Igiterane Rusange
Kubw’Ubumwe m’Uko Dukorana, Duhabwa Ububasha n’Imana
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Kubw’Ubumwe m’Uko Dukorana, Duhabwa Ububasha n’Imana

Uko dushakisha ubumwe m’uko dukorana, tuzahamagarira kumanuka ububasha bw’Imana kugira imihate yacu yuzure kurushaho.

Nyina wa Gordon yamubwiye ko narangiza imirimo ye, amukorera umugati. Ubwoko bwe akunda. We wenyine. Gordon yatangiye gukora agira ngo iyo mirimo irangire, maze nyina amukorere umugati. Mushiki we mukuru Kathy yaje mu nzu n’incuti ye. Yabonye umugati maze abaza niba we n’incuti ye bashobora kubonaho agace.

Gordon aravuga ati “Oya”, “Ni umugati yanjye. Mama yawunyokereje, kandi nawukoreye.”

Kathy yakabukanye musaza we mutoya. Yarikubiraga kandi atagira ubuntu. Yashaboraga se ate kuwiharira wose we wenyine?

Mu masaha make nyuma y’aho Kathy yakinguye urugi rw’imodoka kugira ngo ajyane incuti ye iwabo, aho ku ntebe hariho seriviyeti ebyiri zizinze neza, amakanya abiri hejuru yazo, n’udusate tunini tw’umugati ku masahani, Kathy yavuze iyi nkuru mu gushyingurwa kwa Gordon agira ngo yerekane uko yashakaga guhinduka no kwerekana urugwiro ku batari babikwiriye akenshi.

Mu 1842, Abera barakoraga cyane kugira ngo bubake Ingoro ya Nauvoo. Nyuma y’ugutangizwa kw’Umuryango w’Ihumure muri Werurwe, Umuhanuzi Joseph akenshi yaje mu nama zabo kugira ngo abategure ibihango bitagatifu, bihuza bazakorera mu ngoro.

Kuwa 9 Kamena, Umuhanuzi “yavuze ko agiye kubwiriza k’umpuhwe[.] Tuvuze ko Yesu n’abamarayika bazaturakarira ku bintu bidafashije, twazahinduka iki? Tugomba kuba abanyempuhwe no kwirengagiza ibintu bidafite akamaro. Umuyobozi Mukuru Smith yakomeje avuga ati: “Birambabaza ko nta bumwe bukomeye buhari—Iyo umunyamuryango umwe ababara bose barabyumva—kubw’ubumwe m’uko dukorana duhabwa ububasha n’Imana.”1

Iyi nteruro ntoya yankubise nk’umurabyo. Kubw’ubumwe m’uko dukorana duhabwa ububasha n’Imana. Iyi si ntabwo iri uko nifuza ko iba. Hari ibintu byinshi nifuza guhindura maze bikarushaho kuba byiza. Kandi mu by’ukuri, hariho ibirwanya byinshi n’ibyo niringiraga, maze rimwe na rimwe nkumva nta mbaraga mfite. Mu minsi ishize, narimo nibaza ncukumbura ibi bibazo: Ni gute nasobanukirwa abantu bankikikje kurushaho? Ni gute nzarema “ubumwe m’uko dukorana” mu gihe bose batandukanye cyane? Ni ubuhe bubasha bw’Imana nshobora kugeraho niba ndamutse gusa ngize ubumwe n’abandi kurushaho? Mu gucukumbura roho yanjye, mfite ibitekerezo bitatu. Byashoboka ko nabyo bizabafasha.

Mugire Impuhwe

Yakobo 2:17 ivuga itya:“Nimutekereze abavandimwe banyu nk’uko mwikunda, maze mwimenyereze bose kandi mubahe ibyo mutunze, kugira ngo bashobore kugira ubutunzi nkamwe.” Nimureke dusimbure ijambo ibyo mutunze n’ impuhwe—mubahe impuhwe kugira ngo bashobore kugira ubutunzi nkamwe.

Dutekereza akenshi ibyo dutunze mu buryo bw’ibiryo cyangwa amafranga ariko wenda ibyo twese dukeneye kurushaho mu gufasha ni impuhwe.

Umuyobozi wanjye w’Umuryango w’Ihumure vuba aha yaravuze ati: “Ikintu mbasezeranyije ni uko nzarinda izina ryanyu. … Nzababona nk’abo muribo mu byiza. … Nta na rimwe nzavuga icyo aricyo cyose kiberekeyeho kitari cyiza, kitazabateza imbere, Ndabasaba gukora kimwe kuri njye kubera ntewe ubwoba, mu by’ukuri, no kubatenguha.”

Joseph Smith yabwiye bashiki be kuri uwo munsi wa Kamena mu 1842:

“Iyo abantu bangaragarije nibura ubugwaneza bukeya n’urukundo, O mbega imbaraga bifite ku bwenge bwanjye.

“… Uko turushaho kwegera Data wo mu Ijuru, niko turushaho kwiyemeza kurebana ibambe roho zirimo gupfa—[twiyumvisha ko dushaka] kubatwara ku bitugu byacu kandi tukajugunya ibyaha byabo inyuma yacu. [Ikiganiro cyanjye kigenewe] uyu Muryango wose—niba mwifuza ko Imana ibagirira ibambe, nimugire impuhwe umwe ku wundi.”2

Ibi byari inama yagiriwe by’umwihariko Umuryango w’Ihimure. Nimureke gucirana imanza cyangwa mureke amagambo aryana. Nimureke turinde amazina ya buri wese kandi dutange impano y’impuhwe.3

Nimutere Ubwato Bwanyu Kwicunda

Mu 1936, itsinda ry’abavuga ubwato ridasobanutse ryo muri Kaminuza ya Washington ryagiye mu Budage kwitabira Imikino ya Olempiki. Hariho Ihungabana ry’Ubukungu ryimbitse. Aba bari abahungu b’abakozi imijyi y’abacukuzi batoya n’ababaji batangiye amafranga make kugira ngo bashobore kujya i Berlini. Buri rwego rw’iryo rushanwa rwasaga nk’urubatsinda, ariko ikintu cyabayeho mu gusiganwa, Mu nyito y’abavugama, bacyita “kwicunda.” Iyumvire iki gishushanyo gishingiye ku gitabo The Boys in the Boat:

Hari ikintu rimwe na rimwe kibaho kigoye kugeraho kandi kigoye gusobanura. Kitwa “umwicundo.” Bibaho gusa iyo bose bavugama mu rwunge nyarwo ku buryo nta gikorwa na kimwe kibusana.

Abavugama bagomba gucunga ubwigenge bwabo kandi muri icyo gihe bakizera ubushobozi bwabo bwite. Amasiganwa ntatsindwa n’abasa. Amatsinda meza ni avangavanze neza—umuntu uyobora abandi, umuntu wizigamaho ikintu, umuntu urwana intambara, umuntu ushakisha amahoro. Ntawe uvugama urusha undi agaciro, bose baba ari abakozi b’ubwato, ariko iyo bose bavugamira rimwe, buri wese aba agomba kujyana n’ibikenewe n’ubushobozi bw’abandi—umuntu w’akaboko kagufi agera kure, n’uw’akarekare akiringaniza n’ay’abandi.

Amatandukaniro ashobora guhindurwamo inyungu aho kuba igihombo. Ubwo gusa ukumva ari nk’aho ubwato burimo kwigendesha ubwabwo. Ubwo gusa ububabare bugaha umwanya umunezero mwinshi “umwicundo” mwiza uwumva usa n’umuvugo.4

Barwanyije inzitizi nyinshi, iri tsinda ryabonye umwicundo wuzuye kandi baratsinda. Zahabu ya Olempiki yari ishimishije cyane, ariko ubumwe buri tsinda ryabonye uwo munsi bwabaye umwanya w’umugisha wahamye muri bo ubuzima bwabo bwose.

Nimwirukanire Kure Ikibi Bwangu kugira ngo Icyiza Gishobore Gukura.

Mu nkuru nziza cyane muri Yakobo 5, Nyagasani w’uruzabibu yateye igiti cyiza mu butaka bwiza, ariko kirabora nyuma y’igihe maze cyera urubuto rw’ishyamba. Nyagasani w’uruzabibu avuga incuro umunani ati: “Mbabajwe n’uko nabura iki giti.”

Umugaragu abwira Nyagasani w’Uruzabibu ati: “Kihorere [igiti] igihe gito. Nuko Nyagasani yaravuze ati : Koko, nzakihorera igihe gitoya.”5

Nuko noneho hakaza ibwiriza rishobora gukoreshwa kuri twebwe twese mu gihe tugerageza guhingira ngo tubone urubuto rwiza mu nzabibu ntoya zacu bwite: “Muzakureho amabi mukurikije uko ameza azakura.”6

Ubumwe ntibwizana gusa; bisaba kubukorera. Buragoye, rimwe na rimwe ntibutuma twisanzura, nuko buhoro buhoro bukabaho iyo dukuyeho bwangu ikibi uko ikizagishobora gukura.

Nta na rimwe tuba twenyine mu ishyaka ryacu ryo gushaka ubumwe. Yakobo 5 akomeza avuga ati: “abagaragu baratangiye nuko bakorana imbaraga zabo; maze Nyagasani w’uruzabibu nawe akorana nabo.”7

Buri wese muri twe agiye kugira ibimukomeretsa, ibintu bitagombye kubaho. Buri umwe muri twe, mu bihe bitandukanye, azatuma ubwibone n’ubwirasi byonona urubuto dufite. Ariko Yesu Kristo ni Umukiza wacu mu bintu byose. Ububasha bwe bugera mu ndiba rwose kandi turabwishingikiriza iyo tumwitabaje. Twese dusaba impuhwe kubw’ibyaha byacu n’ibyatunaniye. Aziduha nta kiguzi. Kandi Atubaza niba dushobora gutanga izo mpuhwe nyine no kumvikana umwe n’undi.

Yesu avuga adaciye ruhande ati: “Mube umwe; kandi niba mutari umwe ntimuri abanjye.”8 Ariko niba muri umwe—niba dushobora gusangira agasati k’umutsima cyangwa tukegeranya impano zacu bwite kugira ngo ubwato bushobore kwicundira —ubwo noneho turi Abe. Kandi azadufasha gukuraho ikibi bwangu uko icyiza gikura.

Amasezerano y’Ubuhanuzi

Dushobora kuba tutari aho dushaka kuba turi, kandi ubu ntabwo turi aho tuzaba turi. Nizera ko impinduka dushaka muri twebwe ubwacu no mu matsinda tubamo izaza gake kubw’ibikorwa byinshi ahubwo izarushaho tugerageza gukorera buri munsi kwumvikana hagati yacu. Kuki? Kubera ko turimo kwubaka Siyoni—abantu “b’umutima umwe n’ubwenge bumwe.”9

Nk’abagore b’igihango, dufite imbaraga aho tugera hose. Izo mbaraga zikoreshwa mu bihe bya buri munsi iyo twiga n’ínshuti, turyamisha abana mu buriri, tuganira n’úwo twicaranye muri bisi, dutegura ikiganiro na mugenzi wacu. Dufite ububasha bwo kuvanaho urwikekwe maze tukubaka ubumwe.

Umuryango w’Ihumure n’Urubyiruko rw’abakobwa ntabwo ari amashuri gusa. Bashobora nabo kuba ingero zitibagirana aho abagore batandukanye cyane bose bajya mu bwato bumwe maze bakavugama kugeza tugeze ku mwicundowacu. Ndatanga ubu butumire: ni mugire uruhare mu mbaraga zishyize hamwe zihindura isi burundu. Umurimo kubw’igihango ni ugufasha, kuzamura amaboko yatentebutse, gushyira abantu bafite ingorane ku migongo yacu cyangwa mu maboko yacu maze tukabaheka. Ntabwo bikomeye kumenya icyo gukora, ariko akenshi kirwanya inyungu zacu z’ukwikunda kandi tugomba kugerageza. Abagore b’iri Torero bafite ubushobozi bwisanzuye bwo guhindura umuryango. Mfite icyizere cya roho cyuzuye ko, uko dushakisha ubumwe m’uko dukorana, tuzahamagarira kumanuka ububasha bw’Imana kugira imihate yacu yuzure kurushaho,

Ubwo Itorero ryizihizaga ibyahishuwe byo muri 1978 ku butambyi, Umuyobozi Mukuru Russell M.Nelson yatanze umugisha w’ubuhanuzi ukomeye: “Ni isengesho ryanjye n’umugisha ko nasize ku barimo kumva kugira ngo dushobore kurenga imitwaro iyo ariyo yose y’urwikekwe no —mu mahoro atunganye no m’ukugenda twemye hamwe n’Imana—kandi umwe “n’undi—mu mahoro n’ubufatanye,10

Icyampa ngo twiyegereze uyu mugisha w’ubuhanuzi kandi dukoreshe umuhate bwite n’uwa rusange kugira ngo twongere ubumwe mu isi, Mbasigiye ubuhamya bwanjye mu magambo y’isengesho ryoroheje kandi ry’igihe cyose rya Yesu Kristo:“Kugira ngo bose bashobore kuba umwe; nk’uko wowe, Data, uri muri njye, nanjye muri wowe, kugira ngo nabo bashobore kuba umwe muri twe.”11 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.