Igiterane Rusange
Akira Ejo Hazaza n’Ukwizera
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Akira Ejo Hazaza n’Ukwizera

Ejo hazaza hazaba ari akataraboneka kuri abo biteguye kandi bakomeza kwitegura kuba ibikoresho mu maboko ya Nyagasani.

Uyu wari umuguroba utazibagirana. Bashiki banjye bakundwa, Mpawe icyubahiro no kubana namwe. Mwari mu bitekerezo byanjye inshuro nyinshi muri aya mezi make ashize. Muri miliyoni umunani zirenga. Ntimuri benshi mu mibare gusa ahubwo mufite ububasha bwa roho bwo guhindura isi. Narabitegereje mukora ibyo muri iki cyorezo.

Bamwe muri mwe mwahise mwisanga mushakisha ibikoresho byabuze cyangwa akazi gashya. Benshi bigishije abana kandi bagenzura abaturanyi. Bamwe bahaye ikaze abavugabutumwa mu rugo kare kurusha ahitezwe, mu gihe abandi mwahinduye ingo zanyu ibigo bihugura abavugabutumwa. Mwakoresheje ikoranabuhanga mu guhuza n’umuryango ndetse n’inshuti, mu gufasha abo bumvishe bigunze, no kwiga Ngwino, Unkurikire hamwe n’abandi. Mwabonye uburyo bushya bwo kugira Isabato umunezero. Kandi mwanakoze udupfukamunwa turinda—miliyoni yatwo!

Hamwe n’ibambe n’urukundo bimvuye ku mutima, neguriye umutima wanjye abagore benshi ku isi hose bafite ababo bapfuye. Turirana namwe. Ndetse turanabasengera. Dusingiza kandi tugasengera abakora bataruhuka kugirango babungabunge ubuzima bw’abandi.

N’amwe urubyiruko rw’abakobwa mwabaye icyitegererezo. N’ubwo imbuga nkoranyambaga zujujwe amakimbirane, benshi muri mwe mwabonye uburyo bwo gutera ingabo mu bitugu abandi no gusangira urumuri rw’Umukiza wacu.

Bashiki bacu, mwese mwabaye intwari rwose! Ntangazwa n’imbaraga ndetse n’ukwizera kwanyu. Mwerekanye ko mu bihe bigoye, mukomezanya ubutwari. Ndabakunda, kandi ndabizeza ko Nyagasani abakunda anabona umurimo ukomeye muri gukora. Murakoze! Na none, mwagaragaje ko muri ibyiringiro bya Isirayeli koko!

Mugaragaza ibyiringiro Umuyobozi Gordon B. Hinckley yari abafitiye ubwo yamenyekanishaga “Umuryango Itangazo ku Isi,” imyaka 25 ishize mu nama rusange y’Umuryango w’Ihumure muri Nzeri 1995.1 Ni iby’agaciro kuba yarahisemo kumenyekanisha iri tangazo ry’ingirakamaro kuri bashiki bacu b’Itorero. Mu gukora ibyo, Umuyobozi Hinckley yashimangiye urugero rwiza rudasimburwa rw’abagore mu mugambi wa Nyagasani.

Ubu, nakunda kumenya ibyo mwize uyu mwaka. Mwegereye Nyagasani kurushaho, cyangwa mwumva muri kure Ye? Ndetse ni gute ibihe turimo byatumye mutekereza ku byerekeye ejo hazaza?

Tuvugishije ukuri, Nyagasani yavuze ku munsi wacu mu magambo akomeye. Yaburiye ko mu munsi wacu abantu bazakuka imitima2 kandi ko n’intore zizaba ziri mu kaga ko koshywa.3 Yabwiye Umuhanuzi Joseph Smith ko amahoro ashobora kuvanwa mu isi4 ndetse n’ibyago bizagwirira inyoko muntu.5

Nyamara Nyagasani yanatanze iyerekwa ry’ukuntu ubu busonga ari icyitegererezo. Yahumetsemo Umuhanuzi Joseph Smith gutangaza ko umurimo w’iyi minsi ya nyuma, ari umwe w’umumaro ukomeye. ikuzo ryawo rirenze ukwemera, n’agahebuzo kawo ntikagereranywa.6

Ubu, agahebuzo rishobora kuba atari ijambo wahitamo urondora aya mezi make ashize! Ni gute tugomba guhangana n’ubuhanuzi buteye ubwoba ndetse n’amatangazo y’akataraboneka yerekeye umunsi wacu? Nyagasani yatubwiye uko twabikora hamwe no kugarurirwa icyizere koroshye, ariko gutangaje: Niba mwiteguye ntimuzagira ubwoba.7

Mbega isezerano! Ni rimwe rishobora guhindura uburyo tubona ejo hazaza koko. Mperutse kumva umugore ufite ubuhamya bukomeye yemera ko iki cyorezo, hamwe n’umutingito wabereye mu Kibaya cya Salt Lake, byamufashije kumenya ko atiteguye nkuko yabitekerezaga. Ubwo nabajije niba yarakomozaga ku bubiko bw’ibiribwa bye cyangwa ubuhamya bwe, yaramwenyuye maze aravuga ati, “Yego!”

Niba imyiteguro ari urufunguzo rwacu mu kwakira ubu busonga n’ejo hazaza mu kwizera, ni gute twakwitegura neza cyane?

Mu myaka mirongo, abahanuzi ba Nyagasani badukanguriye kubika ibiryo, amazi, n’ubwiteganirize bw’amafaranga mu gihe tubikeneye. Icyorezo cy’ubu cyashimangiye ubushishozi bw’iyo nama. Ndabakangurira gutera intambwe mu kwitegura mu by’umubiri. Ariko ntewe impungenge n’imyiteguro ya roho n’amarangamutima yanyu kurushaho.

Muri urwo rwego, dushobora kwigira byinshi kuri Kapiteni Moroni. Nk’umugaba w’ingabo z’Abanefi, yahanganye n’abasirikare bari bafite imbaraga kubarusha, babaruta mu bwinshi ndetse no mu bukana. Noneho, Moroni yateguye abantu be mu buryo butatu bw’ingenzi.

Icya mbere, yabafashije gushyiraho ahantu baba batekanye—yahise ahantu h’umutekano.8 Icya kabiri, yateguye ibitekerezo by’abantu kuba indahemuka kuri Nyagasani.9 Ndetse icya gatatu, ntiyigeze ahagarika gutegura abantu be—ku mubiri cyangwa ku bya roho.10 Mureke tuzirikane aya mahame atatu.

Ihame Nomero ya Mbere: Gushyiraho Ahantu h’Umutekano

Moroni yakomeje imijyi yose y’Abanefi n’inkombe, ibihome, n’inkuta.11 Ubwo Abalamani babateye, batangajwe bikomeye, kubera ubushishozi bw’Abanefi mu gutegura ahantu habo h’umutekano.12

Mu buryo nk’ubwo, mu gihe imidugararo idukikije, dukeneye gushyiraho ahantu dufite umutekano, haba mu by’umubiri no mu bya roho. Iyo urugo rwawe ruhindutse ubuturo bwihariye bw’ukwizera—aho Roho atuye—urugo rwawe ruba umurongo wa mbere wo kwirwanaho.

No muri ubwo buryo, imambo za Siyoni ari ubuhungiro bw’ishuheri13 kubera ziyobowe n’abafite imfunguzo z’ubutambyi bakanakoresha ubushobozi bw’ubutambyi. Uko mukomeza gukurikiza ubujyanama bw’abo Nyagasani yahaye ubushobozi bwo kubayobora, muzumva mutekanye birushijeho.

Ingoro y’Imana—inzu ya Nyagasani—ni ahantu h’umutekano hatameze nk’ahandi. Aho, mwebwe bashiki bacu muhaherwa ingabire n’ububasha bw’ubutambyi binyuze mu bihango bitagatifu by’ubutambyi mugira.14 Aho, imiryango yanyu iromekanywa kubw’ubuzima buhoraho. Ndetse no muri uyu mwaka, igihe kwinjira mu ngoro z’Imana zacu byagabanutse cyane, ingabire yanyu yabahaye guhora mubona ububasha bw’Imana nk’uko mwubashye ibihango byanyu na Yo.

Muri make, ahantu h’umutekano ni aho hose ushobora kumva ko hariho Roho Mutagatifu kandi ukayoborwa na Yo.15 Iyo Roho Mutagatifu ari kumwe nawe, ushobora kwigisha ukuri, niyo byaba ari igihe guhabanye n’ibitekerezo biganje. Kandi ushobora no kwiyumvira ibibazo byerekeye inkuru nziza bitaryarya ahantu hari umwuka w’icyahishuwe.

Bashiki banjye bakundwa mbahamagariye gushyiraho urugo ruba ahantu h’umutekano. Kandi ndongera kubahamagarira kongera gusobanukirwa kwanyu ku bubasha bw’ubutambyi ndetse no ku bihango n’imigisha by’ingoro z’Imana. Kugira ahantu h’umutekano ushobora guhungira bizagufasha kwakira ejo hazaza ufite ukwizera.

Ihame Nomero Kabiri: Tegura Ibitekerezo Byawe Kuba Indahemuka ku Mana

Twafashe umushinga munini wo kongera kuramba n’ubushobozi bw’Ingoro y’Imana ya Salt Lake.

Ishusho
ubwubatsi bw’Ingoro y’Imana ya Salt Lake

Bamwe bibajije ko ari ngombwa gufata ingamba nk’izo zidasanzwe. Ariko rero, igihe Ikibaya cya Salt Lake cyagize umutingito ufite ubukana bwa 5,7 mu ntangiriro z’uyu mwaka, iyi ngoro y’Imana yubahwa yaranyeganyejwe ku buryo impanda iri ku gishusho cya marayika Moroni yaguye!16

Ishusho
Umumarayika Moroni hamwe n’impanda yaguye

Nk’uko umusingi w’inyubako y’Ingoro y’Imana ya Salt Lake ugomba kuba ukomeye bihagije kugirango uhangane n’ibiza, amafatizo yacu ya roho agomba kuba ashikamye. Noneho, iyo imitingito y’ikigereranyo ihungabanyije ubuzima bwacu, dushobora guhagarara “dushikamye kandi ntitunyeganyege” kubera ukwizera kwacu.17

Nyagasani yatwigishije uko twakongera ukwizera kwacu dushakakumenya, mu kwiga kandi na none no mu kwizera.18 Dukomeza ukwizera kwacu muri Yesu Kristo uko duharanira kubahiriza amategeko Ye no “guhora tumwibuka.”19 Byongeye, ukwizera kwacu kwiyongera buri gihe iyo dukoresheje ukwizera kwacu muri We. Nibyo kwigira mu kwizera bivuze.

Urugero, igihe cyose dufite ukwizera ko kumvira amategeko y’Imana—n’ubwo ibitekerezo bya benshi bidusuzugura—cyangwa igihe cyose turwanya imyidagaduro cyangwa ingengabitekerezo zizihiza kuva mu bihango, tuba dukoresha ukwizera kwacu, ari nako kongera ukwizera kwacu.

Byongeye kandi, ibintu bike byubaka ukwizera kuruta kwirundumurira kenshi mu Gitabo cya Morumoni. Nta kindi gitabo gihamya Yesu Kristo mu bubasha no gusobanuka nka cyo. Abahanuzi bacyo, nk’uko bahumetswemo na Nyagasani, babonye umunsi wacu banatoranya inyigisho n’ukuri byashobora kudufasha kurusha ibindi. Igitabo cya Morumoni ni ifashayobora ryacu ryo kwirengera ku munsi wa nyuma .

Birumvikana ko umutekano wacu wanyuma uza uko twikoreye umutwaro wa Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo! Ubuzima budafite Imana ni ubuzima bwuzuye ubwoba. Ubuzima bufite Imana ni ubuzima bwuzuye amahoro. Ibi ni ukubera ko imigisha ya roho iza ku ndahemuka. Kwakira icyahishuwe bwite ni umwe muri iyo migisha ikomeye kuruta iyindi yose.

Nyagasani yadusezeranije ko niba dusabye, dushobora guhabwa icyahishuwe ku kindi cyahishuwe.20 Mbasezeranije ko uko mwongera ubushobozi bwanyu bwo kwakira icyahishuwe, Nyagasani azabaha imigisha hamwe n’icyerekezo cyiyongeye cy’ubuzima bwanyu n’impano zitabarika za Roho.

Ihame Nomero Gatatu: Ntuzigere Uhagarika Kwitegura

N’iyo ibintu byagenze neza, Kapiteni Moroni yakomeje gutegura abantu be. Ntabwo yigeze ahagarara. Ntabwo yigeze yirara.

Umwanzi ntabwo ajya arekera gutera. Rero, ntabwo dushobora kuzigera duhagarika kwitegura! Uko twigira kurushaho—mu by’umubiri, iby’amarangamutima n’ibya roho—ni na ko turushaho kwitegura kuburizamo ibitero bidacogora bya satani.

Bashiki bacu bakundwa, muri abahanga mu gushyiraho ahantu h’umutekano kuri mwebwe no ku bo mukunda. Byiyongeye, mufite ingabire y’Imana ibashoboza gukuza ukwizera kwanyu mu bandi mu buryo budasubirwaho.21 Kandi ntabwo mujya muhagarara. Mwongeye kubigaragaza na none uyu mwaka.

Nyamuneka, mubikomeze! Kuba maso mu kurinda ingo zanyu no gukuza ukwizera mu mitima y’abo mukunda bizazana ibihembo no ku bisekuruza bizaza.

Bashiki banjye bakundwa, dufite byinshi byo kwitega! Nyagasani yabashyize hano kubera ko yari azi ko mufite ubushobozi bwo guhangana n’urusobe rw’igice cya nyuma cy’iyi minsi ya nyuma. Yari azi ko mwasobanukirwa agahebuzo k’umurimo We kandi mukagira ishyaka ryo gufasha kuwusohoza.

Simvuze ko iminsi iri imbere izaba yoroshye, ariko mbasezeranije ko ejo hazaza hazaba ari akataraboneka kuri abo biteguye kandi bakomeza kwitegura kuba ibikoresho mu maboko ya Nyagasani.

Bashiki banjye bakundwa, mureke nti twihanganire iki gihe gusa. Mureke twakire ejo hazaza n’ukwizera! Ibihe biteye impagara ni amahirwe kuri twe yo gutera imbere mu buryo bwa roho. Ni ibihe urugero rwacu rwiza rushobora kugaragara cyane kuruta mu bihe bituje.

Mbasezeranije ko uko dushyiraho ahantu h’umutekano, dutegura ibitekerezo byacu kuba indahemuka ku Mana no kutazigera duhagarika kwitegura, Imana izaduha umugisha. Azaturokora; yego ku buryo azatura amahoro ku bugingo bwacu ndetse azaduha ukwizera guhambaye, ndetse azatuma ko dushobora kwiringira ukurokorwa kwacu muri We.22

Uko mwitegura kwakira ejo hazaza mu kwizera, aya masezerano azaba ari ayanyu! Mbihamije ntyo, hamwe no kubagaragariza urukundo kwanjye mbafitiye , n’icyizere cyanjye muri mwe, mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See “The Family: A Proclamation to the World,” ChurchofJesusChrist.org. In the address that accompanied this proclamation, President Gordon B. Hinckley said to the sisters: “I am grateful for the strength that you have and for your loyalty, your faith, your love. I am thankful for the resolution which you carry in your hearts to walk in faith, to keep the commandments, to do what is right at all times and in all circumstances” (“Stand Strong against the Wiles of the World,” Ensign, Nov. 1995, 98–99).

  2. Luke 21:26; see also Doctrine and Covenants 45:26.

  3. See Matthew 24:24; Joseph Smith—Matthew 1:22.

  4. Doctrine and Covenants 1:35.

  5. See Doctrine and Covenants 1:17. The Apostle Paul prophesied that “in the last days perilous times [would] come.” That would make our day spiritually treacherous. (See 2 Timothy 3:1–5.)

  6. Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2007), 512.

  7. Doctrine and Covenants 38:30.

  8. See Alma 49:5; 50:4.

  9. Alma 48:7.

  10. See Alma 49–50.

  11. See Alma 48:8.

  12. Alma 49:5; emphasis added.

  13. Doctrine and Covenants 115:6.

  14. See Russell M. Nelson, “Spiritual Treasures,” Liahona, Nov. 2019, 76–79.

  15. Eliza R. Snow taught that the Holy Ghost “satisfies and fills up every longing of the human heart. … When I am filled with that Spirit, my soul is satisfied, and I can say in good earnest, that the trifling things of the day do not seem to stand in my way at all. … Is it not our privilege to so live that we can have this constantly flowing into our souls?” (in Daughters in My Kingdom: The History and Work of Relief Society [2011], 46).

  16. See Daniel Burke, “Utah Earthquake Damages Mormon Temple and Knocks Trumpet from Iconic Angel Statue,” Mar. 18, 2020, cnn.com.

  17. Mosiah 5:15.

  18. Doctrine and Covenants 88:118; emphasis added.

  19. Moroni 4:3.

  20. Doctrine and Covenants 42:61.

  21. The Apostle Paul signaled this reality when he attributed Timothy’s unfeigned faith to his mother, Eunice, and his grandmother Lois (see 2 Timothy 1:5).

  22. Alma 58:11.

Capa