Igiterane Rusange
Abepiskopi—Abungeri bayobora Ishyo rya Nyagasani
Igiterane rusange Mata 2021


Abepiskopi—Abungeri bayobora Ishyo rya Nyagasani

Umwepiskopi afite uruhare rw’ingirakamaro mu gufasha nk’umwungeri wo kuyobora kuri Yesu Kristo urubyiruko ruzamuka.

Bavandimwe b’ubutambyi nkunda, umwe mu mirongo yibukwa cyane mu ndirimbo ikundwa cyane urabaza, “Mbese urubyiruko rwa Siyoni ruzadandabirana?”1 Igisubizo nibwira kimvuye ku mutima kandi kimazeyo kuri icyo kibazo ni “Oya!”

Kugira ngo nemeze ko iki gisubizo kigumya kuba icy’ukuri, ndahamya uyu munsi ko gushyigikira urubyiruko ruzamuka mu gihe cy’ingorane n’ibishuko ari inshingano y’ingenzi yahawe ababyeyi n’ubuyobozi bwa paruwasi na Data wo mu Ijuru.2 Reka nshushanye akamaro k’ubuyobozi bwa paruwasi n’ibyambayeho ku giti cyanjye.

Mu gihe nari umudiyakoni, umuryango wanjye wimukiye mu nzu nshya muri paruwasi itandukanye. Nari ngiye gutangiraga ishuri ryisumbuye, bityo na none natangiye mu ishuri rishya. Hariyo itsinda ritangaje ry’abasore mu ihuriro ry’abadiyakoni. Abenshi mu babyeyi babo bari abanyamuryango bitabira. Mama yaritabiraga byimazeyo; data yari umwihariko muri buri buryo ariko ntiyari umunyamuryango witabira.

Umujyanama wa kabiri mu buyobozi bwa paruwasi,3 Umuvandimwe Dean Eyre, yari umuyobozi witanze. Mu gihe nari nkirimo kwimenyereza paruwasi nshya, igikorwa umubyeyi-umuhungu cyaratangajwe kubwa Bear Lake—hafi mu birometero 65 uvuye aho. Sinatekerezaga ko nzaterana ntari kumwe na data. Ariko Umuvandimwe Eyre yampaye ubutumire budasanzwe bwo kujyana na We. Yavuze cyane no mu cyuhabiro kuri data kandi ashimangira agaciro k’amahirwe yanjye yo kuba hamwe n’abandi banyamuryango b’ihuriro ry’abadiyakoni. Bityo niyemeje kujyana n’Umuvandimwe Eyre, kandi byabaye byiza cyane.

Umuvandimwe Eyre yari urugero rutangaje rw’urukundo nk’urwa Kristo mu kuzuza inshingano z’ubuyobozi bwa paruwasi zo gushyigikira ababyeyi mu kurebera kandi akarera urubyiruko. Yampaye intangiriro ihebuje muri iyi paruwasi nshya kandi yambereye umujyanama.

Amezi make mbere y’uko njya mu butumwa mu 1960, Umuvandimwe Eyre yishwe na kanseri ku myaka 39. Yasize umugore n’abana babo batanu, bose batoya munsi y’imyaka 16. Abahungu be bakuru, Richard na Chris Eyre, banyijeje ko mu gihe se atari ahari, ubuyobozi bwa paruwasi bwabashyigikiye kandi bubarebera na barumuna babo na mushiki wabo n’urukundo nk’urwa Kristo, nkaba mbibashimira.

Ababyeyi bazahora bafite inshingano y’ingenzi kubw’imiryango yabo.4 Abayobozi b’Ihuriro na bo batanga inkunga ikomeye n’ubujyanama ku banyamuryango b’ihuriro babafasha kuzamura inshingano n’ububasha bw’Ubutambyi bwa Aroni mu buzima bwabo.5

Ishusho
Umwungeri n’intama

Uyu munsi intego yanjye ni ukwibanda ku bayobozi ba paruwasi n’abajyanama babo, bashobora mu buryo bukwiriye kwitwa “abungeri bayoboye ishyo rya Nyagasani”—nshimangira kuba abungeri ku bw’urubyiruko ruzamuka.6 Birashimishije ko Intumwa Petero yaravuze kuri Yesu Kristo nk’“Umwungeri n’umwepiskopi w’ubugingo bwanyu.”

umwepiskopi afite inshingano eshanu z’ibanze mu kuyobora paruwasi:

  1. Ni we mutambyi mukuru uyobora muri paruwasi.8

  2. Ni we muyobozi w’Ubutambyi bwa Aroni.9

  3. Ni umucamanza rusange.10

  4. Ahuza umurimo w’agakiza n’ikuzwa, harimo no kwita ku bakene.11

  5. Kandi agenzura inyandiko, imari, n’imikoreshereze y’inzu y’iteraniro.12

Mu mwanya we nk’umutambyi mukuru uyobora, umwepiskopi ni “umuyobozi wa roho” wa paruwasi.13 Ni “umwigisha w’indahemuka wa Yesu Kristo.”14

Byongeyeho, “umwepiskopi ahuza umurimo w’agakiza n’ugushyirwa hejuru muri paruwasi”15 Umwepiskopi akwiye guha ihuriro ry’abakuru n’Umuryango w’Ihumure inshingano z’umunsi ku wundi zo gusangira inkuru nziza, gukomeza abanyamuryango bashya n’abagarutse, ugufasha, n’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango.16 Umwepiskopi ahuza uyu murimo mu nama ya paruwasi n’inama y’urubyiruko rwa paruwasi.

Umwepiskopi afite umumaro w’ingenzi cyane mu gufasha nk’umwungeri wo kuyobora kuri Yesu Kristo urubyiruko ruzamuka, harimo n’abasore n’inkumi.17 Umuyobozi Mukuru Russell M. Nelson yashimangiye umumaro ukomeye birenze w’umwepiskopi n’abajyanama be. Yigishije ko “inshingano ya mbere kandi y’ingenzi ari ukwita ku rubyiruko rw’abahungu n’urw’abakobwa bo muri paruwasi [yabo].”18 Ubuyobozi bwa paruwasi bushyigikira ababyeyi mu kugenzura no kurera abana n’urubyiruko muri paruwasi. Umwepiskopi n’umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abakobwa bo muri paruwasi bajya inama. Baharanira gufasha urubyiruko gukurikiza ibigenderwaho muri Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, kwuzuza ibisabwa byo kwakira imigenzo, no gukora no gukomera ku bihango bitagatifu.

Mushobora kubaza, “Kuki umwepiskopi asabwa kumara igihe kinini hamwe n’urubyiruko?” Nyagasani yatunganyije Itorero Rye kugira ngo asohoze iby’ibanze bya ngombwa. Muri urwo rwego, imitunganyirizey’Itorero Rye ifite imiterere umwepiskopi afitemo inshingano ebyiri. Afite inshingano y’inyigisho kubwa paruwasi yose, ariko afite kandi n’inshingano yihariye y’inyigisho kubw’ihuriro ry’abatambyi.

Urubyiruko rw’abahungu b’abatambyi n’urubyiruko rw’abakobwa b’ikigero kimwe baba bari mu rugero rw’ingenzi mu buzima bwabo n’iterambere. Mu gihe gitoya, bafata ibyemezo bigira ingaruka zikomeye mu buzima bwabo bwose. Biyemeza niba bazuzuza ibisabwa ku bw’ingoro y’Imana, kujya mu butumwa,20 guharanira kugushyingirirwa mu ngoro y’Imana, no kwitegurira umurimo w’ubuzima bwabo. Ibi byemezo, iyo bifashwe, bigira ingaruka zimbitse za roho kandi zifatika ku buzima bwabo busigaye. Bepiskopi, nyamuneka mumenye ko igihe gitoya gishoboka mumaranye n’umutambyi muto, urubyiruko rw’umukobwa, cyangwa ukuze muto gishobora kubafasha kumva ububasha bafite binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo. Gishobora gutanga icyerekezo kizagira ingaruka zimbitse ku buzima bwabo bwose.

Ishusho
Umwepiskopi Moa Mahe n’abajyanama be

Rumwe mu ngero nziza nabonye rw’umwepiskopi wafashije guha urubyiruko rwe ubu bwoko bw’icyerekezo yari umwepiskopi Moa Mahe. Yahamagariwe kuba umwepiskopi wa mbere wa paruwasi ya San Francisco Tongan.21 Yari umwimukira wavuye Vava’u, Tonga. Paruwasi ye yari hafi y’ikibuga cy’indege cya San Francisco, California, aho yakoraga.22

Ishusho
Paruwasi ya Tonga

Paruwasi yari ifite umubare munini w’urubyiruko, abenshi bava mu miryango yari iherutse kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umwepiskopi Mahe ntiyabigishije gusa mu magambo n’urugero rw’uko mwaba abigishwa b’abakiranutsi ba Yesu Kristo, ahubwo yanafashije kubaha icyerekezo cy’icyo bashobora kuba kandi abafasha kwitegura ku bw’ingoro y’Imana, ivugabutumwa, uburezi, n’umurimo. Yakoze hafi y’imyaka umunani, kandi inzozi ze n’ibyifuzo bye ku bw’urubyiruko byahindutse ukuri.

Hafi ya 90 ku ijana by’urubyiruko rw’abahungu mu mahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni bagiye mu butumwa. Urubyiruko rw’abahungu n’urw’abakobwa cumi na batanu bari abanyamuryango ba mbere b’imiryango yabo bize kaminuza.23 Yahuye n’umuyobozi w’ishuri ryisimubuye ryaho (ritari iry’ukwemera kwacu), maze bagirana ubucuti kandi bakorana ku kuntu batera inkunga buri muntu mutoya kugira ngo bagere ku ntego zikwiriye maze batsinde ibibazo. Umuyobozi w’ishuri yambwiye ko umwepiskopi Mahe yateye yamuteye inkunga mu gukorana n’abimukira b’ukwemera z’ubwoko bwose bari barimo guhatana. Abantu batoya bamenye ko umwepiskopi abakunda.

Mu buryo bubababje, Umwepiskopi Mahe yitabye Imana mu gihe yakoraga nk’umwepiskopi. Sinzibagirwa na rimwe ishyingurwa rye ryakoze abantu ku mutima kandi ryibajijweho. Hari imbaga nini cyane. Korali yari igizwe n’abanyamuryango b’indahemuka bato barenga 35 bari baragiye mu butumwa cyangwa barimo biga muri kaminuza kandi bari barabaye urubyiruko mu gihe cy’umurimo we nk’umwepiskopi. Uwafashe ijambo umwe yerekanye icyiyumviro gikomeye cy’ishimwe kiva mu rubyiruko n’abakuze bato muri paruwasi ye. Yunamiye Umwepiskopi Mahe ku bw’icyerekezo yari yarabahaye mu kwitegurira ubuzima n’umurimo w’ubukiranutsi. Ariko icy’ingenzi kurushaho, Umwepiskopi Mahe yari yarabateye inkunga mu kubaka ukwizera muri Nyagasani Yesu Kristo nk’urufatiro rw’ubuzima bwabo.

Ubu, bepiskopi, aho ariho hose mukorera, mu biganiro ntaramakuru byawe n’imishyikirano yindi, mushobora gutanga ubwo bwoko bw’icyerekezo kandi mukubaka ukwizera muri Yesu Kristo. Mushobora kwagura ubutumire bukomeye kugira ngo muhindure imyitwarire, mubategurire ubuzima, kandi mubahumekamo guhama mu nzira y’igihango.

Byongeyeho, mushobora gufasha urubyiruko rumwe bafite amakimbirame n’ababyeyi hejuru y’ibintu bisa n’aho bitari ingenzi.24 Hari igihe abantu batoya basa nk’aho bafite amakimbirane n’ababyeyi babo, umuntu uyobora ihuriro ryabo kandi ubashinzwe mu itorero ni nawe muntu ababyeyi basanga kubw’ibyemezo byo kujya mu ngoro y’Imana. Ibi bishyira umwepiskopi mu mwanya udasanzwe wo kugira inama urubyiruko n’ababyeyi babo bombi iyo amakimbirane yateye ubutatane. Abepiskopi bashobora gufasha haba mu kubona ibintu n’imibonere ihoraho no gukemura ibibazo by’agaciro kanini cyangwa gatoya. Turatanga inama ko Abepiskopi bataraha inshingano imiryango ifashanya kugira ngo bashobore guharira igihe cyabo n’ingufu bafasha urubyiruko n’imiryango yabo muri ubu bwoko bw’ibihe.25

Nzi umwepiskopi umwe washoboraga gukemura amakimbirane arenze urugero hagati y’umuhungu n’ababyeyi be, akazana ubwumvikane mu rugo kandi agashimangira ukwiyemeza ku nkuru nziza. Umwepiskopi yafashije ababyeyi gusobanukirwa ko guharanira kuba umwigishwa wa Yesu Kristo byari iby’ingenzi kurusha rwose uko n’ubwo imirimo y’urugo yabaga yakozwe.

Kugira ngo tumare igihe kiruseho n’urubyiruko, aho bari hose, harimo ibibera ku ishuri cyangwa ibikorwa, ubuyobozi bwa paruwasi bwagiriwe inama yo gusaba ko habaho inama zikwiriye n’igihe cy’inama hamwe n’abakuze. Mu gihe abepiskopi bashobora gutanga inama ku bintu bikomeye kandi byihutirwa, turabagira inama ko ububasha bwahabwa abanyamuryango b’ihuriro ry’abakuru cyangwa Umuryango w’Ihumure ku bijyanye n’inama zisanzwe zerekeye ibibazo bihoraho, bitihutirwa bidakeneye isuzuma ry’ubudakemwa. Roho azayobora abayobozi26 kugira ngo batoranye abanyamuryango bakwiriye bo gutangiza ubu bujyanama. Abahabwa iyi nshingano y’ubujyanama bwatanzwe baba bandikiwe kugira icyahishuwe. Bagomba, birumvikana, kubika igihe cyose ibanga rikomeye.

Abayobozi bazirikana bagiye bitanga ku bw’urubyiruko ruzamuka. Aha niho abanyamuryango b’ubuyobozi bwa paruwasi bamara umwanya munini w’umurimo wabo w’Itorero.

Ubu ndifuza kuvuga imbonankubone ibintu bikeya ku rubyiruko noneho no ku bepiskopi.

Abenshi muri mwe bantu bato b’agaciro gakomeye mushobora kutabona mu buryo busobanutse abo muri bo n’abo mushobora guhinduka. Nyamara muri hafi gufata ibyemezo by’ingenzi kurusha ibindi muzafata mu buzima bwanyu. Nyamuneka mujye inama n’ababyeyi banyu n’umwepiskopi bombi ku birebana n’amahitamo y’ingenzi ari imbere yanyu. Emerera umwepiskopi kuba incuti yawe n’umujyanama.

Tuzi ko mufite ibigeragezo n’ibishuko bibageraho bivuye muri buri ruhande. Twese dukeneye kwihana buri munsi, nk’uko Umuyobozi Mukuru Nelson yigishije. Nyamuneka muvugane n’umwepiskopi wanyu ku birebana n’ikibazo icyo ari cyo cyose aho umucamanza rusange ashobora kubafasha mu gushyira ubuzima bwanyu ku murongo na Nyagasani mu mwiteguro w’umurimo ukomeye Abafitiye muri ubu busonga bwa nyuma.27 Nk’uko Umuyobozi Mukuru Nelson yabibahamagariye, nyamuneka mutsindire kugira uruhare ngabo z’urubyiruko rwa Nyagasani!28

Noneho ijambo ryanyu mwebwe bepiskopi b’agaciro gakomeye mu mwanya w’ubuyobozi n’abanyamuryango b’Itorero. Twerekanye inyiturano yacu ivuye ku mutima kuri mwe. Ku bw’imihindurire mwasabwe gukora mu myaka ishize, bepiskopi dukunda, nyamuneka mumenye ukuntu tubakunda cyane kandi tubashimira. Inkunga yanyu ku bwami isa naho irenze igisobanuro. Itorero rifite abepiskopi 30,900 n’abayobozi b’ishami bakorera hose ku isi.29 Twubaha buri wese muri mwe.

Amagambo amwe n’imihamagaro mitagatifu asobanura yuzuye hafi akamaro k’akataraboneka ka roho. Umuhamagaro w’ umwepiskopi uri bidasubirwaho ku murongo wa mbere w’ayo magambo. Gukorera Nyagasani muri ubu bushobozi bigaragara mu buryo bwinshi cyane. Umuhamagaro, ugushyigikirwa, n’ugutoranywa k’umwepiskopi ni ubunararibonye butagomba kwibagirwa. Kuri njye, bijyana n’umubare mutoya w’ibikorwa bihebuje mu buryo burambuye kandi bwimbitse bw’ibyiyumviro bwibutsa. Bishikama neza mu miterere y’inzego z’ibikorwa by’agaciro gakomeye nk’ugushyingirwa n’ububyeyi bwa kigabo bidashobora gusobanurwa mu magambo makeya.30

Bepiskopi, turabashyigikiye! Bepiskopi, turabakunda. Muri abungeri nyakuri ba Nyagasani bayobora ishyo Rye. Umukiza ntazabatererana muri iyi mihamagaro mitagatifu. Iby’ibi ndabihamya, kuri iyi mpera y’icyumweru ya Pasika, mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. “True to the Faith,” Hymns, no. 254.

  2. Youth leaders, quorum and class presidencies, and other Church leaders share this responsibility.

  3. Niwe muyobozi w’Ubutambyi bwa Aroni His first counselor has responsibility for the teachers quorum, and his second counselor has responsibility for the deacons quorum. (See General Handbook: Serving in The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, 10.3, ChurchofJesusChrist.org.)

  4. See Doctrine and Covenants 68:25null28.

  5. See Quentin L. Cook, “Adjustments to Strengthen Youth,” Liahona, Nov. 2019, 40–43.

  6. The use of the word bishop applies with equal force to our faithful branch presidents.

  7. 1 Peter 3:15.

  8. See General Handbook, 6.1.1.

  9. See General Handbook, 6.1.2.

  10. See General Handbook, 6.1.3.

  11. See General Handbook, 6.1.4.

  12. See General Handbook, 6.1.5.

  13. General Handbook, 6.1.1; see also General Handbook, 6.1.1.1–6.1.1.4.

  14. General Handbook, 6.1.1.

  15. General Handbook, 6.1.4.

  16. See General Handbook, 21.2; 23.5; 25.2.

  17. See General Handbook, 6.1; 14.3.3.1; see also Quentin L. Cook, “Adjustments to Strengthen Youth,” 40–43. The bishop has also been encouraged to spend more time with his wife and family. Such focus is made possible as capable adult advisers and specialists are called to assist the Aaronic Priesthood quorum presidencies and the bishopric in their duties.

  18. Russell M. Nelson, “Witnesses, Aaronic Priesthood Quorums, and Young Women Classes,” Liahona, Nov. 2019, 39.

  19. See Doctrine and Covenants 107:87–88.

  20. “The Lord expects each able young man to prepare to serve [a mission] (see Doctrine and Covenants 36:1, 4–7). Young women and senior members who desire to serve should also prepare. An essential part of preparation is striving to become converted to Jesus Christ and His restored gospel. Those who desire to serve also prepare physically, mentally, emotionally, and financially” (General Handbook, 24.0).

  21. The ward was organized on December 17, 1980. Elder John H. Groberg of the First Quorum of the Seventy helped organize this Tongan-language ward. (See Gordon Ashby, chairman, and Donna Osgood, ed., The San Francisco California Stake: The First 60 Years, 1927–1987 [1987], 49–52.)

  22. Bishop Mahe had advanced to a management position with Pan American Airways at the San Francisco, California, International Airport.

  23. See The San Francisco California Stake, 49.

  24. They may also be rebelling against things that are eternally significant.

  25. See General Handbook, 21.2.1.

  26. The bishop will coordinate with the elders quorum and Relief Society presidencies with respect to who should be assigned and how loving and caring follow-up should be achieved.

  27. Doctrine and Covenants 64:33.

  28. See Russell M. Nelson, “Hope of Israel” (worldwide youth devotional, June 3, 2018), HopeofIsrael.ChurchofJesusChrist.org.

  29. As of February 19, 2021, there were 24,035 bishops and 6,865 branch presidents serving throughout the world.

  30. I was called as the bishop of the Burlingame Ward in California in 1974 by President David B. Barlow and set apart on September 15, 1974, by Elder Neal A. Maxwell, who had recently been called as an Assistant to the Quorum of the Twelve Apostles.

Capa