Igiterane Rusange
Umutoni Ukomeye wa Nyagasani
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Umutoni Ukomeye wa Nyagasani

Ibihe by’amakuba n’ugutenguhwa ntibihindura ijisho ririnda rya Nyagasani iyo aturebana imbabazi, aduha imigisha.

Umunsi umwe hashize igihe, nk’umuvugabutumwa muto mu ishami rito cyane ku kirwa gito cya Amami Oshima m’ Ubuyapani, mugenzi wanjye nanjye twari twishimiye kumenya ko Umuyobozi Spencer W. Kimball azaza gusura Aziya kandi ko abanyamurango n’abavugabutumwa bose m’ Ubuyapani batumiwe muri Tokyo kumva umuhanuzi mu giterane. Abanyamuryango b’ishami, mugenzi wanjye nanjye twatangiye gukora gahunda y’icyo giterane dushishikaye, byari gusaba urugendo mu bwato rw’amasaha 12 tunyuze mu nyanja y’Ubushinwa y’Uburasirazuba kugera m’Ubuyapani, rukurikiwe n’urugendo rw’amasaha 15 muri gari ya moshi igera Tokyo. Ikibabaje, ariko, ni uko bitabaye. Twabonye ubutumwa buturutse ku muyobozi w’ivugabutumwa ko njyewe na mugenzi wanjye tutazashobora kujya mu giterane i Tokyo bitewe n’urugendo rurimo n’igihe.

Ishusho
Umukuru Stevenson na mugenzi we mu ivugabutumwa.

Ubwo abanyamuryango b’ishami ryacu rito bajyaga i Tokyo, twasigaye inyuma. Iminsi ikurikiye yari ituje kandi nta gikorwa. Twakoze iteraniro ry’isakaramentu twenyine mu rusengero, ubwo abandi Bera b’Iminsi ya Nyuma n’abavugabutumwa bo m’Ubuyapani bari bagiye mu giterane.

Ishusho
Ahabera Igiterane muri Aziya.

Icyiyumviro cy’uko gutenguhwa bwite cyarushijeho kwiyongera uko numvaga abanyamuryango b’ishami bagaruka bavuga uko Umuyobozi Kimball yatangaje ingoro izubakwa muri Tokyo. Babivugaga bishimye, uko basangizaga isohozwa ry’inzozi zabo. Basobanuraga uko, bacyumva itangazo ry’ingoro, abanyamuryango n’abavugabutumwa batashoboye kwifata mu byishimo byabo bagahita bose bakoma amashyi.

Ishusho
Umuyobozi Kimball atangaza ingoro muri Tokyo.

Imyaka irashize, kandi ndakibuka ugutenguhwa niyumvisemo nkimenya ko ntazajya muri iyo nama yaranze amateka.

Mu mezi ashize, natekereje kuri ibyo byambayeho, ubwo nitegerezaga abandi batengushywe n’umubabaro, biruta ibyanjye cyera ndi umuvugabutumwa muto, bitewe n’icyorezo kiri ku isi hose cya COVID-19.

Umwaka ugitangira, ubwo icyorezo cyakaraga, Ubuyobozi bwa Mbere bwijeje ko “Itorero n’Abanyamuryango bazagaragaza mu ukwizera icyemezo cyacu cyo kuba abanyagihugu n’abaturanyi beza”1 “kandi babikore bitonze cyane.”2 Bityo, habayeho uguhagarikwa by’agateganyo kw’amateraniro y’Itorero ku isi hose, ugutaha kw’ikirenze igice cy’ubushobozi bw’ubuvugabutumwa bw’Itorero mu bihugu byabo, ugufungwa kw’ ingoro z’Itorero zose. Ibihumbi muri mwe mwarimo kwitegura kwinjira mu ngoro kubw’imigenzo y’abazima— harimo no kwomekanywa mu ngoro. Abandi muri mwe barangije kare umurimo wanyu nk’abavugabutumwa cyangwa mwarekuwe by’agategenyo mwoherezwa ahandi.

Ishusho
Ugutaha kw’abavugabutumwa muri COVID.

Muri iki gihe, leta n’abayobozi b’ibigo by’uburezi bafunze amashuri—bikaba byarahindaguye imihango yo gutanga impamyabumenyi kandi bihatira uguhagarikwa kw’imikino n’indi mihango n’ibikorwa byerekeranye n’amashuri. Benshi muri mwe mwiteguriye ukwiyerekena n’uguhatanwa bitumvikanye cyangwa ibihe by’imikino bitakinwe.

Ndetse ikibabaje cyane ni ibitekerezo by’imiryango yabuze ababo muri iki gihe, abenshi ntibashoboye gukora imihango y’ugushyingura cyangwa andi materaniro n’abababaye nk’uko babyizeraga.

Muri make, benshi, benshi muri mwe mwarwanye n’ugutenguhwa nyakuri, ishavu n’ugucika intege. None se ni gute twakira, twakwihangana tukanakomeza kujya imbere iyo ibintu bisa nk’ibishenjaguwe?

Umuhanuzi Nefi yatangiye kwandika ku bisate bito akiri umugabo ukuze. Ubwo yarebaga inyuma ku buzima bwe n’umurimo, yatanze igitekerezo cy’ingenzi, mu murongo wa mbere w’Igitabo cya Morumoni. Uyu murongo urimo ihame rikomeye kuri twe, twakagombye kuzirikana mu gihe cyacu. Hakurikijwe amagambo azwiho, “Njyewe, Nefi, kubera ko navutse ku babyeyi beza,” arandika ati, “kandi kubera ko nabonye amakuba menshi mu mibereho y’iminsi yanjye; koko, nabaye umutoni ukomeye wa Nyagasani mu minsi yanjye yose”3

Nk’abanyeshuri b’igitabo cya Morumoni, dusanzwe tuzi amakuba Nefi avuga. Kandi nyuma yo kwemera umubabaro we mu minsi ye, Nefi aha inkuru nziza ye intego yo kuba umutoni ukomeye wa Nyagasanai mu minsi ye yose. Ibihe by’amakuba n’ugutenguhwa ntibihindura ijisho ririnda rya Nyagasani iyo aturebana imbabazi, aduha imigisha.

Ishusho
Inama rusobekamiyoboro y’ivugabutumwa.
Ishusho
Imana rusobekamiyoboro y’ivugabutumwa n’Umukuru na Mushiki Stevenson
Ishusho
Imana rusobekamiyoboro y’ivugabutumwa n’Umukuru na Mushiki Stevenson

Lesa nanjye duherutse gukora inama rusobekamiyoboro n’abavugabutumwa 600 muri Australia, abenshi muri bo bari mu ngamba zo kwiheza cyangwa inzitizi zerekeye COVID-19, abenshi bakorera mu mazu yabo. Hamwe, twazirikanye abantu mu Isezerano Rishya, Igitabo cya Morumoni, Inyigisho n’Ibihango bahawe umugisha na Nyagasani wo gukora ibikomeye mu makuba. Byose byasobanuwe kurushaho n’ibyo bashoboye gukora n’ubufasha bwa Nyagasani kurusha ibyo batashoboye gukora mu bihe bari bafunzwe kandi hari inzitizi.

Twasomye ibya Pawulo na Silasi, mu gihe bari bafungiye mu mbago, basenga, baririmba, bigisha, bahamya—banabatiza umurinzi.4

Kandi byongeyeho Paul, i Roma, afungiwe mu nzu imyaka ibiri, igihe atahwemyemo “kurondora no gutanga ubuhamya bw’ubwami bw’Imana,”5 “abigisha ibyo bintu byerekeye Nyagasani Yesu Kristo.”6

Ibya Nefi na Lehi, abahungu ba Helamani, nyuma yo gutotezwa no gufungwa bari bagoswe n’umuriro ubarinze ubwo “ijwi rituje rya Nyagasani ryuje ubugwaneza butunganye… ryatoboye [ababafashe] ndetse kugera kuri roho ubwayo.”7

Ibya Aluma n’Amuleki muri Amoniha, babonye ko benshi “bemeye nuko batangira kwihana no gucukumbura ibyanditswe,”8 nubwo bakwenwe nta n’ibiryo, amazi, cyangwa imyenda, baraziritswe kandi bafungirwa muri nzu y’imbohe.9

Ishusho
Joseph Smith muri Gereza ya Liberty.

Kandi bwa nyuma, Joseph Smith, afite agahinda muri Gereza ya Liberty, yumva yaratereranywe, yumva amagambo ya Nyagasani ati, “ibi bintu bizababera byiza”10 n’ “Imana izabana namwe iteka ryose.”11

Buri wese yumvishije ibyo Nefi yari azi: Ko nubwo hari imibabaro myinshi mu minsi yabo, bari abatoni bakomeye ba Nyagasani.

Natwe twaba nk’abo nk’abanyamuryango kandi nk’Itorero mu buryo twaba abatoni bakomeye ba Nyagasani mu bihe bigoye twanyuzemo amezi ashize. Uko nsubiramo izi ngero, nimureke nazo zikomeze ubuhamya bwanyu mu bubamenya bw’umuhanuzi wacu uriho, waduteguye impinduka mbere y’ igicucu cy’icyorezo, bikadufasha kwihanganira ibibazo byabayeho.

Icya mbere Gushingira mu rugo no gushimangirwa n’Itorero.

Mu myaka ibiri ishize, Umuyobozi Russell M. Nelson yaravuze ati: “Twamenyereye gutekereza “Itorero“ nk’ikintu kibera mu mazu y’iteraniro, gishimangiwe n’ibibera mu rugo. Dukeneye kuvugurura iyi mbonera. Itorero rishyingiye mu rugo rishimangiwe n’ibibera imbere mu mazu yacu….”12 Mbega impinduka ihanuwe! Ukwiga inkuru nziza gushingiye mu ngo kwashyizwe mu bikorwa n’ugufungwa by’agateganyo kw’amazu y’amateraniro. Nubwo isi itangiye gusubira nk’ibisanzwe, tukanasubira gusenga, tuzifuza kugumana uburyo bwacu bwo kwiga inkuru nziza ishingiye mu rugo, kandi kwiga byateye imbere mu cyorezo.

Urugero rwa kabiri rwo kuba abatoni bakomeye ba Nyagasani ni Ugufasha mu buryo busumbyeho kandi burushijeho kuba butagatifu

Ishusho
Ugufasha

Muri 2018, Umuyobozi Nelson yavuze bwa mbere ugufasha nk’imitunganyirize “mu buryo dufashanya .”13 Icyorezo cyatanze umwanya mwinshi wo kunononsora uko dufashanya. Abafasha, urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, n’ abandi bitanze mu gufasha mu biganiro, gukora amasuku, gutanga amafunguro, ubutumwa binyuze mu ikoranabuhanga, n’isakaramentu ryo guha umugisha ababikeneye. Itorero ubwaryo naryo ryafashije abandi mu cyorezo ritanga umubare utaragezweho mbere w’ibikenewe mu bigega by’ibiryo, ubwugamo bw’abatagira ingo, ibigo bifasha abimukira, n’imishinga yerekejwe ku bihe bikomeye cyane by’inzara by’isi. Bashiki bacu bo m’ Umuryango Uruhura n’imiryango yabo batanze igisubizo cyo gukora udupfukamunwa miliyoni tw’abakora kwa muganga.

Ishusho
Imishinga y’Ubumuntu.
Ishusho
Gukora udupfukamunywa.

Urugero rwa nyuma rwo guhwa imigisha mu makuba ni Ukubona umunezero uhanitse mu migenzo yo mu ngoro

Ishusho
Mushiki Kaitlyn Palmer

Ibi bisobanurwa neza n’inkuru. Ubwo Mushiki wacu Kaitlyn Palmer yabonaga umuhamagaro w’ubutumwa muri Mata, yari yishimiye kwitwa umuvugabutumwa ariko yumva na none ko ari iby’ingenzi kandi bidasanzwe kujya mu ngoro guhabwa ingabire no kugira ibihango byejejwe. Nyuma gato yo gukora gahunda y’ingabire ye, itangazo ryaje rivuga ko ingoro zose zafunzwe by’agateganyo kubera icyorezo ku isi hose. Nyuma yo kubona ayo makuru ababaje, yamenye ko azaniga amasomo ategura ivugabutumwa (MTC) mu buryo rusobekamiyoboro mu rugo iwabo. Uretse uku gutenguhwa, Kaitlyn yafashe intego yo gukomeza yishimye.

Ishusho
Mushiki Kaitlyn Palmer n’Amasomo ya MTC mu rugo.

Muri aya mezi, Mushiki Palmer ntiyigeze abura ikizere cyo kujya mu ngoro. Umuryango we wariyirije uranasenga kugira ngo ingoro zizafungurwe mbere y’uko agenda. Kaitlyn yatangiraga akenshi amasomo ye ya MTC mu gitondo avuga ati “Ese uyu munsi uraba umunsi tubona igitangaza maze ingoro zongere zifungurwe?”

Ku wa 10 Kanama, Ubuyobozi bwa Mbere bwatangaje ko ingoro yo kwa Kaitlyn izafungura ku migenzo y’abazima umunsi umwe n’uwo yari kuriraho indege mu gitondo kare ajya mu butumwa bwe. Ntiyashoboraga kujya mu ngoro kandi ngo afate n’indege. N’icyezere gike ko byashoboka, umuryango we wahamagaye umuyobozi w’ingoro Michael Vellinga ngo barebe niba hari inzira iyo ariyo yose igitangaza bari barasengeye cyashoboye kubaho. Ukwiyiriza n’amasengesho byabo byarasubijwe.

Ishusho
Umuryango wa Palmer ku Ngoro.

Saa munani za mugitondo, amasaha make mbere yo kurira indege, Mushiki wacu Palmer n’umuryango we, mu marira, basuhujwe ku muryango w’ingoro n’umuyobozi w’ingoro aseka, avuga ati, “Mwaramutse, muryango wa Palmer. Murakaza neza mu Ngoro!” Ubwo yasozaga ingabire ye, bashishikarijwe kugenda bihuta kuko umuryango ukurikiyeho wari utegereje ku muryango w’ingoro. Bahise berekeza ku kibuga cy’indege kugira ngo afate indege ajya mu ivugabutumwa rye.

Ishusho
Mushiki Palmer ku kibuga cy’indege.

Imigenzo yo mu ngoro tutashoboye kubona amezi ashize imeze nk’iryoshye kurusha uko twayitekereje mbere ubwo ingoro ku isi zizagenda zifungura.

Ndangiza, ndabasaba ko mwumva amagambo ashishikaza, ashimishije kandi azahura y’Umuhanuzi Joseph Smith. Ntawatekereza na rimwe ko yayanditse ari mu makuba n’akato, afatiriwe kandi azitiriwe muri Nauvoo, yihisha abashakaga kumufunga bitemewe n’amategeko.

“Mbese ubu, ni iki twumvise mu nkuru nziza twahawe? Ijwi ry’ibyishimo! Ijwi ry’impuhwe riturutse mu ijuru; ijwi ry’ukuri riturutse mu isi, ubutumwa bw’ibyishimo kubw’abapfuye, ijwi ry’ibyishimo kubw’abazima n’abapfuye, ubutumwa bw’ibyishimo n’umunezero ukomeye. …

“Mbese ntidukwiye gukomeza n’iyo mpamvu ikomeye? Nimujye imbere kandi ntimusubire inyuma. Nimugire ubutwari … mukomeze, kugeza ku ntsinzi! Mureke imitima yanyu inezerwe, kandi yishime bihebuje. Reka isi ishwanyuke iseke.”14

Bavandimwe bacu, na Bashiki bacu, ndizera ko umunsi umwe, buri wese muri mwe azareba ibirori byahagaritswe n’umubabaro, ugutenguhwa, n’ubwigunge bizana n’ibihe bikomeye turi kunyuramo, akibone nk’igitwikirijwe n’imigisha n’ukwizera n’ubuhamya bwinshi kurushaho. Ndizera ko muri ubu buzima, no mu buzima buzaza, imibabaro yanyu, Amoniha yanyu, Gereza ya Liberty yanyu, bizahindurwa mu nyungu zanyu.15 Ndasenga ko, na Nefi, dushobora kwemera imibabaro mu minsi yacu kandi tukanemera ko turi abatoni bakomeye ba Nyagasani.

Mfunze n’ubuhamya bwanjye bwa Yesu Kristo, we ubwe wamenye umubabaro kandi nk’igice cy’ Impongano ye Itagira iherezo wamanutse akajya munsi y’ibintu byose.16 Yumwa umubabaro, uburibwe n’ukwiheba kwacu. Ni Umukiza wacu, Umucunguzi wacu, Ibyiringiro byacu, Ihumure ryacu, n’ Umurokozi wacu. Ibi Ndabihamya mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa