Igiterane Rusange
Imana Ikunda Abana Bayo
Igiterane rusange Mata 2021


Imana Ikunda Abana Bayo

Ndifuza kubasangiza uburyo butatu bwite Data wo mu Ijuru agaragaza Urukundo adufitiye, abana Be.

Bavandimwe na Bashiki banjye, Nezeranywe namwe mu Nkuru Nziza ya Yesu Kristo. Mbazaniye urukundo rw’abanyamuryango b’imena bo muri Filipini kandi mbabwira, ku bwabo, Mabuhay!

Muri iki gitondo cya Pasika, ndahamya Kristo uriho, ko yahagurutse mu bapfuye kandi ko urukundo Rwe kuri twe no kuri Data wo mu Ijuru Uyu munsi, Ndifuza kwibanda ku rukundo rwa Data wo mu Ijuru n’urwa Yesu Kristo kuri bose, rwigaragariza mu Mpongano y’Umwana Wayo, Yesu Kristo. “Kuko Imana yakunze isi cyane, ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege”(Yohana 3:16).

Igihe umuhanuzi Nefi yabazwaga n’umumarayika ibyerekeye ubumenyi bw’Imana, Nefi yasubije yiyoroheje ati: “Nzi ko ikunda abana bayo” (reba 1 Nefi 11:16-17).

Umurongo wo mu Gitabo cya Morumoni: Irindi Sezerano rya Yesu Kristo rishushanyana ububasha urukundo rutunganye rw’Umucunguzi: “Kandi isi, kubera ubukozi bw’ibibi bwabo, izamucira urubanza kugira ngo abe ubusabusa; … bamukubite ibiboko, … bamuhondagure; … bamuvunderezaho amacandwe, kandi arabyihanganire, kubera ineza ye yuje urukundo n’ukwiyumanganya kwe ku bana b’abantu” (1 Nefi 19:9). Urukundo rusange rw’Umukiza ni imbaraga z’umuhate ziri inyuma y’ibyo Akora byose. Tuzi ko ari urwo rukundo nyine Data wo mu Ijuru adufitiye, kubera ko Umukiza yiyoroheje yigishije ko We na Se “bari umwe” (see Yohana 10:30; 17:20-23).

Ni gute, noneho, twitura kandi twerekana ugushimira kwacu kubw’ urukundo Rwabo rusange? Umukiza yaratwigishije n’ubu butumire bworoshye, bukubiyemo byose buvuga buti: “Nimunkunda, muzitondera amategeko yanjye”(Yohana 14:15)

Umuyobozi Dallin H.Oaks yarigishije ati:“Urukundo rusange kandi rutunganye rw’Imana rugaragarira mu migisha yose y’umugambi w’Inkuru Nziza, harimo n’icy’uko imigisha y’amahitamo Yayo iteganyijwe kubw’abumvira amategeko Yayo.”1

Ndifuza kubasangiza uburyo butatu bwite Data wo mu Ijuru agaragaza Urukundo adufitiye, abana Be.

Ubwa mbere, Isano y’Imana n’Umuryango igaragaza Urukundo Rwayo

Amasano yacu y’agaciro gakomeye ni ayo dufitanye na Data na Mwana n’imiryango yacu bwite, kubera ko ipfundo ryacu nabo rihoraho. Umugambi ukomeye w’ibyishimo ni ikimenyetso gitangaje cy’urukundo rw’Imana idufitiye. N’amaso ahanze ku mugambi w’Imana duhitamo ku bushake gusenya itaka n’ibitare muri twe bishingiye ku ibyifuzo byikunda maze tukabisimbuza ifatiro zubaka amasano ahoraho. Mu byumvikana, ibi bishobora kwitwa “isizwa rya roho.” Mu gushyira mu bikorwa isizwa ryacu rya roho, tugomba mbere na mbere gushakashakisha Imana no kuyitakambira ( reba Yeremiya 29:12-13).

Kuyishakashakisha no kuyitakambira bizabimbura inzira kandi bitange umwanya wo kubaka no gukomeza amasano yacu ahoraho Bizagura ibitekerezo bya roho kandi bidufashe kwita ku guhindura ibyo dushobora kugenzura, aho kwita ku bwoba tudashobora kugenzura. Kwiga ubuzima n’umurimo w’Umukiza wacu, Yesu Kristo, bizadufasha kurebana ibi bibazo bindi mu buryo buhoraho.

Uburangare bushobora rimwe na rimwe kutubuza kumenya urukundo rw’Imana mu isano n’ibikorwa by’umuryango wacu. Umubyeyi, wumvaga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byarimo kwangiza imibanire y’umuryango we, yatanze igisubizo. Mu gihe bari ku meza no mu bindi bihe by’umuryango, ahita abibutsa, “telefone ku ruhande; mureke tugire igihe cyo kuganira imbonankubone.” Yavuze ko ibi ariyo myitwarire mishya ku muryango wabo kandi ko bikomeza imibanire yabo nk’umuryango mu gihe bagize imbonankubone nyayo. Ubu bashimishwa hamwe nk’umuryango n’ibiganiro bifite ireme bya Ngwino, Unkurikire .

Icya kabiri, Agaragariza Urukundo Rwe Abana be Ahamagara Abahanuzi

Isi yacu ya none yuzuyemo “intambara y’amagambo n’umuriri w’ibitekerezo”Joseph Smith - Inkuru 1:10 Pahulo atwibutsa ko “hariho … ubwoko bwinshi cyane bw’indimi mu isi”(1 Abakorinto 14:10). Ni izihe mu ndimi zose zizamuka mu buryo bwumvikana kandi busobanutse nta guhuzagurika? Ni ururimi rw’abahanuzi b’Imana, bamenya, n’abahishura.

Ndibuka neza nyuma yo kubagwa muwa 2018, ubwo nasubiraga ku kazi, nari mu igaraji rihagarikwamo imodoka ku cyicaro gikuru cy’Itorero. Ako kanya, numvise ijwi ry’Umuyobozi Mukuru Rusell M.Nelson rihamagara riti: “Taniela, Taniela.” Narirutse musanga, nuko ambaza uko numvaga meze.

Naramubwiye nti: “Ndimo gukira neza cyane, Muyobozi Mukuru Nelson.”

Yangiriye inama kandi arampobera. Numvise by’ukuri umurimo wihariye w’umuhanuzi kuri “buri muntu ku gite cye.”

Umuyobozi Mukuru Nelson yagenze mu bihugu byinshi by’isi. Mu mitekerereze yanjye, ntabwo afasha gusa ibihumbi, ahubwo afasha ibihumbi bya “buri bantu ku giti cyabo.” Mu gukora atyo, asangiza urukundo Imana ifitiye abana Bayo bose.

Vuba aha, amagambo y’Umuyobozi Mukuru Nelson yabaye isoko y’imbaraga n’ihumekerwaho ku bantu bo muri Filipini. Kimwe na buri gihugu mu isi, muri 2020 Filipini yabangamiwe bikomeye n’icyorezo cya COVID-19, hamwe n’iruka ry’ikirunga, imitingito y’isi, inkubi zikomeye z’umuyaga, n’imyuzure iyogoza.

Ariko, nk’inkingi y’urumuri rushashagirana mu bicu byijimye by’ubwoba, ubwigunge, n’ukwiheba, haje amagambo y’umuhanuzi. Harimo umuhamagaro ku isi yose wo kwiyiriza n’isengesho kandi n’ubujyanama bwo gutera intambwe hatitaweho icyorezo. Yadutumiriye kugira ingo zacu insengero bwite z’ukwizera. Yahamagariye Abera b’Iminsi ya Nyuma ahantu hose kubaha abana bose b’Imana no kureka Imana ikaganza mu buzima bwacu.2

Ni muri ubwo buryo videwo ya vuba aha y’ubuhamya bwerekeye ububasha bw’ugushimira no isengesho risoza ry’Umuyobozi Mukuru Nelson byumvikanye muri filipine yose.3 Mu ntara ya Leyte, iyo videwo yerekanywe mu gikorwa mpuzamatorero, ndetse yari yavuzwe nk’igice cy’inyigisho y’umutambyi. Filipini, hamwe n’isi yose, bifite umugisha wo kugira ibyiyumviro by’urukundo rw’Imana binyujijwe mu magambo y’umuhanuzi watoranyijwe Wayo.

Icya gatatu, Ugucyahwa Gushobora Kuba Ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana ku Bana Bayo

Rimwe na rimwe, Imana igaragaza urukundo Rwayo iducyaha. Ni uburyo bwo kutwibutsa ko Idukunda kandi ko Izi abo turibo. Umugisha Wayo yadusezeranyije w’amahoro ufunguriwe bose abagendena ubutwari mu kubahiriza igihango kandi bafite ubushake bwo kwemera ukwikosora.

Iyo tumenye ugucyahwa kandi tukakwakirana ubushake, bihinduka ibagwa rya roho. Ni nde se ukunda ibagwa, uko byagenda kose? Ariko ku barikeneye kandi bafite ubushake bwo kuryakira, rishobora kubakiriza ubuzima. Imana icyaha abo Ikunda. Ibyanditswe bitagatifu bitubwira bityo ( reba Abaheburayo 12:5-11; Helamani 12:3; Inyigisho n’Ibihango 1:27; 95:1). Ko igihano, cyangwa ibagwa rya roho, rizazana impinduka mu buzima bwacu. Turabona, bavandimwe na bashiki banjye, ko risukura kandi rikesha imiyoboro yacu y’imbere.

Joseph Smith, Umuhanuzi w’igarurwa, yaracyashywe. Nyuma yo gutakaza impapuro 116 z’inyandiko y’intoki y’Igitabo cya Morumoni, Nyagasani byombi yaramukosoye kandi amwereka urukundo avuga ati:“Ntiwagombaga kuba watinye umuntu kurusha Imana. … Wagombaga kuba wabaye indahemuka… Dore, uri Joseph, kandi waratoranyijwe… Ibuka, Imana ni inyempuhwe; kubera iyo mpamvu, ihane” (Inyigisho n’Ibihango 3:7–10).

Mu 2016, mu gihe nari mu ivugabutumwa muri Little Rock, Arkansas, nasabye Umuvandimwe Cava gushyikiriza agapfunyika mushiki wanjye mukuru, wabaga mu kirwa muri Fiji. Igisubizo cye nticyabaye igikuntu nari niteguye, “Muyobozi Wakolo,”yaraboroze, “ mushiki wawe yitabye Imana kandi yarashyinguwe, mu minsi 10 ishize.” Nigiriye impuhwe ndetse numva ndashengutse gato ko ndetse n’umuryango wanjye utigeze wigora ngo ubimenyeshe.

Umunsi wakurikiyeho, mu gihe umugore wanjye yarimo kwigisha abavugabutumwa, iki gitekerezo cyacengeye umutima wanjye: “Taniela, ibi byose wanyuzemo byabayeho kubw’ineza yawe bwite n’uguca akenge. Wari urimo kwigisha no gusangiza ubuhamya bwawe bwerekeranye n’Impongano ya Yesu Kristo; none ubu baho ubikirikiza.” Nibukijwe ko “hahirwa umuntu Imana ikosora[ye]; nuko rero ntugasuzugure igihano Ushoborabyose aguhanisha”(Yobu 5: 17). Byari ukubagwa kwa roho kuri njyewe, kandi ingaruka zabayeho ako kanya.

Ubwo mu gihe narimo kwitegereza ibyambayeho, nahamagariwe gutanga ibitekerezo byanjye bisoza ikiganiro. Muri ibyo bintu, nasangije amasomo nari maze kwigisha: icya mbere, nari maze guhanwa na Roho Mutagatifu kandi narabikunze kubera ko ari njyewe njyenyine wabyumvishe; icya kabiri, kubera igitambo cy’Umukiza n’incungu, sinzongera kureba ukundi ku bibazo byanjye nk’ibigeragezo n’imidugararo, ahubwo nk’ ibyabayeho byigisha; naho icya gatatu, kubera ubuzima Bwe butunganye kandi butagira icyaha sinzongera kureba ukundi ku nenge zanjye n’ukubura ubushobozi nk’intege nke ahubwo nk’ amahirwe yo gutera imbere. Ibi byabaye byamfashije kumenya ko Imana iduhana kubera ko Idukunda.

Nanzuye. Ndangiza, Data Uhoraho n’Umwana we, Yesu Kristo, bagaragariza urukundo Rwabo mu kudushoboza kugira isano rihoraho na Bo n’abanyamuryango bacu, bahamagara abahanuzi bo muri ibi bihe kugira ngo bigishe kandi badufashe, kandi baduhana kugira ngo badufashe kwiga no gukura. Imana ishimwe kubw’ impano itagereranywa y’Umwana Wayo,”4 Nyagasani wacu wazutse, ariwe Yesu Kristo. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa