho! Ariko yari afite iri sezerano ryavuye kuri Nyagasani:

“Nkuko nabanaga na Mose, niko nzabana na we. Sinzagutererana, sinzakureka.

“Komera kandi ushikame”(Yoshuwa 1:5-6).

Ubwo nari umwe mu ba mirongo irindwi mushya kandi ntari inararibonye, nakiriye telefoni yihutirwa ivuye mu biro by’Ubuyobozi bwa Mbere, imbaza niba yahagararira umuhanuzi mu gusura umusore mu bitaro—ako kanya. Izina ry’uwo musore ryari Zaki. Yarimo kwitegura kuba umuvugabutumwa ariko yari yaragize impanuka kandi akomereka bikomeye umutwe.

Ubwo nari ntwaye imodoka njya ku bitaro, igitekerezo cyarihuse. Ubutumwa kubw’umuhanuzi—Byashoboka se? Ese ni iki ngiye guhangana nacyo? Ese ndafasha gute uyu musore? Ese mfite ukwizera guhagije? Gusengana umwete no kumenya ko nari mfite ububasha bw’ubutambyi byahindutse ibintsikamisha.

Ubwo nageragayo, Zaki yari aryamye mu buriri bw’ibitaro. umukozi w’ibitaro yari ahagaze aho yiteguye kumwirukankana mu cyumba cy’ibagiro kugira ngo abaganga bashobore kugabanya ubutsikamire bwari ku bwonko bwe. Narebye nyina wari ufite amarira n’inshuti yari ifite ubwoba bahagaze aho iruhande, nuko menya bisobanutse ko Zaki yari akeneye umugisha w’ubutambyi. Inshuti ye yari iherutse kubona Ubutambyi bwa Melikizedeki, bityo namusabye kumfasha. Numvise ububasha bw’ubutambyi ubwo twahaga umugisha Zaki twicishije bugufi. Nuko yajyanywe kubagwa, maze icyiyumviro cy’amahoro kinyemeza ko Umukiza aza kwita ku bintu bijyanye n’Ubushishozi Bwe.

itsinda ry’abaga ryamunyujije mu cyuma mbere y’uko bamukata bwa mbere. Bavumbuye, bibatunguye, ko kubagwa bitazakenerwa.

Nyuma y’ubuvuzi bwinshi, Zaki yize kwongera kugenda no kuvuga. Yakoze ivugabutumwa neza kandi ubu atunze umuryango mwiza.

Birumvikana, ibyo sibyo bihora byitezwe. Natanze indi migisha y’ubutambyi n’ukwizera kungana nk’uko, ariko Nyagasani ntiyatanze ugukira kuzuye muri ubu buzima. Twizeye imigambi Ye tumurekera ibisubizo. Ntidushobora guhora duhitamo ingaruka z’ibikorwa byacu, ariko dushobora kwitegura gukora.

Ushobora kudasabwa na rimwe guhagararira Ubuyobozi bwa Mbere mu gihe giteye impungenge z’ubuzima. Ariko twese duhamagarirwa gukora ibintu bihindura ubuzima nk’abahagarariye Nyagasani. Ntazadutererana. Iki Gihe Ni Icyacu!

Petero, Umukuru w’Intumwa yari ari mu bwato bwajugunywaga n’umuhengeri ubwo yabonaga Yesu agenda ku mazi. Yashatse Kumusanga, nuko Umukiza aravuga ati: “Ngwino” N’ubutwari, kandi bw’igitangaza, Petero yasize umutekano wo mu bwato maze atangira kugenda asanga Yesu. Ariko ubwo Petero yibandaga ku muyaga mwinshi ukwizera kwe kwarahungabanye. “Yari afite ubwoba, nuko mu gutangira kurohama, yatatse avuga ati: Nyagasani, nkiza. Nuko ako kanya, Yesu arambura ukuboko kwe, maze aramufata ( Reba Matayo 14:22-33).)

Ishusho
Yesu agera

Mbese iyo imiyaga ihuha mu buzima bwacu, ni iki twibandaho? Nimwibuke, iteka hariho isoko imwe yizewe y’imbaraga n’ubutwari. Amaboko ya Yesu aturamburiwe, mbese nk’uko yaramburiwe Petero. Uko tumugeraho, Azadutabarana urukundo. Turi Abe. Yaravuze, ati: Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe, uri uwanjye (Yesaya 43:1). Azaganza mu buzima bwawe niba Umuretse. Aguhitamo ni ukwanyu! (See Russell M. Nelson, “reka Imana Iganze,” Liahona, Nov. 2020, 92–95.)

Kumpera z’ubuzima bwe, yoshuwa yasabye n’abantu be,“Muhitemo uyu munsi uwo mukurikira; … ariko kubwanjye n’inzu yanjye tuzakorera Nyagasani” (Joshua 24:15). Kubera amahitamo yakoze yo gukorera Nyagasani, Yoshuwa yahindutse umuyobozi ukomeye mu gihe cye. Nshuti zanjye nkunda, iki nicyo gihe cyanyu! Kandi amahitamo dukora agena ibizatubaho (reba Thomas S. Monson, “Decisions Determine Destiny” [Brigham Young University fireside, Nov. 6, 2005], speeches.byu.edu).

Mu gihe nakoraga nk’umuyobozi w’ishami, twari dufite intego mu ishami ryacu: Amahitamo meza ahwanye n’ibyishimo—ubuziraherezo. Urubyiruko rwambwiriraga mu kirongozi, bati:“Muyobozi, nkora amahitamo meza!” Ibyo nizo nzozi z’umuyobozi w’ishami!

Ese tuba dushaka kuvuga iki na “amahitamo meza”? Umuntu rimwe yabajije Yesu,ati: “Ni irihe tegeko rikomeye mu mategeko” Yarasubije, ati:

“Ukundishe Nyagasani Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.

“ Iri niryo tegeko rya mbere kandi rikomeye.

“ N’irya kabiri rihwanye naryo, Uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:37–39).

Sinzi ibyanyu, ariko iyo nsoma aya mategeko abiri akomeye, mvumbuye irya gatatu, itegeko ryeruye: kwikunda ubwawe.

Ese waba warigeze utekereza iby’ukwikunda ubwawe nk’itegeko? Ese dushobora gukunda by’ukuri Imana kandi tugakunda abana Bayo niba tutikunda ubwacu?

Umuyobozi ushishoza aherutse kugira inama umugabo warimo kugerageza kunesha imyaka y’amahitamo asenya. Yari afite ikimwaro kandi ashidikanya ko yari akwiriye urukundo rw’uwo ariwe wese.

Umuyobozi we yaramubwiye, ati: “Nyagasani arakuzi, aragukunda, kandi ashimishijwe cyane na we n’intambwe z’ubutwari arimo gutera.” Ariko noneho yongeyeho, ati: “Ukeneye kumva itegeko ryo kwikunda ubwawe kugira ngo ushobore kwumva urukundo rw’Imana n’urukundo rw’abandi.”

Ubwo uyu muvandimwe yumvaga iyo nama, yarebye ubuzima n’amaso mashya. Nyuma yaravuze, ati:“Nabayeho ubuzima bwanjye bwose ngerageza gushaka amahoro no kwiyakira. Nashakishije ibyo bintu ahantu henshi mu mafuti. Mu rukundo rwa Data wo mu Ijuru n’Umukiza niho honyine nshobora kubona ihumure. Nzi ko bashaka ko nikunda ubwanjye, nibwo buryo bwonyine koko nshobora kumvamo Urukundo rwabo kuri njye.”

Data wo mu Ijuru ashaka ko twikunda—atari ukugira ngo tuzahinduke abibone cyangwa abikunda, ahubwo ngo twibone nk’uko atubona: Abana be b’Inkoramutima. Igihe uku kuri gucengeye mu ndiba y’umutima wanyu, urukundo rwanyu ku Mana rurakura. Iyo twireba n’icyubahiro cy’ukuri, imitima yacu urafunguka kugira ngo dufate abandi muri ubwo buryo. Uko urushaho kumenya agaciro kacu ko mu ijuru, niko turushaho gusobanukirwa uku kuri kw’ijuru, ko Imana yatwohereje hano rwose, ubu rwose, mu gihe cy’uyu mwanya mu mateka, kugira ngo dushobore gukora ibyiza bishoboka bikomeye cyane n’ubwenge buvukanwa n’impano dufite. Iki Gihe Ni Icyacu! (See Russell M. Nelson, “Guhinduka abanyagihumbi” (worldwide devotional for young adults, Mutarama. 10, 2016), broadcasts.ChurchofJesusChrist.org.

Joseph Smith yigishije ko buri muhanuzi, mu bihe by’imyakanari ntegerezanyije ibyishimo byinshi kugera ku munsi wo kubaho; …bararirimbye barandika kandi banahanura kubw’uyu munsi wac; …turi abantu bakunzwe Imana [yahisemo] kuzana icyubahiro cyo mu minsi yanyuma” (.Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith. [2007], 186).

Ubwo uhuye n’ibigeragezo bya buri munsi, ibuka ihumure ry’ Umukuru Jeffrey R. Holland ati “Byinshi bituri ku ntugu, ariko bizaba ari ibyatubayeho byiza kandi byatunganye. … Intsinzi muri iri rushanwa rya nyuma yari yamaze gutangazwa. Insinzi yamaze kwandikwa mu bitabo … , Ibyanditswe byera!” (“Ntugire Ubwoba, Emera gusa” Ijambo ku bigisha-yobokamana b’Imiterere y’Imyigishirize y’Itorero, 6 Gashyantare 2015], broadcasts.ChurchofJesusChrist.org).

Kuri iki cy’umweru gisoza Pasika nziza, nakwegeza imbere nkanatumira twese gusenga no kubona tukanakira inshingano zacu bwite mu gihe tukitegura umusi w’icyubahiro Umukiza wacu azagarukiraho. Nyagasani aradukunda kurusha uko dushobora kubyumva, kandi azasubiza amsengesho yacu! Kandi haba turi mu kibuga cy’umupira, mu cyumba cy’ibitaro, cyangwa ahandi hantu, dushobora kuba uruhare rw’ingenzi rwabwo—kubera ko iki ari igihe cyacu! Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa