Igiterane Rusange
“Amahame y’INkuru Nziza Yanjye”
Igiterane rusange Mata 2021


“Amahame y’INkuru Nziza Yanjye”

(Inyigisho n’Ibihango 42:12)

Ihame ry’inkuru nziza ni umurongo ngenderwaho ushingiye ku nyigisho ku bw’umwitozo w’ubukiranutsi w’amahitamo y’ubupfura.

Mu giterane rusange cy’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma cyo mu Ukwakira 1849, Umukuru John Taylor wo mu Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri yahamagariwe gutangiza mu gihugu cy’Ubufaransa kubwiriza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Umurimo we warimo ukwandikwa kw’ikinyamakuru cya mbere kizwi cy’Itorero muri icyo gihugu. Umukuru Taylor yateguye kandi atangaza inyandiko mu 1851 nk’igisubizo ku bibazo yari yarabajijwe kenshi byerekeye n’Itorero. Kandi hafi y’umusozo w’iyo nyandiko, Umukuru Taylor yibutse agace gakurikira:

“Mu myaka mike ishize, muri Nauvoo, umugabo wari unyegereye, umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko, yabajije Joseph Smith uko byari bimeze kugira ngo ashobore kuyobora abantu benshi bangana batyo, no kubungabunga umutekano wuzuye nk’uwo; agaragaza muri icyo gihe ko bitari kubashobokera kubikora ahandi aho ariho hose. Bwana Smith yagaragaje ko byari byoroshye cyane gukora ibyo. ‘Gute?’ umugabo aramusubiza; ‘kuri twe birakomeye cyane.’ Bwana Smith yaramusubije,ati: ‘Mbigisha amahame y’ukuri, kandi bariyobora.’”1

Nsengera ko Roho Mutagatifu yigisha kandi akubaka buri wese muri twe uko nshimangira akamaro k’ingezi k’amahame yo mu nkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe.

Amahame

Nyagasani yahishuriye Umuhanuzi Joseph Smith ko “abakuru, abatambyi n’abigisha b’iri torero bazigisha amahame y’inkuru nziza yanjye, ari muri Bibiliya no mu Gitabo cya Morumoni, ariho harimo ubwuzure bw’inkuru nziza.”2 Yanatangaje kandi ko Abera b’Iminsi ya Nyuma bakwiriye “kwigishwa mu buryo butunganye kurushaho mu magambo, mu ihame, mu nyigisho, mu itegeko ry’inkuru nziza, mu bintu byose birebana n’ubwami bw’Imana, biri ngombwa ko mubyumva.”3

Bivuzwe muri make, ihame ry’inkuru nziza ni umurongo ngenderwaho ushingiye ku nyigisho kubw’umwitozo w’ubukiranutsi w’igikorwa mbonezamuco Amahame aturuka ku kuri kw’inkuru nziza kwagutse kandi agatanga icyerekezo n’ibigenderwaho uko dutera imbere mu nzira y’igihango.

Nk’urugero, Ingingo eshatu za mbere z’Ukwizera zerekana ingingo shingiro z’inyigisho y’inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo: kamere y’Ubumana mu ngingo ya mbere y’ukwizera, ingaruka z’Ukugwa kw’Adamu na Eva mu ngingo ya kabiri y’ukwizera, n’imigisha yashobotse binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo mu ngingo ya gatatu y’ukwizera.4 N’ ingingo ya kane y’ukwizera isobanura amahame ya mbere—imirongo ngenderwaho zo kwitoza ukwizera muri Yesu Kristo no kwihana—n’imigenzo ya mbere y’ubutambyi ituma Impongano ya Yesu Kristo iba ingirakamaro mu buzima bwacu.5

Ijambo ry’Ubushishozi ni urundi rugero rw’ihame nk’umurongo ngenderwaho. Nyamuneka mwite kuri iyi mirongo y’iriburiro mu gice cya 89 cy’Inyigisho n’Ibihango:

Byatanzwe kubw’ihame rifite isezerano, ryashyizwe ku rugero rw’ubushobozi bw’abanyantege nke n’abanyantege nkeya cyane mu bera bose, bitwa cyangwa bashobora kwitwa abera.

Dore, mu by’ukuri, niko Nyagasani ababwira: Nk’inkurikizi z’ibibi n’imigambi mibisha biriho kandi bizabaho mu mitima y’abantu bagambana mu minsi ya nyuma, narababuriye, kandi ndababurira mbere y’igihe, mbaha iri jambo ry’ubushishozi kubw’icyahishuwe.6

Ibwiriza ryahumetswe rikurikira iri riburiro ritanga imirongo ngenderwaho ikomeza haba imibereho myiza y’umubiri cyangwa ya roho kandi igahamya imigisha yihariye ndetse bigahamya iby’imigisha igaragara ishingiye ku budahemuka bwacu ku ihame.

Kwiga, gusobanukirwa, no kubahiriza amahame y’inkuru nziza bikomeza ukwizera kwacu mu Mukiza, bigashimangira ubwitange bwacu kuri We, kandi bigahamagara imigisha myinshi n’impano za roho mu buzima bwacu. Amahame y’ubukiranutsi nayo adufasha kureba hirya y’amahitamo yacu bwite n’ibyifuzo byikunda aduha imyumvire y’agaciro gakomeye y’ukuri guhoraho uko duca mu bihe bitandukanye , imbogamizi, ibyemezo n’ubunararibonye mboneramuco.

Ingero Zigezweho zo Kwigisha Amahame y’Ukuri

Ijambo ry’Umuhanuzi Joseph Smith ku byerekeye kwigisha amahame y’ukuri rishobora kuba ari rimwe mu nyigisho zisubirwamo kenshi. Kandi tubona ingero zihambaye z’iyi shusho y’inyigisho yahumetswe mu bitangazwa n’abagaragu bemewe ba Nyagasani uyu munsi.

Ihame ry’Ukutarangara

Umuyobozi Dallin H. Oaks yavuze mu giterane rusange mu 1998 ku byerekeye inshingano z’abafite Ubutambyi bwa Aroni zijyanye no gutegura no gutanga isakaramentu. Yasobanuye ihame ry’ukutarangara kandi yerekana ko ufite Ubutambyi bwa Aroni adakwiriye na rimwe gushaka ikintu icyo aricyo cyose mu migaragarire ye cyangwa mu myitwarire ye cyo kurangaza umunyamuryango uwo ariwe wese w’Itorero mu kuramya kwe cyangwa mu ivugurura ry’ibihango. Umuyobozi Oaks kandi yashimangiye amahame ajyanye n’ibyo y’umutekano, isuku, icyubahiro, n’ijabo.

Mu buryo buteye amatsiko, Umuyobozi Oaks ntabwo yahaye urubyiruko rw’abahungu urutonde rurerure rw’ibintu byo gukora n’ibyo kudakora. Ahubwo, yasobanuye ihame yiteze ko urubyiruko rw’abahungu n’ababyeyi babo n’abarimu bashobora kandi bakwiye gukoresha icyemezo cyabo bwite n’uguhumekwa kugira ngo bakurikize umurongo ngenderwaho.

Yasobanuye ko atari butange amategeko atatuye, kubera ko imiterere mu ma paruwasi n’amashami anyuranye mu Itorero ryacu ku isi hose itandukanye ku buryo itegeko ryihariye risa nk’aho ryaba ngombwa ahantu hamwe ryaba ridakwiye ahandi. Ahubwo, ndatanga icyifuzo cy’ihame nshingiye ku nyigisho. Niba bose basobanukiwe n’iri hame kandi bagakora bijyanye naryo, hazakenerwa gake amategeko. Niba amategeko cyangwa ubujyanama bukenewe mu bibazo bwite, abayobozi b’ako gace bashobora kubitanga, bihuje n’inyigisho n’amahame bijyanye.”7

Ihame ry’Isabato nk’Ikimenyetso

Mu giterane rusange cya Mata 2015, Umuyobozi Russell M. Nelson yatwigishije ko “Isabato ari umunezero.”8 Yanasobanuye ukuntu yaje gusobanukirwa ku giti cye ihame ry’ibanze ryerekeye kubahiriza umunsi w’Isabato:

“Ni gute dutagatifuza umunsi w’Isabato? Mu myaka yanjye mitoya, nigaga umurimo w’abandi babaga bararunze intonde z’ibintu bikorwa n’ibintu bida korwa ku Isabato. Keretse nyuma niho namenyeye mu byanditswe byera ko imyitwarire n’imyifatire byanjye ku Isabato ari ikimenyetso hagati yanjye na Data wo mu Ijuru. Hamwe n’icyo gisobanuro, sinkikeneye intonde z’ibikorwa n’ibidakorwa. Ubwo nagombaga gufata icyemezo niba igikorwa runaka ari ngombwa cyangwa kitari ngombwa kubw’Isabato, naribaza gusa, nti: “Ni ikihe kimenyetso nshaka guha Imana?’ Icyo kibazo cyatumye ibyifuzo byerekeranye n’umunsi w’Isabato mbisobanukirwa neza.”9

Ikibazo cyoroshye ariko gihambaye cy’Umuyobozi Mukuru Nelson gishimangira ihame gikemura urwikekwe urwo arirwo rwose rwerekeye icyo bisobanura n’icyo tugomba gukora kugira ngo twubahirize Isabato. Ikibazo cye kivuga muri make umurongo ngenderwaho n’amabwiriza ashobora kuduhesha umugihsa mu bihe byacu binyuranye.

Ihame ryo Kuba Ushaka Kureka Imana Ikaganza.

Mu mezi atandatu ashize mu giterane rusange, Umuyobozi Mukuru Nelson ashushanya ibyishimo bye ku giti cye ubwo yari ayobowe ku bumenyi bushya bwerekeranye n’igisobanuro cy’ijambo Isirayeli. Yatubwiye ko roho ye yahumetswemo ubwo yamenyaga ko “ “izina ubwaryo rya Isirayeli rijyana n’umuntu ushaka kureka Imana ikaganza mu buzima bwe”fe.”10 Umuyobozi Mukuru Nelson noneho yagaragajeinkurikizi z’ingenzi nyinshi zituruka kuri ubu bumenyi.

Ubu butumwa bwerekeranye no kuba ushaka ko Imana iganza ni urugero rugaragara rwo kwigisha amahame atunganye kugira ngo dushobore kwiyobora ubwacu. Kandi nk’uko nyine yabikoze mu butumwa bwe bwerekeye kugira Isabato ibyishimo, Umuyobozi Mukuru Nelson yabajije ibibazo bishingiye ku mahame bikoreshwa nk’ibiyobora n’ibigenderwaho kuri buri wese muri twe.

“Ese ufite ubushake bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwawe? Ese ufite ubushake bwo kureka Imana ikaba umugenga w’ingenzi kuruta ibindi mu buzima bwawe?

Yakomeje ati:

Zirikana uko ubushake nk’ubwo bushobora kuguhesha umugisha. Niba utarashyingirwa kandi ukaba ushakisha umufasha uhoraho, icyifuzo cyawe cyo kuba uwa ‘Isirayeli’ kizagufasha gufata icyemezo cy’uwo uzarambagiza n’uburyo uzamurambagiza.

“Niba warashyingiwe n’umufasha watatiriye ibihango bye, ubushake bwawe bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwawe buzatuma ibihango byawe n’Imana bihamaho bidahungabanye. Umukiza azakiza umutima wawe wamenetse. Amajuru azakinguka igihe uzashakisha kumenya uburyo uzatera imbere. Ntabwo ukeneye kurindagira cyangwa kwibaza.

“Niba ufite ibibazo biturutse ku mutima birebana n’inkuru nziza cyangwa Itorero, uko uhitamo kureka Imana ikaganza, uzayoborwa ku kumenya no kumva ukuri kutavuguruzwa, guhoraho kuzayobora ubuzima bwawe kandi bukagufasha gushikama utenyeganyega mu nzira y’igihango.

“Igihe uhuye n’igishuko—ndetse iyo icyo gishuko kije mu gihe wacitse intege cyangwa wumva uri wenyine cyangwa utumvwa—tekereza ubutwari ushobora kwegeranya uko uhitamo kureka Imana ikaganza mu buzima bwawe no mu gihe uyingingira kugukomeza.

“Mu gihe icyifuzo cyawe kirenze ibindi ari ukureka Imana ikaganza, kuba umwe muri Isirayeli, ibyemezo byinshi biroroha. Ibibazo byinshi bihinduka ibisanzwe! Umenya uburyo bwiza bwo kwiyerekana. Umenya ibyo wareba kandi wasoma, aho wamara igihe, n’uwo mwafatanya. Umenya icyo ushaka kugeraho. Umenya ubwoko bw’umuntu ushaka kuba mu by’ukuri.”11

Zirikana uko ibyemezo byinshi bikomeye cyane n’ubunararibonye bw’ubuzima bishobora kugengwa n’ihame ryo kuba wifuza kureka Imana ikaganza: kurambagiza n’ugushyingirwa, ibibazo by’inkuru nziza n’ibyo utumva, igishuko, kwiyerekana ko ku giti cyawe, ibyo wareba cyangwa wasoma, aho wamara igihe, uwo mwafatanya n’ibindi, byinshi biruseho. ibibazo byahumetswe by’umuyobozi Nelson bishimangira ihame ryoroheje ritanga icyerekezo muri buri gace k’ubuzima bwacu kandi ridushoboza kwigenga.

Ingashya Ntoya Cyane

Igihe Joseph Smith yari afungiye mu Nzu y’imbohe ya Liberty, yandikiye amabaruwa y’amabwiriza abanyamuryango b’Itorero kandi abibutsa ko “inkuge ngari cyane ifashwa cyane n’ingashya ntoya cyane mu gihe cy’umuhengeri, ikumira umuyaga n’imiraba.”12

Ishusho
Ingashya y’inkuge

“Ingashya” ni umutende cyangwa urubaho hamwe n’igikoresho bijyana bikoreshwa mu kuyobora inkuge cyangwa ubwato. Naho “gukumira umuyaga n’imiraba” bivuga guhindukiza inkuge ku buryo idahengama maze ntiyiyubike mu gihe cy’umuhengeri.

Ishusho
Inkuge ihindukira mu muraba

Amahame y’Inkuru Nziza kuri njyewe na we ni icyo ingashya ibereye inkuge. Amahame y’ukuri atwemerera kubona uburyo bwacu no guhagarara, dukomeye, dushikamye kandi tutanyeganyezwa kugira ngo tudahengama maze tukagwa mu mihengeri ikarishye y’iminsi ya nyuma y’umwijima n’urujijo.

Twahawe imigisha mu buryo busagiranye muri iki giterane rusange yo kwigishwa ibyerekeye amahame ahoraho n’abagaragu bemewe ba Nyagasani. Ubu, inshingano ya buri muntu ku giti cye ni ukwiyobora bijyanye n’ukuri bahamije.13

Ubuhamya

Umuyobozi Mukuru Ezra Taft Benson yarigishije, ati: “Mu mezi atandatu ataha, inyandiko y’igiterane ya [Liyahona] ikwiriye kugendana n’ imirimo yanyu ngenderwaho kandi ikarebwaho kenshi.”14

N’ingufu zose za roho yanjye, ndararikira twese kwiga, kubaho, no gukunda amahame y’ubukiranutsi. Ukuri kw’inkuru nziza konyine gushobora kudushoboza “gukora twishimye ibintu byose biri mu bushobozi bwacu” bwo gutera intambwe mu nzira y’igihango no “kubona agakiza k’Imana, n’uguhishurwa kw’ukuboko kwayo.”15

Nzi ko inyigisho n’amahame y’inkuru nziza ya Yesu Kristo ari byo soko z’umusingi by’icyerekezo ku buzima bwacu n’umunezero urambye muri ubu buzima n’ubuziraherezo. Kandi kuri iki Cyumweru cya Pasika cy’ikuzo, ndahamya nezerewe ko Umukiza wacu uriho ari isoko uku kuri kuvubukamo. Ndabihamya mu izina ritagatifu rya Nyagasani Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. John Taylor, in Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2007), 284.

  2. Inyigisho n’Ibihango 42:12.

  3. Inyigisho n’ibihango 88:78.

  4. Reba Ingingo z’Ukwemera 1:1–3.

  5. Reba Ingingo z’Ukwemera 1:4.

  6. Inyigisho n’Ibihango 89:3–4.

  7. Dallin H. Oaks, “The Aaronic Priesthood and the Sacrament,” Liahona, Jan. 1999, 45–46.

  8. See Russell M. Nelson, “The Sabbath Is a Delight,” Liahona, May 2015, 129–32.

  9. Russell M. Nelson, “The Sabbath Is a Delight,” 130; emphasis added.

  10. Russell M. Nelson, “Let God Prevail,”Liahona, Nov. 2020, 92.

  11. Russell M. Nelson, “Let God Prevail,” 94.

  12. Inyigisho n’Ibihango 123:16.

  13. Umuyobozi Mukuru Harold B. Lee (1899–1973) yasabye abanyamuryango kureka ibiganiro by’igiterane “bikaba imperekeza mu rugendo rwabo n’ikiganiro mu gihe cy’amezi ataha atandatu.” Yarasobanuye, ati: “Ibi ni ibintu by’ingenzi Nyagasani abona ko bikwiriye ko abihishurira aba bantu kuri uyu munsi” (in Conference Report, Mata. 1946, 68).

    Umuyobozi Mukuru W. Kimball (1895–1985) nawe yashimangiye uburemere bw’ubutumwa bw’igiterane rusange. He said, “No text or volume outside the standard works of the Church should have such a prominent place on your personal library shelves—not for their rhetorical excellence or eloquence of delivery, but for the concepts which point the way to eternal life” (In the World but Not of It, Brigham Young University Speeches of the Year [May 14, 1968], 3).

    President Thomas S. Monson (1927–2018) reaffirmed the importance of studying conference talks. Yaravuze ati: “Icyampa tugahora twibuka ibyo twumvise muri iki giterane rusange. Ubutumwa bwatanzwe buzacapwa mu magazeti ya Ensign na Liahona byo mu kwezi gutaha. I urge you to study them and to ponder their teachings” (“Until We Meet Again,” Liahona, Nov. 2008, 106).

  14. Ezra Taft Benson, “Come unto Christ, and Be Perfected in Him,” Ensign, May 1988, 84.

  15. Inyigisho n’Ibihango 123:17.

Capa