Mushobora Gukoranya Isirayeli!
Ndabizi mu buryo budasubirwaho ko mwebwe rubyiruko mushobora gukora ibi kubera ikintu cyerekeranye na kamere yanyu n’ububasha bwinshi cyane bubarimo.
Hafi imyaka itatu ishize, Umuyobozi Russell M. Nelson yahamagariye urubyiruko rwose rw’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma “kwiyandikisha mu ngabo z’urubyiruko rwa Nyagasani kugira ngo zifashe gukoranya Isirayeli” ku mpande zombi z’urusika. Yaravuze ati, “Iryo koraniro ni cyo kintu cy’ingenzi kurusha ibindi kirimo kubaho ku isi uyu munsi.”1 Ndabizi mu buryo budasubirwaho ko mwebwe rubyiruko mushobora gukora ibi—kandi mwabikora neza cyane—kubera (1) ikintu cyerekeranye na kamere yanyu na (2) n’ububasha bwinshi cyane bubarimo.
Imyaka mirongo ine n’umwe ishize, abavugabutumwa babiri bo mu Itorero ryacu biyumvisemo bayobowe ku nzu i New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe. Mu gihe, kubw’igitangaza, ababyeyi bombi ndetse n’abana bose 10 barabatijwe. Mu magambo y’umuhanuzi, “mureke Imana iganze”2 mu buzima bwabo. Nkwiye kuvuga “ubuzima bwacu.” Nari umwana wa gatatu. Nari mfite imyaka 17 ubwo nafataga icyemezo cyo gukora igihango cya burundu cyo gukurikira Yesu Kristo. Ariko mukeke ikindi cyemezo nafashe? Ntabwo nakora umurimo w’ivugabutumwa w’igihe cyose. Byari bikabije. Kandi ibi ntawari kubinkekera, sibyo? Nari umunyamuryango mushya w’Itorero. Nta mafaranga nari mfite. Uretse ibyo, n’ubwo nari nkimara kurangiza ku ishuri ryisumbuye rikomeye cyane kurusha andi mu nkengero za West Philadelphia kandi ngahura n’imbogamizi ziteye ubwoba, nari mfite ubwoba bwinshi mu ibanga bwo gusiga iwacu imyaka ibiri yose.
Kamere Yanyu Nyakuri
Ariko nari maze kumenya ko jyewe n’ikiremwamuntu cyose twari twarabanye na Data wo mu Ijuru nk’abahungu n’abakobwa Be ba roho mbere y’ivuka ryacu. Abandi bari bakeneye kubimenya, nk’uko nabimenye, ko Yifurije abana Be bose kunezerwa mu buzima buhoraho hamwe na We. Bityo, mbere y’uko umuntu uwo ariwe wese aba ku isi, Yeretse bose umugambi We utunganye w’agakiza n’ibyishimo, hamwe na Yesu Kristo nk’Umukiza wacu. Mu buryo buteye amakuba, Satani yigometse ku mugambi w’Imana.3 Dukurikije igitabo cy’Ibyahishuwe, “mu ijuru habaho intambara”!4 Satani akoresheje amayeri yabeshye kimwe cya gatatu cy’abana ba roho ba Data wo mu Ijuru ngo bamureke aganze mu cyimbo cy’Imana.5 Ariko atari mwebwe! Intumwa Yohani yabonye ko mwatsinze Satani “ku bw’ijambo ry’ubuhamya [bwanyu].”6
Kumenya kamere yanjye nyayo, mbifashijwe n’umugisha wanjye wa patiriyaki, byampaye ubutwari n’ukwizera kugira ngo nemere ubutumire bw’Umuyobozi Mukuru Spencer W. Kimball bwo gukoranya Isirayeli.7 Namwe bizababera bityo, nshuti zanjye nkunda. Kumenya ko mwatsinze Satani ku bw’ijambo ry’ubuhamya bwanyu mbere bizabafasha gukunda, gusangiza, no gutumira8 uyu munsi n’igihe cyose—gutumira abandi kuza ngo barebe, kuza no gufasha, ndetse kuza no kuhaguma, uko ya ntambara yo kurwanira roho z’abana b’Imana ica ibintu.
Ukwizera Gukomeye mwifitemo
Ku byerekeye se ku bubasha bwinshi mwifitemo? Mutekereze ibi: mwavugije impundu z’umunezero9 kuko muje mu isi yaguye aho twese tuzahura n’urupfu rw’umubiri ndeste n’urwa roho. Ntitwabasha na rimwe gutsinda rumwe cyangwa urundi ku bwacu. Ntitwababazwa gusa n’ibyaha byacu bwite gusa ahubwo n’ibyaha by’abandi na byo. Inyokomuntu yari kugerwaho n’ubwoko bwose watekereza bw’ugushenjagurwa umutima n’ukwiheba10—twese dufite urusika rw’ukwibagirwa birenze ubwenge bwacu kandi n’umwanzi ruharwa w’isi ukomeza kuduhiga no kutugerageza. Ibyiringiro byose byo gusubira imbere y’Imana hatagatifu twarazutse kandi dusukuye byari gusa ku bitugu by’Umuntu umwe utica isezerano Rye.11
Ni iki cyaguteye imbaraga zo gukomeza? Umuyobozi Henry B. Eyring yarigishije ati, “byasabye ukwizera muri Yesu Kristo kugira ngo ushyigikire umugambi w’ibyishimo ndetse n’umwanya wa Yesu Kristo muri wo igihe wamenyaga bike cyane ku mbogamizi wari kuzahura na zo mu buzima bupfa.”12 Igihe Yesu Kristo yasezeranyaga ko Azaza mu buzima bupfa kandi agatanga ubuzima Bwe ngo akoranye13 kandi adukize, ntimwamwizeye gusa. Mwebwe “roho z’imfura”14 mwari mufite “ukwizera gukomeye bihebuje” ku buryo mwabonye isezerano Rye nk’iryizewe.15 Ntiyashoboraga kubeshya, bityo mwamubonye nk’aho Yari yaramaze kubamenera amaraso Ye, mbere cyane y’uko avuka.16
Mu magambo y’ikigereranyo ya Yohana, “bamuneshesheje [Satani] amaraso ya Ntama.”17 Umuyobozi Dallin H. Oaks yigishije ko muri iyo si “mwabonye impera muhereye mu ntangiriro.”18
Tekereza umunsi umwe mbere y’uko ujya ku ishuri, umwe mu babyeyi bawe aguhaye isezerano ry’ukuri ko ushobora kubona ifunguro ryawe ukunda kurusha andi ubwo uzagaruka mu rugo! Urishima cyane! Mu gihe uri ku ishuri utekereza urimo kurya rya funguro, kandi ushobora no gutangira kurisogongera. Nk’ibisanzwe, usangiza abandi inkuru nziza yawe. Gutegereza kujya imuhira birashimisha cyane ku buryo ibigeragezo n’ingorane zo ku ishuri bisa nk’aho byoroshye. Ntacyashobora kugutwara umunezero wawe cyangwa ngo gitume ushidikanya kubera ukuntu isezerano ryizewe! Muri ubwo buryo, mbere y’uko mwebwe roho z’imfura muvuka, mwamenye kureba amasezerano ya Kristo muri ubu buryo bwizewe, ndetse mwasogongeye ku gakiza Ke.19 Ukwizera kwawe gukomeye ni nk’imikaya igenda ikomera ikaniyongera uko urushaho kuyikoresha imyitozo, ariko iba ikurimo.
Ni gute wakangura ukwizera kwawe kw’igihangange muri Kristo kandi ukagukoresha ukoranya Isirayeli nonaha no kongera gutsinda Satani? Mu kongera kwiga kureba imbere kandi ukarebana ukudashidikanya kumwe isezerano rya Nyagasani ryo gukoranya no gukiza uyu munsi. Akoresha cyane cyane Igitabo cya Morumoni n’Abahanuzi Be kutwigisha ukuntu twabigenza. Mbere cyane ya Kristo, Umunefi “abahanuzi, n’ … abatambyi, n’ … abigisha … [bemeje abantu] gutegereza Mesiya, no kumwemera ko azaza nk’aho yamaze kuza.”20 Umuhanuzi Abinadi yarigishije ati “Kandi ubu iyo Kristo ataza mu isi, avuga iby’ibintu bizaza nk’aho byamaze kuza, nta ncungu iba yarabayeho.”21 Kimwe na Aluma, Abinadi “[ya]mutegereje n’ijisho ry’ukwizera”22 kandi yabonye isezerano ry’Imana nyaryo ry’agakiza nk’aho ryarangije kuzuzwa. “Bamuneshesheje [Satani] amaraso ya Ntama, n’ … ijambo ry’ubuhamya bwabo” mbere cyane y’uko Kristo avuka, nk’uko mwabikoze. Kandi Nyagasani yabahaye ububasha bwo gutumira no gukoranya Isirayeli. Namwe azabagenzereza atyo nimutegereza m’ukwizera, muzabone Isirayeli yakoranyijwe—muri rusange no mu “matsinda” yanyu bwite23—kandi mutumire bose!
Amagana y’abavugabutumwa bubakiye ku kwizera kwabo gukomeye kwa mbere y’ugupfa muri Kristo batekereza abo bavuganye cyangwa bigishije bambaye umwenda w’umubatizo cyangwa wo mu ngoro y’Imana. Mu kiganiro cyitwa “Begin with the End in Mind [Tangira ufite Iherezo mu Gitekerezo],”24 Umuyobozi Mukuru Nelson yasangije urugero bwite rwo gukora ibi maze asaba abayobozi b’ivugabutumwa kwigisha abavugabutumwa bacu gukora nk’ibyo. Kumenya ko bashyize mu bikorwa uku kwizera gukomeye muri Yesu Kristo mu isi ya mbere y’urupfu byafashije bitagira urugero abavugabutumwa dukunda “Kumwumva”25 no gukangura ukwizera kwabo gukomeye kugira ngo bakoranye Isirayeli nk’uko Nyagasani yabisezeranije.
Birumvikana, gutekereza ibinyoma byangiza ukwizera.26 Nshuti zanjye, gutekereza nkana cyangwa kureba ibintu bikuvuguruza uwo uri we rwose, by’umwihariko amashusho y’urukozasoni, bizaca intege ukwizera kwawe muri Kristo kandi, hatabayeho ukwihana, bishobora kugusenya. Ndabasaba gukoresha ibitekerezo byanyu kugira ngo mwongere ukwizera muri Kristo, aho kugusenya.
Gahunda y’Abana n’Urubyiruko
Gahunda y’Abana n’Urubyiruko ni igikoresho cy’ubuhanuzi cyo gufasha mwebwe rubyiruko gukomeza ukwizera kwanyu guhambaye. Umuyobozi Oaks yarigishije ati, “Iyi gahunda yateguriwe kubafasha kurushaho guhinduka nk’Umukiza wacu mu hantu hane: aha roho, mbonezamubano, ah’umubiri, n’ah’ubwenge.”27 Uko mwebwe rubyiruko mufashe iya mbere—gufata iya mbere—mu gushyira mu bikorwa inkuru nziza, kwita ku bandi, gutumirira bose kwakira inkuru nziza, guhuza imiryango ku bw’iteka ryose, kandi mutegura ibikorwa by’imyidagaduro,28 ukwizera gukomeye muri Kristo mwari mufite mu buzima bwa mbere y’urupfu kuzongera kwigaragaze kandi kubahe ubushobozi bwo gukora umurimo We muri ubu buzima!
Kandi, intego za buri muntu, “cyane cyane intego zo mu gihe kigufi,”29 zibafasha kongera gukongeza ukwizera kwanyu gukomeye. Iyo wiyemeje intego nziza, uba ureba imbere, nk’uko wabikoze mbere, kandi uba ureba icyo Data wo mu Ijuru ashaka ko wowe cyangwa undi yahinduka cyo.30 Maze ugategura kandi ugakora cyane kugira ngo uyigereho. Umukuru Quentin L. Cook yarigishije ati, “Ntukigere usuzugura na rimwe akamaro k’igenamigambi, kugena intego … , no [gutumira abandi]—bose ukoresheje ijisho ry’ukwizera.”31
Amahitamo ni ayanyu! Nyagasani yavuze ko ububasha [bwo guhitamo] buri muri bo.32 Umukuru Neil L. Andersen yarasobanuye, “Ukwizera kwanyu kuzakura bidaturutse ku mahirwe, ahubwo ku mahitamo.”33 Yongeyeho ati, “ibibazo [ibyo ari byo byose] biturutse ku mutima [mwagira] … bizasobanuka m’ukwihangana hamwe n’ijisho ry’ukwizera.”34
Ndahamya ko (1) kamere yanyu nyakuri n’ (2) ububasha bukomeye bw’ukwizera muri Kristo bubarimo buzabatera “gufasha gutegurira isi ukugaruka k’Umukiza dutumira bose kuza kuri Kristo no kwakira imigisha y’Impongano Ye.”35 Mureke twese dusangize umunezero w’isezerano ryizewe ry’Igitabo cya Morumoni:
“Abakiranutsi bumvira … abahanuzi, kandi … bakareba imbere kuri Kristo bashikamye … batitaye ku itotezwa ryose … ntibazarimbuka.
“Ahubwo [Kristo] … azabakiza, nuko bazagire amahoro muri we.”36
Mu izina rya Yesu Kristo, amena.