Igiterane Rusange
Nuko rero mujye Muba Maso, Musenge Iminsi yose
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Nuko rero mujye Muba Maso, Musenge Iminsi yose

Uyu munsi, ndagura ubutumire bwanjye bw’isengesho ku bantu bose baturutse mu bihugu byo ku isi hose.

Bavandimwe banjye bakundwa, mu cyumweru cya nyuma cy’umurimo We, Yesu yigishije abagishwa Be “Nuko rero mujye Muba Maso, Musenge Iminsi yose, kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”1

Muri “ibyo byose bizabaho” mbere y’Ukuza kwa Kabiri Kwe ni “iby’intambara n’impuha z’intambara[,] … inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe.”2

Mu Nyigisho n’Ibihango Umukiza yaravuze ati, Ndetse n’ibintu byose bizaba biri mu mvururu;kuko ubwoba buzasanga abantu bose.3

Rwose, tubayeho mu gihe ibintu biri mu mvururu. Abantu benshi batinya ejo hazaza, ndetse imitima myinshi yavuye m’ukwizera mu Mana n’Umwana Wayo, Yesu Kristo.

Amakuru yuzuye inkuru z’urugomo. Gutesha agaciro Umuco bishyirwa kuri interineti. Amarimbi, insengero, imisigiti, amasinagogi, ndetse n’inzibutso z’idini byarangijwe.

Icyorezo cyo ku isi hose cyageze hafi kuri buri mpera z’isi—abantu ama miliyoni bamaze kwandura, amagana ibihumbi bamaze gupfa. Kurangiza amashuri, ibikorwa by’itorero byo gusenga, amakwe, umurimo w’ivugabutumwa no kwakira ibindi bikorwa by’ingirakamaro mu buzima byarahungabanyijwe. Byiyongeyeho, abantu batabarika basizwe bonyine banigunze.

Ihungabana mu bukungu ryateje imbogamizi kuri benshi, cyane cyane kuri ba bandi batishoboye mu bana ba Data wo mu Ijuru.

Twabonye abantu bakoresha ishyaka mu gukoresha uburenganzira bwabo bwo kwigaragambya mu mahoro, kandi twabonye udutsiko twarakaye twigometse.

Mu gihe kimwe, dukomeza kubona amakimbirane ku isi hose.

Ntekereza kuri mwebwe muri kubabara, mufite impungenge, mufite ubwoba, cyangwa mwumva muri mwenyine. Ndizeza buri umwe muri mwe ko Nyagasani akuzi, ko Azi impungenge n’impagarara byawe, kandi ko Agukunda—neza no ku giti cyawe, byimbitse kandi iteka ryose.

Buri joro iyo nsenga, nsaba Nyagasani guha umugisha abaruhijwe n’agahinda, ububabare, irungu, n’akababaro. Nziko n’abandi bayobozi b’Itorero batanga isengesho rimwe. Imitima yacu, ku giti cyacu no muri rusange, yumva intimba zanyu kandi amasengesho yacu ajya ku Mana mu izina ryanyu.

Namaze iminsi myinshi umwaka ushize mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nsura ahantu h’amateka, njya mu materaniro hamwe n’abavugabutumwa ndetse n’abanyamuryango bacu, ndetse nsura n’abayobozi ba guverinoma n’ubucuruzi.

Ku Cyumweru, tariki 20 Ukwakira, Natanze ijambo ku ikoraniro rinini hafi na Boston, Massachusetts. Ubwo navugaga, Numvishe nshaka kuvuga ngo, “Ndabinginze … musengere iki gihugu, abayobozi bacu, abantu bacu n’imiryango ituye muri iri shyanga rikomeye ryashinzwe n’Imana.”4

Navuze kandi ko Amerika n’andi mahanga menshi y’isi, nko mu bihe byashize ageze aho agomba gufata ingamba zikakaye kandi akeneye amasengesho yacu.5

Kwinginga kwanjye ntabwo kwari kuri mu magambo nateguye. Ayo magambo yaje kunsanga numva Roho antera guhamagarira abari aho gusengera igihugu cyabo n’abayobozi babo.

Uyu munsi, ndagura ubutumire bwanjye bw’isengesho ku bantu bose baturutse mu bihugu byose byo ku isi. Utitaye k’ukuntu usenga cyangwa uwo usenga, nyamuneka izera—uko ukwemera kwawe kwaba ari ko—kandi usengere igihugu cyawe n’abayobozi bacyo. Nkuko nabivuze mu Kwakira muri Massachusetts, tugeze aho tugomba gufata ingamba zikakaye mu mateka, kandi n’amahanga y’isi akeneye byihutirwa uguhumekwa kw’Imana n’ubujyanama. Ibi ntibyerekeye kuri politiki cyangwa imikorere yayo. Ibi byerekeye ku mahoro no gukira gushobora kuza ku bugingo bw’abantu ku giti cyabo no ku bugingo bw’ibihugu—imijyi yabyo n’imidugudu—binyuze mu Gikomangoma cy’Amahoro n’isoko y’ugukizwa kose, Nyagasani Yesu Kristo.

Mu mezi make ashize nagize igitekerezo kinsanga ko inzira nziza yo gufasha imiterere y’isi iriho ari uko abantu bose bakwishingikiriza byimazeyo ku Mana kandi bakayitura imitima yabo binyuze mu isengesho ritaryarya. Kwicisha bugufi no gushaka uguhumekwa ko mu ijuru kwihanganira cyangwa gutsinda ibiri imbere yacu bizaba inzira yacu yizewe kandi itekanye yo gutera imbere twizeye muri ibi bihe bitoroshye.

Ibyanditswe bitagatifu bigaruka ku masengesho yatanzwe na Yesu ndetse n’inyigisho Ze zerekeye ku isengesho mu murimo We ku isi. Uribuka Isengesho rya Nyagasani:

“Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe.

“Ubwami bwawe buze Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru.

“Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi.

“Uduharire imyenda yacu, Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.

Ntuduhane mu bishuko, Ahubwo udukize ikibi, Kuko ubwami n’ububasha n’ikuzo ari ibyawe, None n’iteka ryose. Amena.”6

Iri sengesho ryiza ry’ibanze, risubirwamo kenshi mu Bukristo, ryerekana neza ko bikwiye gusaba mu buryo butaziguye “Data wa twese uri mu ijuru” kugira ngo tubone ibisubizo kubiduhangayikishije. Nuko rero, mureke dusengere ubujyanama buva ku Mana.

Mbahamagariye gusenga buri gihe.7 Musengere imiryango yanyu. Musengere abayobozi b’amahanga. Musengere abantu b’intwari bari ku mirongo ya mbere mu ntambara ziriho zo kurwanya ibyorezo by’imibereho, ibidukikije, politiki, n’ibinyabuzima byibasiye abantu bose ku isi, abakire n’abakene, abato n’abakuru.

Umukiza yatwigishe kudashyira imbibi kuwo dusengera. Yaravuze, “Mukunde abanzi banyu, musabire umugisha ababavuma, mugirire neza ababanga, kandi munasengere ababarenganya n’ababatoteza.”8

Ku musaraba w’i Karuvali, aho Yesu yapfiriye ibyaha byacu, Yashyize mu bikorwa ibyo Yasenze, “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.”9

Gusengera tutaryarya abashobora gufatwa nk’abanzi bacu byerekana ko twizera ko Imana ishobora guhindura imitima yacu n’imitima y’abandi. Amasengesho nkaya akwiye gushimangira icyemezo cyacu cyo gukora impinduka zose zikenewe mu buzima bwacu, imiryango yacu, ndetse naho dutuye.

Aho waba utuye hose, ururimi uvuga, cyangwa imbogamizi uhura nazo, Imana irumva kandi iragusubiza mu buryo Bwayo no mu gihe Cyayo. Kubera ko turi abana Bayo, dushobora kuyegera kugira ngo dushake ubufasha, ihumure, n’icyifuzo gishya cyo gukora impinduka nziza mu isi.

Gusengera ubutabera, amahoro, abakene n’abarwayi ntabwo kenshi biba bihagije. Nyuma yo gupfukama mu isengesho, dukeneye guhaguruka ku mavi yacu tugakora icyo dushoboye kugira ngo dufashe—twifashe ubwacu tunafashe n’abandi.10

Ibyanditswe bitagatifu byuzuye ingero z’abantu bafite ukwizera bahujije amasengesho n’ibikorwa kugira ngo bakore ikinyuranyo mu buzima bwabo no mu buzima bw’abandi. Mu Gitabo cya Morumoni, nk’urugero, dusoma kuri Enosi. Byabonywe ko ibisaga bibiri bya gatatu by’igitabo cye gito birondora isengesho, cyangwa uruhererekane rw’amasengesho, hanyuma ibisigaye bibara ibyo yakoze bitewe n’ibisubizo yabonye.11

Dufite ingero nyinshi z’ukuntu isengesho ryakoze ikinyuranyo mu mateka y’Itorero ryacu, guhera ku isengesho rya mbere ryeruye rya Joseph Smith ahantu batemye ibiti hafi y’inzu y’imbaho mu rugaryi rw’1820. Gushaka imbabazi n’ubujyanama bwa Roho, isengesho rya Joseph Smith ryafunguye amajuru. Uyu munsi, turi abagenerwabikorwa b’Umuhanuzi Joseph n’abandi bagabo n’abagore b’Abera b’Iminsi ya Nyuma b’ndahemuka basenze bakanakora kugira ngo bashinge Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.

Nkunze gutekereza ku masengesho y’abagore b’indahemuka nka Mary Fielding Smith, abifashijwemo n’Imana, yayoboye umuryango we mu butwari kuva mu itotezwa ryakomezaga kwiyongera muri Illinois kugera ku mutekano muri iki kibaya, aho umuryango we wateye imbere mu bya roho no mu by’umubiri. Amaze gusenga cyane apfukamye, yahise akora cyane kugira ngo atsinde imbogamizi afite kandi ahe umugisha umuryango we.

Isengesho rizatuzamura rinaduhurize hamwe nk’abantu ku giti cyabo, nk’imiryango, nk’itorero ndetse nk’isi. Isengesho rizagira ingaruka ku bahanga mu bya siyansi rinabafashe kugera ku kuvumbura inkingo n’imiti bizarangiza iki cyorezo. Isengesho rizahumuriza ababuze ababo. Rizatuyobora mu kumenya icyo gukora kugirango twirinde ubwacu.

Bavandimwe, Ndabashishikariza gukuba kabiri icyemezo cyanyu cyo gusenga. Ndabakangurira gusengera mu tubati tw’imyenda twanyu, mu ngendo zanyu, mu ngo zanyu, muri paruwasi zanyu ndetse no mu mitima yanyu buri gihe.12

Mu izina ry’abayobozi b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ndabashimiye kubw’amasengesho yanyu mudusabira. Ndabashishikariza gukomeza gusenga kugira ngo tubashe kubona uguhumekwa n’icyahishuwe kugira ngo tuyobore Itorero muri ibi bihe bikomeye.

Isengesho rishobora guhindura ubuzima bwacu. Dushishikajwe n’isengesho ritaryarya, dushobora gutera imbere no gufasha abandi kubikora.

Nzi ububasha bw’isengesho nkurikije uburambe bwanjye. Vuba aha nari ndi njyenyine mu biro byanjye. Nibwo nari nkimara kubagwa mu kiganza cyanjye. Cyari cyabaye umukara n’ubururu, cyabyimbye, kandi kiri kundya. Ubwo nicaye ku ntebe y’ibiro byanjye, Sinashoboraga kwibanda ku bibazo by’ingirakamaro kandi by’ingenzi kubera ko nari narangajwe n’ubu bubabare.

Narapfukamye mu isengesho nsaba Nyagasani kumfasha gukomera kugirango nshobore kurangiza umurimo wanjye. Narahagurutse maze nsubira ku kirundo cy’impapuro ziri ku meza yanjye. Urebye nko muri ako kanya, ugusobanuka n’ugukomera byaje mu bitekerezo byanjye, kandi nashoboye kurangiza ibibazo by’ingutu imbere yanjye.

Ibihe by’akajagari ku isi muri iki gihe birasa nkaho bitoroshye mu gihe dusuzuma ibibazo byinshi n’imbogamizi. Ariko ni ubuhamya bwanjye buvuye ku mutima ko niba tuzasenga tugasaba Data wo mu Ijuru imigisha n’ubujyanama bukenewe, tuzamenya uko dushobora guha imigisha imiryango yacu, abaturanyi, insisiro, ndetse n’ibihugu dutuyemo.

Umukiza yarasenze hanyuma “Akagenda agirira abantu neza”13 agaburira abakene, ashyigikira akanatera inkunga abakennye akanagera ku bantu mu rukundo, imbabazi, amahoro, n’ikiruhuko kuri bose bamusangaga. Akomeje kutugeraho.

Ndahamagarira abanyamuryango bose b’Itorero hamwe n’abaturanyi bacu n’inshuti zacu z’ukundi kwemera ku isi hose, kugira ngo bakore nk’uko Umukiza yagiriye inama intumwa Ze: “Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose,”14 kubera amahoro, ihumure, umutekano n’uburyo bwo gukorerana.

Mbega ukuntu isengesho rifite ububasha bukomeye, n’ukuntu amasengesho yacu y’Ukwizera mu Mana no mu Mwana We Akunda akenewe mu isi uyu munsi! Mureke twibuke tunashimire ububasha bw’isengesho. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa