Igiterane Rusange
Ibuka Inzira Yawe Igusubiza mu Rugo
Igiterane rusange Mata 2021


Ibuka Inzira Yawe Igusubiza mu Rugo

Dufite urugero rutunganye rwa Yesu Kristo rwo gukurikira, kandi n’urugendo rutujyana mu rugo ruhoraho rurashoboka gusa kubera inyigisho Ze, ubuzima Bwe, n’igitambo Cye cy’impongano.

Mu 1946, umushakashatsi muto Arthur Hasler yarimo aterera iruhande rw’umugezi wo ku musozi hafi yo mu rugo rwo mu buhungu bwe ubwo yahuye n’ikintu cyamujyanye ku buvumbuzi bw’ingirakamaro bw’ukuntu ifi ibona inzira iyisubiza mu migezi yakuriyemo.

Aterera umusozi, ariko ari kure y’isumo rye yakundaga kurusha andi mu bwana bwe, Hasler yagaruwe muri ako kanya mu rwibutso yari yaribagiwe. Yaravuze ati, “Nk’akayaga keza, gafite umubavu w’urubobi n’indabo za columbine, kahushye ku muzenguruko w’inkingi z’ikiraro, ibirambuye kuri iyi sumo n’aho ituye ku mukingo w’umusozi ako kanya byahise biza mu mitekerereze yanjye.”1

Iyi mibavu yagaruye inzibutso zo mu bwana bwe kandi imwibutsa mu rugo.

Niba imibavu yashoboraga kuba imbarutso y’inzibutso nk’izo, yatekereje ko wenda imibavu ishobora kuba nk’ikangura ku ifi, nyuma y’imyaka yo kuba mu nyanja ngari, isubira mu mugezi neza yavukiyemo kugira ngo itere amagi.

Yifashishije iri nararibonye, Hasler, hamwe n’abandi bashakashatsi, bagiye berekana ko iyo fi yibuka iyo mibavu yayishoboza koga ibirometero ibihumbi kugira ngo ibone inzira yayo mu rugo iturutse mu nyanja.

Iyi nkuru yatumye ntekereza ko kimwe mu bintu by’ingenzi dushobora gukora muri ubu buzima ari ukumenya no kwibuka inzira ituganisha kuri Data wo mu Ijuru no kwihangana mu budahemuka no mu munezero muri urwo rugendo.

Natekereje ku byibutsa bine ko, iyo bikoreshejwe bikanashyirwa mu bikorwa mu buryo buhoraho mu buzima bwacu, bishobora gukangura ibyiyumviro byo mu rugo ho mu ijuru.

Icya mbere, Dushobora Kwibuka Ko Turi Abana b’Imana

Dufite umurage uva ku Mana. Kumenya ko turi abana b’Imana n’uko Ashaka ko dusubira mu maso He ni imwe mu ntambwe za mbere mu rugendo rudusubiza mu rugo rwacu rwo mu ijuru.

Wiyibutse uyu murage. Shyiraho igihe ku buryo buhoraho kugira ngo uzamure abasirikare b’umubiri ba roho wibuka imigisha wahawe ituruka kuri Nyagasani. Izera abayobozi wahawe na We, aho kuba guhungira ku isi kugira ngo upime akamaro ko ku giti cyawe ndetse unabone inzira yawe.

Vuba aha nasuye uwo nkunda nyuma y’uko yari ari mu bitaro. Yambwiranye amarangamutima ko ubwo yari aryamye mu buriri bwo mu bitaro, ibyo yashakaga byonyine byari umuntu uririmba indirimbo “I Am a Child of God.” Icyo gitekerezo cyonyine, yaravuze, cyamuhaye amahoro yari akeneye muri iyo saha y’amakuba.

Kumenya uwo uri we bihindura ibyo wiyumvamo n’ibyo ukora.

Gusobanukirwa uwo uri we by’ukuri bigutegura neza kurushaho kumenya no kwibuka inzira yawe isubira mu rugo rwo mu ijuru kandi ugaharanira kuba aho.

Icya kabiri, Dushobora Kwibuka Umusingi Uturinda

Imbaraga zituzaho iyo tugumye dukiranuka, turi ab’ukuri, n’indahemuka kuri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo, n’iyo abandi birengagiza birenze ukwemera amategeko n’amahame y’agakiza.2

Mu Gitabo cya Morumoni, Helamani yigishije abahungu be kwibuka ko bagomba kubaka imisingi yabo kuri Yesu Kristo kugira ngo bagire imbaraga zo guhangana n’ibishuko by’umwanzi. Imiyaga na serwakira bikomeye bya Satani biri kutugwaho, ariko ntibizagira ububasha bwo kudushyira hasi niba twarashyize icyzere cyacu ahantu hatekanye kurusha ahandi—mu Mucunguzi wacu.3

Nzi mu burambe bwo ku giti cyanjye ko uko duhitamo kumva ijwi Rye tukanamukurikira, tuzakira ubufasha Bwe. Tuzabona imyumvire yagutse kurushaho y’imiterere yacu n’ugusobanukirwa kwimbitse kurushaho kw’intego y’ubuzima. Tuziyumvamo impinduka za roho zizatuyobora mu rugo rwacu rwo mu ijuru.

Icya gatatu, Dushobora Kwibuka Kuba Abasenga

Tuba mu gihe ubwo mu gukoraho kumwe cyangwa itegeko ry’ijwi, dushobora gutangira gushakisha ibisubizo kuri hafi buri nsanganyamatsiko mu bunini bw’ibitangwa bibitswe kandi biteguye mu muyoboro mugari kandi usobekeranye wa mudasobwa.

Ku rundi ruhande, dufite ubworohe bw’ubutumire kugira ngo dutangire gushaka ibisubizo biva mu ijuru. Usenge buri gihe, maze nzagusukaho Roho wanjye kuri wowe. Nyagasani asezeranya ko kandi umugisha wawe uzaba munini—yego, ndetse no kurushaho niba ukwiye kubona ubutunzi bw’isi.4

Imana izi byuzuye neza buri umwe muri twe kandi yiteguye gutega amatwi amasengesho yacu. Iyo twibuka gusenga, tubona urukundo Rwe rushyigikira, kandi uko turushaho gusenga Data uri mu Ijuru mu izina rya Kristo, ni ko turushaho kuzana Umukiza mu buzima bwacu ndetse tuzanarushaho kumenya inzira yaharuye itujyana mu rugo rwacu rwo mu ijuru.

Icya kane, Dushobora Kwibuka Gukorera Abandi

Uko duharanira gukurikira Yesu Kristo dukorera tunerekana ineza ku bandi, tugira isi ahantu heza kurushaho.

Ibikorwa byacu bishobora guha umugisha mu buryo bufatika ubuzima bw’abo batuzengurutse kandi n’ubuzima bwacu bwite na bwo. Gukunda serivisi byongera igisobanuro ku buzima bw’uyitanze n’uyihawe bombi.

Ntugakerense ubushobozi ufite bwo kubera urugero rwiza abandi rwo gukora ibyiza, byombi muri serivisi y’ibikorwa byawe no muri serivisi y’urugero rwawe.

Gukunda serivisi ku bandi bituyobora ku nzira itugeza mu rugo rwacu rwo mu ijuru—inzira yo kumera nk’Umukiza wacu.

Mu 1975, nk’ingaruka z’intambara y’abenegihugu, Arnaldo na Eugenia Teles Grilo n’abana babo bagombye gusiga inyuma urugo rwabo n’ibyo bari bubatse byose mu myaka mirongo y’umurimo ukomeye. Bakiri mu gihugu cyabo cy’amavuko cya Porutigali, Umuvandimwe na Mushiki bacu Teles Grilo bahuye n’imbogamizi yo gutangira bundi bushya na none. Ariko imyaka nyuma y’aho, nyuma yo kuza mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, baravuze bati, “Twataye ibintu byose twari dufite, ariko cyari ikintu cyiza kubera ko cyaduteye kuzirikana akamaro k’imigisha ihoraho.”5

Bataye urugo rwabo rwo mu isi, ariko babonye inzira ibasubiza ku rugo rwabo rwo mu ijuru.

Icyo ari cyo cyose ugomba gusiga inyuma kugira ngo ukurikire inzira igusubiza mu rugo cyizasa umunsi umwe nk’aho atari igitambo na busa.

Dufite urugero rutunganye rwa Yesu Kristo rwo gukurikiza, kandi urugendo rutujyana mu rugo ruhoraho rushoboka gusa kubera inyigisho Ze, ubuzima Bwe, n’igitambo Cye cy’impongano—harimo urupfu Rwe n’Umuzuko We w’ikuzo.

Mbahamagariye kumva umunezero wo kwibuka ko turi abana b’Imana kandi ko Yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga Umwana Wayo6 kutwereka inzira. Mbahamagariye kwibuka kuba indahemuka, kwerekeza ubuzima bwanyu ku Mukiza no kubaka umusingi wanyu kuri We. Mwibuke kuba abasenga mu rugendo rwanyu no gukorera abandi mu nzira.

Bavandimwe bakundwa, kuri icyi Cyumweru cya Pasika, ndahamya ko Yesu Kristo ari Umucunguzi n’Umukiza w’isi. Ni we ushobora kutwerekera ku meza y’ubuzima bwuzuye umunezero kandi akanatuyobora mu rugendo rwacu. Tumwibuke kandi tunamukurikire mu rugo. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Arthur Davis Hasler, in Gene E. Likens, “Arthur Davis Hasler: January 5, 1908–March 23, 2001,” in National Academy of Sciences, Biographical Memoirs, vol. 82 (2003), 174–75.

  2. See Book of Mormon Student Manual (2009), 268–73.

  3. See Helaman 5:6–12.

  4. Doctrine and Covenants 19:38.

  5. See Don L. Searle, “Discovering Gospel Riches in Portugal,” Ensign, Oct. 1987, 15.

  6. See John 3:16.