Umubabaro Wacu Uzahindurwamo Umunezero
Ndahamagarira abiyumvamo umubabaro bose, abibaza bose ikiba nyuma y’uko dupfuye, gushyira ukwizera kwanyu muri Kristo.
Mu myaka myinshi ishize, mu gihe nakurikiranaga amateraniro muri Salt Lake City, naramukijwe n’umuhanuzi wacu dukunda, Russell M. Nelson. Mu buryo bususurutse kandi bwihariye bwe, yarambajije ati: “Mark, nyoko ameze ate?“
Namubwiye ko nari kumwe nawe mu ntangiriro y’icyo cyumweru iwe muri Nuveli Zelande kandi ko yagendaga asaza ariko ko yari yuzuye ukwizera n’icyitegererezo ku bamumenye bose.
Nuko aravuga ati: “Nyamuneka uzamugezeho ko mukunda … kandi uzamubwire ko nteganya kuzongera kumubona.”
Nyamara naratunguwe maze ndamubaza nti: “Hari urugendo se uteganya rwo kujya muri Nuveli Zelande vuba?“
N’umutima uzira uburyarya yarasubije ati “O oya, Nzamubona mu buzima buri imbere.”
Nta kintu cy’ubupfayongo cyari mu gisubizo cye. Yari imvugo y’ihame kamere itunganye. Muri uwo mwanya w’umwihariko, wari utunguranye, numvise kandi niyumvamo ubuhamya bunonosoye buvuye ku muhanuzi uriho ko ubuzima bukomeza nyuma y’urupfu.
Iyi mpera y’icyumweru y’igiterane muzumva intumwa ziriho n’abahanuzi bariho bahamya Umuzuko wa Yesu Kristo. “Amahame shingiro y’itorero ryacu ni ubuhamya bw’Intumwa n’Abahanuzi, bwerekeye Yesu Kristo, ko Yapfuye, agahambwa, kandi akongera agahaguruka ku munsi wa gatatu[;] … ibindi bintu byose birebana n’iyobokamana ryacu ni inyongera gusa kuri [uku kuri].”1 Ndabizeza ko uko mubatega amatwi byimazeyo, Roho aremeza mu bwenge bwanyu n’umutima wanyu ukuri kw’ubu buhamya.2
Intumwa za kera za Yesu Kristo zarahindutse ubuziraherezo nyuma y’uko yababonekeye nyuma y’urupfu Rwe. Icumi muri bo babonye ubwabo ko Yari yazutse. Toma, kubera ko ubwa mbere yari adahari, yaratangaje ati:“ Nintabona … sinzemera.”3 Nyuma y’aho Yesu yacyashye Toma, avuga ati: “We kuba utizera, ahubwo ube uwemera.”4 Nuko Yesu yigishije akamaro k’ingenzi k’ukwizera:“Hahirwa abatabonye , kandi nyamara bakaba bemeye.“5
Nyagasani wazutse yahaye Intumwa Ze inshingano yo guhamya Ibye. Kimwe n’Intumwa zacu ziriho muri iki gihe, basize inyuma imirimo y’isi maze babaho ubuzina bwabo busigaye batangaza bashize amanga ko Imana yari yazuye uyu Yesu. Ubuhamya bwabo bukomeye bwatumye ibihumbi byemera ubutumire bwo kubatizwa.6
Ubutumwa bw’agahebuzo bwo mu gitondo cya Pasika ni izingiro ry’Ubukristo bwose. Yesu Kristo yahagurutse mu bapfuye, kandi kubera ibi, natwe tuzongera kubaho nyuma yo gupfa. Ubu bumenyi buha ubuzima bwacu igisobanuro n’intego. Nidukomeza mu ukwizera, tuzahindurwa ubuziraherezo, kimwe n’Intumwa za kera. Twebwe, kimwe na bo, tuzashobora kwihanganira umuruho uwo ariwo wose hamwe n’ukwizera muri Yesu Kristo. Uku kwizera na none kuduha ibyiringiro mu gihe ubwo “umubabaro wacu uzahindurwano umunezero”7
Ukwizera kwanjye bwite kwahereye ku gihe cy’umubabaro.
Data na mama bari aborozi b’intama muri Nuveli Zelande.8 Bishimiraga ubuzima bwabo. Nk’umugabo n’umugore bakirushinga, bahawe umugisha wo kubyara abakobwa batatu batoya. Umutoya cyane muri aba yitwaga Ann. Umunsi umwe mu gihe bari kumwe mu kiruhuko ku kiyaga, Ann wari ufite amezi 17 y’amavuko yabacitse atagaguza. Nyuma y’iminota bamushakisha bihebye, bamusanze nta buzima agifite mu mazi.
Iyi ncamugongo yateye umubabaro utavugwa. Data yanditse mu myaka yakurikiyeho ko igitwenge cyacitse mu buzima bwabo ubuziraherezo. Byabateye kandi amatsiko ku bisubizo by’ibibazo by’ingenzi by’ubuzima: Mbese Ann wacu dukunda azahinduka iki? Mbese tuzongera kumubona? Mbese ni gute umuryango wacu washobora kuzongera kwishima ukundi?
Imyaka mike nyuma y’ibi byago bikomeye, abavugabutumwa batoya babiri baturutse mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Numa baje mu rwuri rwacu. Batangiye kwigisha ukuri kugaragara mu Gitabo cya Morumoni na Bibiliya. Uku kuri kurimo icyizere ko Ann ubu ari mu isi ya roho. Kubera Izuka rya Yesu Kristo, nawe azazuka. Bigishije ko Itorero rya Yesu Kristo ryagaruwe na none ku isi hamwe n’umuhanuzi uriho n’Intumwa cumi n’ebyiri. Kandi bigishije inyigisho idasanzwe kandi igaragara ko imiryango ishobora guhurizwa hamwe ubuziraherezo n’ubushobozi bw’ubutambyi nk’ubwo Yesu Kristo yahaye Intumwa ye Nkuru, Petero.9
Bidatinze Mama yamenye ukuri kandi yakira ubuhamya bwa Roho. Data, nyamara, yarwanaga mu mwaka wakurikiyeho hagati y’ugushidikanya n’inamabyifuzo za roho. Kandi, yashidikanyaga ku guhindura uburyo bwe bw’ubuzima. Igitondo kimwe cyakurikiye ijoro adasinziriye, mu gihe yajarajaraga mu nzu, yarahindukiye areba Mama maze aramubwira, ati: “Ndabatizwa uyu munsi cyangwa se sinzabatizwe ukundi.”
Mama yabwiye abavugabutumwa ibyari byabaye, nuko ako kanya bamenya igishashi cy’ukwizera muri data cyari gikwiriye guhungizwa cyangwa kikazimwa.
Muri icyo gitondo nyine umuryango wacu wagiye ku mwaro utwegereye. Nta kanunu k’ibyarimo kuba, twebwe abana twaririye impamba zacu ku birundo by’umucanga mu gihe Abakuru Boyd Green na Gray Sheffield bari bajyanye ababyeyi bacu mu nyanjya maze barababatiza. Mu gikorwa cyakurikiyeho cy’ukwizera, Data by’umwihariko yemereye Nyagasani ko uko byagenda kose, mu buzima bwe bwose azakoresha ukuri ku masezerano yarimo akora.
Nyuma y’umwaka umwe ingoro yeguriwe Imana muri Hamilton, Nuveli Zelande. Nyuma y’aho gatoya umuryango wacu, hamwe n’umuntu wari uhagarariye Ann, yapfukamye iruhande rw’urutambiro muri iyo nzu ntagatifu ya Nyagasani. Aho, ku bw’ubushobozi bw’ubutambyi, twari twahujwe nk’umuryango uhoraho mu mugenzo woroshye kandi mwiza. Ibi byazanye amahoro akomeye n’umunezero.
Nyuma y’imyaka myinshi Data yambwiye ko iyo bitaba ku bw’urupfu rw’incamugongo rwa Ann, ntaba yarigeze yiyoroshya bihagije kugira ngo yakire inkuru nziza yagaruwe. Nyamara Roho wa Nyagasani yantoje kwiringira ko ibyo abavugabutumwa bigishije byari ukuri. Ukwizera kw’ababyeyi banjye kwakomeje gukura kugeza ubwo buri wese muri bo yatse umuriro w’ubuhamya bwayoboye butuje kandi bworoheje buri cyemezo cyabo mu buzima.
Nzahora nshimira ku bw’urugero rw’ababyeyi banjye ku bisekuruza bizaza. Ntibishoboka gupima umubare w’ubuzima bwahindutse ubuziraherezo kubera ibikorwa byabo by’ukwizera nk’igisubizo cy’umubabaro wimbitse.
Ndasaba abiyumvamo bose umubabaro, abakirana bose n’ugushidikanya, abibaza bose uko bigenda nyuma y’ubuzima, gushyira ukwizera kwanyu muri Kristo. Ndabizeza ko niba mwifuza kwemera, noneho mugakorera mu ukwizera kandi mugakurikiza ibyo Roho abongorera, muzabona umunezero muri ubu buzima no mu isi izaza.
Mbega uko ntegereje uwo munsi nzahuriraho na mushiki wanjye Ann. Ntegereje uguhura kw’umunezero na Data, witabye Imana mu myaka 30 ishize. Ndahamya ko umunezero uboneka mu kubaho ku bw’ukwizera, ukwemera utabonye, ariko uzi ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu ko Yesu Kristo ariho. N’umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose, mpisemo gukurikira Yesu Kristo n’Inkuru nziza Ye yagaruwe. Iyi iha umugisha buri ruhande rwose rw’ubuzima bwanjye. Nzi ko Yesu ari Kristo, Umwana w’Imana, Umukiza wacu n’Umucunguzi wacu. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.