Tuvuga kuri Kristo
Mu gihe isi ivuga gakeya Yesu Kristo, nimureke turusheho kumuvuga.
Ndagaragariza urukundo rwanjye mbafitiye, inshuti zacu nkunda na bagenzi bacu bemera. Ndashimagiza ukwizera kwanyu n’ubutwari muri aya mezi ashize, ubwo icyi cyorezo cy’isi yose cyarogoye ubuzima bwacu maze kigatwara abo mu miryango yacu b’agaciro n’inshuti dukunda.
Muri iki gihe cy’icyizere gikeya, niyumvisemo ishimwe ridasanzwe kubw’ubumenyi bw’ukuri kandi bwizewe ko Yesu ariwe Kristo. Mwaba mwariyumvise mutyo? Hari ingorane ziremereye buri wese muri twe, ariko buri gihe imbere yacu hari Uwadutangarije yiyoroheje, ati: “Ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo.”1 Mu gihe twihanganira igihe cyo guhana intera na bagenzi bacu, ntabwo twigera dukenera kwihanganira igihe cyo guhana intera mu bya roho na We udahwema n’amaboko arambuye, atwingingira, “Nimuze munsange.”2
Ariko nk’inyenyeri iyobora mu kirere kijimye kidafite ibihu, Yesu Kristo amurikira inzira zacu. Yaje mu isi mu kiraro cyiyoroheje. Yabayeho ubuzima butunganye. Yakijije abarwayi kandi yazuye abapfuye. Yari incuti y’abahejwe. Yatwigishije gukora ibyiza, kumvira, no gukundana. Yapfiriye ku musaraba, azukana icyubahiro iminsi itatu nyuma y’aho, bitwemerera twebwe n’abo dukunda kubaho nyuma y’urupfu. Kubw’impuhwe ze zitagereranywa n’inema, Yikoreye Ubwe ibyaha byacu n’umubabaro wacu, aduha imbabazi uko twihana n’amahoro mu miyaga y’ishuheri y’ubuzima. Turamukunda. Turamuramya. Turamukurikira. Niwe gitsika cy’ubugingo bwacu.
Mu buryo butunguranye, mu gihe iki cyizere cya roho kirimo kwiyongera muri twe, hari bamwe mu isi bazi bikeya cyane kuri Yesu Kristo, kandi mu bice bimwe by’isi aho izina Rye ryatangajwe mu binyejana, ukwizera muri Yesu Kristo kurimo kugabanuka. Intwari z’Abera i Burayi zabonye ukwemera gukendera mu bihugu byabo mu bihe by’imyaka mirongo.3 Mu buryo bubabaje, hano muri Leta Zunze Ubumwe, ukwizera naho kurimo kugabanuka gahoro gahoro. Inyigo ya vuba yahishuye ko mu myaka icumi ishize miliyoni 30 muri Leta Zunze Ubumwe zitacyemera ubumana bwa Yesu Kristo.4 Turebye ku isi yose, indi nyigo iteganya ko mu bihe by’imyaka mirongo iri imbere abarenze bariya incuro ebyiri bazava ku Bukristo kurusha abazabwakira.5
Twebwe, birumvikana, twubaha uburenganzira bwa buri wese bwo guhitamo, nyamara Data wo mu Ijuru yavuze akomeje ati: “Nguyu Umwana wanjye nkunda; mumwumvire.”6 Ndahamya ko umunsi uzaza ko buri vi rizapfukamira kandi buri rurimi ruzirahira ko Yesu ariwe Kristo.7
Ni gute twakwitwara n’isi yacu irimo guhinduka? Mu gihe bamwe barimo kwirengagiza ukwemera kwabo, abandi barimo gushakisha ukuri. Twikoreye izina ry’Umukiza. Ni iki kindi dukwiye gukora?
Ukwitegure k’Umuyobozi Rusell M. Nelson
Igice cy’igisubizo cyacu gishobora kuboneka iyo twongeye kureba uko Nyagasani yerekereye Umuyobozi Rusell M. Nelson mu mezi yabanjirije uguhamagarwa kwe nk’Umuyobozi w’Itorero. Ubwo yavugaga umwaka umwe mbere y’ihamagarwa rye, Umuyobozi Mukuru Nelson yaduhamagariye kurushaho kwiga byimbitse ahantu 2,200 havugwa izina rya Yesu Kristo hatondetswe muri Topical Guide.8
Nyuma y’amezi atatu mu giterane rusange cyo muri Mata, yavuze k’ukuntu, ndetse hamwe n’imyaka mirongo ye y’umwigishwa wiyemeje, iyi nyigo yimbitse kuri Yesu Kristo yamuhinduye bikomeye. Mushiki wacu Wendy Nelson, yamubajije ku ngaruka byamugizeho. Yaramusubije ati: “Ndi umugabo utandukanye.” Yari umugabo udandukanye? Ku myaka 92, uri umugabo utandukanye? Umuyobozi Mukuru Nelson yarasobanuye:
“Uko dushora igihe mu kwiga ibyerekeye Umukiza n’igitambo cy’impongano Ye, turamusatira. …
“… Intego yacu [ihita] yubakirwa ku Mukiza n’inkuru nziza Ye.”9
Umukiza yaravuze ati: “Mujye mundeberaho muri buri gitekerezo.”10
Mu isi y’umurimo, impungenge, n’ímihati ikwiye, duhamisha umutima wacu, ubwenge, n’íbitekerezo byacu kuri We we byiringiro byacu n’agakiza.
Niba inyigo isubiyemo k’Umukiza yarafashije gutegura Umuyobozi Mukuru Nelson, ntishobora se kubasha kudufasha kwitegura natwe?
Mu gushimangira izina ry’Itorero, Umuyobozi Mukuru Nelson yarigishije ati:Niba twebwe … tugomba kugira uburenganzira ku bubasha bw’Impongano ya Yesu Kristo—kugira ngo idusukure kandi idukize, idukomeze kandi itwagure, maze mu guheruka iduhe ikuzwa—Tugomba kumwemera ku mugaragaro nk’isoko y’ubwo bubasha.11 Yatwigishije ko gukoresha mu buryo buhamye izina ry’Itorero, ikintu gishobora gusa nk’akantu gatoya, atari gitoya na gato kandi kizagira ingaruka kuri ejo hazaza.
Isezerano ry’ukwitegura kwawe
Mbijeje ko uko mwitegura, nk’uko Umuyobozi Mukuru Nelson yabigenje, namwe muzaba mutandukanye, mutekereza kurushaho ibyerekeye Umukiza, kandi muvuga Ibye inshuro nyinshi kurushaho nta gushidikanya. Uko mugenda mumumenya munamukunda byimbitze kurushaho, amagambo yanyu arushaho kugenda mu mutuzo, nk’uko bibaho iyo muvuga uby’umwe mu bana banyu cyangwa incuti mukunda. Abakumva ntibazaburana cyangwa ngo bange ahubwo bazumva bashatse kukwigiraho.
Jyewe nawe tuvuga twese kuri Yesu Kristo, ariko wenda dushobora no kurushaho kubikora neza. Niba isi igiye kumuvugaho gake, ni nde ugiye kumuvugaho kurushaho? Turahari! Twese hamwe n’abandi Bakristo biyemeje!
Kuvuga kuri Kristo mungo zacu.
Mbese hari amashusho y’Umukiza mu ngo zacu? Mbese tuganiriza abana bacu ibyerekeye imigani ya Yesu? Inkuru za Yesu [zisa] n’inkubi y’umuyaga ihuhera ibishirira by’ukwizera mu mitima y’abana bacu.12 Igihe abana banyu bababajije ibibazo, mujye muzirikana kwigisha ibyo Umukiza yigishije mubigambiriye. Nk’urugero, niba umwana wawe abajije ati: “Data, kuki dusenga?” Dushobora gusubiza duti: “Icyo ni ikibazo cyiza. Wibuka se igihe Yesu yasenze? Reka tuganire ku byerekeye impamvu yasenze n’uko yasenze.”
“Tuvuga kuri Kristo, tunezerwa muri Kristo, … kugira ngo abana bacu bashobore kumenya isoko bakwiriye gushakiramo ukubabarirwa kw’ibyaha byabo.”13
Kuvuga kuri Kristo mu Itorero
Icyi cyanditswe gitagatifu kimwe cyongeraho ko “twigisha ibya Kristo.”14 Mu mirimo yacu yo kuramya, mureke duhore turangamiye Umukiza Yesu Kristo n’impano y’igitambo Cye cy’impongano. Ibi ntibivuga ko tudashobora kuvuga ibyatubayeho mu buzima bwacu bwite cyangwa ngo dusangire ibitekerezo bivuye ku bandi. Mu gihe icyigishwa cyacu gishobora kuba cyerekeye imiryango cyangwa umurimo cyangwa ingoro z’Imana cyangwa ubutumwa bwa vuba, buri kintu mu kuramya kwacu kigomba kwerekeza kuri Nyagasani Yesu Kristo.
Mu myaka mirongo itatu ishize, Umuyobozi Mukuru Dalin H.Oaks yavuze iby’ibaruwa yari yarakiriye, ivuye ku muntu wavuze ko yigeze kwitabira iteraniro [ry’isakaramentu] maze akumva ubuhamya cumi na burindwi atarumva havugwamo Umukiza.”15 Umuyobozi Mukuru Oaks ubwo yasobanuye agira ati: Wenda iyo shusho irakabije [ariko] mbisubiyemo kubera ko bitanga urwibutso rushishikaje kuri twebwe twese.16 Nuko adutumira kuvuga Kristo birushijeho ibya kuri Kristo mu byigisho byacu n’amasomo yacu. Nitegereje ko tugamiza kenshi na kenshi kuri Kristo mu materaniro y’Itorero yacu. Nimureke dukomeze kuba maso muri iyi mihati myiza yubaka.
Kuvuga kuri Kristo n’Abandi
Hamwe n’abadukikije, reka turusheho kuvuga ku mugaragaro, tugamije kurushaho kuvuga Kristo. Umuyobozi Mukuru Nelson yaravuze ati: “Abigishwa nyakuri ba Yesu Kristo bifuza guhaguruka ku mugaragaro, kuvuga bashize amanga, no gutandukana n’abantu b’isi.”17
Rimwe na rimwe dutekereza ko ikiganiro n’umuntu kigomba kurangira bose baje ku rusengero cyangwa babonanye abavugabutumwa. Nimureke Nyagasani abayobore uko bifuza, mu gihe dutekereza kurushaho ku nshingano yacu yo kuba ijwi Rye, duhora tubizirikana kandi tuvuga ku mugaragaro ibyerekeye ukwizera kwacu. Umukuru Dieter F. Uchtdorf yatwigishije ko iyo umuntu atubajije ibyerekeye impera y’icyumweru yacu, tugomba gushaka kumusubuza ko twakunze kumva abana b’Ishuri ry’Ibanze baririmba ”I’m trying to be like Jesus.”18 Nimureke duhamye twitonze ukwizera kwacu muri Kristo. Niba umuntu avuze ibyerekeye ikibazo afite mu buzima bwe bwite, dushobora kuvuga duti:“Yohana, Mariya, uzi ko mfite ukwemera muri Yesu Kristo. Nagumye gutekereza ku kintu Yavuze gishobora kugufasha.”
Nimurusheho kuvuga ku mugaragaro ku mbuga nkoranyambaga muvuga ibijyanye n’icyizere muri Kristo. Abenshi bazubaha ukwizera kwacu, ariko niba hari umuntu utabyakira iyo uvuga iby’Umukiza, nimukure ubutwari mu isezerano Rye: “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka … babampora. … Kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru.”19 Twita cyane ku kuba abayoboke Be kurusha gukundwa n’abayoboke bacu bwite. Petero yatugiriye inama ati: “Mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite.”20 Nimureke Tuvuge kuri Kristo
Igitabo cya Morumoni ni ubuhamya bukomeye bwa Yesu Kristo. Hafi buri rupapuro ruhamya Umukiza n’ubutumwa bwe buva ku Mana.21 Imyumvire y’Impongano Ye n’inema byuzuye ku mpapuro zacyo. Nk’inyunganizi y’Isezerano Rishya, Igitabo cya Morumoni kidufasha birushijeho kumva impamvu Umukiza yaje kudutabara n’uko dushobora kurushaho kumugeraho byimbitse.
Bamwe mu Bakristo bagenzi bacu, hari ibihe, baba bashidikanya imyemerere yacu kandi bibaza ku mpamvu zacu. Nimureke mu by’ukuri tunezeranwe nabo mu kwizera kwacu dusangiye muri Yesu Kristo no mu byanditswe bitagatifu by’Isezerano Rishya twese dukunda. Mu minsi iri imbere, abemera Yesu Kristo bazakenera ubucuti no gushyigikirana.22
Ubwo isi ivuga gakeya kuri Yesu Kristo, nimureke turusheho kumuvuga. Uko imyitwarire yacu y’ukuri nk’abigishwa Be ihishurwa, benshi mu badukikije bazitegurira kutwumva. Uko dusangira urumuri twahawe na We, urumuri Rwe n’ububasha buhebuje bwo gukiza bizamurikira abashaka gufungura imitima yabo. Yesu yaravuze ati: “Naje mu isi ndi urumuri.”23
Kuzamura icyifuzo cyo kuvuga kuri Kristo
Nta kintu kinzamuramo icyifuzo cyo kurushaho kuvuga kuri Kristo nko kwibonera ukugaruka Kwe. Mu gihe tutazi ubwo Azaza, imihango y’Ukuza Kwe izaba itangaje! Azaza mu bicu by’ijuru mu cyubahiro n’ikuzo hamwe n’abamarayika batagatifu Be. Atari abamarayika bake gusa, ahubwo bose Abamarayika batagatifu Be. Aba si abakerubi b’amatama y’imikeri bashushanyijwe na Rafayile, baboneka ku makarita y’Abakundana. Aba ni abamarayika b’ibinyejana, abamarayika boherejwe gufunga iminwa y’intare,24 gukingura imiryango y’inzu z’imbohe,25 gutangaza ivuka Rye ryategerejwe igihe kirekire,26 kumuhumuriza muri Getsemani,27 guha icyizere abigishwa ku Izamuka Rye,28 no gufungura Ukugaruka kuzuye ikuzo kw’inkuru nziza.29
Mushobora kwiyumvisha tumusanganira ngo duhure na We haba muri uru ruhande cyangwa uruhande rundi rw’umwenda ukingiriza?30 Iryo ni ryo sezerano Rye ku bakiranutsi. Bizaba ari ubuhamya buzaranga ubugingo bwacu iteka ryose.
Mbega uko twishimiye umuhanuzi wacu dukunda, Umuyobozi Mukuru Russell M.Nelson, wazamuye icyifuzo cyacu cyo gukunda Umukiza no kwamamaza ubumana Bwe. Ndi umuhamya wiboneye ukuboko kwa Nyagasani kuri we n’impano y’uguhishurirwa imuyobora. Muyobozi Mukuru Nelson, dushishikajwe no gutegereza inama yawe.
Nshuti zanjye hirya no hino ku isi nkunda, mureke tuvuge kuri Kristo, twitega isezerano ryuzuye ikuzo ry’Umukiza, “Umuntu wese … uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza … imbere ya Data.”31 Ndahamya ko ko Ari umwana w’Imana. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.